ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • cf igi. 8 pp. 77-86
  • “Kuko ibyo ari byo natumwe gukora”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Kuko ibyo ari byo natumwe gukora”
  • ‘Nkurikira Ube Umwigishwa Wanjye’
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Impamvu Yesu yabwirizaga
  • Icyo Yesu yabwirizaga
  • Uko Yesu yabonaga umurimo we
  • ‘Nkurikira ube umwigishwa wanjye’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • ‘Mbahaye icyitegererezo’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • Twaratojwe kugira ngo tubwirize mu buryo bunonosoye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • Yesu Kristo ni nde?
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
Reba ibindi
‘Nkurikira Ube Umwigishwa Wanjye’
cf igi. 8 pp. 77-86

IGICE CYA MUNANI

“Kuko ibyo ari byo natumwe gukora”

1-4. (a) Ni mu buhe buryo Yesu yigishije Umusamariyakazi abigiranye ubuhanga, kandi se yageze ku ki? (b) Intumwa ze zabyakiriye zite?

YESU n’abigishwa be bari bamaze amasaha menshi bagenda. Bari baturutse muri Yudaya bagenda berekeza i Galilaya mu majyaruguru. Bari baciye inzira ya hafi inyura i Samariya, aho bari gukora urugendo rw’iminsi igera kuri itatu. Ahagana mu ma saa sita bari bageze hafi y’umujyi witwa Sukara, maze baricara kugira ngo bashake icyo barya.

Yesu ari kuganira n’umugore w’Umusamariya ku iriba.

2 Mu gihe abigishwa ba Yesu bari bagiye kugura ibyokurya, we yasigaye aruhukira ku iriba ryari inyuma y’umujyi. Hanyuma haje umugore wari uje kuvoma amazi. Yesu yashoboraga kumwirengagiza, kuko “yari yananijwe n’urugendo” (Yohana 4:6). Iyo Yesu yirengagiza uwo Musamariyakazi akamureka akaza akavoma, akagenda atamuvugishije, byari kuba ari ibintu byumvikana rwose. Nk’uko twabibonye mu Gice cya 4 cy’iki gitabo, birashoboka ko n’uwo mugore yari yiteze ko Umuyahudi wese agomba kumusuzugura. Nyamara Yesu yatangiye kumuganiriza.

3 Yatangiye amubwira urugero rwari rufitanye isano n’imibereho ya buri munsi y’uwo mugore. Yatangiye avuga icyo uwo mugore yari aje gukora muri ako kanya. Kubera ko yari aje kuvoma amazi, Yesu yamubwiye iby’amazi y’ubuzima yari kuzamumara inyota yari afite yo kumenya Imana. Inshuro nyinshi, uwo mugore yavuze ibintu byashoboraga kuzamura impaka.a Ariko Yesu yagaragaje ubwenge yirinda kujya impaka kuri ibyo bibazo, ahubwo akomeza ikiganiro yari yatangiye. Yakomeje kwibanda ku bintu birebana no gusenga, akomeza no kuvuga kuri Yehova Imana. Amagambo ye yatumye habaho ibintu bitangaje kubera ko uwo mugore yagiye kuyabwira abantu bo mu mujyi, maze na bo bakifuza gutega Yesu amatwi.—Yohana 4:3-42.

4 Igihe intumwa za Yesu zagarukaga zigasanga ari kubwiriza uwo mugore, zabyakiriye zite? Ntizigeze zigaragaza ko zibyishimiye. Zatangajwe no kubona Yesu avugisha uwo mugore kandi uko bigaragara zo ntizigeze zimuvugisha. Uwo mugore amaze kugenda, zakomeje kwinginga Yesu ngo arye. Ariko Yesu yarazibwiye ati: “Mfite ibyokurya mutazi.” Zayobewe ibyo avuze, zitekereza ko avuze ibyokurya ibi bisanzwe. Ni cyo cyatumye Yesu azisobanurira ati: “Ibyokurya byanjye, ni ugukora ibyo uwantumye ashaka no kurangiza umurimo we” (Yohana 4:32, 34). Icyo gihe, Yesu yazigishije ko umurimo we w’ibanze wari ufite agaciro kuruta kurya. Yifuzaga ko intumwa ze na zo zajya zibona uwo murimo zityo. Uwo murimo ni uwuhe?

5. Ni uwuhe murimo wari uw’ingenzi mu mibereho ya Yesu, kandi se ni iki tugiye gusuzuma muri iki gice?

5 Yesu yaravuze ati: ‘Ngomba gutangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana, kuko ibyo ari byo natumwe gukora’ (Luka 4:43). Mu by’ukuri Yesu yatumwe kubwiriza no kwigisha ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana.b Abigishwa be bo muri iki gihe na bo bagomba gukora uwo murimo. Ni iby’ingenzi rero ko dusuzuma impamvu Yesu yabwirizaga, icyo yabwirizaga n’uko yabonaga inshingano ye.

Impamvu Yesu yabwirizaga

6, 7. Yesu yifuza ko “umwigisha wese” yabona ate umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza? Tanga urugero.

6 Tugiye kubanza turebe uko Yesu yabonaga ukuri yigishaga, hanyuma turebe uko yafataga abantu yigishaga. Yesu yakoresheje urugero rushishikaje kugira ngo agaragaze uko yabonaga inshingano ye yo kugeza ku bandi ukuri Yehova yari yaramwigishije. Yaravuze ati: ‘Umwigisha wese usobanukiwe iby’Ubwami bwo mu ijuru, aba ameze nk’umugabo ufite urugo, uvana mu bubiko bwe ibintu bishya n’ibya kera’ (Matayo 13:52). Kuki nyiri urugo uvugwa muri uru rugero avana ibintu mu bubiko bwe?

7 Uwo mugabo ntiyerekana ibyo atunze agamije kwiyemera nk’uko Umwami Hezekiya yigeze kubigenza bikamugiraho ingaruka mbi (2 Abami 20:13-20). None se abiterwa n’iki? Tekereza ku rugero rukurikira: Tuvuge ko hari umwarimu wemera, maze ukamusura iwe mu rugo. Afunguye akabati akuramo amabaruwa abiri. Imwe yarashaje kubera ko imaze igihe, indi yo iracyari nshyashya. Ni amabaruwa papa we yamwandikiye. Imwe yayimwandikiye kera, igihe uwo mwarimu yari akiri muto, indi yo yayimwandikiye vuba aha. Uwo mwarimu akubwiye yishimye ukuntu aha agaciro ayo mabaruwa n’ukuntu inama zikubiyemo zahinduye ubuzima bwe, kandi ko nawe zishobora kugufasha. Uko bigaragara, abona ko ayo mabaruwa amufitiye akamaro kandi ko ari ay’agaciro (Luka 6:45). Akweretse ayo mabaruwa atagamije kukwirataho cyangwa kugira inyungu abikuramo. Ahubwo yifuza ko nawe yakugirira akamaro kandi ukamenya agaciro kayo.

8. Kuki dufite impamvu zumvikana zo kumva ko ukuri ko mu Ijambo ry’Imana twamenye ari ukw’agaciro?

8 Umwigisha Ukomeye ari we Yesu, na we yabwiraga abandi ukuri ku byerekeye Imana afite intego nk’iz’uwo mwarimu. Yabonaga ko uko kuri kwari ukw’agaciro kenshi cyane. Yakundaga uko kuri kandi yifuzaga cyane kukugeza ku bandi. Yifuzaga ko abigishwa be bose, ni ukuvuga “umwigisha wese,” yabibona atyo. Ese natwe ni uko tubibona? Dufite impamvu zumvikana zo gukunda ukuri kose ko mu Ijambo ry’Imana twamenye. Duha agaciro inyigisho z’ukuri twamenye, zaba izo tumaze igihe kirekire tuzi cyangwa ibisobanuro biherutse kunonosorwa. Iyo dukunda kuvuga ibyo Yehova atwigisha kandi tukabikunda, dutuma n’abandi babikunda nk’uko Yesu na we yabikoze.

