Igice cya 121
Ajyanwa Imbere y’Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi, Hanyuma Akajyanwa kwa Pilato
IJORO ryari riri hafi gucya. Petero yari yihakanye Yesu ubwa gatatu, abagize Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi barangije guca ingirwa rubanza, kandi bari bamaze gutatana. Ariko kandi, ku wa Gatanu mu museke, bongeye guterana, icyo gihe noneho bateranira mu nzu y’Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi. Uko bigaragara, intego yabo yari ukugira ngo urubanza rwari rwaciwe nijoro baruhe agasura k’uko rwari rwemewe n’amategeko. Igihe babazaniraga Yesu, nk’uko bari bavuze nijoro, barongeye baramubwira bati “niba uri Kristo, tubwire.”
Yesu yarabashubije ati “nubwo nababwira, ntimwabyemera . . . [kandi] naho nababaza, ntimwansubiza.” Ariko kandi, Yesu yagize ubutwari bwo kugaragaza uwo yari we, agira ati “uhereye none Umwana w’umuntu azaba yicaye iburyo bw’ubushobozi bw’Imana.”
Bose baramubajije bati “noneho uri Umwana w’Imana?”
Yesu yarabashubije ati “mwakabimenye ko ndi we.”
Kubera ko abo bagabo bashakaga kumwica, kuri bo icyo gisubizo cyari gihagije. Babonaga ko ibyo ari ugutuka Imana. Barabazanyije bati “turacyashakira iki abagabo? Ko twumvise ubwacu abyivugiye ubwe!” Ku bw’ibyo rero, baboshye Yesu, baramujyana maze bamushyira umutegetsi w’Umuroma witwaga Ponsiyo Pilato.
Yuda, we wagambaniye Yesu, yari arimo yitegereza uko ibintu byagendaga. Abonye Yesu akatiwe urwo gupfa, yicujije icyatumye abikora. Ni yo mpamvu yasanze abatambyi bakuru n’abakuru bo muri rubanda kugira ngo abasubize bya bice by’ifeza mirongo itatu, akababwira ati “nakoze icyaha, kuko nagambaniye amaraso atariho urubanza.”
Bamushubije batamwitayeho bati “biramaze! Ni ibyawe.” Ku bw’ibyo, Yuda yajugunye bya bice by’ifeza mu rusengero, maze ajya kugerageza kwimanika. Ariko uko bigaragara, ishami Yuda yari yamanitseho umugozi ryaracitse maze arahanuka agwa ku bibuye byari aho hasi, arashwanyagurika.
Abatambyi bakuru bayobewe icyo bari bakwiriye gukoresha ibyo bice by’ifeza. Baravuze bati “amategeko ntiyemera ko tubishyira mu bubiko bw’Imana, kuko ari ibiguzi by’amaraso.” Bityo rero, bamaze kubyumvikanaho, ayo mafaranga bayaguze umurima w’umubumbyi kugira ngo bajye bawuhambamo abanyamahanga. Ku bw’ibyo, uwo murima wiswe “Isambu y’amaraso.”
Igihe bafataga Yesu maze bakamujyana mu ngoro y’umutware, hari hakiri kare. Ariko Abayahudi bari bamukurikiye banze kwinjira kubera ko bumvaga ko kugirana imishyikirano ya bugufi n’Abanyamahanga muri ubwo buryo byari kubahumanya. Bityo, kugira ngo Pilato abanezeze, yarasohotse abasanga hanze. Yarababajije ati “uyu muntu muramurega iki?”
Baramushubije bati “uyu iyaba atakoze icyaha, ntituba tumukuzaniye.”
Kubera ko Pilato atashakaga kubyivangamo, yarababwiye ati “nimumujyane, abe ari mwe mumucira urubanza, nk’uko amategeko yanyu ari.”
Abayahudi bashyize ahagaragara umugambi bari bafite wo kwica Yesu, bagira bati “twebwe ntitwemererwa kwica umuntu.” Koko rero, iyo baza kwica Yesu mu gihe cy’Umunsi Mukuru wa Pasika, uko bigaragara byari gutuma abantu bivumbagatanya, kubera ko benshi bubahaga Yesu cyane. Ariko iyo bashobora gutuma yicwa n’Abaroma ku mpamvu za politiki, byari gutuma abaturage babona ko bo batari babifitemo uruhare.
Bityo rero, abayobozi ba kidini ntibigeze bahingutsa iby’urubanza bari baciriye Yesu mbere y’aho bamushinja ko yatutse Imana, ahubwo noneho bahimbye ibindi birego. Bazamuye ikirego cyari kigizwe n’ibintu bitatu bikurikira: “uyu twamubonye [1] agandisha ubwoko bwacu, [2] ababuza guha Kayisari umusoro, [3] kandi avuga ko ari Kristo Umwami.”
Ikirego bashinjaga Yesu cy’uko yari yarihandagaje akavuga ko ari umwami ni cyo cyashishikaje Pilato. Bityo rero, yarongeye yinjira mu ngoro, ahamagara Yesu maze aramubaza ati “ni wowe mwami w’Abayuda?” Mu yandi magambo, ni nk’aho yakamubajije ati: warenze ku mategeko wiyita umwami urwanya Kayisari?
Yesu yashatse kumenya ibyo Pilato yari yaramaze kubwirwa ku bihereranye na we uko bingana, maze aramubaza ati “mbese ibyo ubibajije ku bwawe, cyangwa se ni abandi bakubwiye ibyanjye?”
Pilato yiyemereye ko nta kintu yari azi ku bihereranye na we, kandi ko yifuzaga kumenya uko ibintu byari biri mu buryo nyakuri. Yaramushubije ati “uragira ngo ndi Umuyuda? Ab’ubwoko bwanyu n’abatambyi bakuru ni bo bakunzaniye. Wakoze iki?”
Yesu ntiyari arimo agerageza kwihunza icyo kibazo cyo kumenya niba yari umwami. Nta gushidikanya, igisubizo Yesu yatanze icyo gihe cyatangaje Pilato. Luka 22:66–23:3; Matayo 27:1-11; Mariko 15:1; Yohana 18:28-35; Ibyakozwe 1:16-20.
▪ Kuki Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi rwongeye guterana mu gitondo?
▪ Ni gute Yuda yapfuye, kandi se, ibice 30 by’ifeza byakoreshejwe iki?
▪ Kuki Abayahudi bashakaga ko Abaroma aba ari bo bica Yesu aho kugira ngo bamwiyicire ubwabo?
▪ Ni ibihe birego Abayahudi bashinje Yesu?