ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ezekiyeli 42
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri Ezekiyeli

      • Ibyumba byo kuriramo (1-14)

      • Impande enye z’urusengero zipimwa (15-20)

Ezekiyeli 42:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga, inzu yari inyuma y’urusengero.

Impuzamirongo

  • +Ezk 40:2
  • +Ezk 42:13
  • +Ezk 41:12, 15

Ezekiyeli 42:2

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 100.” Ibi byerekeza ku mikono miremire. Reba Umugereka wa B14.

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 50.”

Ezekiyeli 42:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 20.”

Impuzamirongo

  • +Ezk 41:10

Ezekiyeli 42:4

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ibyumba.”

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 10.”

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 100.” Iyi ni imvugo ikoreshwa mu mwandiko w’Ikigiriki witwa Septante. Hakurikijwe umwandiko w’Igiheburayo, ni “inzira y’umukono umwe.” Reba Umugereka wa B14.

Impuzamirongo

  • +Ezk 42:10, 11

Ezekiyeli 42:7

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 50.”

Ezekiyeli 42:8

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 50.”

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 100.”

Ezekiyeli 42:10

Impuzamirongo

  • +Ezk 41:12; 42:1

Ezekiyeli 42:11

Impuzamirongo

  • +Ezk 42:4

Ezekiyeli 42:12

Impuzamirongo

  • +Ezk 42:9

Ezekiyeli 42:13

Impuzamirongo

  • +Ezk 42:1
  • +Lew 6:14, 16; 7:1, 6; 10:12, 13; 24:8, 9; Kub 18:10; Ezk 40:46
  • +Lew 2:3; Kub 18:9; Neh 13:5

Ezekiyeli 42:14

Impuzamirongo

  • +Kuva 28:40; 29:8, 9; Lew 8:13; Ezk 44:19

Ezekiyeli 42:15

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inzu y’imbere.”

Impuzamirongo

  • +Ezk 40:6

Ezekiyeli 42:16

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga, kirometero imwe na metero 555 z’uburebure. Reba Umugereka wa B14.

Ezekiyeli 42:17

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga, kirometero imwe na metero 555 z’uburebure.

Ezekiyeli 42:18

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga, kirometero imwe na metero 555 z’uburebure.

Ezekiyeli 42:19

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga, kirometero imwe na metero 555 z’uburebure.

Ezekiyeli 42:20

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga, kirometero imwe na metero 555.

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “hakorerwa ibintu bisanzwe.”

Impuzamirongo

  • +Ezk 40:5
  • +Ezk 45:1, 2
  • +Lew 10:10; Ezk 44:23; 2Kor 6:17

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/12/1988, p. 19-20

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Ezek. 42:1Ezk 40:2
Ezek. 42:1Ezk 42:13
Ezek. 42:1Ezk 41:12, 15
Ezek. 42:3Ezk 41:10
Ezek. 42:4Ezk 42:10, 11
Ezek. 42:10Ezk 41:12; 42:1
Ezek. 42:11Ezk 42:4
Ezek. 42:12Ezk 42:9
Ezek. 42:13Ezk 42:1
Ezek. 42:13Lew 6:14, 16; 7:1, 6; 10:12, 13; 24:8, 9; Kub 18:10; Ezk 40:46
Ezek. 42:13Lew 2:3; Kub 18:9; Neh 13:5
Ezek. 42:14Kuva 28:40; 29:8, 9; Lew 8:13; Ezk 44:19
Ezek. 42:15Ezk 40:6
Ezek. 42:20Ezk 40:5
Ezek. 42:20Ezk 45:1, 2
Ezek. 42:20Lew 10:10; Ezk 44:23; 2Kor 6:17
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Ezekiyeli 42:1-20

Ezekiyeli

42 Nuko aranjyana, angeza mu rugo rw’inyuma ahareba mu majyaruguru.+ Anjyana ku nzu yari irimo ibyumba byo kuriramo yari iruhande rw’umwanya urimo ubusa,+ iruhande rw’inzu, mu majyaruguru.*+ 2 Uburebure bwayo, mu ruhande rurimo umuryango werekeye mu majyaruguru, yari ifite metero 52* n’ubugari bwa metero 26.* 3 Yari hagati y’urugo rw’imbere rwari rufite metero 10* z’ubugari+ n’imbuga ishashemo amabuye mu rugo rw’inyuma. Amabaraza yayo yararebanaga kandi uko ari atatu yari agerekeranye. 4 Imbere y’ibyumba byo kuriramo,* hari inzira y’imbere+ ifite ubugari bwa metero enye* n’uburebure bwa metero 44,5* kandi imiryango yabyo yari mu majyaruguru. 5 Ibyumba byo hejuru byo kuriramo by’iyo nzu byari bito, ubigereranyije n’ibyo muri etaje yo hasi n’iyo hagati, kubera ko byari bifite amabaraza manini. 6 Ibyo byumba bitatu byari bigerekeranye, ariko ntibyari bifite inkingi nk’izo ku ngo. Ni yo mpamvu byari bito ubigereranyije n’ibyo muri etaje yo hasi n’iyo hagati.

7 Urukuta rw’amabuye rwo hanze rwari rwegeranye n’ibyumba byo kuriramo, byari mu ruhande rw’urugo rw’inyuma imbere y’ibindi byumba byo kuriramo, rwari rufite uburebure bwa metero 25.* 8 Uburebure bw’ibyumba byo kuriramo byari mu ruhande rw’urugo rw’inyuma bwari metero 25,* ariko ibyarebanaga n’urusengero byari bifite uburebure bwa metero 44,5.* 9 Ibyumba byo kuriramo byari bifite umuryango mu ruhande rw’iburasirazuba ari wo umuntu yacagamo kugira ngo abigeremo, aturutse mu rugo rw’inyuma.

10 Hari n’ibyumba byari bikikijwe n’urukuta rw’amabuye rw’urugo ku ruhande rw’iburasirazuba, hafi y’ahantu hari ubusa na ya nzu.+ 11 Imbere yabyo hari inzira imeze nk’iyari imbere y’ibyumba byo kuriramo byo mu majyaruguru.+ Uburebure bwabyo n’ubugari bwabyo byaranganaga kandi aho basohokera n’ibipimo byaho ari kimwe. Imiryango yabyo 12 yari imeze nk’iy’ibyumba byo kuriramo byo mu majyepfo. Aho ya nzira itangirira, imbere y’urukuta rw’amabuye rwo mu burasirazuba, hari umuryango umuntu yashoboraga kwinjiriramo.+

13 Nuko arambwira ati: “Ibyumba byo kuriramo byo mu majyaruguru n’ibyumba byo kuriramo byo mu majyepfo biri iruhande rw’umwanya urimo ubusa,+ ni ibyumba byo kuriramo byera, ibyo abatambyi begera Yehova bariramo ibitambo byera cyane.+ Ni ho bashyira ibitambo byera cyane, ituro ry’ibinyampeke, igitambo cyo kubabarirwa ibyaha n’igitambo cyo gukuraho icyaha, kuko ari ahantu hera.+ 14 Iyo abatambyi bamaze kwinjira, ntibagomba gusohoka ahera ngo bajye mu rugo rw’inyuma batabanje gukuramo imyenda bakorana,+ kuko ari iyera. Bagomba kwambara indi myenda, kugira ngo babone kwegera aho abandi bantu bemerewe kugera.”

15 Nuko arangije gupima imbere mu rusengero,* anjyana hanze anyujije mu irembo rireba iburasirazuba+ maze aho hantu hose arahapima.

16 Yapimye uruhande rw’iburasirazuba akoresheje urubingo bapimisha. Akurikije urwo rubingo bapimisha, yasanze kuva ku ruhande rumwe ukajya ku rundi hari uburebure bureshya n’imbingo 500.*

17 Yapimye uruhande rwo mu majyaruguru abona hareshya n’imbingo 500,* akurikije uko urubingo yapimishaga rwareshyaga.

18 Yapimye uruhande rwo mu majyepfo abona hareshya n’imbingo 500,* akurikije uko urubingo yapimishaga rwareshyaga.

19 Hanyuma yerekeza mu ruhande rw’iburengerazuba, arahapima abona hareshya n’imbingo 500,* akurikije uko urubingo yapimishaga rwareshyaga.

20 Yapimye impande zaho zose uko ari enye. Hari urukuta ruzengurutse+ rufite uburebure bureshya n’imbingo 500* n’ubugari bw’imbingo 500,+ kugira ngo rutandukanye ahantu hera n’ahantu hasanzwe.*+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze