Indirimbo ya 130
Umurimo w’ibyishimo
1. Korera Imana wishimye cyane
N’imbaraga n’ubuhanga dufite.
Uyu murimo woroshye, ariko
Ukorwa bituvuye ku mutima.
2. Imirimo ya Yehova ni myinshi,
Abasaruzi baracyakenewe.
Twahawe n’Imana inshingano yera;
Ni umurimo wuje imigisha.
3. N’ubwo abantu bahakana ukuri,
‘Imana yo ntishobora kubeshya.
’Tubwirizanye umwete Ijambo rye,
Kuko ari ryo twiringira cyane.
4. Twishimira gukora umurimo.
Tugerageze kubwiriza bose,
Imana itugirire ubuntu,
Twe ’bakozi bayo tuyisingize.