Igice cya 115
Havuka Impaka
MBERE y’aho kuri uwo mugoroba, Yesu yari yatanze isomo ryiza ku bihereranye n’umurimo urangwa no kwicisha bugufi yoza intumwa ze ibirenge. Nyuma y’aho, yatangije Urwibutso rw’urupfu rwe rwari rwegereje. Icyo gihe noneho, habayeho ikintu gitangaje, cyane cyane iyo utekereje ku byari bimaze kuba. Intumwa ze zagiye impaka zikomeye zishaka kumenya uwari ukwiriye gutekerezwa ko ari we mukuru muri zo! Uko bigaragara, icyo cyari ikibazo bari bamaze igihe bajyaho impaka.
Twibuke ko nyuma y’uko Yesu ahindura isura ari ku musozi, intumwa ze zagiye impaka zishaka kumenya uwari mukuru muri zo. Byongeye kandi, Yakobo na Yohana basabye kujya mu myanya ikomeye mu Bwami, ibyo bikaba byarongeye kubyutsa impaka hagati y’intumwa. Mbega noneho ukuntu Yesu agomba kuba yarababaye cyane igihe yabonaga bongeye kujya impaka mu ijoro rya nyuma yamaranye na bo! Ariko se, yabyifashemo ate?
Aho gukangara intumwa kubera iyo myifatire zari zagaragaje, Yesu yazifashije gutekereza abigiranye ukwihangana, agira ati “abami b’amahanga barayategeka, n’abafite ubutware bwo kuyatwara bitwa ba ruhekerababyeyi. Ariko mwebweho ntimukabe mutyo. . . . Umukuru ni uwuhe, ni uherezwa, cyangwa ni uhereza? Si uherezwa?” Hanyuma, yabibukije urugero yari yarabahaye, arababwira ati “ariko jyewe ndi hagati yanyu, meze nk’uhereza.”
N’ubwo intumwa zari zifite kamere yo kudatungana, zagumanye na Yesu mu bigeragezo byose yahuye na byo. Ni yo mpamvu yavuze ati “ndagirana namwe isezerano, nk’uko Data yagiranye nanjye isezerano ry’ubwami.” Iryo sezerano rya bwite Yesu yagiranye n’abigishwa be b’indahemuka ryabahuje na we kugira ngo bazifatanye mu butegetsi bwe bwa cyami. Amaherezo, umubare muto gusa w’abantu 144.000 ni wo waje gushyirwa muri iryo sezerano ry’Ubwami.
N’ubwo intumwa zari zihawe ibyo byiringiro bihebuje byo kuzifatanya na Kristo mu butegetsi bw’Ubwami, icyo gihe zari zifite intege nke mu buryo bw’umwuka. Yesu yaravuze ati “mwebwe mwese iri joro ibyanjye birabahemuza.” Ariko kandi, igihe Yesu yabwiraga Petero ko yari yamusabiye, yaramubwiye ati “nawe numara guhinduka, ukomeze bagenzi bawe.”
Yesu yaravuze ati “bana bato, ndacyari hamwe namwe umwanya muto; muzanshaka, kandi uko nabwiye Abayuda nti ‘aho njya, ntimubasha kuhajya’; namwe ni ko mbibabwira ubu. Ndabaha itegeko rishya ngo mukundane; nk’uko nabakunze, mube ari ko namwe mukundana. Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”
Petero yaramubajije ati “Databuja, urajya he?”
Yesu yaramushubije ati “aho njya, ntubasha kunkurikira ubu, ariko uzahankurikira hanyuma.”
Petero yakomeje amubaza ati “Databuja, icyambuza kugukurikira ubu ni iki? Ko nzanagupfira?
Yesu yaramubajije ati “uzampfira?” “Ndakubwira ukuri yuko muri iri joro rya none, inkoko itarabika kabiri, wowe ubwawe uri bunyihakane gatatu.”
Petero yahakanye agira ati “naho byatuma mpfana nawe, nabwo sindi bukwihakane na hato.” Kandi ubwo izindi ntumwa na zo zungaga mu rye, Petero yavuze yiyemera ati “nubwo bose ibyawe biri bubagushe, jyeweho ntabwo bizangusha.”
Yesu yerekeje ku gihe yoherezaga intumwa ze kujya kubwiriza i Galilaya zidafite impago cyangwa imvumba, maze arazibaza ati “mbese hari icyo mwakennye?”
Zaramushubije ziti “nta cyo.”
Yaravuze ati “ariko nonaha, ūfite uruhago rurimo ifeza, arujyane; n’ūfite imvumba, ni uko; ariko utabifite, agure umwitero we, ngo abone kugura inkota. Ndababwira yuko ibi byanditswe bikwiriye kunsohoraho, ngo ‘yabaranywe n’abagome’; kuko ibyanjye byenda gusohora.”
Yesu yerekezaga ku gihe yari kumanikwa hamwe n’abagizi ba nabi, cyangwa abagome. Nanone kandi, yashakaga kugaragaza ko nyuma y’aho abigishwa be bari guhura n’ibitotezo bikaze. Baramubwiye bati “Mwami, dore inkota ebyiri ngizi.”
Yarabashubije ati “ziramaze.” Nk’uko tuzabibona, kuba bari bafite inkota byari gutuma nyuma y’aho Yesu abaha irindi somo ry’ingenzi cyane. Matayo 26:31-35; Mariko 14:27-31; Luka 22:24-38, gereranya na NW; Yohana 13:31-38; Ibyahishuwe 14:1-3.
▪ Kuki byari bitangaje cyane kuba intumwa zaragiye impaka?
▪ Ni gute Yesu yahosheje izo mpaka?
▪ Ni iki isezerano Yesu yagiranye n’abigishwa be ryasohoje?
▪ Ni irihe tegeko rishya Yesu yatanze, kandi se, ni iry’ingenzi mu rugero rungana iki?
▪ Ni gute Petero yagaragaje ko yiyiringiraga bikabije, kandi se, Yesu yamubwiye iki?
▪ Kuki amabwiriza Yesu yatanze yo kwitwaza impago n’imvumba yari atandukanye n’ayo yari yaratanze mbere y’aho?