ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • hf umutwe 9 pp. 29-31
  • Mujye musenga Yehova mu rwego rw’umuryango

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mujye musenga Yehova mu rwego rw’umuryango
  • Umuryango wawe ushobora kugira ibyishimo
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • 1 KOMEZA IMISHYIKIRANO UFITANYE NA YEHOVA
  • 2 ISHIMIRE GAHUNDA Y’IBY’UMWUKA MU MURYANGO
  • Ubufasha bugenewe imiryango
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
  • Gahunda y’iby’umwuka mu muryango ni iki?
    Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
  • Gahunda y’iby’umwuka mu muryango—Ese mushobora gutuma irushaho gushimisha?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Kwishyiriraho Urufatiro Rwiza rw’Umuryango ku bw’Igihe Kizaza cy’Iteka
    Kwitegura Imibereho y’Ibyishimo mu Muryango
Reba ibindi
Umuryango wawe ushobora kugira ibyishimo
hf umutwe 9 pp. 29-31
Umugabo n’umugore barimo bigira hamwe Bibiliya

UMUTWE WA 9

Mujye musenga Yehova mu rwego rw’umuryango

“Muramye iyaremye ijuru n’isi.”​—Ibyahishuwe 14:7

Nk’uko wabyize muri aka gatabo, Bibiliya irimo amahame menshi azagufasha wowe n’umuryango wawe. Yehova yifuza ko wishima. Agusezeranya ko nushyira mu mwanya wa mbere gahunda yo kumusenga, ‘ibyo bintu bindi byose uzabihabwa’ (Matayo 6:33). Yifuza rwose ko waba incuti ye. Jya ukoresha uburyo bwose ubonye kugira ngo unonosore imishyikirano ufitanye n’Imana. Nta kindi kintu cyarutira umuntu kugirana imishyikirano myiza n’Imana. ​—Matayo 22:37, 38.

1 KOMEZA IMISHYIKIRANO UFITANYE NA YEHOVA

Umugabo n’umugore bari mu murimo wo kubwiriza

ICYO BIBILIYA IVUGA: “ ‘Nzababera so, namwe muzambera abahungu n’abakobwa,’ ni ko Yehova Ushoborabyose avuga” (2 Abakorinto 6:18). Imana yifuza ko waba incuti yayo ya bugufi. Uburyo bumwe bwo kubigeraho ni isengesho. Yehova agusaba ‘gusenga ubudacogora’ (1 Abatesalonike 5:17). Yifuza cyane kumva ibitekerezo byimbitse byo mu mutima wawe n’ibiguhangayikishije (Abafilipi 4:6). Nusenga uri kumwe n’abagize umuryango wawe, bazabona ko nawe ubona ko Imana iriho koko.

Nanone uretse kubwira Imana, nawe ugomba gutega amatwi ibyo ikubwira. Ibyo wabigeraho wiga Ijambo ryayo n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya (Zaburi 1:1, 2). Tekereza ku byo wiga (Zaburi 77:11, 12). Nanone gutega Imana amatwi bisaba ko ujya mu materaniro ya gikristo buri gihe.​—Zaburi 122:1-4.

Ubundi buryo bwo gukomeza imishyikirano ufitanye n’Imana ni ukubwira abandi ibyerekeye Yehova. Uko urushaho kubikora ni ko uzarushaho kumva umwegereye.​—Matayo 28:19, 20.

ICYO WAKORA:

  • Teganya igihe cyo gusoma Bibiliya no gusenga buri munsi

  • Mu muryango wanyu mujye mushyira imbere ibikorwa byo mu buryo bw’umwuka, aho kwibanda ku myidagaduro no kwirangaza

2 ISHIMIRE GAHUNDA Y’IBY’UMWUKA MU MURYANGO

Umugabo arimo arategura ibyo bari bwigire mu muryango hanyuma baza kugira gahunda y’iby’umwuka mu muryango ishimishije

ICYO BIBILIYA IVUGA: “Mwegere Imana na yo izabegera” (Yakobo 4:8). Ugomba gushyiraho gahunda ihoraho y’iby’umwuka mu muryango kandi ukihatira kuyikurikiza (Intangiriro 18:19). Ariko ibyo ntibihagije. Imana igomba kugira uruhare mu mibereho yanyu ya buri munsi. Komeza imishyikirano umuryango wawe ufitanye n’Imana uvuga ibiyerekeye “igihe mwicaye mu nzu, igihe mugenda mu nzira, igihe muryamye n’igihe mubyutse” (Gutegeka kwa Kabiri 6:6, 7). Ishyirireho intego yo kuba nka Yosuwa, wavuze ati “jye n’abo mu rugo rwanjye tuzakorera Yehova.”​—Yosuwa 24:15.

ICYO WAKORA:

  • Ujye ugira gahunda ihoraho yo kwigisha abagize umuryango wawe uzirikana ibyo buri wese akeneye

Umugore arasomera akanda ke k’agahungu; abagize umuryango barakina inkuru yo muri Bibiliya; umugabo arimo yigana n’umukobwa we

ABAGARAGU BA YEHOVA BISHIMYE

Nta kintu cyiza cyaruta gahunda yo gusenga Yehova Imana. Yishimira kubona wowe n’umuryango wawe mumukorera mubivanye ku mutima. Nubigenza utyo, uzarushaho gukunda Yehova no kumwigana (Mariko 12:30; Abefeso 5:1). Iyo wemeye ko Imana igira uruhare mu ishyingiranwa ryanyu bituma umurunga uguhuza n’uwo mwashakanye urushaho gukomera (Umubwiriza 4:12; Yesaya 48:17). Wowe n’umuryango wawe mushobora kwishima iteka ryose, muzirikana ko “Yehova Imana yanyu yabahaye umugisha.”​—Gutegeka kwa Kabiri 12:7.

IBAZE UTI . . .

  • Ni ryari jye n’uwo twashakanye duheruka gusengera hamwe?

  • Ni iki nshobora kwigana n’umuryango wanjye kizatuma turushaho kwizera Yehova?

IBIGENEWE ABATWARE B’IMIRYANGO

  • Ntimukemere ko hagira ikintu kibangamira gahunda y’iby’umwuka mu muryango

  • Jya umenyesha umuryango wawe ibyo muzasuzuma mbere y’igihe kugira ngo bashobore kwitegura

  • Mujye mukora uko mushoboye buri wese mu bagize umuryango abe ahari

  • Mujye mukora ibishoboka byose gahunda y’iby’umwuka ibe mu mimerere ishimisha buri wese

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze