Abaheburayo
7 Melikisedeki uwo wari umwami w’i Salemu, akaba n’umutambyi w’Imana Isumbabyose,+ wasanganiye Aburahamu ubwo yari atabarutse avuye gutsinda abami akamuha umugisha,+ 2 ari na we Aburahamu yahaye icya cumi cya byose,+ mbere na mbere izina rye risobanurwa ngo “Umwami wo Gukiranuka,” kandi nanone ni umwami w’i Salemu,+ bisobanurwa ngo “Umwami w’Amahoro.” 3 Kubera ko atagira se cyangwa nyina, cyangwa igisekuru, ntagire intangiriro y’iminsi+ ye cyangwa iherezo ry’ubuzima bwe, ahubwo akaba yaragizwe nk’Umwana w’Imana,+ akomeza kuba umutambyi iteka.+
4 Nuko mutekereze ukuntu uwo muntu yari akomeye, uwo Aburahamu wari umutware w’umuryango yahaye icya cumi akuye mu minyago+ myiza kuruta iyindi. 5 Ni iby’ukuri ko abakomoka kuri bene Lewi,+ ari na bo bahawe umurimo w’ubutambyi, bafite itegeko ryo kwaka abantu+ icya cumi+ nk’uko byategetswe n’Amategeko, bakacyaka abavandimwe babo nubwo na bo ari urubyaro rwa Aburahamu.+ 6 Ariko umuntu utarabakomokagaho+ yatse Aburahamu+ icya cumi, kandi aha umugisha uwahawe amasezerano.+ 7 Nta gushidikanya ko uworoheje ahabwa umugisha n’ukomeye.+ 8 Kandi ku ruhande rumwe, abantu bapfa ni bo bahabwa icya cumi,+ naho ku rundi ruhande, cyahawe umuntu uhamywa ko ari muzima.+ 9 Navuga ndetse ko binyuze kuri Aburahamu, Lewi uhabwa icya cumi na we yatanze icya cumi, 10 kuko yari ataravuka*+ igihe sekuruza yahuraga na Melikisedeki.+
11 None se, niba mu by’ukuri gutungana+ kwari kuzanwa n’ubutambyi+ bwa bene Lewi, (kuko bwari bukubiye mu Mategeko yahawe abantu,)+ byari kuba bikiri ngombwa+ ko haza undi mutambyi mu buryo bwa Melikisedeki,+ utavugwa ko ari umutambyi mu buryo bwa Aroni? 12 Nuko rero, ubwo ubutambyi burimo buhindurwa,+ ni ngombwa ko n’amategeko ahindurwa;+ 13 kuko uwavuzweho ayo magambo yari uwo mu wundi muryango,+ kandi nta muntu wo muri uwo muryango wigeze akorera umurimo ku gicaniro.+ 14 Birazwi neza rwose ko Umwami wacu akomoka mu muryango wa Yuda,+ kandi nta cyo Mose yigeze avuga kuri uwo muryango cyerekeye abatambyi.
15 Nanone kandi, biragaragara mu buryo busobanutse neza kurushaho ko hari undi mutambyi+ umeze nka Melikisedeki+ wagombaga kuza, 16 wabaye umutambyi bidaturutse ku byasabwaga n’amategeko ashingiye ku by’umubiri,+ ahubwo yabaye umutambyi biturutse ku mbaraga zituma agira ubuzima+ budashobora kurimburwa, 17 kuko ibye byahamijwe ngo “uri umutambyi iteka ryose mu buryo bwa Melikisedeki.”+
18 Mu by’ukuri rero, itegeko rya mbere ryarahigitswe bitewe n’intege nke zaryo+ no kuba ritarashoboraga kugira icyo rigeraho.+ 19 Nta cyo Amategeko yashoboye gutunganya,+ ahubwo ibyiringiro+ byiza kurushaho byatanzwe nyuma, ni byo byatunganyije ibintu kandi ni byo bituma twegera Imana.+ 20 Nanone kuba byaratanzwe hakagerekwaho n’indahiro, 21 (hari abantu babaye abatambyi hatageretsweho indahiro, ariko hariho umwe wabaye umutambyi hageretsweho n’indahiro+ y’uwavuze ibye ati “Yehova yararahiye [kandi ntazabyicuza], ati ‘uri umutambyi iteka ryose,’”)+ 22 ni muri ubwo buryo nanone Yesu yatanzwe akaba gihamya y’isezerano rirushijeho kuba ryiza.+ 23 Byongeye kandi, byabaye ngombwa ko abantu benshi baba abatambyi basimburana,+ kubera ko urupfu+ rwababuzaga gukomeza kuba abatambyi. 24 Ariko we, kubera ko ahoraho iteka,+ ntazagira abamusimbura mu butambyi bwe. 25 Ni yo mpamvu ashobora no gukiza rwose abegera Imana bamunyuzeho, kuko ahora ari muzima kugira ngo abasabire yinginga.+
26 Byari bikwiriye ko tugira umutambyi mukuru nk’uwo,+ w’indahemuka,+ utagira uburiganya,+ utanduye+ kandi watandukanyijwe n’abanyabyaha,+ agashyirwa hejuru y’amajuru.+ 27 Nk’uko abatambyi bakuru babigenza, we ntakeneye gutamba ibitambo buri munsi,+ ngo abanze atambire ibyaha bye,+ hanyuma ngo abone gutambira ibyaha by’abandi,+ (ibyo yabikoze rimwe+ na rizima ubwo yitangaga+ ubwe;) 28 kuko abo Amategeko ashyiraho ngo babe abatambyi bakuru+ ari abantu bafite intege nke,+ ariko ijambo ry’indahiro+ ryaje nyuma y’Amategeko rishyiraho Umwana, watunganyijwe+ kugeza iteka ryose.