ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • fy igi. 7 pp. 76-89
  • Ese waba ufite umwana wigometse?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese waba ufite umwana wigometse?
  • Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • NI RYARI WAVUGA KO UMWANA YABAYE ICYIGOMEKE?
  • IBINTU BISHOBORA GUTERA UMWANA KWIGOMEKA
  • ELI WAJENJEKAGA NA REHOBOWAMU WAKABYAGA GUKAGATIZA
  • GUHA ABANA IBINTU BY’IBANZE BAKENEYE BISHOBORA KUBARINDA KUBA IBYIGOMEKE
  • IGIHE UMWANA AHUYE N’IBIBAZO
  • UKO MWAFATA UMWANA WIYEMEJE KWIGOMEKA
  • Fasha umwana wawe ugeze mu gihe cy’amabyiruka gukura neza
    Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango
  • Toza umwana wawe kuva akiri muto
    Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango
  • Babyeyi, mutoze abana banyu mubigiranye urukundo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Gushimisha Umutima w’Ababyeyi Bawe
    Kwitegura Imibereho y’Ibyishimo mu Muryango
Reba ibindi
Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango
fy igi. 7 pp. 76-89

IGICE CYA KARINDWI

Ese waba ufite umwana wigometse?

Ifoto yo ku ipaji ya 76

1, 2. (a) Ni uruhe rugero Yesu yatanze ashaka gutsindagiriza ukuntu abayobozi b’idini rya Kiyahudi bari abahemu? (b) Urugero Yesu yatanze rutwigisha iki ku bihereranye n’abana bari mu gihe cy’amabyiruka?

HASIGAYE iminsi mike ngo Yesu apfe, yabajije abayobozi b’idini rya Kiyahudi ikibazo gishishikaje cyane. Yarababajije ati “ariko ibi mubitekereza mute? Habayeho umuntu wari ufite abana babiri, asanga umukuru aramubwira ati ‘mwana wanjye, genda uhingire uruzabibu rwanjye.’ Na we aramusubiza ati ‘ndanze.’ Maze hanyuma arihana aragenda. Se asanga uwa kabiri amubwira atyo, na we aramusubiza ati ‘ndagiye data,’ ariko ntiyajyayo. Muri abo bombi ni nde wakoze icyo se ashaka?” Abo bayobozi b’Abayahudi barashubije bati “ni uwa mbere.”—Matayo 21:28-31.

2 Hano icyo Yesu yashakaga gutsindagiriza ni ukuntu abayobozi b’Abayahudi bari abahemu. Bari bameze nka wa mwana wa kabiri, kuko bemeye ko bazakora ibyo Imana ishaka ariko ntibabikore. Ababyeyi benshi bemera ko urugero Yesu yatanze ruhuje neza neza n’ibiba mu miryango. Nk’uko Yesu yabigaragaje, biragora kumenya icyo abakiri bato batekereza cyangwa kumenya mbere y’igihe icyo bazakora. Umwana ashobora guteza ibibazo byinshi mu gihe ari mu myaka y’amabyiruka ariko nyuma akazavamo umuntu wiyubashye kandi ukora ibintu bizima. Icyo ni ikintu tugomba kuzirikana mu gihe dusuzuma ikibazo cyo kwigomeka kw’abana bari mu gihe cy’amabyiruka.

NI RYARI WAVUGA KO UMWANA YABAYE ICYIGOMEKE?

3. Kuki ababyeyi batagombye kwihutira kuvuga ko umwana wabo ari icyigomeke?

3 Ushobora kuba rimwe na rimwe ujya wumva inkuru z’abana bigomeka ku babyeyi babo mu buryo bugaragara. Ushobora wenda no kuba uzi umuryango ufite umwana ukibyiruka wigize indakoreka. Ariko nanone, nta bwo buri gihe biba byoroshye kumenya niba umwana ari icyigomeke ibi bya nyabyo. Ikindi nanone, bishobora kugorana kwiyumvisha impamvu abana bamwe bigomeka mu gihe wenda abandi bavukana na bo baba ari abana beza. Mu gihe se ababyeyi babonye ko hari umwe mu bana babo utangiye kwigomeka mu buryo bweruye, bakora iki? Mbere yo gusubiza icyo kibazo turabanza turebe umuntu w’icyigomeke uwo ari we.

4-6. (a) Umuntu w’icyigomeke ni muntu ki? (b) Ni iki ababyeyi bagomba kwibuka niba babona umwana wabo uri mu myaka y’amabyiruka ajya abasuzugura rimwe na rimwe?

4 Mu magambo make, umuntu w’icyigomeke ni umuntu wanga kumvira abamuyobora cyangwa akabarwanya abishaka kandi abigambiriye. Ni koko, “ubupfapfa buhambiriwe ku mutima w’umwana” (Imigani 22:15). Ku bw’ibyo rero, hari igihe abana bose bageramo bakanga kumvira ababyeyi babo cyangwa ubundi buyobozi ubwo ari bwo bwose. Ibyo bikunze kubaho cyane mu gihe umwana atangiye gusoreka, igihe aba akura haba ku mubiri no mu byiyumvo. Birasanzwe ku muntu wese ko iyo hagize ikintu gihinduka mu buzima bwe, bimubuza amahoro; kandi noneho mu gihe cy’amabyiruka haba hari byinshi bihinduka. Umuhungu cyangwa umukobwa wawe uri muri icyo kigero aba ava mu bwana ajya mu rwego rw’abantu bakuru. Ni yo mpamvu usanga muri iyo myaka hari ababyeyi bigora kumvikana n’abana babo. Akenshi biba muri kamere y’ababyeyi kugerageza gukumira iryo hinduka riba ku bana babo, abana na bo ugasanga bashaka kuryihutisha.

5 Umwana uri mu myaka y’amabyiruka w’icyigomeke, yanga rwose kumva ibyo ababyeyi bamubwira. Wibuke ariko ko kuba rimwe na rimwe umwana ajya asuzugura bitavuga ko ari icyigomeke. Ikindi kandi, ku birebana n’ibintu byo mu buryo bw’umwuka, hari abana bashobora kudahita bakunda ukuri kwa Bibiliya cyangwa se ntibanagukunde rwose, ariko atari ibyigomeke byanze bikunze. Mubyeyi, ntukihutire kuvuga ko umwana wawe ari icyigomeke.

6 Ariko se, abana bose bigomeka ku buyobozi bw’ababyeyi babo iyo bageze mu gihe cy’amabyiruka? Oya rwose. Uko bigaragara, usanga ari bake bagera muri icyo kigero bakigomeka ibi bigaragara. None se, hakorwa iki umwana yiyemeje kuba icyigomeke kandi akaba adashaka kuva ku izima? Ni iki se cyaba cyarabimuteye?

IBINTU BISHOBORA GUTERA UMWANA KWIGOMEKA

7. Ni mu buhe buryo ibintu bikorerwa muri iyi si ya Satani bishobora gutera umwana kwigomeka?

7 Ikintu cy’ibanze gishobora gutera umwana kwigomeka ni ibintu bibera muri iyi si ya Satani. ‘Isi yose iri mu mubi’ (1 Yohana 5:19). Iyi si iyoborwa na Satani ituma habaho ingeso mbi cyane Abakristo bagomba kwirinda (Yohana 17:15). Inyinshi muri izo ngeso ni iz’akahebwe, zishobora guteza akaga, kandi ubu zigira ingaruka mbi cyane ku bantu kurusha mbere hose (2 Timoteyo 3:1-5, 13). Mu gihe ababyeyi batigishije abana babo ngo banabagire inama kandi babarinde, ‘umwuka ukorera mu batumvira’ ushobora kubaganza mu buryo bworoshye (Abefeso 2:2). Kuri iyo ngingo, amoshya y’urungano afite uruhare rukomeye. Bibiliya igira iti “mugenzi w’abapfu azabihanirwa” (Imigani 13:20). N’umuntu rero ugendana n’abantu bacengewe n’umwuka w’iyi si, na we uwo mwuka ushobora kumucengera. Abakiri bato bakeneye ubufasha buhoraho kugira ngo basobanukirwe ko kumvira amahame y’Imana ari ryo shingiro ry’imibereho myiza iruta iyindi yose.—Yesaya 48:17, 18.

