Porogaramu yo guteza imbere ubushobozi bwo kuvuga no kwigisha
WABA ukiri muto cyangwa ukuze, waba uri umugabo cyangwa umugore, iri shuri rishobora kugufasha kujya uvuga neza kurushaho no kuba umwigisha w’Ijambo ry’Imana wujuje neza ibisabwa.
Umugenzuzi w’ishuri ni we uzajya aha ibiganiro abiyandikishije mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi. Ku mapaji atatu akurikira, urahabona fomu uzajya uherwaho inama. Imibare ijyanye n’ingingo zitandukanye zitangwaho inama, yerekeza ku masomo aboneka ku mapaji akurikira. Muri ayo masomo, uzahasanga ibisobanuro by’icyo wakora kugira ngo wuzuze neza izo ngingo zerekeranye no kuvuga no kwigisha. Uzabona n’impamvu buri ngingo ari iy’ingenzi. Nanone uzahasanga amabwiriza y’ingirakamaro yerekeranye n’uko wakuzuza ibisabwa kuri buri ngingo.
Amabara yakoreshejwe kuri iyo fomu agaragaza ingingo zijyanye n’ibiganiro bikubiyemo (1) gusomera abateze amatwi, (2) icyerekanwa cy’abantu babiri cyangwa benshi, cyangwa (3) disikuru itangirwa imbere y’itorero. Umugenzuzi w’ishuri azaguha ingingo uzasabwa kuzuza. Byarushaho kuba byiza ugiye wihatira kuzuza ingingo imwe imwe. Uzungukirwa no gukora imyitozo iri ku mpera za buri somo wahawe. Niba bigaragara ko washyize mu bikorwa uko bikwiriye inama ikubiye mu isomo wahawe, utanga inama azaguha indi ngingo.
Niba ikiganiro cyawe kigomba gutangwa mu buryo bw’icyerekanwa, uzakenera imimerere uzagitangamo. Ku ipaji ya 82, haboneka urutonde rw’imimerere, icyakora iyo si yo yonyine ushobora gutangamo icyerekanwa cyawe. Utanga inama ashobora kugusaba kugerageza imimerere iyi n’iyi kugira ngo uyimenyereze; ashobora ndetse no kukureka ukihitiramo.
Nusoma iki gitabo kandi ugakora imyitozo, kabone n’iyo waba udategura ikiganiro uzatanga mu ishuri, bishobora kuzagira uruhare rugaragara mu gutuma ugira amajyambere. Ushobora wenda nko kujya wiga isomo rimwe mu cyumweru.
Ushobora gukomeza kugira amajyambere uko igihe umaze wifatanya mu ishuri cyangwa mu murimo cyaba kingana kose. Tukwifurije ko wakungukirwa mu buryo bwuzuye n’inyigisho zitangirwa mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi.