UKO WAHANGANA N’IZAMUKA RY’IBICIRO
Jya ukoresha neza amafaranga
Iyo ibiciro bizamutse ubuzima buratugora. Ariko ibyo ntibyagombye gutuma wiheba. Hari ibintu wakora kugira ngo ubeho neza.
KUKI ARI IBY’INGENZI?
Iyo usesagura amafaranga yawe, birangira ashize bigatuma uhangayika kandi ukiheba. Niyo waba ufite amafaranga make, hari ibintu byinshi wakora kugira ngo uyacunge neza.
ICYO WAKORA
Jya ubaho uhuje n’ubushobozi bwawe. Nubikora bizatuma ubaho utuje kandi nihagira ikintu kigutungura gikeneye amafaranga, uzabona ayo ukoresha.
Icyagufasha kubaho uhuje n’ubushobozi bwawe, ni uguteganya uko uzakoresha amafaranga. Bisobanuye ko wandika amafaranga winjiza n’ayo ukoresha. Ibyo bizatuma udakoresha amafaranga arenze ubushobozi bwawe. Mu gihe uteganya amafaranga uzakenera, jya wibanda ku bintu ukeneye kurusha ibindi. Hanyuma ujye ukora uko ushoboye ukurikize ibyo wanditse, ubihindure gusa ari uko ibiciro ku isoko cyangwa amafaranga winjiza byahindutse. Niba warashatse, ugomba gufata imyanzuro wabivuganyeho n’uwo mwashakanye.
Gerageza gukora ibi: Niba bishoboka, aho kugura ibintu ukoresheje ikarita ya banki, jya ukoresha amafaranga. Hari abantu babonye ko kubigenza batyo, bituma bagera ku byo biyemeje kandi bikabarinda amadeni. Nanone byaba byiza buri kwezi urebye amafaranga wabikije n’ayo wabikuje muri banki, kuko kumenya amafaranga ufite bizatuma wumva utuje.
Kubaho uhuje n’ubushobozi bwawe biragoye ariko bigufasha gukoresha neza amafaranga yawe. Nanone bizatuma umenya kwifata ntusesagure.
Jya wirinda ibintu byatuma wirukanwa ku kazi. Wakora iki kugira ngo utirukanwa ku kazi? Dore bimwe mu byo wakora: jya ugera ku kazi ku gihe. Jya wishimira akazi ukora. Jya ufasha abo mukorana kandi ukorane umwete. Jya wubaha abandi. Nanone jya wumvira amabwiriza kandi ugerageze kongera ubuhanga mu kazi ukora.
Jya wirinda gupfusha ubusa amafaranga yawe. Jya wibaza uti: “Ese naba mfite akamenyero ko kugura ibintu bitari ngombwa cyangwa bitamfitiye akamaro?” Urugero, abantu benshi batakaza amafaranga baba babonye bibagoye, bakayagura ibiyobyabwenge, bakayakinamo urusimbi, bakayagura itabi cyangwa se bakayagura inzoga nyinshi. Ibyo bishobora gutuma birukanwa ku kazi kandi n’ubuzima bwabo bukahangirikira.
Jya ubika amafaranga wakoresha mu gihe uhuye n’ibintu bitunguranye. Niba bishoboka, jya ubika amafaranga make wazakoresha mu gihe uhuye n’ikibazo gitunguranye. Ayo mafaranga azatuma udahangayika mu gihe wowe cyangwa umwe mu bagize umuryango wawe arwaye, cyangwa se mu gihe wirukanwe ku kazi. Nanone ashobora kugufasha mu gihe hari ikindi kibazo kigutunguye.