Igice cya 122
Bamuvana kwa Pilato Bakamujyana kwa Herode, Hanyuma Bakongera Kumugarura
N’UBWO Yesu atagerageje guhisha Pilato ko ari umwami, yasobanuye ko Ubwami bwe butashoboraga guteza akaga Abaroma. Yesu yaravuze ati “Ubwami bwanjye si ubw’iyi si; iyaba [U]bwami bwanjye bwari ubw’iyi si, abagaragu banjye baba barwanye, ngo ntahabwa Abayuda: ariko noneho [U]bwami bwanjye si ubw’ino.” Bityo rero, Yesu yemeye incuro eshatu zose ko afite Ubwami, n’ubwo butakomokaga ku isi.
Ariko kandi, Pilato yarakomeje aramubaza ati “noneho ga uri umwami?” Ibyo bikaba byari nko kumubaza ati ‘mbese uri umwami n’ubwo Ubwami bwawe atari ubw’iyi si?’
Yesu yabwiye Pilato ko yari yageze ku mwanzuro ukwiriye, agira ati “wakabimenye, ko ndi umwami. Iki ni cyo navukiye; kandi ni cyo cyanzanye mu isi, ni ukugira ngo mpamye ukuri: uw’ukuri wese yumva ijwi ryanjye.”
Ni koko, impamvu y’ingenzi yatumye Yesu aza kuba ku isi yari iyo kugira ngo ahamye “ukuri,” cyane cyane ukuri guhereranye n’Ubwami bwe. Yesu yari yiteguye kuba uwizerwa kuri uko kuri, n’ubwo byari kumusaba gutanga ubuzima bwe. N’ubwo Pilato yabajije ati “ukuri ni iki?,” ntiyategereje guhabwa ibindi bisobanuro. Yari yumvise byinshi bihagije ku buryo yashoboraga guca urubanza.
Pilato yasubiye aho imbaga y’abantu yari itegerereje hanze y’ingoro. Uko bigaragara, Yesu yari iruhande rwe igihe yabwiraga abatambyi bakuru n’abo bari kumwe ati “nta cyaha mbonye kuri uyu muntu.”
Iyo mbaga y’abantu yarakajwe n’uwo mwanzuro, irashega iti “agomesha abantu, yigisha i Yudaya hose, uhereye i Galilaya ukageza n’ino.”
Pilato agomba kuba yaratangajwe n’ishyaka ridahuje n’ubwenge abo Bayahudi bari bafite. Bityo rero, mu gihe abatambyi bakuru n’abakuru bo muri rubanda barimo basakuza, Pilato yarahindukiye abaza Yesu ati “ntiwumvise uko bagushinje byinshi?” Ariko kandi, Yesu ntiyigeze agerageza gusubiza. Pilato yatangajwe n’ukuntu Yesu yari atuje igihe yari ahanganye n’ibirego bidafite ishingiro bamushinjaga.
Igihe Pilato yamenyaga ko Yesu ari Umunyagalilaya, yari abonye uburyo bwo kumwikuraho. Kubera ko umutware w’i Galilaya, ari we Herode Antipa (umuhungu wa Herode Mukuru), yari i Yerusalemu yaje kwizihiza Pasika, Pilato yamwoherereje Yesu. Mbere y’aho, Herode Antipa yari yaraciye Yohana Umubatiza igihanga, hanyuma aza kugira ubwoba cyane igihe yumvaga ibikorwa bitangaje Yesu yari arimo akora, kubera ko yatinyaga ko Yesu yaba mu by’ukuri ari Yohana wazutse.
Ku bw’ibyo, Herode yashimishijwe cyane n’uko yari agiye kubona Yesu. Ariko kandi, ntibyari bitewe n’uko yari ahangayikiye Yesu cyangwa ngo abe yari agiye kugerageza kumenya niba ibyo bamuregaga byari ukuri cyangwa niba bitari ukuri. Ahubwo, yabitewe n’uko yari yifitiye amatsiko gusa kandi akaba yari yiringiye kubona Yesu akora igitangaza runaka.
Ariko kandi, Yesu yanze kumara Herode amatsiko. Mu by’ukuri, igihe Herode yamubazaga ibibazo, ntiyigeze agira ijambo na rimwe avuga. Igihe Herode n’abasirikare be bamurinda bari bamaze kumanjirwa, batangiye kunegura Yesu. Bamwambitse umwenda ubengerana maze baramushinyagurira. Nyuma y’aho, baje kongera kumwohereza kwa Pilato. Ingaruka zabaye iz’uko Herode na Pilato babaye incuti, kandi ubundi baranganaga.
Igihe Yesu yari agarutse, Pilato yahamagaye abatambyi bakuru, abayobozi b’Abayahudi n’abantu bose muri rusange maze arababwira ati “mwanzaniye uyu muntu, ngo yagandishije abantu; none dore ubwanjye namubarije imbere yanyu, nyamara nta cyaha mbonye kuri we mu byo mwamureze. Ndetse Herode na we nta cyo yabonye, kuko yamutugaruriye: kandi dore nta cyo yakoze gikwiriye kumwicisha: nuko nimara kumukubita, ndamubohora.”
Bityo rero, Pilato yavuze incuro ebyiri zose ko Yesu ari umwere. Yifuzaga cyane kumurekura, kuko yabonaga ko abatambyi bari bamutanze babitewe gusa n’uko bari bamufitiye ishyari. Igihe Pilato yari agishakisha ukuntu yarekura Yesu, yabonye impamvu ndetse ikomeye kurushaho yo kumurekura. Mu gihe yari yicaye ku ntebe y’imanza, umugore we yamwoherereje ubutumwa, amwinginga ati “ntugire icyo utwara uwo mukiranutsi; kuko naraye ndose byinshi kuri we [uko bigaragara biturutse ku Mana] byambabaje.”
Pilato yari azi ko yagombaga kurekura uwo muntu utari uriho urubanza, ariko se, yari kubishobora ate? Yohana 18:36-38; Luka 23:4-16; Matayo 27:12-14, 18, 19; 14:1, 2; Mariko 15:2-5.
▪ Ni gute Yesu yashubije ikibazo cyari gihereranye n’ubwami bwe?
▪ Ni ukuhe ‘kuri’ Yesu yahamije mu gihe cyose yari hano ku isi?
▪ Ni uwuhe mwanzuro Pilato yafashe, ni gute abantu babyitabiriye, kandi se, ni gute yagenje Yesu?
▪ Herode Antipa yari nde, kuki yashimishijwe cyane no kubona Yesu, kandi se, ni gute yamugenje?
▪ Kuki Pilato yifuzaga cyane kurekura Yesu?