Ese umuntu ashobora kunyurwa?
“Kunyurwa bituma abakene baba abakire, kutanyurwa bigatuma abakire baba abakene.”—Byavuzwe na Benjamin Franklin.
NK’UKO uwo mugani ubigaragaza, abantu benshi babonye ko kunyurwa bitagurwa. Ntibitangaje rero kuba abantu benshi babona ko kunyurwa bisa n’aho bidashoboka muri iyi si ishyigikira icyifuzo cyo gutunga ibintu byinshi, gutera imbere no kubaho nk’abandi. Ese muri ibi bintu bikurikira, hari icyaba cyarakugizeho ingaruka?
• Abantu bamamaza bahora bakugezaho ubutumwa bukumvisha ko kugura ibintu byinshi ari byo byonyine byatuma unyurwa.
• Kurushanwa ku kazi cyangwa ku ishuri bituma wumva ko gukora nk’ibyo abandi bakora, ari byo byonyine biguha agaciro.
• Abantu ntibagushimira ibyo ubakorera.
• Incuti zawe zigutera kurarikira ibyo zifite.
• Ushaka ibisubizo by’ibibazo by’ingenzi wibaza ku birebana n’ubuzima, ukabibura.
Ese koko birashoboka ko wanyurwa kandi uhanganye n’ibintu nk’ibyo? Intumwa Pawulo yavuze ko yari azi “kunyurwa.” Hari igihe yabaga afite byinshi, ubundi akaba afite bike. Incuti ze zaramwishimiraga, ariko abandi bakamukwena. Nyamara yavuze ko ‘yitoje kunyurwa mu mimerere yose.’—Abafilipi 4:11, 12.
Abantu batanyurwa ni abatarigeze bagira icyo bakora kugira ngo babigereho. Ariko nk’uko Pawulo yabivuze, umuntu ashobora kubyitoza. Turagutumirira gusuzuma amabanga atanu yo kunyurwa, aboneka mu Ijambo ry’Imana ari ryo Bibiliya.