ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yp2 igi. 20 pp. 164-170
  • Nakora iki niba iwacu dukennye?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Nakora iki niba iwacu dukennye?
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Zirikana ko hari ibintu byiza utunze
  • Ukwiriye kwiyubaha
  • Hanga amaso igihe kiri imbere
  • Ubukene
    Nimukanguke!—2015
  • Isi itarangwamo ubukene iregereje
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • Mwigane urugero rwa Yesu mwita ku bakene
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Aho umuti urambye w’ikibazo cy’ubukene uzava
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
Reba ibindi
Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
yp2 igi. 20 pp. 164-170

IGICE CYA 20

Nakora iki niba iwacu dukennye?

Gregory uba mu Burayi bw’iburasirazuba, ntashobora kwigurira imyambaro cyangwa ibikoresho bya elegitoroniki nk’iby’abasore bo mu bihugu by’Uburayi bw’iburengerazuba. Kubera ko adashimishijwe n’imibereho ye, arashaka kwimukira muri Otirishiya. Ese utekereza ko ari umukene?

□ Yego □ Oya

Ku birometero bibarirwa mu bihumbi uturutse i Burayi, mu gihugu cyo mu majyepfo ya Afurika, hari undi musore witwa Loyiso. Kubera ko abana n’umuryango we mu kazu gato k’ibyatsi, yumva yifuza kubaho nk’abandi batuye mu mugi begeranye babayeho neza, mu mazu afite amazi n’amashanyarazi. Ese utekereza ko Loyiso ari umukene?

□ Yego □ Oya

IJAMBO umukene rishobora gusobanura ibintu bitandukanye bitewe n’igihugu. Urugero, Gregory ashobora kumva ko ari umukene, ariko umugereranyije na Loyiso wasanga aba mu buzima bw’abakire. Ukwiriye kuzirikana ko uko waba ukennye kose, hashobora kuba hari abandi bari hanyuma yawe. Icyakora niba udafite n’imyenda wajyana ku ishuri cyangwa ukaba udashobora no kubona ibintu by’ibanze, urugero nk’amazi meza, kumva ko hari abakurusha ubukene nta cyo byakumarira.

Bamwe mu rubyiruko bakuriye mu bukene bumva nta cyo bamaze kandi bakumva bari hanyuma y’abandi. Ibyo bituma bagerageza kwiyibagiza ibibazo byabo banywa inzoga cyangwa ibiyobyabwenge. Icyakora ibyo nta cyo bibamarira uretse gutuma ibintu birushaho kuzamba. Abagiye biyahuza inzoga biboneye ko “iryana nk’inzoka, kandi igira ubumara nk’ubw’impiri” (Imigani 23:32). Umukobwa witwa Maria wo muri Afurika y’epfo, uba mu muryango ukennye akabana n’umwe mu babyeyi be, yaravuze ati “kugerageza kwiyibagiza ibibazo bituma birushaho kuzamba aho gukemuka.”

Kwiyahuza inzoga cyangwa ibiyobyabwenge ntibyaba bikwiriye, kuko bishobora gutuma utakaza icyizere cy’uko imimerere urimo izahinduka. Ni iki cyagufasha? Inama zirangwa n’ubwenge Bibiliya itanga, ni nk’urufunguzo ruzakubohora ku ngoyi yo kwiheba. Reka tubisuzume.

Zirikana ko hari ibintu byiza utunze

Kimwe mu bintu byiza wakora, ni ukwibanda ku byo ufite aho gutekereza cyane ku byo udafite. Kugira aho kuba n’umuryango ugukunda ni cyo kintu cy’agaciro kurusha n’amafaranga. Hari umugani wo muri Bibiliya uvuga uti “ibyiza ni ukugaburirwa isahane y’imboga mu rukundo kuruta kugaburirwa ikimasa cy’umushishe mu rwango” (Imigani 15:17). Urubyiruko rw’Abakristo, rufite ibintu by’agaciro kenshi cyane, kuko rushyigikiwe n’“umuryango wose w’abavandimwe.”—1 Petero 2:17.

