UKO WAHANGANA N’IZAMUKA RY’IBICIRO
Jya unyurwa
Abantu banyurwa bishimira ubuzima babayemo. Iyo hagize ibihinduka mu mibereho yabo, bakora uko bashoboye kugira ngo babeho bakurikije ubushobozi bafite.
KUKI ARI IBY’INGENZI?
Umuhanga mu by’imitekerereze y’abantu witwa Jessica Koehler yavuze ko abantu banyurwa, bakunda kurangwa n’icyizere. Nanone yabonye ko abantu nk’abo badakunze kwifuza iby’abandi. Ubwo rero, ntibitangaje kuba abantu banyurwa barangwa n’ibyishimo kandi ntibagire imihangayiko myinshi. Mu by’ukuri bamwe mu bantu bagira ibyishimo ntibaba bafite ibintu byinshi. Ibyo biterwa n’uko abo bantu bibanda ku bintu by’ingenzi mu buzima amafaranga adashobora kugura, urugero nko kumarana igihe n’incuti n’abavandimwe.
ICYO WAKORA
Jya wirinda kwigereranya n’abandi. Iyo ubaho mu buzima bworoheje ukigereranya n’abantu bo mu rwego rwo hejuru, ushobora kubura ibyishimo ndetse ukabagirira ishyari. Ikindi kandi, ushobora gusanga ibyo ubona kuri abo bantu wigereranya na bo aba atari ukuri. Urugero, hari abantu baba bafite imitungo myinshi ariko bafite amadeni menshi. Nicole uba muri Senegali yaravuze ati: “Sinkeneye ibintu byinshi kugira ngo ngire ibyishimo. Numva nishimye kubera ko nyuzwe nubwo abandi bafite ibintu byinshi kundusha.”
Gerageza gukora ibi: Jya wirinda amatangazo yamamaza cyangwa ibintu bishyirwa ku mbuga nkoranyambaga bigaragaza abantu bafite amafaranga menshi cyangwa babaho mu buzima buhenze nk’abagashize.
Jya wishimira ibyo ufite. Abantu bashimira, bakunze kurangwa no kunyurwa, ntibahore bumva ko bagomba gutunga ibintu byinshi kurushaho cyangwa ko bakwiriye guhabwa ibirenze ibyo bafite. Roberton uba muri Hayiti yaravuze ati: “Mfata akanya ko gutekereza ku bikorwa by’urukundo abandi bankoreye cyangwa ibyo bakoreye umuryango wanjye, hanyuma nkabashimira. Nanone ntoza umuhungu wanjye w’imyaka umunani gushimira mu gihe cyose ahawe ikintu.”
Gerageza gukora ibi: Buri munsi ujye wandika ikintu gituma ushimira. Ushobora kwishimira ko ufite ubuzima bwiza, umuryango mwiza, incuti nziza cyangwa se akazuba keza.
Icyakora hari igihe kunyurwa n’ibyo dufite bitugora. Ariko nidukora uko dushoboye kugira ngo tubigereho tuzagera kuri byinshi. Kunyurwa bituma tugira ibyishimo, kandi ibyishimo ntidushobora kubigura amafaranga.