Abagenzuzi Bafata Iya Mbere—Umugenzuzi w’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
1 Umugenzuzi w’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, ni umugabo ukuze mu buryo bw’umwuka witanga mu kuvuga no kwigisha, bityo bikaba bikwiriye ko tumwubaha kandi tugafatanya na we (1 Tim 5:17). Ni izihe nshingano afite?
2 Yita ku bubiko bw’ibitabo by’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi buri ku Nzu y’Ubwami. Ashishikazwa no gutera abujuje ibisabwa bose inkunga yo kwiyandikisha mu ishuri abigiranye igishyuhirane. Areba ko hakozwe inyandiko imeze neza kugira ngo amenye ko inyigisho zahawe abazazitanga kuri gahunda, nibura ibyumweru bitatu mbere y’uko buri nyigisho itangwa. Akeneye kumenya itorero neza, na buri munyeshuri n’ubushobozi bwe. N’ubwo ashobora kugira undi muvandimwe wo kumwunganira mu gutegura gahunda y’ishuri, gutanga ibice byo gutegura mu buryo bukwiriye bireba umugenzuzi w’ishuri ubwe.
3 Kugira ngo umugenzuzi ayobore ishuri mu buryo bugira ingaruka nziza, agomba kwitegura neza buri cyumweru, agategura mu buryo bunonosoye inyigisho izatangwa. Ibyo bituma ashishikariza itorero gukurikirana porogaramu, kureba niba inyigisho yatanzwe mu buryo buboneye, no gutsindagiriza ingingo z’ingenzi zizaba zikubiye mu isubiramo ryo kwandika.
4 Nyuma ya disikuru ya buri munyeshuri, umugenzuzi azashimira umunyesuri kandi asobanure impamvu imvugo runaka yari nziza cyangwa impamvu ikeneye kunonosorwa. Mu gihe hari umuntu ukeneye ubuyobozi bw’inyongera kugira ngo ategure inyigisho azatanga mu ishuri, umugenzuzi cyangwa undi ubisabwe na we ashobora kumuha ubufasha bwa bwite.
5 Kugira ngo twungukirwe mu buryo bwuzuye n’umurimo ukomeye ukorwa n’umugenzuzi w’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi hamwe n’abandi bajyanama bandi bakorera ku buyobozi bwe, tugomba guterana ishuri buri gihe. Nanone kandi, tugomba kuzuza ibyo dusabwa mu gihe dutanga inyigisho twahawe kandi tugashyira mu bikorwa inama duhabwa hamwe n’izihabwa abandi banyeshuri. Muri ubwo buryo, tuzagenda twongera gahoro gahoro ubushobozi bwacu bwo kugeza ku bandi ubutumwa bw’Ubwami mu ruhame no ku nzu n’inzu.—Ibyak 20:20; 1 Tim 4:13, 15.