8. Ni ibihe bintu bishobora gutera umwana kwigomeka?

8 Ikindi kintu gishobora gutera umwana kwigomeka, ni imibereho y’iwabo mu rugo. Urugero, wenda niba umubyeyi umwe yarasabitswe n’inzoga, akaba anywa ibiyobyabwenge cyangwa akagirira nabi uwo bashakanye, bishobora gutuma umwana ugeze mu gihe cy’amabyiruka abona ubuzima uko butari. Ndetse no mu miryango isa n’aho idafite ibibazo, umwana ashobora kwigomeka niba yumva ko ababyeyi be batamwitaho. Icyakora, si ko buri gihe umwana ugeze mu gihe cy’amabyiruka yigomeka abitewe n’ibyo abandi bakora. Hari abana banga kwemera uburere bahabwa n’ababyeyi babo kandi abo babyeyi bakurikiza amahame y’Imana, bakabitaho uko bishoboka kose babarinda iyi si. Babiterwa n’iki? Bishobora kuba biterwa n’undi muzi w’ibibazo dufite, ni ukuvuga ukudatungana kw’abantu. Pawulo yaravuze ati “nk’uko ibyaha byazanywe mu isi n’umuntu umwe [Adamu], urupfu rukazanwa n’ibyaha ni ko urupfu rugera ku bantu bose kuko bose bakoze ibyaha” (Abaroma 5:12). Adamu yari umuntu w’icyigomeke wikundaga, kandi uwo ni wo murage mubi yasigiye abamukomotseho bose. Hari abakiri bato bamwe na bamwe rero bahitamo kwigira ibyigomeke nk’uko na sekuruza yabigenje.

ELI WAJENJEKAGA NA REHOBOWAMU WAKABYAGA GUKAGATIZA

9. Ni mu buhe buryo ababyeyi bashobora kudashyira mu gaciro bikaba byatuma abana bigomeka?

9 Ikindi kintu cyagiye gitera abana bageze mu gihe cy’amabyiruka kwigomeka, ni ukudashyira mu gaciro kw’ababyeyi mu bihereranye no kurera abana babo (Abakolosayi 3:21). Ababyeyi bamwe na bamwe bumva ko gusohoza inshingano yabo ari ugukabya gufunga abana babo kandi bakabarera gisirikare. Abandi bo barera bajeyi, ntibahe abana babo bageze mu gihe cy’amabyiruka baba bataraba inararibonye ubuyobozi bwakagombye kubarinda. Gushyira mu gaciro kuri izo mpande zombi si ko buri gihe byoroha. Ikindi kandi, buri mwana akenera guhabwa uburere butandukanye n’ubw’undi. Hari uba akeneye gukurikiranirwa hafi kuruta undi. Reka dusuzume ingero ebyiri zo muri Bibiliya ziri budufashe kubona ibibi byo gukabya gufunga abana n’ibibi byo kurera bajeyi.

10. N’ubwo bigaragara ko Eli yari umutambyi mukuru w’indahemuka, kuki atari umubyeyi mwiza?

10 Umutambyi mukuru wo muri Isirayeli ya kera witwaga Eli yari afite abana. Umurimo w’ubutambyi yawukoze imyaka 40, nta gushidikanya akaba yari azi neza Amategeko y’Imana. Uko bigaragara, Eli yashohoje mu budahemuka umurimo we w’ubutambyi kandi agomba no kuba yarigishaga abana be ari bo Hofuni na Finehasi Amategeko y’Imana mu buryo burambuye. Icyakora, Eli yateteshaga abana be agakabya. Hofuni na Finehasi icyo gihe bari abatambyi ariko bari “ibigoryi,” bagashishikazwa gusa no kwirira bagahaga bagahaza n’irari ryabo ry’ubusambanyi. Ikibabaje ariko ni uko iyo bakoreraga ibikorwa bidakwiriye ahantu hera, Eli atagiraga ubutwari bwo kubakura kuri uwo murimo w’ubutambyi. Yabacyahaga gusa abanonera. Kubera uko kuntu yajenjekaga, yubashye abana be cyane kuruta uko yari kubaha Imana. Ibyo byatumye abana be bigomeka ku gusenga kutanduye kwa Yehova maze umuryango wa Eli wose ugerwaho n’akaga.—1 Samweli 2:12-17, 22-25, 29; 3:13, 14; 4:11-22.

11. Ababyeyi bakura irihe somo ku rugero rubi rwa Eli?

11 Ibyo byose byabaye abana ba Eli bamaze kuba bakuru, ariko bigaragaza akaga gashobora kuvuka mu gihe abana badahawe uburere uko bikwiriye. (Gereranya n’Imigani 29:21 muri Bibiliya Ntagatifu.) Ababyeyi bamwe bashobora kwitiranya ibyo gukunda umwana no kumurera bajeyi, bigatuma bananirwa gushyiriraho abana babo amabwiriza asobanutse neza, adahindagurika kandi ashyize mu gaciro, no gukora ku buryo akurikizwa. Birengagiza guhana abana babo mu buryo burangwa n’urukundo ndetse n’igihe barenze ku mahame y’Imana. Kubera uko kujenjeka, amaherezo abana babo bashobora kwanga kumvira ubuyobozi bw’ababyeyi babo ndetse n’ubundi buyobozi ubwo ari bwo bwose.—Gereranya n’Umubwiriza 8:11.

12. Ni irihe kosa Rehobowamu yakoze mu birebana n’uko yakoresheje ubutware yari afite?

12 Rehobowamu na we agaragaza ubundi buryo umuntu ashobora kudashyira mu gaciro mu birebana no gutanga ubuyobozi. Yabaye umwami wa nyuma w’ubwami bwa Isirayeli mbere y’uko bwigabanyamo ibice, ariko ntiyabaye umwami mwiza. Rehobowamu yari yararazwe igihugu cyari gituwemo n’abaturage batari bishimiye uburetwa se Salomo yabakoreshaga. Rehobowamu se yaba yarumvise ikibazo cyabo? Ashwi da! Igihe intumwa bari bamutumyeho zamusabaga ko yaborohereza uburetwa bakoraga, yanze kumva inama z’abantu bakuze bari abajyanama be maze ategeka ko abantu bakoreshwa uburetwa kurushaho. Ubwibone bwe bwatumye imiryango icumi yo mu majyaruguru imwigomekaho, maze ubwami bwe bwigabanyamo ibice bibiri.—1 Abami 12:1-21; 2 Ngoma 10:19.

13. Ababyeyi bakwirinda bate gukora ikosa nk’irya Rehobowamu?

13 Hari amasomo y’ingenzi ababyeyi bashobora kuvana kuri iyo nkuru ya Rehobowamu. Bakeneye ‘gushaka Uwiteka’ binyuriye mu isengesho kandi bagasuzuma niba uburyo bareramo abana babo buhuje n’amahame ya Bibiliya (Zaburi 105:4). Mu Mubwiriza 7:7 hagira hati “agahato gahindura umunyabwenge umupfapfa.” Guha abana amabwiriza bagenderaho yatekerejweho neza kandi ashyize mu gaciro bituma bakura neza, bikanabarinda ibintu bishobora kubagiraho ingaruka mbi. Ubundi abana ntibagombye gushyirirwaho amategeko abafunga cyane kuko ibyo bishobora kubabuza kumva bo ubwabo biyiringiye, bakumva ko nta kintu cyiza runaka bashobora kwigezaho. Iyo ababyeyi bashoboye guha abana babo umudendezo mu rugero runaka ariko bakabaha n’amabwiriza adakuka, asobanutse neza bagenderaho, abenshi mu bana babo b’ingimbi n’abangavu ntibakunda kwigomeka.

GUHA ABANA IBINTU BY’IBANZE BAKENEYE BISHOBORA KUBARINDA KUBA IBYIGOMEKE

Ifoto yo ku ipaji ya 83

Akenshi kugira ngo abana bazakure bavemo abantu bazima, baba bakeneye ko ababyeyi babo babafasha bakabereka uko bitwara mu bibazo bigendana n’imyaka y’amabyiruka

14, 15. Ababyeyi bagombye kwakira bate imikurire y’umwana wabo?

14 N’ubwo ababyeyi bashobora gushimishwa no kubona abana babo bakura bakava mu bwana bakaba abantu bakuru, bashobora kumva bababajwe n’uko abo bana babo bageze mu gihe cy’amabyiruka batangiye kwigenga aho kugengwa n’ababyeyi babo. Muri iyo myaka aho umwana aba ava mu kigero kimwe ajya mu kindi, ntibikagutangaze nubona rimwe na rimwe agusuzugura cyangwa adashaka kukumva. Ujye wibuka ko intego y’ababyeyi b’Abakristo ari ukurera umwana akazavamo Umukristo ukuze, uhagaze neza kandi ushobora kwizerwa.—Gereranya na 1 Abakorinto 13:11; Abefeso 4:13, 14.

15 N’ubwo bigoye, ababyeyi bagomba kwirinda ingeso yo gutwama umwana wabo ugeze mu gihe cy’amabyiruka mu gihe abasabye ko badohora bakamuha umudendezo. Umwana aba akeneye ko na we mumufata nk’umuntu ushoboye kuba yagira icyo ageraho. N’ubundi kandi usanga hari abana batangira kugira ibitekerezo by’abantu bakuze bagifite imyaka mike ugereranyije. Urugero, Bibiliya ivuga Umwami Yosiya wari ukiri muto igira iti “akiri muto [afite imyaka hafi 15], yatangiye gushaka Imana ya sekuruza Dawidi.” Uwo musore wabereye abandi icyitegererezo yari umuntu rwose ushoboye gukora ibintu bizima.—2 Ngoma 34:1-3.

16. Uko abana bagenda bahabwa umudendezo ni iki bagomba kumenya?

16 Icyakora, kugira umudendezo bigendana n’inshingano. Ku bw’ibyo rero, mujye mureka uwo mwana wanyu utangiye gukura yibonere ingaruka z’imyanzuro n’ibikorwa bye. Ihame rivuga ngo ‘ibyo umuntu abiba ni byo azasarura,’ ntirireba abantu bakuze gusa ahubwo rireba n’abana bari mu kigero cy’amabyiruka (Abagalatiya 6:7). Ntushobora guhora urinda abana! Wakora iki se mu gihe umwana wawe ashaka gukora ikintu kidakwiriye? Niba uri umubyeyi uzi inshingano yawe, uzamubuza rwose ukomeje. Kandi n’ubwo ushobora kumusobanurira impamvu ubyanze, nta kintu na kimwe kigomba guhindura oya yawe ngo noneho ibe yego. (Gereranya na Matayo 5:37.) Icyakora ujye ugerageza kumuhakanira utuje kandi mu ijwi ryiza, kuko “gusubizanya ineza guhosha uburakari.”—Imigani 15:1.

17. Ni ibihe bintu bimwe na bimwe umubyeyi agomba gukorera umwana we ugeze mu myaka y’amabyiruka?

17 Abakiri bato bakeneye guhora bahabwa uburere kugira ngo bumve bafite umutekano, n’ubwo buri gihe atari ko bahita bishimira imipaka n’amategeko ababyeyi babashyiriraho. Iyo amabwiriza ababyeyi babashyiriraho ahindagurika bitewe n’uko ababyeyi baramutse, birakaza abana. Ahubwo iyo abana bari mu myaka y’amabyiruka bafashijwe uko bikwiriye kugira ngo baneshe ikibazo cyo kugira amasonisoni no kumva ko nta cyo bari cyo, bishobora gutuma bakura bakavamo abantu bazima. Baranishima cyane iyo umuntu abagaragarije icyizere baba bakwiriye.—Gereranya na Yesaya 35:3, 4; Luka 16:10; 19:17.

18. Ni ibihe bintu bishimishije bishobora kuba ku bana bageze mu gihe cy’amabyiruka?

18 Ababyeyi bagombye kumenya ko iyo mu rugo hari amahoro, ituze ndetse n’urukundo, abana rwose bakura neza (Abefeso 4:31, 32; Yakobo 3:17, 18). Icyakora hari abana benshi bakuriye mu miryango mibi, y’abasinzi n’abanyarugomo cyangwa ikora n’ibindi bintu bibi cyane, ariko bo baba abantu bazima. Ku bw’ibyo rero, urugo rwawe niruba ari urugo abana bari mu kigero cy’amabyiruka bumva bafitemo umutekano, bakunzwe kandi bitaweho, n’ubwo wabashyiriraho imipaka ukajya ubaha n’ibihano ariko mu buryo buhuje n’amahame yo mu Byanditswe, bazavamo abantu bakuze nawe uzajya ureba ukumva urabishimiye.—Gereranya n’Imigani 27:11.

IGIHE UMWANA AHUYE N’IBIBAZO

19. N’ubwo ababyeyi bagomba gutoza umwana inzira akwiriye kunyuramo, umwana we aba afite iyihe nshingano?

19 Ni iby’ukuri rwose ko kugira ababyeyi beza ari ingirakamaro cyane. Mu Migani 22:6 hagira hati “menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, azarinda asaza atarayivamo.” Bite se ku bihereranye n’abana bafite ababyeyi beza ariko bakagira ibibazo bitoroshye? Ibyo se ahubwo birashoboka? Yego rwose. Amagambo yo muri uwo mugani asobanuka neza iyo usomye indi mirongo itsindagiriza inshingano noneho iba ireba umwana, yo ‘kumva’ no kumvira ababyeyi be (Imigani 1:8). Kugira ngo umuryango ugire ubwumvikane bisaba ko ababyeyi n’abana bafatanya bose bagashyira mu bikorwa amahame aboneka mu Byanditswe. Iyo ababyeyi n’abana badashyize hamwe, byanze bikunze havuka ibibazo.

20. Mu gihe abana bakoze amakosa bitewe n’uko batabanje gutekereza, uburyo bwiza ababyeyi babyitwaramo ni ubuhe?

20 Ababyeyi bakora iki mu gihe umwana wabo uri mu myaka y’amabyiruka yakoze amakosa akaba ari mu mazi abira? Icyo gihe ni bwo cyane cyane umwana aba akeneye gufashwa. Ababyeyi nibakomeza kuzirikana ko uwo mwana atari inararibonye, bizabarinda kurakara cyane. Pawulo yagiriye inama abantu bakuze mu itorero agira ati ‘umuntu niyadukwaho n’icyaha, mwebwe ab’umwuka mugaruze uwo muntu umwuka w’ubugwaneza’ (Abagalatiya 6:1). Ababyeyi na bo bashobora kubigenza batyo mu gihe hari umwana wabo ukiri muto wakoze ikosa bitewe n’uko atabanje gutekereza neza. Mu gihe bamusobanurira neza impamvu ibyo yakoze atari byo n’icyo yakora kugira ngo atazongera kubikora, ababyeyi bagombye kumugaragariza neza ko atari we banze ahubwo ko banze imyifatire ye mibi.—Gereranya na Yuda 22, 23.

21. Ababyeyi bakurikije urugero bahabwa n’itorero rya Gikristo, babigenza bate mu gihe abana babo bakoze icyaha gikomeye?

21 Bite se niba umwana yakoze amakosa akabije? Muri icyo gihe umwana aba akeneye gufashwa mu buryo bwihariye no guhabwa ubuyobozi bukwiriye. Iyo umwe mu bagize itorero akoze icyaha gikomeye, aterwa inkunga yo kwihana kandi akegera abasaza akabasaba ubufasha (Yakobo 5:14-16). Iyo agaragaje ko yicujije, abasaza baramufasha kugira ngo yongere abe muzima mu buryo bw’umwuka. Ubundi mu muryango ababyeyi ni bo bafite inshingano yo gufasha umwana wabo uri mu gihe cy’amabyiruka wakoze amakosa, ariko bitabujije ko banaganira n’abasaza kuri icyo kibazo mu gihe babona ko ari ngombwa. Ntibagombye gushaka guhisha abasaza icyaha icyo ari cyo cyose gikomeye umwe mu bana babo yakoze.

22. Ababyeyi bigana Yehova bagerageza kugira iyihe myifatire mu gihe umwana wabo akoze ikosa rikomeye?

22 Iyo hari ikibazo gikomeye kibaye ku mwana wawe, wumva bikubabaje. Kubera agahinda kenshi, ababyeyi bashobora kumutura umujinya; ariko ibyo nta kindi bimara kitari ukumurakaza. Wibuke ko uko uwo mwana azamera mu gihe kiri imbere bishobora ahanini guterwa n’uko azafatwa muri icyo gihe kitoroshye. Wibuke kandi ko iyo ubwoko bwa Yehova bwatandukiraga bugakora ibibi, Yehova yabaga yiteguye kubababarira iyo bagaragazaga ko bihannye. Umva amagambo arangwa n’urukundo yababwiye agira ati ‘“nimuze tujye inama,” ni ko Uwiteka avuga, “naho ibyaha byanyu byatukura nk’umuhemba birahinduka umweru bise na shelegi, naho byatukura tukutuku birahinduka nk’ubwoya bw’intama bwera”’ (Yesaya 1:18). Mbega urugero rwiza yahaye ababyeyi!

23. Ababyeyi babyifatamo bate mu gihe hari umwana wakoze icyaha gikomeye, kandi se ni iki bagomba kwirinda?

23 Ku bw’ibyo, gerageza gufasha umwana wakoze ikosa guhindura imyifatire ye. Saba inama ababyeyi b’inararibonye n’abasaza b’itorero (Imigani 11:14). Irinde guhubuka ngo uvuge cyangwa ukore ikintu kizatuma bigora umwana wawe kuba yakugarukira. Irinde kugira umujinya utagira rutangira n’uburakari bwinshi (Abakolosayi 3:8). Ntugahite ucika intege (1 Abakorinto 13:4, 7). Ni byo koko ugomba kwanga ikibi, ariko nanone ujye wirinda gukankamira no kurakarira umwana wawe cyane. Ikintu cya ngombwa kurushaho, ni uko ababyeyi baharanira guha abana babo urugero rwiza kandi bagakomeza kugira ukwizera gukomeye.

UKO MWAFATA UMWANA WIYEMEJE KWIGOMEKA

24. Ni ibihe bintu bibabaje bishobora kubaho mu miryango ya Gikristo, kandi se umubyeyi yabyitwaramo ate?

24 Hari igihe bigaragara ko umwana yiyemeje kuba icyigomeke no kwanga rwose amahame ya Gikristo. Icyo gihe noneho ababyeyi barwana no kwita ku basigaye. Itonde udatakariza imbaraga zawe zose kuri uwo mwana wigometse, ukirengagiza kwita ku bana basigaye. Aho gushaka guhisha abandi bana izo ngorane zabaye, biganireho na bo mu rugero rukwiriye kandi ubahumurize.—Gereranya n’Imigani 20:18.

25. (a) Ababyeyi bakurikiza bate urugero bahabwa n’itorero rya Gikristo, mu gihe umwana wabo abaye icyigomeke nyacyigomeke? (b) Ni iki ababyeyi bagomba kuzirikana mu gihe umwe mu bana babo abaye icyigomeke?

25 Intumwa Yohana yigeze kuvuga umuntu wigize icyigomeke nyacyo mu itorero agira ati “ntimuzamucumbikire kandi ntimuzamuramutse muti ‘ni amahoro’” (2 Yohana 10). Ababyeyi na bo bashobora kumva ko bakwiriye kubigenza batyo mu gihe umwana wabo abaye icyigomeke, niba amaze kugira imyaka yemewe ku bana yo kwifatira imyanzuro. N’ubwo uwo ari umwanzuro utoroshye kandi uteye agahinda, hari ubwo biba ari ngombwa ko ababyeyi bawufata kugira ngo barinde abasigaye. Umuryango wawe ukeneye ko uwurinda kandi ugahora uwitaho. Ku bw’ibyo, ujye ushyiriraho abana bawe amabwiriza asobanutse neza n’imipaka ishyize mu gaciro batagomba kurengaho. Jya uganira n’abana basigaye. Jya ushishikazwa no kumenya uko bitwara ku ishuri no mu itorero. Ikindi nanone, bamenyeshe ko n’ubwo utishimira imyifatire y’uwo mwana yo kwigomeka, ko we utamwanga. Amagana ibikorwa bibi by’uwo mwana aho kumwamagana we ubwe. Igihe abahungu babiri ba Yakobo batumaga umuryango wabo wangwa kubera ibikorwa byabo by’ubugome, Yakobo ntiyavumye abana be ahubwo yavumye uburakari bwabo.—Itangiriro 34:1-31; 49:5-7.

26. Ni iki gishobora guhumuriza ababyeyi bakoze ibishoboka byose ariko umwe mu bana babo akaba yarigize icyigomeke?

26 Ushobora kumva ko hari uruhare ufite mu byabaye mu muryango wawe. Ariko niba warakoze ibyo ushoboye byose, ugakurikiza inama za Yehova uko bishoboka kose kandi ukabishyira mu isengesho, nta mpamvu yo kwicira urubanza bitari ngombwa. Humura nta mubyeyi utunganye ubaho; icya ngombwa ni uko wakoze rwose uko ushoboye ngo ube umubyeyi mwiza. (Gereranya n’Ibyakozwe 20:26.) Kugira umwana w’icyigomeke birababaza cyane, ariko niba bikubayeho, iringire rwose ko Imana yumva abagaragu bayo b’indahemuka kandi ko itazabatererana (Zaburi 27:10). Iyemeze rero gukora ku buryo urugo rwawe ruba urugo buri mwana usigaye aboneramo umutekano n’uburinzi mu buryo bw’umwuka.

27. Ni iki ababyeyi bafite umwana wigize icyigomeke bahora biringiye, bibuka umugani w’umwana w’ikirara?

27 Ikindi nanone, ntugatakaze icyizere. Imihati washyiragaho mbere umuha uburere amaherezo ishobora kuzakora uwo mwana wigometse ku mutima maze akisubiraho (Umubwiriza 11:6). Hari indi miryango myinshi y’Abakristo na yo yahuye n’ikibazo nk’icyo cyawe, maze imwe n’imwe iza kubona umwana wari warigometse agaruka, neza neza nk’uko byagendekeye wa mubyeyi uvugwa mu mugani wa Yesu w’umwana w’ikirara (Luka 15:11-32). Nawe bishobora kukugendekera bityo.

AYA MAHAME YA BIBILIYA YAFASHA ATE . . . UMUBYEYI KWIRINDA KO MU RUGO RWE HABAMO UMWANA W’ICYIGOMEKE?

Ababyeyi badafashije umwana, umwuka w’iyi si wamwangiza.—Imigani 13:20; Abefeso 2:2.

Ababyeyi bagomba gushyira mu gaciro ntibafunge abana babo cyane, ariko kandi ntibanabarere bajeyi.—Umubwiriza 7:7; 8:11.

Mu gihe umwana agize imyifatire mibi, ugomba kumuhana, ariko ufite umwuka w’ubugwaneza.—Abagalatiya 6:1.

Abakora ibyaha bikomeye bashobora ‘gukira’ babaye bihannye kandi bakemera gufashwa.—Yakobo 5:14-16.

BIBWIRE ABABYEYI BAWE

Uko abana bari mu gihe cy’amabyiruka bagenda barushaho guhabwa umudendezo, ni na ko bahura n’ibintu byinshi bibatera kumva bashobewe, bafite n’impungenge. Bashobora kumva batiringiye ko bazabyivanamo. Bumva ari nko kugendera mu muhanda urimo ubunyereri. Mwebwe abakiri bato, mujye mubwira ababyeyi banyu ibibahangayikishije (Imigani 23:22). Cyangwa se niba mwumva ababyeyi banyu babafunga cyane, muganire na bo mubabwire ko mwifuza ko baborohereza. Uzarebe igihe uzaba wumva mu mutwe utuje kandi na bo badafite ibintu byinshi bahugiyemo, abe ari bwo mubiganiraho (Imigani 15:23). Buri wese ajye yitonda atege amatwi ibyo undi avuga.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze