Igice cya 65
Ajya i Yerusalemu Rwihishwa
HARI ku muhindo wo mu mwaka wa 32 I.C., kandi Umunsi Mukuru w’Ingando wari wegereje. Ahanini, Yesu yakoreye umurimo we i Galilaya uhereye kuri Pasika yo mu mwaka wa 31 I.C., igihe Abayahudi bashakaga kumwica. Kuva icyo gihe, birashoboka ko Yesu yajyaga i Yerusalemu agiye gusa kwizihiza iminsi mikuru itatu y’Abayahudi yabaga buri mwaka.
Icyo gihe rero, bene nyina ba Yesu baramubwiye bati “va hano, ujye i Yudaya.” Yerusalemu ni wo wari umudugudu ukomeye muri Yudaya, kandi hari n’ihuriro ry’ibikorwa bya kidini mu gihugu cyose. Bene nyina baravuze bati “nta muntu ushaka kumenyekana wakorera ikintu mu rwihisho.”
N’ubwo Yakobo, Simoni, Yozefu na Yuda batemeraga ko mukuru wabo Yesu ari we Mesiya koko, bashakaga ko yereka abantu bose bari kuba baje muri uwo munsi mukuru imbaraga ze zo gukora ibitangaza. Ariko kandi, Yesu yari azi ko ibyo byarimo akaga. Yarababwiye ati “ab’isi ntibabasha kubanga, ariko jyewe baranyanga, kuko mpamya ibyabo yuko imirimo yabo ari mibi.” Ku bw’ibyo, Yesu yabwiye bene nyina ati “mwebweho nimujye muri iyo minsi mikuru, ariko jyeweho sinjyayo ubu.”
Umunsi Mukuru w’Ingando wamaraga iminsi irindwi. Wasozwaga ku munsi wa munani n’ibikorwa bikomeye. Uwo munsi mukuru wabaga mu mpera z’umwaka w’ubuhinzi kandi wabaga ari igihe cy’ibyishimo byinshi no gushimira. Hashize iminsi runaka, bene nyina ba Yesu bagiye mu gihiriri cy’abandi bagenzi bari bagiye kuwizihiza, ariko we n’abigishwa be bagiye rwihishwa, bakomeza kugenda bikinga amaso y’abantu. Bafashe inzira yacaga i Samariya, aho guca mu nzira y’igihogere yari hafi y’Uruzi rwa Yorodani.
Kubera ko Yesu n’abo bari kumwe bari gukenera amacumbi mu mudugudu w’Abasamariya, yoherejeyo integuza. Ariko kandi, igihe abantu bamenyaga ko Yesu yari agiye i Yerusalemu, banze kugira ikintu icyo ari cyo cyose bamukorera. Yakobo na Yohana bararakaye maze baramubaza bati “Databuja, urashaka ko dutegeka umuriro, ngo uve mu ijuru, ubarimbure?” Yesu yarabacyashye kubera ibyo bintu bari bavuze, hanyuma bajya mu wundi mudugudu.
Bari mu nzira bagenda, umwanditsi umwe yaraje abwira Yesu ati “Mwigisha, ndagukurikira aho ujya hose.”
Yesu yaramushubije ati “ingunzu zifite imyobo, n’ibiguruka mu kirere bifite ibyari, ariko Umwana w’umuntu ntafite aho kurambika umusaya.” Yesu yari arimo agaragaza ko uwo mwanditsi yari guhura n’ingorane mu gihe yari kuba abaye umwigishwa We. Kandi ashobora kuba yarashatse kumvikanisha ko uwo mwanditsi yari umwibone cyane ku buryo atashoboraga kwemera ubuzima nk’ubwo.
Hanyuma, Yesu yabwiye undi muntu ati “nkurikira.”
Uwo muntu yaramushubije ati “reka mbanze ngende mpambe data.”
Yesu yaramubwiye ati “reka abapfuye bihambire abapfuye babo, ariko wehoho genda, ubwirize abantu iby’ubwami bw’Imana.” Biragaragara ko se w’uwo mugabo yari atarapfa, kubera ko iyo aza kuba yapfuye, wenda ntibyari gushoboka ko umuhungu we aba ari aho ngaho ateze amatwi Yesu. Uko bigaragara, uwo muhungu yasabaga ko amuha igihe akabanza agategereza ko se apfa. Ntiyari yiteguye gushyira Ubwami bw’Imana mu mwanya wa mbere mu mibereho ye.
Bakiri mu nzira bagiye i Yerusalemu, undi muntu yaraje abwira Yesu ati “ndi bugukurikire, Databuja, ariko reka mbanze mare gusezera ku b’iwanjye.”
Mu kumusubiza, Yesu yaramubwiye ati “nta muntu ufashe isuka, ureba inyuma, ukwiriye ubwami bw’Imana.” Abashaka kuba abigishwa ba Yesu bagomba guhanga amaso ku murimo w’Ubwami. Nk’uko umuhinzi iyo atarebye imbere ye adashobora guca umurongo ugororotse, ni na ko buri muntu wese ureba inyuma muri iyi gahunda y’ibintu ishaje ashobora kugwa akava mu nzira ijyana mu buzima bw’iteka. Yohana 7:2-10; Luka 9:51-62; Matayo 8:19-22.
▪ Bene nyina ba Yesu ni bande, kandi se, ni gute bamubonaga?
▪ Kuki Abasamariya batagiriye Yesu ubuntu, kandi se, ni iki Yakobo na Yohana bashatse gukora?
▪ Ni ibihe biganiro bitatu Yesu yagiranye n’abantu ku nzira, kandi se, ni gute yatsindagirije akamaro ko kwigomwa mu murimo?