-
1 Samweli 6:8, 9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Mufate Isanduku ya Yehova muyishyire kuri iryo gare, mufate na bya bishushanyo bya zahabu mwohereje ngo bibe ituro kugira ngo mubabarirwe, mubishyire mu gasanduku iruhande rwayo.+ Hanyuma muyohereze igende. 9 Muzitegereze murebe. Nizamuka umuhanda werekeza mu gihugu yaturutsemo, i Beti-shemeshi,+ tuzamenya ko Imana ari yo yaduteje ibi byago byose. Ariko niterekezayo, tuzamenya ko atari yo yaduhannye, ahubwo ko ari ibyago byapfuye kutubaho gutya gusa.”
-