Igice cya 63
Yongera Kubakosora
IGIHE Yesu n’intumwa ze bari bakiri i Kaperinawumu muri rwa rugo, hari ikindi kintu baganiriyeho kidafitanye isano n’impaka intumwa zagiye zo kumenya uwari mukuru muri zo. Icyo kintu na cyo gishobora kuba cyarabaye ubwo bavaga i Kaperinawumu, icyo gihe Yesu akaba atari kumwe na bo. Intumwa Yohana yaramubwiye iti “twabonye umuntu wirukana abadayimoni mu izina ryawe, turamubuza kuko adasanzwe adukurikira.”
Uko bigaragara, Yohana yabonaga ko intumwa zari zihariye uburenganzira bwo gukiza indwara. Ni yo mpamvu yumvaga ko uwo muntu atakoraga ibitangaza mu buryo bukwiriye, kubera ko atari ari mu itsinda ryabo.
Ariko kandi, Yesu yabagiriye inama ati “ntimumubuze, kuko umuntu ukora igitangaza mu izina ryanjye atābasha kunsebya bitamuruhije; kuko utari umwanzi wacu aba ari mu ruhande rwacu. Umuntu uzabaha agacuma kamwe k’amazi kuko muri aba Kristo, ndababwira ukuri yuko atazabura ingororano ye.”
Ntibyari ngombwa ko uwo muntu akurikira Yesu nyakumukurikira kugira ngo abe ari mu ruhande rwe. Itorero rya Gikristo ntiryari ryagashinzwe, bityo kutaba mu itsinda ryabo bikaba bitarasobanuraga ko yari uwo mu rindi torero. Mu by’ukuri, uwo muntu yizeraga izina rya Yesu, ku bw’ibyo kandi yashoboye kwirukana abadayimoni. Ibyo yakoraga byari bimeze nk’ibyo Yesu yavuze ko byari bikwiriye ingororano. Yesu yagaragaje ko kuba yarakoze atyo bizatuma abona ingororano.
Bite se niba uwo muntu yaraciwe intege n’amagambo y’intumwa n’ibikorwa byazo? Ibyo byari kuba bikomeye cyane! Yesu yaravuze ati “umuntu wese uzashuka umwe muri aba bato banyizera, akamugusha, ibyiza ni uko yahambirwa urusyo mu ijosi, akarohwa mu nyanja.”
Yesu yavuze ko abigishwa be bagomba kuvana mu mibereho yabo ikintu icyo ari cyo cyose babona ko ari icy’agaciro ariko gishobora kubagusha, urugero nk’ikiganza, ikirenge cyangwa ijisho. Ni byiza ko umuntu yabura ikintu runaka abona ko ari icy’agaciro ariko akinjira mu Bwami bw’Imana, kuruta uko yakigira hanyuma akajugunywa muri Gehinomu (ahantu habaga hari ibirundo by’imyanda bigurumana hafi y’i Yerusalemu), igereranya irimbuka ry’iteka.
Nanone kandi, Yesu yatanze umuburo agira ati “mwirinde mudasuzugura umwe muri aba bato. Ndababwira yuko abamarayika babo bo mu ijuru bahora bareba mu maso ha Data wo mu ijuru.” Hanyuma, yatanze urugero rwagaragazaga agaciro k’abo “bato” ababwira iby’umuntu waba afite intama ijana ariko akaza gutakazamo imwe. Yesu yavuze ko uwo muntu yasiga za zindi 99 akajya gushaka iyo imwe yazimiye, kandi yayibona, akayishimira cyane kurusha za zindi 99. Bityo, Yesu yashoje agira ati “nuko So wo mu ijuru ntashaka ko hagira n’umwe muri aba bato urimbuka.”
Birashoboka ko Yesu yatekerezaga ku mpaka zari hagati y’intumwa ze, ubwo yazisabaga ati “mugire umunyu mu mitima yanyu, kandi mubane amahoro.” Ibiryo bidafite icyanga byongererwa uburyohe n’umunyu. Bityo rero, umunyu wo mu buryo bw’ikigereranyo utuma ibyo umuntu avuze byoroha kubyemera. Kugira umunyu nk’uwo bizafasha mu kubumbatira amahoro.
Ariko kandi, rimwe na rimwe hashobora kubaho impaka zikomeye bitewe no kudatungana kwa kimuntu. Nanone ariko, Yesu yatanze amabwiriza ahereranye n’uburyo bwo kubyitwaramo. Yaravuze ati “mwene so nakugirira nabi, ugende umumenyeshe icyaha cye mwiherereye: nakumvira, uzaba ubonye mwene so.” Mu gihe atakumviye, Yesu yatanze inama agira ati “umuteze undi cyangwa babiri, ngo ‘ijambo ryose rikomere mu kanwa k’abagabo babiri cyangwa batatu.’”
Yesu yavuze ko intambwe ya nyuma ari iyo gushyikiriza icyo kibazo ‘itorero,’ ni ukuvuga abagenzuzi bahagarariye itorero, bashobora guca urubanza hanyuma bagafata umwanzuro. Yesu yarangije avuga ko mu gihe uwo munyabyaha azaba yanze kwemera umwanzuro bafashe, “azakub[a]ho nk’umupagani cyangwa umukoresha w’ikoro.”
Mu gihe abo bagenzuzi b’itorero bafata umwanzuro nk’uwo, baba bagomba kwishingikiriza cyane ku mabwiriza aboneka mu Ijambo rya Yehova. Bityo rero, iyo basanze umuntu yarakoze icyaha kandi akaba akwiriye igihano, urwo rubanza ‘ruba ruhambiriwe mu ijuru.’ Kandi igihe ‘baruhambuye mu isi,’ ni ukuvuga igihe basanze umuntu ari umwere, ruba “[ru]hambuwe mu ijuru.” Ku bihereranye no gufata ibyemezo nk’ibyo mu bibazo by’imanza, Yesu yaravuze ati “aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye, nanjye mba ndi hagati yabo.” Matayo 18:6-20, gereranya na NW; Mariko 9:38-50; Luka 9:49, 50.
▪ Kuki mu gihe cya Yesu bitari ngombwa ko abantu bagendana na we?
▪ Kugusha umuto byari ikibazo gikomeye mu rugero rungana iki, kandi se, ni uruhe rugero Yesu yatanze rugaragaza agaciro k’abo bato?
▪ Ni iki gishobora kuba cyaratumye Yesu atera intumwa ze inkunga yo kugira umunyu?
▪ ‘Guhambira’ no ‘guhambura’ bisobanura iki?