UKO WAHANGANA N’IZAMUKA RY’IBICIRO
Gerageza kubyakira
Iyo umushahara wawe ugenda wiyongera, ushobora kudahita ubona ko ibiciro bigenda byiyongera ku isoko. Icyakora, iyo ibiciro bizamuka ariko umushahara wo ntiwiyongere, ushobora guhangayika, cyane cyane niba utunze umuryango.
Nta cyo twakora ngo dutume ibiciro bitiyongera ku isoko. Ariko iyo duhisemo kwakira ibyabaye, bishobora kutugirira akamaro.
KUKI ARI IBY’INGENZI?
Abantu bemera ko nta cyo bakora ngo bahagarike izamuka ry’ibiciro, bibagirira akamaro. Mu buhe buryo?
Bituma bakomeza gutuza. Gutuza bituma dutekereza neza maze tugafata imyanzuro myiza.
Bituma birinda gukora ibintu bidakwiriye. Urugero, ntibyaba bishyize mu gaciro kureka kwishyura ibintu bya ngombwa no kugura ibintu bidakenewe.
Bibarinda kugirana ibibazo n’abagize imiryango yabo bapfa amafaranga.
Bituma bamenya ibyo bakwiriye kugura kandi bakirinda gusesagura.
ICYO WAKORA
Jya uba witeguye kugira ibyo uhindura. Mu gihe bishoboka, iyo ibiciro byazamutse, umuntu aba akwiriye kugabanya amafaranga akoresha. Hari abagerageza gukoresha amafaranga aruta ayo binjiza. Ariko ibyo nta cyo bibamarira, uretse gutuma ubuzima burushaho kubagora kandi bikabananiza cyane. Tuvugishije ukuri, tuba twifuza guha abagize imiryango yacu ibyo bakeneye byose. Icyakora, jya wibuka ko icyo abagize umuryango wawe bakeneye kurushaho, ari urukundo ubakunda, igihe cyawe no kubagaragariza ko ubitaho.
Hari abagerageza gukoresha amafaranga aruta ayo binjiza. Ariko ibyo nta cyo bibamarira, uretse gutuma ubuzima burushaho kubagora