UMUTWE WA 4
Uko mwacunga amafaranga
“Iyo abantu bagiye inama imigambi yabo irakomezwa.”—Imigani 20:18
Twese dukenera amafaranga kugira ngo duhe imiryango yacu ibyo ikeneye (Imigani 30:8). N’ubundi kandi, ‘amafaranga ni uburinzi’ (Umubwiriza 7:12). Ku bashakanye, kuganira ibirebana n’amafaranga bishobora kuba ikibazo kitoroshye, ariko ntimukemere ko amafaranga akurura ibibazo mu ishyingiranwa ryanyu (Abefeso 4:32). Abashakanye bagombye kwizerana kandi bagafatira umwanzuro hamwe w’ukuntu amafaranga azakoreshwa.
1 JYA UTEGANYA UBIGIRANYE UBWITONZI
ICYO BIBILIYA IVUGA: “Ni nde muri mwe waba ashaka kubaka umunara utabanza kwicara akabara ibyo azawutangaho, ngo arebe niba afite ibyawuzuza?” (Luka 14:28) Ni iby’ingenzi ko muteganyiriza hamwe uko muzakoresha amafaranga yanyu (Amosi 3:3). Mujye mufata umwanzuro w’ibyo mukeneye kugura n’amafaranga muzabitangaho (Imigani 31:16). Kuba mufite amafaranga yo kugura ikintu, ntibisobanura ko byanze bikunze mwagombye kukigura. Mugerageze kwirinda amadeni. Mujye mukoresha gusa amafaranga mufite. —Imigani 21:5; 22:7.
ICYO WAKORA:
Ukwezi nigushira mugasanga hari amafaranga musigaranye, mujye mufatira hamwe umwanzuro w’icyo muzayakoresha
Niba mufite igihombo, mujye mufata ingamba zihamye zo kugabanya amafaranga mukoresha. Urugero, mushobora kwitekera ibyokurya aho kujya kurya muri resitora
2 MUJYE MUBWIZANYA UKURI KANDI MWITEGE IBISHOBOKA
ICYO BIBILIYA IVUGA: “Twihatira kuba inyangamugayo mu byo dukora byose, atari imbere ya Yehova gusa, ahubwo n’imbere y’abantu” (2 Abakorinto 8:21). Jya ubwiza ukuri uwo mwashakanye, umubwire amafaranga winjiza n’ayo ukoresha.
Buri gihe ujye ugisha inama uwo mwashakanye mu gihe ugiye gufata imyanzuro iremereye yerekeranye n’amafaranga (Imigani 13:10). Kuganira ku byerekeye amafaranga bizabafasha kubumbatira amahoro mu ishyingiranwa ryanyu. Jya ubona ko amafaranga winjiza ari ay’umuryango aho kubona ko ari ayawe bwite.—1 Timoteyo 5:8.
ICYO WAKORA:
Mwemeranye ku mubare w’amafaranga buri wese ashobora gukoresha atabanje kubaza mugenzi we
Ntimugategereze ko ikibazo kivuka ngo mubone kuganira ku bihereranye n’amafaranga