Nanone kandi ushobora kugerageza kubona ibintu utunze mu buryo bukwiriye. Mu by’ukuri, hari igihe iwanyu mwaba muba mu nzu nto, na yo ishaje. Ushobora no kuba wambara imyenda ishaje, yacikaguritse cyangwa iteyemo ibiremo. Nanone ushobora kuba wifuza kurya neza. Ariko se kugira ngo ushimishe Imana ni ngombwa ko wambara mu buryo runaka cyangwa ngo ube mu nzu y’akataraboneka? Ese ni ngombwa ko urya ibyokurya bitandukanye kugira ngo ubeho kandi ugire ubuzima bwiza? Si ngombwa. Hari isomo intumwa Pawulo yize mu birebana n’ibyo. Yize kuba umukene n’umukire (Abafilipi 4:12). Ni uwuhe mwanzuro yagezeho? Yaravuze ati niba “dufite ibyo kurya n’imyambaro biduhagije tunyurwe na byo.”—1 Timoteyo 6:8, Bibiliya Yera.

Umugabo wo muri Afurika y’epfo witwa Eldred, wakuriye mu muryango ukennye, yaravuze ati “twemeye kubaho dukurikije amikoro make umuryango wacu wari ufite, tuzirikana ko tudashobora kubona ibyo twari dukeneye byose.” Eldred aribuka ko igihe ipantaro ye y’ishuri yabaga yacitse, mama we yayiteragamo ibiremo, yakongera gucika agateramo ibindi, bityo bityo. Yaravuze ati “abanyeshuri baransekaga ariko nkabyihanganira. Icy’ingenzi ni uko twabaga twambaye kandi imyenda yacu ikeye.”

Ukwiriye kwiyubaha

James ufite imyaka 11, yabanaga na mama we na mushiki we mu mazu y’akajagari ari hafi y’umugi wa Johannesburg, muri Afurika y’epfo. Urebye bari abakene pe! Icyakora hari ibintu by’agaciro James yari afite, ari byo igihe n’imbaraga, yakoreshaga kugira ngo afashe abandi. Mu mpera za buri cyumweru, James yafashaga mu mirimo yo kubaka Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova yubakwaga mu gace k’iwabo. Gukora ako kazi byatumaga akoresha neza igihe cye aho kwicara ubusa, kandi byatumaga yumva anyuzwe bitewe n’uko hari icyo yakoze. Nanone byatumaga yumva yiyubashye. Yaravuze ati “iyo namaraga umunsi twubaka Inzu y’Ubwami, numvaga mu mutima wanjye nyuzwe.”

Undi murimo w’ingirakamaro ni ukubwiriza ku nzu n’inzu (Matayo 24:14). Urubyiruko rw’Abahamya ba Yehova rwifatanya muri uwo murimo buri gihe. Uwo murimo bakora utuma abandi bagira ibyiringiro by’igihe kizaza kandi ugatuma abawukora barushaho kumva bamerewe neza, biyubashye kandi bishimiye kubaho. Birumvikana ko uwo murimo bakora batawuhemberwa. Ariko wibuke ubutumwa Yesu yahaye Abakristo bo mu itorero rya kera ry’i Simuruna. Uko bigaragara bari abakene. Ariko kubera ko bakundaga Imana cyane, Yesu yarababwiye ati ‘nzi amakuba yanyu n’ubukene bwanyu, ariko muri abakire.’ Amaherezo bari kuzahabwa ikintu cy’agaciro kenshi cyane, ni ukuvuga ikamba ry’ubuzima budapfa, kuko ibikorwa byabo byagaragaje ko bizeraga amaraso ya Yesu yamenwe.—Ibyahishuwe 2:9, 10.

Hanga amaso igihe kiri imbere

Waba uri umukene cyangwa umukire, ushobora kugirana na Yehova imishyikirano myiza. Bibiliya igira iti “umukire n’umukene barahuye, kandi bose ni Yehova wabaremye” (Imigani 22:2). Ibyanditse muri uwo murongo byafashije urubyiruko rw’Abahamya ba Yehova babarirwa mu bihumbi guhangana n’ubukene. Bazi ko kugira ibyishimo bidaterwa no kugira ubutunzi, ahubwo ko biterwa n’ubucuti ufitanye na Yehova Imana, kuko yishimira kugirana ubucuti n’abantu bose bashaka kumukorera. Imana iduha ibyiringiro byo kuzaba mu isi nshya itarimo ubukene.—2 Petero 3:13; Ibyahishuwe 21:3, 4.

Hagati aho ariko, utwo ufite ujye udukoresha neza. Hanga amaso ku gihe kiri imbere. Ibikire ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka (Matayo 6:19-21). Ubukene ni ikigeragezo nk’ikindi cyose ushobora gutsinda.

UMURONGO W’IFATIZO

“Niyo umuntu yagira ibintu byinshi ate, ubuzima bwe ntibuva mu bintu atunze.”​—Luka 12:15.

INAMA

Irinde gukina urusimbi, kunywa itabi n’ubusinzi. Niba umwe mu bagize umuryango wawe afite izo ngeso, muhe urugero rwiza binyuze ku myifatire yawe.

ESE WARI UBIZI . . . ?

Gukurikiza amahame yo muri Bibiliya bishobora kugufasha kunyurwa nubwo waba ukennye.—Abafilipi 4:12, 13; 1 Timoteyo 6:8; Abaheburayo 13:5.

ICYO NIYEMEJE GUKORA

Dore ubuhanga mfite: ․․․․․

Dore uko nzabukoresha mfasha abandi: ․․․․․

Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․

UBITEKEREZAHO IKI?

● Kuki ubukene budasobanura kimwe mu bihugu bitandukanye?

● Kuki ari bibi kunywa ibiyobyabwenge, kunywa inzoga cyangwa ibindi bintu kugira ngo wiyibagize uko ubayeho?

● Ni ibihe bintu bifatika wakora kugira ngo uhangane n’ubukene urimo?

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 168]

“Nubwo numvaga narokamwe n’ubukene, naje kubona ko kwifatanya n’agatsiko k’insoresore cyangwa kwiba nta cyo byari kumarira. Muri iki gihe, abenshi mu rungano rwanjye bishoye muri ibyo bintu bavuye mu ishuri kandi barihebye, babaswe n’inzoga n’ibiyobyabwenge, abandi barafungwa.”—George

[Agasanduku/​Amafoto yo ku ipaji ya 164]

Urupapuro rw’imyitozo

Ese nakwimukira mu mahanga?

Hari bamwe mu rubyiruko bashaka kwimukira mu mahanga kugira ngo babone amafaranga yababeshaho bo n’imiryango yabo. Abandi bo bimukiye mu mahanga kugira ngo bige indimi zaho, bakomeze amashuri cyangwa bahunge ibibazo by’iwabo. Hari urubyiruko rw’Abakristo rwimukiye mu bindi bihugu bikeneye cyane ababwiriza. Umwanzuro wo kwimukira mu kindi gihugu ni umwanzuro ukomeye cyane, si uwo gukinishwa. Ubwo rero niba ujya utekereza kwimukira mu kindi gihugu, byaba byiza usomye imirongo iri hasi aha kandi ukayitekerezaho. Ibaze ibibazo bijyaniranye na yo, maze wandike ibisubizo byabyo ku rupapuro. Hanyuma usenge mbere yo gufata uwo mwanzuro.

□ Ni ibihe byangombwa bisabwa n’amategeko ngomba kuba nujuje?—Abaroma 13:1.

□ Kwimukirayo bizantwara amafaranga angana iki?—Luka 14:28.

□ Ni iki nkora ubu kigaragaza ko nzashobora kwibeshaho nimara kugera mu kindi gihugu?—Imigani 13:4.

□ Ni iyihe nama nagiriwe n’abantu bakuze babaye mu mahanga?—Imigani 1:5.

□ Ese ababyeyi banjye babitekerezaho iki?—Imigani 23:22.

□ Ni iyihe mpamvu itumye ngenda?—Abagalatiya 6:7, 8.

□ Ese niba ngiye kubana n’abandi, bazamfasha gukomeza gukorera Imana?—Imigani 13:20.

□ Ni ibihe bibazo nshobora guhura na byo byagira ingaruka ku buzima bwanjye, ku myitwarire yanjye cyangwa imishyikirano mfitanye n’Imana?—Imigani 5:3, 4; 27:12; 1 Timoteyo 6:9, 10.

□ Mvugishije ukuri ni izihe nyungu niteze kuzabona nindamuka ngiye?—Imigani 14:15.

[Ifoto yo ku ipaji ya 167]

Inama zo muri Bibiliya ni nk’urufunguzo ruzakubohora ku ngoyi yo kwiheba

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze