INDIRIMBO YA 149
Indirimbo yo kunesha
Igicapye
1. Ririmbira Yah. Izina rye rirakomeye.
Abanyegiputa yabaroshye mu nyanja.
Dusingize Yah; ni we Mana Isumbabyose.
Yehova Imana yaranesheje rwose.
(INYIKIRIZO)
Wowe Mana Isumbabyose,
Kuva kera kose ntuhinduka.
Uzanesha abakwanga bose,
Uzeza izina ryawe.
2. Yemwe mahanga murwanya Yehova Imana,
Namwe muzakorwa n’isoni nka Farawo.
Muzarimbuka; Harimagedoni iraje;
Ni bwo muzamenya izina rya Yehova.
(INYIKIRIZO)
Wowe Mana Isumbabyose,
Kuva kera kose ntuhinduka.
Uzanesha abakwanga bose,
Uzeza izina ryawe.
(Reba nanone Zab 2:2, 9; 92:8; Mal 3:6; Ibyah 16:16.)