Igice cya 116
Ategura Intumwa Ze ku Bihereranye no Kugenda Kwe
IFUNGURO ry’urwibutso ryari ryarangiye, ariko Yesu n’intumwa ze bari bakiri mu cyumba cyo hejuru. N’ubwo Yesu yendaga kugenda, yari agifite ibintu byinshi byo kubabwira. Yabahumurije agira ati “ntimuhagarike imitima yanyu; mwizere Imana.” Ariko, yongeyeho ati “nanjye munyizere.”
Yesu yakomeje agira ati “mu rugo rwa Data harimo amazu menshi. . . . Ngiye kubategurira ahanyu, . . . ngo aho ndi, namwe muzabeyo. Kandi aho njya, inzira murayizi.” Kubera ko intumwa zitari zamenye ko Yesu yari arimo avuga ibihereranye no kujya mu ijuru, Toma yarabajije ati “Databuja, ntituzi aho ujya; inzira twayibwirwa n’iki?”
Yesu yarashubije ati “ni jye nzira, n’ukuri, n’ubugingo.” Ni koko, umuntu uwo ari we wese ashobora kwinjira mu nzu ya Se wo mu ijuru ari uko gusa yemeye Yesu kandi akigana imibereho ye, nk’uko Yesu yabivuze agira ati “nta wujya kwa Data, ntamujyanye.”
Filipo yabwiye Yesu ati “Databuja, twereke Data wa twese, biraba bihagije.” Uko bigaragara, Filipo yashakaga ko Yesu abaha ikimenyetso kigaragara giturutse ku Mana, nk’uko cyahawe Mose, Eliya na Yesaya mu bihe bya kera, binyuriye mu iyerekwa. Mu by’ukuri ariko, intumwa zari zifite ikintu cyiza cyane kuruta kwerekwa ibintu muri ubwo buryo, nk’uko Yesu yabivuze agira ati “nabanye namwe iminsi ingana ityo, kandi ntiwari wamenya, Filipo? Umbonye, aba abonye Data.”
Yesu yagaragaje mu buryo bwuzuye kamere ya Se, ku buryo kubana na we no kumwitegereza, mu by’ukuri, byari nko kubona Se. Ariko kandi, Se aruta Umwana, nk’uko Yesu yabihamije agira ati “amagambo mbabwira, sinyavuga ku bwanjye.” Yesu yavuze mu buryo bukwiriye ko inyigisho zose yigishaga zakomokaga kuri Se wo mu ijuru.
Mbega ukuntu intumwa zigomba kuba zaratewe inkunga no kumva Yesu noneho azibwira ati “unyizera, imirimo nkora na we azayikora: ndetse azakora n’iyiruta”! Yesu ntiyashakaga kuvuga ko abigishwa be bari kugira imbaraga zikomeye zo gukora ibitangaza kurusha izo yari afite. Ahubwo yashakaga kuvuga ko bari kuzakora umurimo igihe kirekire kandi bakawukorera mu karere kagutse kurushaho, bakagera no ku bantu benshi cyane.
Igihe Yesu yari kuba amaze kugenda, ntiyari gutererana abigishwa be na hato. Yarabasezeranyije ati ‘icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye, nzagikora.’ Yarongeye aravuga ati ‘nanjye nzasaba Data, na we azabaha undi mufasha wo kubana namwe ibihe byose, ni we mwuka w’ukuri.’ Nyuma y’aho, igihe Yesu yari amaze kujya mu ijuru, yasutse umwuka wera, ni ukuvuga undi mufasha, ku bigishwa be.
Yesu yari hafi kugenda, nk’uko yabivuze agira ati “hasigaye umwanya muto, ab’isi ntibabe bakimbona.” Yesu yari guhinduka ikiremwa cy’umwuka kidashobora kubonwa n’abantu. Ariko kandi, yongeye gusezeranya intumwa ze zizerwa ati “mwebweho muzambona: kuko ndiho, namwe muzabaho.” Ni koko, Yesu ntiyari kubiyereka afite ishusho ya kimuntu nyuma yo kuzuka kwe byonyine, ahubwo mu gihe gikwiriye yari kuzabazurira kubana na we mu ijuru ari ibiremwa by’umwuka.
Noneho, Yesu yatanze ihame ryoroheje agira ati “ufite amategeko yanjye, akayitondera, ni we unkunda: kandi unkunda, azakundwa na Data, nanjye nzamukunda, mwiyereke.”
Amaze kuvuga ibyo, intumwa Yuda, nanone yitwaga Tadeyo, yamuciye mu ijambo iramubaza iti “Databuja, bibaye bite ko ugiye kutwiyereka, ntiwiyereke ab’isi?”
Yesu yaramushubije ati “umuntu nankunda, azitonder[a] ijambo ryanjye, na Data azamukunda . . . Ariko utankunda, ntiyitondera amagambo yanjye.” Mu buryo bunyuranye n’uko bimeze ku bigishwa ba Kristo bumvira, ab’isi bo ntibita ku nyigisho ze. Kubera iyo mpamvu, ntiyigeze abiyereka.
Mu gihe cy’umurimo wa Yesu wo ku isi, yigishije intumwa ze ibintu byinshi. Ariko se, ni gute zari kuzabyibuka byose, cyane cyane ko kugeza icyo gihe, hari byinshi zitari zarabashije gusobanukirwa? Igishimishije ni uko Yesu yazisezeranyije ati ‘umufasha, ni we mwuka wera, uwo Data azatuma mu izina ryanjye, ni we uzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose.’
Yesu yongeye kubahumuriza agira ati “mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye. . . . Imitima yanyu ntihagarare.” Mu by’ukuri, Yesu yari agiye kugenda, ariko yaravuze ati “iyaba mwankundaga, muba munejejwe n’uko njya kwa Data, kuko Data anduta.”
Igihe Yesu yari ashigaje kumarana na bo cyari gito. Yarababwiye ati “sinkivugana namwe byinshi, kuko umutware w’ab’iyi si aza; kandi nta cyo amfiteho.” Satani Diyabule wabashije kwinjira muri Yuda akamwifatira, ni we mutware w’iyi si. Ariko kandi, Yesu ntiyari afite intege nke zibogamira ku cyaha ku buryo Satani yashoboraga kuzuririraho kugira ngo amubuze gukorera Imana.
Bari Bafitanye Imishyikirano ya Bugufi
Barangije gufata ifunguro ry’urwibutso, Yesu yakomeje atera inkunga intumwa ze mu kiganiro gisanzwe bagiranye cyaranzwe no kubwirana ibiri ku mutima. Birashoboka ko saa sita z’ijoro zari zarenze. Ni yo mpamvu Yesu yababwiye ati “nimuhaguruke, tuve hano.” Ariko kandi, mbere y’uko bagenda, Yesu asunitswe n’urukundo yabakundaga, yakomeje kuvugana na bo, abaha urugero rwari kubasunikira kugira icyo bakora.
Yatangiye agira ati “ndi umuzabibu w’ukuri, kandi Data ni nyirawo uwuhingira.” Umuhinzi Mukuru, Yehova Imana, yateye uwo muzabibu w’ikigereranyo igihe yasigaga Yesu umwuka wera mu gihe cy’umubatizo we mu mpera z’umwaka wa 29 I.C. Ariko kandi, Yesu yakomeje agaragaza ko atari we gusa wagereranywaga n’umuzabibu, ko hari n’abandi bagereranywaga na wo avuga ati “ishami ryose ryo muri jye ritera imbuto, arikuraho; iryera imbuto ryose aryanganyaho amahage yaryo, ngo rirusheho kwera imbuto. . . . Nk’uko ishami ritabasha kwera imbuto ubwaryo, ritagumye mu muzabibu, ni ko namwe mutabibasha, nimutaguma muri jye. Ni jye muzabibu, namwe muri amashami.”
Nyuma y’iminsi 51, ni ukuvuga kuri Pentekote, intumwa hamwe n’abandi bantu babaye amashami y’umuzabibu ubwo basukwagaho umwuka wera. Amaherezo, abantu 144.000 ni bo baje kuba amashami y’umuzabibu w’ikigereranyo. Abo hamwe n’umubyimba w’icyo giti cy’umuzabibu, ni ukuvuga Yesu Kristo, bagize umuzabibu w’ikigereranyo wera imbuto z’Ubwami bw’Imana.
Yesu yasobanuye uburyo umuntu ashobora kwera imbuto agira ati “uguma muri jye nanjye nkaguma muri we, uwo ni we wera imbuto nyinshi, kuko ari nta cyo mubasha gukora mutamfite.” Ariko kandi, mu gihe umuntu yaba ananiwe kwera imbuto, Yesu yaravuze ati “ajugunywa hanze nk’ishami ryumye; maze barayateranya bakayajugunya mu muriro, agashya.” Ku rundi ruhande, Yesu yarabasezeranyije ati “nimuguma muri jye, amagambo yanjye akaguma muri mwe, mu[za]sabe icyo mushaka cyose, muzagihabwa.”
Yesu yongeye kubwira intumwa ze ati “ibyo ni byo byubahisha Data, ni uko mwera imbuto nyinshi, mukaba abigishwa banjye.” Imbuto Imana ishaka ko zera kuri ayo mashami ni uko bagaragaza imico nk’iya Kristo, cyane cyane urukundo. Byongeye kandi, kubera ko Kristo yari umubwiriza w’Ubwami bw’Imana, izo mbuto zikenewe zari zinakubiyemo umurimo wabo wo guhindura abantu abigishwa, nk’uko na we yabigenje.
Hanyuma, Yesu yarababwiye ati “mugume mu rukundo rwanjye.” Ariko se, ni gute intumwa zari kubigeraho? Yaravuze ati “nimwitondera amategeko yanjye, muzaguma mu rukundo rwanjye.” Yesu yakomeje avuga ati “ngiri itegeko ryanjye: mukundane, nk’uko nabakunze. Nta wufite urukundo ruruta urw’umuntu upfira incuti ze.”
Mu masaha make yari gukurikiraho, Yesu yari kwerekana urwo rukundo ruhebuje atanga ubuzima bwe ku bw’intumwa ze, no ku bw’abandi bantu bose bari kuzamwizera. Urugero rwe rwagombye gusunikira abigishwa be gukundana bene urwo rukundo rurangwa no kwigomwa. Urwo rukundo rwari kuba ikimenyetso kibaranga, nk’uko mbere y’aho Yesu yari yabivuze agira ati “ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”
Yesu yagaragaje incuti ze izo ari zo avuga ati “muri incuti zanjye, nimukora ibyo mbategeka. Sinkibita abagaragu, kuko umugaragu atazi ibyo shebuja akora: ahubwo mbise incuti, kuko ibyo numvise kuri Data byose mbibamenyesheje.”
Mbega imishyikirano y’agaciro kenshi—kuba inkoramutima za Yesu! Ariko kandi, kugira ngo iyo mishyikirano ikomeze kubaho, abigishwa be bagomba “gukomeza kwera imbuto” (NW). Abigishwa nibabigenza batyo, nk’uko Yesu yabivuze, ‘icyo bazasaba [Se] cyose mu izina rya [Yesu], azakibaha.’ Nta gushidikanya, iyo ni ingororano ikomeye yo kuba bareze imbuto z’Ubwami! Yesu amaze kongera gushishikariza intumwa ze ‘gukundana,’ yavuze ko isi yari kubanga. Ariko yabahumurije agira ati “ab’isi nibabanga, mumenye ko babanje kunyanga, batarabanga.” Hanyuma, Yesu yagaragaje impamvu yari gutuma ab’isi banga abigishwa be avuga ati “kuko mutari ab’isi, ahubwo nabatoranyije mu b’isi, ni cyo gituma ab’isi babanga.”
Yesu yakomeje asobanura impamvu ab’isi bari kubanga agira ati “ibyo byose bazabibagirira babahora izina ryanjye, kuko batazi Uwantumye [ni ukuvuga Yehova Imana] uwo ari we.” Mu by’ukuri, ibitangaza Yesu yakoze byashinjaga abamwangaga, nk’uko yabivuze agira ati “iyaba ntakoreye muri bo imirimo itakozwe n’undi muntu, nta cyaha baba bafite: ariko noneho barayibonye, nyamara baratwanga, jyewe na Data.” Ku bw’ibyo rero, nk’uko Yesu yabivuze, umurongo w’Ibyanditswe uvuga ngo “banyangiye ubusa” warasohoye.
Nk’uko Yesu yari yabigenje mbere y’aho, yongeye kubahumuriza abasezeranya ko yari kuzaboherereza umufasha, ni ukuvuga umwuka wera, ari zo mbaraga rukozi zikomeye z’Imana. Yaravuze ati “azampamya: kandi namwe mu[za]mpamya.”
Izindi Nama Yabahaye Mbere y’Uko Agenda
Yesu n’intumwa ze bari biteguye kuva muri cya cyumba cyo hejuru. Yakomeje ababwira ati “icyo mbabwiriye ibyo ni ukugira ngo hatagira ikibagusha.” Hanyuma, yabahaye umuburo ukomeye agira ati “bazabaca mu masinagogi, kandi igihe kigiye kuza, uzabica wese azibwira ko akoreye Imana umurimo.”
Uko bigaragara, intumwa zahangayikishijwe cyane n’uwo muburo. N’ubwo mbere y’aho Yesu yari yavuze ko ab’isi bari kubanga, ntiyari yahishuye mu buryo nk’ubwo butaziguye ko bari kuzicwa. Yesu yarababwiye ati “uhereye mbere na mbere sinabibabwiye, kuko nari nkiri kumwe namwe.” Nyamara se, mbega ukuntu ari byiza kuba yarabateguye ababwira ibyo bintu mbere y’uko agenda!
Yesu yakomeje avuga ati “ndajya ku Uwantumye, kandi muri mwe nta wumbaza ati ‘urajya he?’” Mbere y’aho kuri uwo mugoroba, bari bamubajije ku bihereranye n’aho yari agiye, ariko icyo gihe noneho, bari bahungabanyijwe cyane n’ibyo yari yababwiye ku buryo bananiwe kugira ikindi babimubazaho. Bityo, Yesu yarababwiye ati “kuko mbabwiye ibyo, imitima yanyu yuzuye agahinda.” Intumwa ntizababajwe gusa n’uko zari zamenye ko zizagerwaho n’ibitotezo bikaze ndetse zikanicwa, ahubwo nanone zababajwe n’uko Shebuja yari agiye kuzisiga.
Ni yo mpamvu Yesu yavuze ati ‘ikizagira icyo kibamarira, ni uko ngenda: kuko nintagenda, umufasha ntazaza aho muri: ariko ningenda, nzamuboherereza.” Mu gihe Yesu yari ku isi ari umuntu, yashoboraga kuba ahantu hamwe gusa mu gihe kimwe, ariko ubwo yari kuba ari mu ijuru, yashoboraga koherereza abigishwa be umufasha, ni ukuvuga umwuka wera w’Imana, aho bari kuba bari hose ku isi. Ku bw’ibyo rero, byari iby’ingirakamaro ko Yesu agenda.
Yesu yavuze ko umwuka wera wari ‘kuzatsinda ab’isi, ubemeza iby’icyaha n’ibyo gukiranuka n’iby’amateka.’ Icyaha cy’ab’isi cyo kuba barananiwe kwizera Umwana w’Imana, cyari gushyirwa ahagaragara. Ikigeretse kuri ibyo, igihamya cyemeza ibihereranye no gukiranuka kwa Yesu cyari kugaragazwa no kuzamuka kwe akajya kwa Se. Kandi kuba Satani n’isi ye mbi barananiwe guhungabanya ugushikama kwa Yesu, ni igihamya kidakuka kigaragaza ko umutware w’iyi si yaciriweho iteka.
Yesu yakomeje agira ati “ndacyafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimubasha kubyihanganira.” Kubera iyo mpamvu, Yesu yabasezeranyije ko igihe yari kubasukaho umwuka wera, ari zo mbaraga rukozi z’Imana, wari kubayobora ugatuma bashobora gusobanukirwa ibyo bintu mu buryo buhuje n’ubushobozi bwabo bwo kubyiyumvisha.
Mu buryo bwihariye, intumwa zananiwe gusobanukirwa ko Yesu yari gupfa hanyuma akazababonekera amaze kuzuka. Bityo, barabazanyije bati “ibyo atubwiye ni ibiki? Ngo ‘hasigaye igihe gito, ntimumbone; maze hazabaho igihe gito, mumbone’; kandi ngo ‘kuko njya kuri Data.’”
Yesu yabonye ko bashakaga kumubaza ibibazo, maze aravuga ati “ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko mwebweho muzarira mukaboroga, ariko ab’isi bazanezerwa: mwebweho muzababara, ariko umubabaro wanyu uzahinduka umunezero.” Nyuma y’aho kuri uwo munsi, mu masaha ya nyuma ya saa sita, ubwo Yesu yari kuba amaze kwicwa, abayobozi ba kidini b’isi bari kwishima, ariko abigishwa bari kubabara. Nyamara kandi, umubabaro wabo wari guhinduka ibyishimo igihe Yesu yari kuba azutse! Kandi ibyishimo byabo byari gukomeza ubwo kuri Pentekote yari kubaha imbaraga zo kuba abahamya be binyuriye mu kubasukaho umwuka wera w’Imana!
Yesu yagereranyije imimerere intumwa zari zirimo n’iy’umugore uri ku nda maze aravuga ati “umugore iyo aramukwa, arababara, kuko igihe cye gisohoye.” Ariko Yesu yavuze ko iyo umwana avutse, uwo mubyeyi atongera kwibuka imibabaro yagize, maze atera inkunga intumwa ze avuga ati “ni ko namwe mubabara none, ariko nzongera kubonana namwe [ubwo nzaba nazutse], kandi imitima yanyu izanezerwa, n’umunezero wanyu nta muntu uzawubaka.”
Kugeza icyo gihe, intumwa ntizari zarigeze zigira ikintu zisaba mu izina rya Yesu. Ariko noneho yaravuze ati “icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye azakibaha . . . kuko Data na we abakunda ubwe, kuko mwankunze mukizera yuko navuye ku Mana. Navuye kuri Data, nza mu isi: kandi isi ndayivamo nsubire kuri Data.”
Amagambo Yesu yabwiye intumwa ze yazibereye isoko y’inkunga ikomeye. Zaravuze ziti “ni cyo gituma twizera ko wavuye ku Mana.” Yesu yarazibajije ati “none murizeye? Dore igihe kirenda gusohora, ndetse kirasohoye, ubwo muri butatane, umuntu wese ukwe, mukansiga jyenyine.” N’ubwo bitoroshye kwiyumvisha ko ibyo byari gushoboka, byabaye mbere y’uko iryo joro rirangira!
Yesu yashoje agira ati “ibyo mbibabwiriye kugira ngo mugire amahoro muri jye. Mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure, nanesheje isi.” Yesu yanesheje isi akora iby’Imana ishaka ari uwizerwa, n’ubwo Satani n’isi ye bagerageje ibishoboka byose kugira ngo bahungabanye ugushikama kwe.
Isengesho Risoza Yavuze Bari mu Cyumba cyo Hejuru
Yesu asunitswe n’urukundo rwimbitse yakundaga intumwa ze, yaziteguye ku bihereranye n’uko yari agiye kugenda. Hanyuma, amaze umwanya muremure aziha inama anazihumuriza, yubuye amaso areba mu ijuru maze asaba Se ati “ubahiriza Umwana wawe, ngo Umwana akūbahishe: nk’uko wamuhaye ubutware ku bantu bose, kugira ngo abo wamuhaye bose abahe ubugingo buhoraho.”
Ubugingo buhoraho! Mbega ingingo ishishikaje Yesu yari akomojeho! Kubera ko Yesu yari yarahawe “ubutware ku bantu bose,” yashoboraga gutuma abantu bose bokamwe n’urupfu bungukirwa n’igitambo cye cy’incungu. Ariko kandi, abo Se yemera ni bo gusa yari guha “ubugingo buhoraho.” Yesu yasobanuye mu buryo burambuye iyo ngingo yavugaga iby’ubugingo buhoraho, akomeza asenga ati
“Ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya, ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo.” Ni koko, kugira ngo tuzabone agakiza bizaterwa n’uko tuzaba twaragize ubumenyi ku byerekeye Imana no ku byerekeye Umwana wayo. Ariko kandi, hari ibindi bikenewe birenze kugira ubumenyi gusa.
Umuntu agomba kubamenya mu buryo bwa bwite, akagirana na bo ubucuti nyakuri. Umuntu agomba kumva ibintu nk’uko babyumva kandi akabona ibintu nk’uko babibona. Kandi ikirenze ibyo byose, umuntu agomba guhatana kugira ngo yigane imico yabo itagereranywa mu mibanire ye n’abandi.
Hanyuma, Yesu yarasenze ati “nakūbahishije mu isi, kuko narangije umurimo wampaye gukora.” Kubera ko icyo gihe yari yarasohoje inshingano ye, kandi akaba yari afite icyizere cy’uko na nyuma y’aho yari gusohoza neza ibyari bisigaye, yinginze agira ati “Data, imbere yawe unyubahirishe cya cyubahiro nahoranye ndi kumwe nawe, isi itararemwa.” Ni koko, icyo gihe yasabye kongera gusubizwa ikuzo yahoranye mu ijuru, binyuriye ku muzuko.
Yesu yavuze mu buryo buhinnye umurimo w’ingenzi yakoze hano ku isi agira ati “abo wampaye mu isi mbamenyesheje izina ryawe. Bari abawe, urabampa, none dore bitondeye ijambo ryawe.” Yesu yakoresheje izina ry’Imana, ari ryo Yehova, mu murimo we kandi yerekanye uburyo rikwiriye kuvugwa, ariko kandi, yakoze ibirenze ibyo kumenyesha intumwa ze izina ry’Imana. Nanone, yatumye barushaho kumenya Yehova no kumushimira, kandi barushaho kumenya no kwishimira kamere ye n’imigambi ye.
Mu kugaragaza ko Yehova amuruta, kandi akaba ari na We wari shebuja, Yesu yavuze yicishije bugufi ati ‘amagambo wampaye narayabahaye, na bo barayemera, bamenya by’ukuri ko naturutse kuri wowe, bizera kandi ko ari wowe wantumye.’
Yesu yashyize itandukaniro hagati y’abigishwa be n’abandi bantu basanzwe, ubwo yakomezaga asenga ati ‘sinsabira ab’isi, ahubwo ndasabira abo wampaye. Nkiri kumwe na bo, narabarindaga; [kandi] narabarinze; muri bo nta muntu wabuze ngo arimbuke, keretse umwana wo kurimbuka,’ ni ukuvuga Yuda Isikaryota. Muri icyo gihe, Yuda yari arimo anoza umugambi we mubisha wo kugambanira Yesu. Ku bw’ibyo, Yuda yari arimo asohoza Ibyanditswe atabizi.
Yesu yakomeje asenga ati “ab’isi barabanga. . . . Sinsaba ko ubakura mu isi, ahubwo ubarinde Umubi. Si ab’isi, nk’uko nanjye ntari uw’isi.” Abigishwa ba Yesu bari mu isi, ni ukuvuga uyu muryango wa kimuntu ugize umuteguro utegekwa na Satani, ariko batandukanye kandi bagomba guhora batandukanye na yo n’ububi bwayo.
Yesu yakomeje agira ati “ubereshe ukuri: ijambo ryawe ni ryo kuri.” Aha ngaha, Yesu yise Ibyanditswe bya Giheburayo byahumetswe “ukuri,” akaba yari yaragiye abisubiramo incuro nyinshi. Ariko kandi, ibyo yigishije abigishwa be ndetse n’ibyo bahumekewe kwandika nyuma y’aho byitwa Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo, na byo ni “ukuri.” Uko kuri gushobora kweza umuntu, kugahindura ubuzima bwe mu buryo bwuzuye, kandi kukamugira umuntu utandukanye n’isi.
Hanyuma, Yesu ntiyasabiye ‘abo bonyine, ahubwo yasabiye n’abazamwizezwa n’ijambo ryabo.’ Bityo rero, Yesu yasabiye abari kuzaba abigishwa be basizwe, ndetse n’abandi bigishwa, bose bakaba bari kuzakorakoranywa bakaba “umukumbi umwe.” Ariko se, ni iki yasabiye abo bose?
Yagize ati “ngo bose babe umwe, nk’uko uri muri jye, Data, nanjye nkaba muri wowe, . . . ngo babe umwe nk’uko natwe turi umwe.” Yesu na Se ntibagize umuntu umwe ibi byo kuba umwe, ahubwo barumvikana muri byose. Yesu yasabye ko abigishwa be bagira ubwo bumwe kugira ngo ‘ab’isi bamenye ko ari [Imana] yamutumye, ikabakunda nk’uko yamukunze.’
Hanyuma, Yesu yasenze Se wo mu ijuru asabira abari kuzaba abigishwa be basizwe. Yabasabiye iki? Yabasabiye ‘ko aho ari na bo bahabana na we, ngo babone ubwiza [Imana] yamuhaye, kuko yamukunze isi itararemwa,’ ni ukuvuga, mbere y’uko Adamu na Eva bagira urubyaro. Igihe kirekire mbere y’aho, Imana yakunze Umwana wayo w’ikinege, waje kuba Yesu Kristo.
Mu gusoza isengesho rye, Yesu yongeye gutsindagiriza ati “nabamenyesheje izina ryawe, kandi nzaribamenyesha, ngo urukundo wankunze rube muri bo, nanjye mbe muri bo.” Ku bihereranye n’intumwa, kumenya izina ry’Imana byari bikubiyemo kumenya urukundo rw’Imana mu buryo bwa bwite. Yohana 14:1–17:26; 13:27, 35, 36; 10:16; Luka 22:3, 4; Kuva 24:10; 1 Abami 19:9-13; Yesaya 6:1-5; Abagalatiya 6:16; Zaburi 35:19; 69:5, umurongo wa 4 muri Biblia Yera; Imigani 8:22, 30.
▪ Yesu yari kujya hehe, kandi ni ikihe gisubizo Toma yahawe ku bihereranye n’inzira ijyayo?
▪ Ukurikije ibyo Filipo yasabye, ni iki uko bigaragara yashakaga ko Yesu abereka?
▪ Kuki uwabonye Yesu aba yabonye na Se?
▪ Ni mu buhe buryo abigishwa ba Yesu bari gukora imirimo ikomeye kurusha iyo yakoze?
▪ Kuba Satani nta cyo yari afite kuri Yesu byasobanuraga iki?
▪ Ni ryari Yehova yateye umuzabibu w’ikigereranyo, kandi se, ni ryari kandi ni gute abandi bantu babaye bamwe mu bagize uwo muzabibu?
▪ Umuzabibu w’ikigereranyo amaherezo waje kugira amashami angahe?
▪ Imana yifuza ko amashami yakwera imbuto bwoko ki?
▪ Ni gute twaba incuti za Yesu?
▪ Kuki ab’isi banga abigishwa ba Yesu?
▪ Ni uwuhe muburo watanzwe na Yesu wahangayikishije intumwa ze?
▪ Kuki intumwa zananiwe kubaza Yesu ku bihereranye n’aho yari kujya?
▪ Ni iki mu buryo bwihariye intumwa zananiwe gusobanukirwa?
▪ Ni gute Yesu yerekanye ko imimerere y’akababaro intumwa zari zirimo yari guhinduka iy’ibyishimo?
▪ Yesu yavuze ko intumwa zari zigiye gukora iki?
▪ Ni mu buhe buryo Yesu yanesheje isi?
▪ Ni mu buryo ki Yesu yahawe “ubutware ku bantu bose”?
▪ Kumenya ibyerekeye Imana n’Umwana wayo bisobanura iki?
▪ Ni mu buhe buryo Yesu yamenyekanishije izina ry’Imana?
▪ “Ukuri” ni iki, kandi se, ni mu buhe buryo ‘kweza’ Umukristo?
▪ Ni mu buhe buryo Imana, Umwana wayo n’abasenga by’ukuri bose ari umwe?
▪ ‘Isi yaremwe’ ryari?