9. (a) Yesu yabonaga ate abantu yigishaga? (b) Twakwigana Yesu dute ku birebana n’uko yafataga abantu?

9 Nanone, nk’uko tuzabibona mu buryo burambuye mu Mutwe wa 3, Yesu yakundaga abantu yigishaga. Bibiliya yari yarahanuye ko Mesiya yari ‘kuzagirira impuhwe aboroheje n’abakene’ (Zaburi 72:13). Yesu yitaga ku bantu, akita ku bitekerezo byabo no ku mpamvu zibatera gukora ibintu. Iyo yabonaga bahangayitse kandi bafite inzitizi zituma badasobanukirwa ubutumwa bwiza, byaramubabazaga (Matayo 11:28; 16:13; 23:13, 15). Urugero, ibuka wa Musamariyakazi. Nta gushidikanya ko yatangajwe cyane no kubona Yesu amwitaho. Kuba Yesu yari azi neza imibereho yose y’uwo mugore, byatumye yemera ko Yesu ari umuhanuzi kandi ajya kubibwira abandi (Yohana 4:16-19, 39). Ni iby’ukuri ko abigishwa ba Yesu muri iki gihe badashobora kumenya ibiri mu mitima y’abo babwiriza. Icyakora, dushobora kwigana Yesu, tukita ku bandi. Twabigaragaza twibanda ku bibashimisha, ku bibazo bafite no ku byo bakeneye.

Icyo Yesu yabwirizaga

10, 11. (a) Ni ubuhe butumwa Yesu yabwirizaga? (b) Kuki abantu bari bakeneye kumenya iby’Ubwami bw’Imana?

10 Ni iki Yesu yabwirizaga? Uramutse ugiye gushakira igisubizo mu nyigisho z’amadini menshi yiyita aya gikristo, ushobora gutekereza ko mu rugero runaka Yesu yaharaniraga imibereho myiza y’abantu n’uburenganzira bwabo. Ushobora no kwibwira ko yaharaniraga ko ibintu byahinduka mu rwego rwa politike cyangwa ko yumvaga ko kubona agakiza ari byo by’ingenzi kuruta ibindi byose. Icyakora nk’uko twabibonye, Yesu yavuze mu buryo bwumvikana neza ati: ‘Ngomba gutangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana.’ Ariko se ibyo byari bikubiyemo iki?

11 Ibuka ko Yesu yari mu ijuru, igihe Satani yasebyaga izina ryera rya Yehova kandi akavuga ko Imana itegeka nabi. Yesu agomba kuba yarababajwe no kubona abantu batuka Papa we ukiranuka kandi bakamushinja ko ari Umutegetsi mubi wima ibiremwa bye ibintu byiza. Nanone uwo Mwana w’Imana agomba kuba yarababaye cyane igihe Adamu na Eva bemeraga ibinyoma bya Satani kandi ari bo abantu bose bari gukomokaho. Yiboneye ukuntu kuba barigometse byagize ingaruka ku bantu, kuko ari byo bituma bakora ibyaha kandi bagapfa (Abaroma 5:12). Ubwo rero, Yesu yashimishijwe no kumenya ko Papa we azakemura ibibazo byose.

12, 13. Ni ibihe bibazo Ubwami bw’Imana buzakemura, kandi se ni gute Yesu yibandaga ku Bwami bw’Imana?

12 None se ni ikihe kibazo cyagombaga gukemurwa mbere na mbere? Izina ryera rya Yehova ryagombaga kwezwa, bikagaragara ko ibyo Satani n’abamushyigikiye bose bavuze kuri Yehova ari ibinyoma. Nanone byagombaga kugaragara ko Yehova ari we ufite uburenganzira bwo kuba umutegetsi w’ikirenga kandi ko ari we utegeka neza. Nta wundi muntu wari usobanukiwe neza ibyo bintu by’ingenzi kurusha Yesu. Mu isengesho ntangarugero, yigishije abigishwa be kubanza gusaba ko izina rya Papa we ryezwa, ko Ubwami bw’Imana buza, hanyuma bagasaba ko ibyo Imana ishaka bikorwa mu isi (Matayo 6:9, 10). Ubwami bw’Imana buzaba buyobowe na Yesu Kristo, vuba aha buzavanaho isi ya Satani yangiritse, maze bugaragaze ko buri gihe ubutegetsi bwa Yehova ari bwo butegeka neza.—Daniyeli 2:44.

13 Ubwo bwami bw’Imana ni bwo Yesu yabwirizaga. Ibyo yavugaga n’ibyo yakoraga byose byari bigamije gufasha abantu kurushaho gusobanukirwa icyo ubwo Bwami ari cyo n’uko buzatuma ibyo Yehova ashaka bikorwa. Yesu ntiyigeze yemera ko hagira ikintu icyo ari cyo cyose kimurangaza ngo kimubuze gukora umurimo we wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Igihe yari ku isi, hariho ibibazo bikomereye abantu n’akarengane kenshi, nyamara yakomeje kwibanda ku butumwa bwe n’umurimo we. None se kuba Yesu yarakomezaga kwibanda ku murimo we byaba bisobanura ko yari umuntu udashyira mu gaciro, utita ku bibazo by’abantu kandi uhora mu bintu bimwe gusa? Oya rwose.

14, 15. (a) Yesu yagaragaje ate ko ‘aruta Salomo’? (b) Twakwigana Yesu dute mu gihe tubwiriza?

14 Nk’uko tuzakomeza kugenda tubibona muri uyu mutwe, Yesu yatumaga abantu bishimira ibyo yabigishaga kandi ntibumve barambiwe. Yageraga abantu ku mutima. Ibyo bitwibutsa umwami w’umunyabwenge Salomo. Yashakishije amagambo meza, y’ukuri kandi akwiriye kugira ngo yandike ibitekerezo bya Yehova (Umubwiriza 12:10). Yehova yahaye uwo mugabo utari utunganye “ubushobozi bwo gusobanukirwa.” Yashoboraga kuvuga ibintu byinshi, harimo amazina y’inyoni, amafi, ibiti n’inyamaswa. Abantu baturukaga kure cyane baje kumva ibyo Salomo yavugaga (1 Abami 4:29-34). Ariko Yesu we ‘yarutaga Salomo’ (Matayo 12:42). Yamurushaga cyane ubwenge n’“ubushobozi bwo gusobanukirwa.” Igihe Yesu yabaga yigisha abantu, yakoreshaga ubumenyi bwinshi yari afite ku byerekeye Ijambo ry’Imana, inyoni, inyamaswa, amafi, ubuhinzi, imiterere y’ikirere, ibintu byabagaho muri icyo gihe n’ibyabayeho kera, hamwe n’uko abantu bari babayeho. Icyakora ntiyigeze yirata ubwo bumenyi ashaka kwemeza abandi. Ubutumwa bwe bwabaga bworoheje kandi bwumvikana neza. Ntibitangaje rero kuba abantu barashimishwaga no kumutega amatwi.—Mariko 12:37; Luka 19:48.

15 Muri iki gihe, Abakristo bagerageza gukurikiza urugero rwa Yesu. Ntidufite ubwenge n’ubumenyi bwinshi nk’ubwo yari afite, ariko twese mu rugero runaka dufite ubumenyi dushobora gukoresha mu gihe tugeza ku bandi ukuri ko mu Ijambo ry’Imana. Urugero, ababyeyi bashobora guhera ku bumenyi bafite mu birebana no kurera abana, kugira ngo bagaragaze ukuntu Yehova akunda abana be. Abandi bashobora gukoresha ingero z’ibyo babonye mu kazi bakora, ku ishuri, cyangwa ibyo bazi ku bantu n’ibintu biherutse kuba. Ariko kandi, tugomba kwitonda kugira ngo hatagira ikintu icyo ari cyo cyose kiturangaza kikatubuza gutangaza ubutumwa tugomba kubwiriza, ni ukuvuga ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana.—1 Timoteyo 4:16.

