1 Ibyo ku Ngoma 29:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Yehova, gukomera+ n’imbaraga+ n’ubwiza+ n’ikuzo+ n’icyubahiro+ ni ibyawe, kuko ibintu byose, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ari ibyawe.+ Yehova, ubwami ni ubwawe,+ wowe usumba byose.+ Zab. 22:28 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 28 Kuko ubwami ari ubwa Yehova;+Ni we utegeka amahanga.+ Zab. 97:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 97 Yehova yabaye umwami!+ Isi niyishime,+Ibirwa byose binezerwe.+ Daniyeli 4:17 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 17 Ibyo byategetswe n’abarinzi,+ kandi uwo mwanzuro wahamijwe n’abera, kugira ngo abariho bamenye ko Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw’abantu,+ kandi ko ibugabira uwo ishatse,+ ikabwimikamo uworoheje hanyuma y’abandi bose.”+ Daniyeli 4:34 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 34 “Iyo minsi irangiye,+ jyewe Nebukadinezari nubuye amaso ndeba mu ijuru+ maze ngarura ubwenge. Nuko nsingiza Isumbabyose,+ nshima Ihoraho iteka ryose nyihesha ikuzo,+ kuko ubutegetsi bwayo ari ubw’iteka ryose n’ubwami bwayo bukaba buhoraho uko ibihe bisimburana.+ Ibyahishuwe 12:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Numva ijwi riranguruye rivugira mu ijuru riti “Ubu noneho habonetse agakiza+ n’imbaraga+ n’ubwami bw’Imana yacu+ n’ubutware bwa Kristo+ wayo, kuko umurezi w’abavandimwe bacu, ubarega ku manywa na nijoro imbere y’Imana yacu,+ ajugunywe hasi.
11 Yehova, gukomera+ n’imbaraga+ n’ubwiza+ n’ikuzo+ n’icyubahiro+ ni ibyawe, kuko ibintu byose, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ari ibyawe.+ Yehova, ubwami ni ubwawe,+ wowe usumba byose.+
17 Ibyo byategetswe n’abarinzi,+ kandi uwo mwanzuro wahamijwe n’abera, kugira ngo abariho bamenye ko Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw’abantu,+ kandi ko ibugabira uwo ishatse,+ ikabwimikamo uworoheje hanyuma y’abandi bose.”+
34 “Iyo minsi irangiye,+ jyewe Nebukadinezari nubuye amaso ndeba mu ijuru+ maze ngarura ubwenge. Nuko nsingiza Isumbabyose,+ nshima Ihoraho iteka ryose nyihesha ikuzo,+ kuko ubutegetsi bwayo ari ubw’iteka ryose n’ubwami bwayo bukaba buhoraho uko ibihe bisimburana.+
10 Numva ijwi riranguruye rivugira mu ijuru riti “Ubu noneho habonetse agakiza+ n’imbaraga+ n’ubwami bw’Imana yacu+ n’ubutware bwa Kristo+ wayo, kuko umurezi w’abavandimwe bacu, ubarega ku manywa na nijoro imbere y’Imana yacu,+ ajugunywe hasi.