Igice cya 64
Isomo mu Bihereranye no Kubabarira
UKO bigaragara, Yesu n’abigishwa be bari bakiri i Kaperinawumu muri rwa rugo. Yari amaze kuvugana na bo ku bihereranye n’uburyo bwo gukemura ibibazo hagati y’abavandimwe, hanyuma Petero aramubaza ati “Databuja, mwene data nangirira nabi, nzamubabarira kangahe?” Kubera ko abigisha ba kidini b’Abayahudi basabaga ko hatangwa imbabazi kugeza ku ncuro eshatu, wenda Petero yabonaga ko navuga ati “ngeze karindwi?” yari kuba agize ubuntu cyane.
Ariko kandi, no kwibuka izo ncuro ubwabyo ntibikwiriye rwose. Yesu yakosoye Petero agira ati “sinkubwiye yuko ugeza karindwi, ahubwo yuko ugeza mirongo irindwi karindwi.” Yari arimo agaragaza ko incuro Petero yari kubabarira umuvandimwe we zitagombaga kugira imipaka.
Kugira ngo Yesu yumvishe abigishwa be ko bagombaga kubabarira, yabaciriye umugani. Uwo mugani uhereranye n’umwami washatse kubarurana imari n’abagaragu be. Bamuzaniye umugaragu umwe wari umurimo umwenda munini cyane w’idenariyo 60.000.000. Ntiyari afite uburyo bwo kuwishyura. Ku bw’ibyo, nk’uko Yesu yabivuze, uwo mwami yategetse ko umugore n’abana b’uwo mugaragu bagurishwa kugira ngo ashobore kuwishyura.
Uwo mugaragu abyumvise, yapfukamiye shebuja, aramwinginga ati “nyihanganira, nzakwishyura byose.”
Shebuja w’uwo mugaragu yumvise amugiriye impuhwe, maze aramubabarira, amuharira uwo mwenda. Yesu yakomeje avuga ko ako kanya akimara kumubabarira, uwo mugaragu yagiye kureba umugaragu mugenzi we wari umurimo umwenda w’idenariyo 100 zonyine. Yamusingiriye mu ijosi, atangira kumuniga amubwira ati “nyishyura umwenda wanjye!”
Ariko uwo mugaragu mugenzi we nta mafaranga yari afite. Bityo, yapfukamiye uwo mugaragu yari abereyemo umwenda, aramwinginga ati “nyihanganira nzakwishyura.” Mu buryo bunyuranye n’uko shebuja yari yabigenje, uwo mugaragu we ntiyamugiriye impuhwe, ahubwo yashyirishije wa mugaragu mugenzi we muri gereza.
Yesu yakomeje avuga ko undi mugaragu wari wabonye ibyabaye yagiye kubibwira shebuja. Yatumije uwo mugaragu arakaye cyane. Yaramubwiye ati “wa mugaragu mubi we, naguhariye wa mwenda wose, kuko wanyinginze: nawe ntiwari ukwiriye kubabarira mugenzi wawe, nk’uko nakubabariye?” Shebuja yararakaye, ashyikiriza uwo mugaragu utaragiraga impuhwe abarinzi b’inzu y’imbohe kugeza aho yari kurangiriza kwishyura umwenda wose yari amurimo.
Hanyuma, Yesu yashoje agira ati “na Data wo mu ijuru ni ko azabagira, nimutababarira umuntu wese mwene so mubikuye ku mutima.”
Mbega isomo rihebuje mu bihereranye no kubabarira! Mu by’ukuri, ikosa iryo ari ryo ryose umuvandimwe w’Umukristo ashobora kudukorera riba ari rito cyane urigereranyije n’umwenda munini w’icyaha Imana yatubabariye. Byongeye kandi, Yehova Imana yatubabariye incuro ibihumbi n’ibihumbi. Akenshi ndetse ntitunamenya ko twamukoshereje. Ku bw’ibyo se, ntidushobora kubabarira umuvandimwe wacu incuro nkeya runaka, n’ubwo twaba dufite impamvu yumvikana yo kumurakarira? Wibuke ko, nk’uko Yesu yigishije mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi, Imana ‘izaduharira imyenda yacu, nk’uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu.’ Matayo 18:21-35; 6:12; Abakolosayi 3:13.
▪ Ni iki cyatumye Petero abaza ikibazo gihereranye no kubabarira umuvandimwe we, kandi se, kuki ashobora kuba yarabonaga ko avuze ko yababarira umuntu incuro zirindwi yaba agize ubuntu cyane?
▪ Ni mu buhe buryo igisubizo umwami yahaye umugaragu we wamusabye imbabazi gitandukanye n’igisubizo uwo mugaragu yahaye mugenzi we igihe yamusabaga imbabazi?
▪ Ni irihe somo tuvana muri uwo mugani wa Yesu?