Indirimbo ya 94
Mwami uhoraho, eza izina ryawe!
1. Ya, wowe Mana yonyine,
Ntuzigera uhinduka.
Wakomeje kwihangana,
Ngo izina ryawe ryezwe.
Ntuhindura umugambi;
Urangwa n’ubwenge bwinshi.
Dutegereje Ubwami,
Ububi bwose buveho.
2. Muremyi w’ijuru n’isi,
Wabayeho kuva kera!
Abantu babaye babi,
Nta bwo bita kuri iyi si.
Twahawe Umwana wawe;
Azategeka iyi si.
Abanzi be bazavaho;
Twifuza ko barimburwa.
3. Abahanuzi bakera
Bavuze iby’agakiza.
Tubona ko bisohozwa,
Tukabihamya twizeye.
Iyi si izahoraho,
Nta bwo izanyeganyezwa.
Mana ku bw’Ubwami bwawe,
Wihesha icyubahiro.