Uko Yesu yabonaga umurimo we

16, 17. (a) Yesu yabonaga ate umurimo we? (b) Yagaragaje ate ko umurimo we ari wo yashyiraga mu mwanya wa mbere?

16 Yesu yumvaga ko umurimo we wari ubutunzi bw’agaciro kenshi. Yishimiraga gufasha abantu kubona Papa we wo mu ijuru nk’uko ari koko, aho kugira ngo inyigisho n’imigenzo by’abantu bibayobye. Yesu yakundaga gufasha abantu kuba incuti za Yehova kandi bakagira ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka. Yishimiraga gufasha abantu kubona ihumure n’ibyishimo bituruka ku butumwa bwiza. Yakoze iki kugira ngo abigaragaze? Nimureke dusuzume uburyo butatu yabigaragajemo.

17 Mbere na mbere, Yesu yashyiraga umurimo we mu mwanya wa mbere. Umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami ni wo wari uw’ingenzi mu buzima bwa Yesu. Ni yo mpamvu nk’uko twabibonye mu Gice cya 5, Yesu yagaragaje ubwenge akomeza kubaho mu buzima bworoheje. Ikindi kandi yakurikije inama yagiriye abandi akomeza kugira ijisho ryerekeje ku bintu by’ingenzi kurusha ibindi. Ntiyarangazwaga n’ibintu byinshi yashoboraga kugura, akabyitaho, akabisana cyangwa akabisimbuza ibindi. Yakomeje kubaho mu buzima bworoheje, kugira ngo hatagira ikintu kimurangaza mu murimo we bitari ngombwa.—Matayo 6:22; 8:20.

18. Yesu yakoresheje ate imbaraga ze zose mu murimo?

18 Icya kabiri, Yesu yaritangaga cyane mu murimo we. Yakoreshaga imbaraga nyinshi muri uwo murimo, akagenda ibirometero byinshi n’amaguru muri Palesitina yose, ashakisha abantu yagezaho ubutumwa bwiza. Yavuganaga na bo abasanze mu ngo zabo, aho abantu bahurira, mu isoko no mu giturage. Ndetse niyo yabaga akeneye kuruhuka, kurya, akeneye amazi yo kunywa cyangwa kumarana igihe n’incuti ze bari ahantu hatuje, yarabwirizaga. N’igihe yari agiye gupfa, yakomeje kugeza ku bandi ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana.—Luka 23:39-43.

19, 20. Ni uruhe rugero Yesu yatanze rugaragaza ko umurimo wo kubwiriza wihutirwaga?

19 Icya gatatu, Yesu yabonaga ko umurimo we wihutirwa. Ibuka ikiganiro yagiranye na wa Musamariyakazi ku iriba ryari inyuma y’umujyi wa Sukara. Uko bigaragara, intumwa za Yesu ntizabonaga ko kugeza ku bandi ubutumwa bwiza byihutirwaga. Yesu yarazibwiye ati: “Ese ntimuvuga ko hasigaye amezi ane igihe cy’isarura kikagera? Dore ndababwira nti: ‘mwubure amaso murebe! Imirima ireze kandi ikeneye gusarurwa.’”—Yohana 4:35.

20 Yesu yatanze urwo rugero ahereye ku gihe bari barimo. Uko bigaragara, hari mu kwezi kwa Kisilevu (Ugushyingo/Ukuboza). Igihe cyo gusarura ingano cyari gishigaje amezi ane kigatangira, kuko cyabaga mu gihe cya Pasika yabaga ku itariki ya 14 Nisani. Ubwo rero, muri icyo gihe abahinzi ntibabaga bumva ko gusarura imyaka byihutirwa. Habaga hakiri igihe kinini. Ariko Yesu yarimo agereranya umurimo wo gusarura no gufasha abantu bakaba abigishwa be. None se icyo ni cyo cyari igihe cyiza cyo kubabwiriza? Yego rwose. Abenshi bari biteguye kumva, bakiga, bagahinduka abigishwa ba Kristo kandi bakagira ibyiringiro bihebuje Yehova yabateganyirije. Iyo Yesu yabonaga abo bantu, yatekerezaga ku ngano zeze zigeze igihe cyo gusarurwa. Abo bantu bari biteguye kumva ubutumwa bwiza kandi umurimo warihutirwaga. Ni yo mpamvu, igihe abantu bo mu mujyi umwe bashakaga kugumana na Yesu, yababwiye ati: “Ngomba gutangariza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana no mu yindi mijyi, kuko ibyo ari byo natumwe gukora.”—Luka 4:43.

21. Twakwigana Yesu dute?

21 Tumaze kureba uburyo butatu twakwiganamo Yesu. Dushobora gushyira umurimo wo kubwiriza mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu. Nubwo twaba dufite izindi nshingano z’umuryango cyangwa akazi, dushobora kugaragaza ko uwo murimo ari wo w’ingenzi tuwukora buri gihe kandi dushyizeho umwete, nk’uko Yesu yabigenzaga (Matayo 6:33; 1 Timoteyo 5:8). Dushobora gukora ibyo dushoboye byose muri uwo murimo, tugatanga igihe cyacu, imbaraga zacu n’ubutunzi bwacu kugira ngo tuwushyigikire (Luka 13:24). Nanone dukwiriye guhora tuzirikana ko uwo murimo wihutirwa (2 Timoteyo 4:2). Igihe cyose tubonye uburyo, tugomba kubwiriza.

22. Ni iki tuziga mu gice gikurikira?

22 Nanone Yesu yagaragaje ko yabonaga ko uwo murimo ufite agaciro, igihe yakoraga ibishoboka byose ngo uzakomeze gukorwa na nyuma y’urupfu rwe. Yahaye abigishwa be inshingano yo gukomeza umurimo wo kubwiriza no kwigisha. Iyo nshingano ni yo tuzareba mu gice gikurikira.

a Urugero, igihe uwo mugore yabazaga Yesu wari Umuyahudi impamvu yamuvugishaga kandi ari Umusamariyakazi, yavuze ikibazo cyari kimaze imyaka myinshi gikurura impaka hagati y’Abayahudi n’Abasamariya (Yohana 4:9). Nanone yavuze ko Abasamariya bakomotse kuri Yakobo, icyo akaba ari igitekerezo Abayahudi barwanyaga cyane (Yohana 4:12). Bavugaga ko Abasamariya bakomokaga i Kuta, kugira ngo bemeze ko bari abanyamahanga.

b Kubwiriza ni ugutangaza ubutumwa. Kwigisha ni kimwe no kubwiriza, ariko byo byiyongeraho no gufasha uwo wigisha gusobanukirwa ibyo umwigisha no gutanga ibisobanuro by’inyongera. Umuntu wigisha neza ashakisha uburyo bwo kugera abigishwa ku mutima, kugira ngo abashishikarize gushyira mu bikorwa ibyo biga.

Wakurikira Yesu ute?

  • Twakora iki ngo amasengesho n’ibikorwa byacu bigaragaze ko dusobanukiwe ko umurimo wo kubwiriza wihutirwa?​—Matayo 9:35-38.

  • Niba tutakigira umwete mu murimo wo kubwiriza, uko Yesu yabonaga uwo murimo byadufasha bite?​—Mariko 1:35-39.

  • Mu gihe tubwiriza twagombye kubona dute abantu baciriritse, abakandamizwa cyangwa abatereranywe?​—Luka 18:35–19:10.

  • Kuki tutagombye kwemera ko abantu batemera ubutumwa tubabwira cyangwa ababurwanya, batuma tugabanya umwete twagiraga?​—Yohana 7:32-52.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze