Indirimbo ya 132
Indirimbo yo kunesha
Igicapye
1. Ririmbira Yah. Izina rye rirakomeye.
Abanyegiputa yabaroshye mu nyanja.
Dusingize Yah; ni we Mana Isumba byose.
Icyubahiro cye nicyamamazwe hose.
(INYIKIRIZO)
Wowe Mana Isumba byose,
Kuva kera kose ntuhinduka.
Uzanesha abakwanga bose,
Ngo weze izina ryawe.
2. Yemwe mahanga murwanya Yehova Imana.
Namwe muzakorwa n’isoni nka Farawo.
Muzarimbuka; Harimagedoni iraje.
Ni bwo muzamenya izina rya Yehova.
(INYIKIRIZO)
Wowe Mana Isumba byose,
Kuva kera kose ntuhinduka.
Uzanesha abakwanga bose,
Ngo weze izina ryawe.
(Reba nanone Zab 2:2, 9; 92:9; Mal 3:6; Ibyah 16:16.)