IGICE CYA MUNANI
Rinda umuryango wawe ibishobora kuwugiraho ingaruka zangiza
1-3. (a) Ibintu bishobora kwangiza umuryango bituruka he? (b) Ni mu buhe buryo ababyeyi bagomba gushyira mu gaciro mu gihe barinda umuryango wabo?
UGIYE kohereza umwana wawe ku ishuri, none imvura irimo iragwa ari nyinshi. Ubwo se urabyifatamo ute? Uramureka se ave mu rugo nta n’agakoti k’imvura yambaye? Cyangwa uramwambika ibyenda byinshi ku buryo atabasha kugenda? Ibyo byose nta na kimwe wakora. Ahubwo wamwambika ikintu gishobora kumurinda gutoha.
2 Uko rero ni na ko ababyeyi bagomba kureba uburyo bushyize mu gaciro barindamo abagize imiryango yabo ibintu bishobora kubagiraho ingaruka mbi bibisukaho biturutse impande zose, haba mu bintu bifitanye isano no kwirangaza cyangwa kwidagadura, itangazamakuru, urungano, rimwe na rimwe bikaba byanaturuka no mu mashuri bigamo. Hari ababyeyi badakora ibikwiriye byose cyangwa ntibagire n’icyo bakora ngo barinde imiryango yabo. Hari n’abandi noneho babona ko ibintu hafi ya byose abana babo bazabonera hanze biba ari bibi, bagakabya kubarinda ku buryo abana bumva batagira urwinyagamburiro. Ese birashoboka ko umubyeyi yashyira mu gaciro?
3 Yego rwose. Gukabya gufunga abana nta cyo bigeraho, kandi bishobora no guteza akaga gakomeye (Umubwiriza 7:16, 17). Ariko se, ababyeyi b’Abakristo barinda bate imiryango yabo mu buryo bushyize mu gaciro? Reka turebe icyo bakora muri izi nzego eshatu zitandukanye: mu myigire y’abana babo, mu birebana n’incuti zabo no mu myidagaduro.
NI NDE UZIGISHA ABANA BAWE?
4. Ababyeyi b’Abakristo bagombye kubona bate ishuri?
4 Ababyeyi b’Abakristo baha agaciro cyane kwiga. Bazi ko ishuri rifasha abana kumenya gusoma, kwandika, gushyikirana n’abandi ndetse no kwikemurira ibibazo. Rinatuma bagira ubuhanga bwo kuba bakwiga n’ibindi bintu bitandukanye. Ubuhanga abana bavana mu ishuri bushobora gutuma bagira icyo bageraho n’ubwo muri iyi si bitoroshye. Ikindi nanone, kwiga neza bishobora gutuma bakora akazi kabo neza.—Imigani 22:29.
5, 6. Ni mu buhe buryo ku ishuri abana bahamenyera ibintu bidafite aho bihuriye n’ukuri ku birebana n’ibitsina?
5 Ariko rero, ishuri rituma abana bawe bahura n’abandi bana, abenshi muri bo bakaba bafite imitekerereze ikocamye. Reka wenda turebe uko babona ibihereranye n’ibitsina ndetse n’umuco. Mu ishuri rimwe ryisumbuye ryo muri Nijeriya, hari umukobwa wari indaya kabuhariwe wajyaga agira inama abanyeshuri bagenzi be ku bihereranye n’imibonano mpuzabitsina. N’ubwo ibyo yababwiraga byabaga ari ibintu bitagira epfo na ruguru yabaga yarasomye mu bitabo bivuga iby’ubusambanyi, bamutegaga amatwi babishishikariye cyane. Bamwe muri abo banyeshuri b’abakobwa bashyize mu bikorwa inama yabahaye. Ingaruka zabaye iz’uko umwe muri bo yatwaye inda y’ikinyandaro ikaza kumuhitana arimo agerageza kuyivanamo.
6 Ikibabaje ariko ni uko bimwe mu binyoma bikwirakwizwa ku ishuri ku bihereranye n’ibitsina bidaturuka ku bana ahubwo bituruka ku barimu. Iyo mu mashuri bigisha abana ibirebana n’ibitsina ariko ntibabigishe amahame mbwirizamuco n’inshingano zirebana n’imibonano mpuzabitsina, ababyeyi bumva bumiwe. Hari umubyeyi ufite umwana w’umukobwa w’imyaka 12 wagize ati “nkatwe dutuye mu karere gatuwe n’abantu bakomeye ku idini no ku muco wabo, ariko mu ishuri ryisumbuye rya hano iwacu baha abana udukingirizo!” We n’umugabo we bifashe impungenge bumvise ko hari abahungu bo mu kigero cy’uwo mukobwa wabo bamusabaga ngo baryamane. Ababyeyi barinda bate umuryango wabo ibyo bintu bishobora kuwugiraho ingaruka mbi?
7. Ni gute ababyeyi barinda abana babo kumenya iby’ibitsina mu buryo bukocamye?
7 None se, icyiza ni uko warinda abana kugira ngo batazigera bumva ikintu icyo ari cyo cyose kivugwa ku bihereranye n’ibitsina? Ashwi da! Ahubwo icyaba cyiza ni uko wowe ubwawe wagira icyo ubibabwiraho. Ni iby’ukuri ko mu duce tumwe na tumwe tw’u Burayi no muri Amerika y’Amajyaruguru ababyeyi benshi birinda kuvuga kuri iyo ngingo (Imigani 5:1). No mu bihugu bimwe na bimwe byo muri Afurika, ntushobora gupfa kumva umubyeyi aganira n’abana be ku bihereranye n’ibitsina. Hari umugabo wo muri Sierra Leone wavuze ati “ibyo nta ho byabaye mu muco wa Afurika.” Hari ababyeyi bamwe na bamwe rero bumva ko kwigisha abana babo ku birebana n’ibitsina ari ukubahingamo ibitekerezo bishobora gutuma bishora mu bwiyandarike! Ariko se Imana yo ibibona ite?
UKO IMANA IBONA IBIHERERANYE N’IBITSINA
8, 9. Ni iki mu buryo bwiyubashye Bibiliya ivuga ku bihereranye n’ibitsina?
8 Bibiliya igaragaza neza ko kuganira ku birebana n’ibitsina mu buryo bwiyubashye ari nta soni byagombye gutera. Muri Isirayeli, abagize ubwoko bw’Imana basabwaga guhurira hamwe, bazanye n’“abana bato,” kugira ngo bumve aho Amategeko ya Mose asomwa (Gutegeka 31:10-12; Yosuwa 8:35). Amategeko yavugaga adaciye ku ruhande ibintu birebana n’ibitsina, wenda nko kujya mu mihango, gusohora intanga, ubusambanyi, ubuhehesi, kuryamana kw’abahuje ibitsina, kuryamana kw’abantu bafitanye isano no kuryamana n’inyamaswa (Abalewi 15:16, 19; 18:6, 22, 23; Gutegeka 22:22). Iyo ayo mategeko yamaraga gusomwa, nta gushidikanya ko ababyeyi babaga bafite byinshi byo gusobanurira abana babo babaga bafite amatsiko menshi.
9 Mu gice cya gatanu, icya gatandatu n’icya karindwi cy’Imigani harimo inama zatanzwe n’umubyeyi wuje urukundo yereka abana be akaga gaterwa n’ubusambanyi. Iyo mirongo igaragaza ko rimwe na rimwe umuntu ashobora kumva ararikiye ubusambanyi (Imigani 5:3; 6:24, 25; 7:14-21). Iyo mirongo ariko yigisha ko ubusambanyi budakwiriye kandi ko bugira ingaruka mbi cyane, ikanatanga inama zafasha abakiri bato kwirinda inzira z’ubwiyandarike (Imigani 5:1-14, 21-23; 6:27-35; 7:22-27). Ikindi nanone, ubusambanyi butandukanye cyane n’imibonano mpuzabitsina abantu baboneramo ibyishimo byinshi iyo bayikoze uko yari yarateganyijwe gukorwa, barashakanye (Imigani 5:15-20). Mbega urugero rwiza ababyeyi bakwiriye gukurikiza mu birebana no kwigisha abana babo!
10. Kubera iki guha abana ubumenyi bushingiye ku Byanditswe ku bihereranye n’ibitsina bidashobora gutuma biyandarika?
10 Izo nyigisho se zishobora gutuma abana biyandarika? Bibiliya yo yigisha ko “umukiranutsi azikirisha ubwenge bwe” (Imigani 11:9). None se ntushaka kurinda abana bawe ibintu biri muri iyi si bishobora kubagiraho ingaruka mbi? Umugabo umwe yaravuze ati “kuva abana bacu bakiri bato twagiye tugerageza kubabwiza ukuri ku bihereranye n’ibitsina. Ibyo byatumaga baticwa n’amatsiko iyo bumvaga abandi bana babivuga. Nta gishya cyabaga kirimo.”
11. Ni gute abana bagenda bigishwa buhoro buhoro ku bihereranye n’ibitsina?
11 Nk’uko twabibonye mu bice byabanjirije iki, umwana agomba kugira icyo abwirwa ku birebana n’ibitsina kuva akiri muto. Uko bazagenda bakura, bazakenera kwigishwa ko ibyo bitsina byabo bitagomba gukinishwa n’abandi. Byaba byiza ababyeyi bombi bigishirije hamwe abana babo ko ibyo bice byabo by’umubiri byihariye, ko bitagombye gukorwaho cyangwa ngo babihe abandi bantu, kandi ko batagombye kubiganiraho mu buryo budakwiriye. Uko umwana agenda akura, bagomba kumubwira uko umugabo n’umugore babyara umwana, ku buryo bazagera mu myaka y’amabyiruka bazi neza ihinduka biteze ku mibiri yabo. Nk’uko twabibonye mu Gice cya 5, kumenya ibyo byose bishobora kurinda umwana gufatwa ku ngufu.—Imigani 2:10-14.
INSHINGANO Y’ABABYEYI
12. Ni ibihe bitekerezo bikocamye abana bigira mu mashuri?
12 Ababyeyi bagomba kuba biteguye kurinda abana babo kugira ngo inyigisho z’ibinyoma biga ku ishuri zitabagiraho ingaruka, urugero wenda nk’izivuga ko ari nta rema ryabayeho ko ahubwo abantu bakomotse ku nguge, gukunda igihugu by’agakabyo, cyangwa se n’ibyo abantu bavuga ko ari nta kuri kudahinduka, ko ngo byose biterwa n’uko umuntu abibona. (1 Abakorinto 3:19; gereranya n’Itangiriro 1:27; Abalewi 26:1; Yohana 4:24; 17:17.) Abayobozi benshi b’amashuri babona rwose ko kwiga amashuri y’inyongera ari ingenzi cyane. N’ubwo kwiga amashuri y’inyongera ari umwanzuro ureba buri muntu ku giti cye, hari abarimu bamwe na bamwe bemeza ko ari bwo buryo bwonyine bwo kugira icyo umuntu ageraho.a—Zaburi 146:3-6.
13. Ni mu buhe buryo abana bakiri mu ishuri barindwa ibitekerezo bikocamye?
13 Niba ababyeyi bashaka kurinda abana babo kugerwaho n’ingaruka z’ibintu bikocamye biga, bagomba kubanza kumenya ibyo biga nyine ibyo ari byo. Babyeyi rero, mumenye ko mufite inshingano yindi mugomba gusohoza! Mujye mwita cyane ku myigire y’abana banyu. Mujye muganira na bo bavuye ku ishuri. Mubabaze ibyo biga, amasomo bakunda kuruta ayandi n’abakomerera. Mujye mureba imikoro babahaye, murebe ibyo banditse kandi mumenye n’amanota bagize mu myitozo yo mu ishuri. Mugerageze kumenyana n’abarimu babo. Mujye kandi mumenyesha abarimu babo ko mubashimira ku bw’umurimo bakora kandi ko mu gihe bakeneye ubufasha bwanyu mwiteguye gukora icyo mwashobora cyose.
INCUTI Z’ABANA BAWE
14. Kuki ari iby’ingenzi cyane ko abana bubaha Imana bagira incuti nziza?
14 “Ariko se kandi nk’ibi noneho wabibwiwe na nde?” Ni ababyeyi bangahe bajya bibaza icyo kibazo bumijwe n’ikintu kidashobotse umwana wabo avuze cyangwa akoze? Akenshi umwana wawe azagusubiza ko yabikuye ku mwana w’incuti bahuriye ku ishuri cyangwa se uwo muturanye. Ni byo rwose, twaba dukuze cyangwa tukiri bato, incuti zitugiraho ingaruka zikomeye. Intumwa Pawulo yatanze umuburo ugira uti “ntimuyobe, kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza” (1 Abakorinto 15:33; Imigani 13:20). Abakiri bato ni bo cyane cyane bakunda kugerwaho n’ingaruka z’amoshya y’urungano rwabo. Usanga akenshi baba batiyiringiye kandi rimwe na rimwe bakumva baganjwe n’icyifuzo cyo gushimisha no kwemerwa n’incuti zabo. Ku bw’ibyo se, mbega ukuntu ari iby’ingenzi cyane ko bahitamo incuti nziza!
15. Ni mu buhe buryo ababyeyi bashobora gufasha abana babo guhitamo incuti?
15 Nk’uko buri mubyeyi wese abizi, abana si ko buri gihe bagira amahitamo meza, akaba ari yo mpamvu bakenera umuntu wo kubayobora. Ibyo ariko ntibishaka kuvuga ko noneho ari wowe uzajya ubahitiramo incuti. Ahubwo uko bagenda bakura, ujye ubigisha kugira ubushishozi kandi ubafashe kumenya imico incuti zabo zagombye kuba zifite. Umuco w’ibanze ni ugukunda Yehova no gukora ibyo ashima (Mariko 12:28-30). Batoze gukunda no kubaha abantu b’inyangamugayo, bagira neza, b’abanyabuntu n’abanyamwete. Mu gihe muri mu cyigisho cy’umuryango, jya ufasha abana bawe gutahura abantu bavugwa muri Bibiliya bari bafite imico nk’iyo kandi ubafashe gutahura abantu bafite iyo mico mu itorero. Bahe urugero rwiza nawe, uhera kuri iyo mico mu gihe uhitamo incuti zawe.
16. Ababyeyi bagenzura bate incuti z’abana babo?
16 Ese waba uzi incuti z’abana bawe? Kuki se utasaba abana bawe kuzana incuti zabo mu rugo kugira ngo uzimenye? Ushobora no kubaza abana bawe uko abandi bana babona izo ncuti zabo. Ese bazwiho kuba ari abana bagaragaza ubudahemuka cyangwa bafite imibereho y’amaharakubiri? Niba bafite imibereho y’amaharakubiri, bafashe kubona impamvu incuti nk’izo zishobora kubagiraho ingaruka mbi (Zaburi 26:4, 5, 9-12). Mu gihe ubonye umwana wawe atangiye kugira imyifatire mibi ari mu myambarire, imyitwarire n’imivugire, bishobora kuba ngombwa ko uganira na we ku bihereranye n’incuti ze. Ashobora kuba amarana igihe n’incuti itari nziza imugiraho ingaruka mbi.—Gereranya n’Itangiriro 34:1, 2.
17, 18. Uretse kubuza abana kugira incuti mbi, ni ikihe kintu kindi cyiza ababyeyi bafasha abana babo?
17 Icyakora ariko, kwigisha abana bawe kwirinda incuti mbi ntibiba bihagije. Bafashe kubona inziza. Hari umubyeyi wavuze ati “buri gihe twageragezaga gusimbuza incuti mbi izindi nziza. Tuvuge wenda nk’iyo ku ishuri babaga batoye umuhungu wacu mu ikipe y’umupira w’amaguru, jye n’umugore wanjye twicaranaga na we tukaganira ku kuntu ibyo bitaba ari byo, bitewe n’abantu yari kuba agiye gutangira kwifatanya na bo. Ariko ubwo twanahitaga tumubwira ko dushobora gufata abandi bana mu itorero bose tukabajyana gukina umupira. Ibyo kandi rwose byahitaga bikemura ikibazo.”
18 Ababyeyi b’abanyabwenge bafasha abana babo kubona incuti nziza akaba ari zo bazajya bidagadurana. Ku babyeyi benshi ariko, kwidagadura bibatera ibibazo byihariye.
Bazidagadura bate?
19. Ni izihe ngero zo muri Bibiliya zigaragaza ko kwishimisha mu muryango atari icyaha?
19 Ese Bibiliya ibuza abantu kwishima? Oya rwose. Bibiliya ivuga ko hari “igihe cyo guseka . . . n’igihe cyo kubyina”b (Umubwiriza 3:4). Kera muri Isirayeli abagize ubwoko bw’Imana bajyaga bacuranga, bakabyina, bagakina kandi bagasakuzanya. Yesu Kristo na we yigeze kujya mu birori by’ubukwe ajya no kwa Matayo Lewi wari ‘wamutekeshereje ibyokurya’ (Luka 5:29; Yohana 2:1, 2). Birumvikana rero ko Yesu atari umuntu wangaga ko abandi bishimisha. Muramenye, iwanyu ntimukabone ko guseka no kwishimisha ari icyaha!
Iyo abagize umuryango bahisemo neza uburyo bwo kwidagadura, urugero nk’aba bagiye gutembera, bishobora kwigisha abana no kubafasha gukura mu buryo bw’umwuka
20. Ni iki ababyeyi bagomba kuzirikana mu gihe bahitamo uko bazidagadura mu muryango?
20 Yehova ni “Imana ihimbazwa” cyangwa igira ibyishimo (1 Timoteyo 1:11). Ku bw’ibyo rero, gusenga Yehova byagombye kuba isoko y’ibyishimo aho kuba ikintu gituma abantu batagira ibyishimo mu mibereho yabo. (Gereranya no mu Gutegeka kwa Kabiri 16:15.) Ubusanzwe abana ni abantu bahimbarwa cyane, kandi baba bafite imbaraga zo gukina no kwidagadura. Imyidagaduro mwahisemo neza ntiba igamije kwishimisha gusa; ku bana, ni uburyo bwo kwiga no gukura. Umutware w’umuryango afite inshingano yo guha umuryango we ibyo ukeneye byose hakubiyemo n’imyidagaduro. Icyakora nanone, aba akeneye no gushyira mu gaciro.
21. Muri iki gihe, ni akahe kaga kagendana no kwidagadura?
21 Nk’uko byari byarahanuwe muri Bibiliya, muri iyi “minsi y’imperuka” itoroshye abantu muri rusange bari kuba “bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana” (2 Timoteyo 3:1-5). Kuri benshi, kwinezeza ni byo biza ku mwanya wa mbere. Hari ibintu byinshi byo kwirangaza, ku buryo utarebye neza byaburizamo ibindi bintu by’ingenzi. Ikindi nanone, muri iki gihe ibintu byinshi byo kwirangaza biba birimo ubwiyandarike, urugomo, gusabikwa n’ibiyobyabwenge n’ibindi bintu bibi cyane byangiza (Imigani 3:31). Hakorwa iki se kugira ngo ababyeyi barinde abana babo kwirangaza mu buryo bushobora kubagiraho ingaruka mbi?
22. Ababyeyi batoza bate abana babo kujya bafata imyanzuro myiza ku birebana n’imyidagaduro?
22 Ababyeyi bagomba gushyiriraho abana babo imipaka. Ikirenze ibyo ariko, bagomba no kubafasha kumenya uko batahura imyidagaduro ishobora kubagiraho ingaruka mbi no kumenya igihe bazaba barengereye. Ibyo bisaba igihe n’imihati. Reka dufate urugero. Hari umugabo wari ufite abana babiri waje kubona ko umuhungu we mukuru yari amaze iminsi akunze kumva umuyoboro wa radiyo wari mushya. Umunsi umwe rero igihe yari mu modoka agiye ku kazi, yafunguye uwo muyoboro. Yacishagamo agahagarara, akandika amagambo yumvise mu ndirimbo zimwe na zimwe. Nyuma yaje kwicarana n’abahungu be, baganira ku ndirimbo yari yumvise. Yababajije ibibazo bituma bavuga ikibari ku mutima, wenda ati “mutekereza iki kuri iki n’iki?” maze agatega amatwi ibisubizo byabo yitonze. Bamaze kuganira kuri icyo kibazo bifashishije Bibiliya, abo bahungu be bamwemereye ko batari kuzongera kumva iyo radiyo.
23. Ni gute ababyeyi barinda abana imyidagaduro itari myiza?
23 Ababyeyi b’Abakristo bazi ubwenge bagenzura imizika, gahunda za televiziyo, amakaseti, ibitabo, imikino ya videwo na za filimi abana babo bakunda. Bareba amashusho ari ku bifubiko by’ibyo bitabo, bakumva amagambo yo muri izo ndirimbo, bakareba ibiri ku bifubiko by’amakaseti, bagasoma mu binyamakuru ikivugwa kuri izo filimi cyangwa bakanareba agace gato kazo. Abenshi bagwa mu kantu iyo babonye “imyidagaduro” isigaye itegurirwa abana muri iki gihe. Abashaka kurinda abana babo kugerwaho n’ingaruka mbi z’ibyo byose baricara mu muryango bakaganira ku kaga bishobora kubateza, bifashishije Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, urugero nk’igitabo Les jeunes s’interrogent — Réponses pratiques n’ingingo zimwe na zimwe zo mu Munara w’Umurinzi na Réveillez-vous !.c Iyo ababyeyi bashyiriyeho abana babo imipaka ihamye, ntibahindagure ibitekerezo kandi bagashyira mu gaciro, muri rusange bigira ingaruka nziza.—Matayo 5:37; Abafilipi 4:5.
24, 25. Ni iyihe myidagaduro myiza imiryango ishobora kwifatanyamo?
24 Birumvikana ariko ko kurinda abana bawe kujya mu myidagaduro mibi ari igice kimwe gusa mu bigize urugamba uriho. Udatsindishije ikibi icyiza, abana bashobora kwisubirira muri bya bindi bibi. Imiryango myinshi y’Abakristo yibuka kandi ikanezezwa cyane n’ukuntu yajyaga yidagadurira hamwe, wenda yagiye nko gutembera, gukina se, igihe yakoraga urugendo bagiye gusura bene wabo cyangwa n’incuti. Hari n’indi miryango noneho yasanze ko gusomera hamwe mu ijwi riranguruye igamije kwirangaza bishimisha cyane kandi bigatuma abayigize bumva bamerewe neza. Indi yo inezezwa no kwicara igatera urwenya cyangwa ikavuga izindi nkuru zishimishije. Abandi noneho bagira n’ibindi bintu bakorera hamwe, wenda nko kubaza, cyangwa se bakaba bakora n’ikindi kintu cy’ubukorikori, bagacuranga, bagasiga amarangi cyangwa se bakiga ku bihereranye n’ibintu Imana yaremye. Abana bitoza gukunda bene iyo myidagaduro bibarinda kujya mu myidagaduro itari myiza, kandi bamenya ko burya kwidagadura atari ukwiyicarira gusa ukarebera. Kugira uruhare mu myidagaduro birashimisha cyane kuruta kwicara gusa ukareba.
25 Amateraniro mbonezamubano na yo ashobora kuba uburyo bwiza cyane bwo kwidagadura. Iyo hari umuntu wo kuyagenzura, ntimuyatumiremo abantu benshi cyane kandi ntamare igihe kinini, ashobora gutuma abana bawe bagera ku bindi byiza birenze ibyo kwirangaza. Ashobora gutuma bakomeza ubucuti bafitanye n’abagize itorero.—Gereranya na Luka 14:13, 14; Yuda 12.
UMURYANGO WAWE USHOBORA KUNESHA ISI
26. Ni uwuhe muco w’ingenzi usabwa kugira ngo umuntu abashe kurinda umuryango we kugerwaho n’ibintu byawugiraho ingaruka mbi?
26 Nta wakwirirwa ashidikanya ko kugira ngo urinde umuryango wawe ibintu bishobora kuwugiraho ingaruka zangiza bisaba imihati myinshi. Ariko rero, hari ikintu kimwe gusa gishobora gutuma ubigeraho. Icyo kintu ni urukundo! Imirunga ikomeye y’urukundo hagati y’abagize umuryango izatuma mu rugo haba ahantu hari umutekano kandi izatuma mushyikirana, ibyo bikaba ari ibintu bikomeye bishobora kuwurinda ibintu byawugiraho ingaruka mbi. Nanone ni iby’ingenzi, ndetse cyane kurushaho, gukunda Yehova. Iyo umuryango wose ukunda Yehova, abana baba bashobora rwose gukura banga kumubabaza, birinda koshywa n’ibintu byo muri iyi si. Ikindi nanone, ababyeyi bakunda Yehova n’umutima wabo wose bazashaka buri gihe uko bakwigana kamere ye irangwa n’urukundo, kudakabya no gushyira mu gaciro (Abefeso 5:1; Yakobo 3:17). Ababyeyi nibabigenza batyo, abana babo ntibazabona ko gusenga Yehova bigizwe n’urutonde rw’ibintu batemerewe gukora cyangwa se ko bituma abantu batagira ibyishimo, ko rwose icyaba cyiza ari uko babireka. Ahubwo bazabona ko gusenga Imana ari bwo buryo bwo kubaho bwonyine butanga ibyishimo no kunyurwa.
27. Ni gute umuryango wanesha isi?
27 Imiryango ikomeza gukorera Imana yunze ubumwe, ikaba ishyira mu gaciro kandi ikihatira nta buryarya kudashyirwaho ‘ikizinga n’umugayo’ n’iyi si, ishimisha Yehova rwose (2 Petero 3:14; Imigani 27:11). Bene iyo miryango iba igera ikirenge mu cya Yesu Kristo, we wananiye imihati yose Satani yashyiragaho ashaka ko yakwanduzwa n’isi. Yesu ari hafi gupfa yashoboye rwose kuvuga ati “nanesheje isi” (Yohana 16:33). Turakwifuriza ko umuryango wawe na wo wanesha iyi si maze ukazishimira ubuzima iteka ryose!
a Niba ushaka kumenya byinshi ku birebana no kwiga amashuri y’inyongera, reba agatabo Les Témoins de Jéhovah et l’instruction, kanditswe n’Abahamya ba Yehova, ku ipaji ya 4 kugeza ku ya 7.
b Aha ngaha, ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “guseka” rishobora nanone guhindurwamo “gukina,” “gushimisha abandi,” “kwizihiza,” ndetse no “kwishimisha.”
c Byanditswe n’Abahamya ba Yehova.