ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • od igi. 12 pp. 123-129
  • Gushyigikira umurimo w’Ubwami ukorerwa iwanyu no ku isi hose

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Gushyigikira umurimo w’Ubwami ukorerwa iwanyu no ku isi hose
  • Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • GUSHYIGIKIRA UBWAMI KU ISI HOSE
  • KUBONA IBIKENEWE MU ITORERO
  • UKO IMPANO ZIKORESHWA
  • AMAFARANGA AKORESHWA MU KARERE
  • GUFASHA ABAKENE
  • GUHA ABANTU IBITABO
  • Amafaranga akoreshwa mu bikorwa by’Ubwami ava he?
    Ubwami bw’Imana burategeka
  • Amafaranga bakoresha ava he?
    Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana
  • Abagenzuzi baragira umukumbi
    Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
  • Uburyo bwo kwagura umurimo
    Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
Reba ibindi
Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
od igi. 12 pp. 123-129

IGICE CYA 12

Gushyigikira umurimo w’Ubwami ukorerwa iwanyu no ku isi hose

ABAHAMYA BA YEHOVA basohoza ubuhanuzi bwa Yesu buhereranye n’iminsi y’imperuka, babwiriza ubutumwa bwiza “kugera mu turere twa kure cyane tw’isi” (Ibyak 1:8; Mat 24:14). Bakoresha igihe cyabo n’imbaraga zabo batizigamye, kugira ngo bigishe abandi Bibiliya. Bakomeza gushyira Ubwami bw’Imana mu mwanya wa mbere biringiye ko Yehova azabitaho, kubera ko bakorana na we (Mat 6:25-34; 1 Kor 3:5-9). Ibyo bageraho bigaragaza ko Yehova abemera kandi akabaha imigisha.

GUSHYIGIKIRA UBWAMI KU ISI HOSE

2 Hari ababona ukuntu tubwiriza, tugenda duha abantu Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho zayo nta kiguzi, bakibaza uko tubigeraho. Kandi koko, gucapa Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho zayo bisaba amafaranga menshi. Kubaka no gufata neza amazu ya Beteli abamo abakozi bakora mu macapiro, abagenzura umurimo wo kubwiriza n’abakora indi mirimo iteza imbere ubutumwa bwiza, na byo bisaba amafaranga menshi. Abagenzuzi basura amatorero, abamisiyonari, abapayiniya ba bwite n’abandi bakora umurimo w’igihe cyose wihariye, bahabwa bimwe mu by’ibanze bakenera kugira ngo bibafashe gukora neza uwo murimo. Uko bigaragara rero, kubwiriza ubutumwa bwiza mu karere k’iwanyu no ku isi hose bisaba amafaranga menshi. Ayo mafaranga yose ava he?

3 Hari abantu benshi bashimishwa n’umurimo Abahamya ba Yehova bakora ku isi hose wo kwigisha abantu Bibiliya, maze bakishimira gutanga impano zo kuwushyigikira. Icyakora, umurimo wacu ushyigikirwa mbere na mbere n’Abahamya ubwabo. Bamwe muri bo bohereza impano zabo ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova by’iwabo. Bagaragaza ubwitange nk’ubwo abagaragu b’Imana ba kera bagaragaje, bashyigikira umurimo wo kubaka ahantu ho gusengera Yehova (Kuva 35:20-29; 1 Ngoma 29:9). Hari abantu baraga umuryango w’Abahamya ba Yehova imitungo yabo, hakaba n’impano zigizwe n’amafaranga make atangwa n’abantu ku giti cyabo, amatorero ndetse n’uturere. Iyo izo mpano zose ziteranyirijwe hamwe, zivamo amafaranga atuma umurimo ukomeza gukorwa.

Abahamya babona ko gukoresha amafaranga yabo n’ibindi batunze bateza imbere umurimo wo kubwiriza, ari ibintu bihebuje

4 Abahamya ba Yehova babona ko gukoresha amafaranga yabo n’ibindi batunze kugira ngo bateze imbere umurimo wo kubwiriza ari ibintu bihebuje. Yesu n’abigishwa be bari bafite agasanduku bashyiragamo amafaranga yo kugura ibyo babaga bakeneye (Yoh 13:29). Bibiliya ivuga ko hari abagore bakoreraga Yesu n’abigishwa be (Mar 15:40, 41; Luka 8:3). Hari abantu bifuzaga guteza imbere umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza no gufasha intumwa Pawulo mu murimo we, kandi ibyo bamukoreye yarabyishimiye (Fili 4:14-16; 1 Tes 2:9). Abahamya ba Yehova bagera ikirenge mu cy’abo bantu ba kera, bakagira umwete mu murimo w’Imana kandi bagatanga batitangiriye itama. Ibyo bituma abantu bifuza kumenya ukuri, bagezwaho “amazi y’ubuzima ku buntu.”—Ibyah 22:17.

KUBONA IBIKENEWE MU ITORERO

5 Amafaranga itorero rikoresha na yo aturuka ku mpano zitangwa ku bushake. Nta maturo yakwa cyangwa ngo hagenwe umubare w’amafaranga umuntu agomba gutanga. Aho amateraniro abera haba hari udusanduku tw’impano, ku buryo buri wese ashobora kugira icyo atanga “nk’uko yabyiyemeje mu mutima we.”—2 Kor 9:7.

6 Amafaranga atangwa akoreshwa mbere na mbere mu kwishyura ibyo itorero rikenera no kwita ku Nzu y’Ubwami. Inteko y’abasaza ishobora gufata umwanzuro wo kohereza igice kimwe cy’ayo mafaranga ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova, kugira ngo akoreshwe mu guteza imbere umurimo wo kubwiriza ukorerwa ku isi hose. Iyo bafashe uwo mwanzuro, ikemezo cya nyuma kiba kigomba gufatwa n’itorero ryose. Muri ubwo buryo, amatorero menshi atanga impano buri gihe zo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose. Iyo buri wese akomeje kuzirikana ko ibyo itorero rikeneye bimureba, ntibiba ngombwa ko hahora hatangwa amatangazo ahereranye no gutanga impano.

UKO IMPANO ZIKORESHWA

7 Nyuma ya buri teraniro, abavandimwe babiri bakusanya amafaranga bavanye mu dusanduku tw’impano, bakayandika (2 Abami 12:9, 10; 2 Kor 8:20). Inteko y’abasaza iteganya uko ayo mafaranga yabikwa neza, kugeza igihe azohererezwa ku biro by’ishami cyangwa agakoreshwa mu kugura ibyo itorero rikeneye. Umuvandimwe ushinzwe konti y’itorero akora raporo buri kwezi igaragaza uko amafaranga yinjiye n’uko yakoreshejwe maze bigatangarizwa itorero, kandi buri mezi atatu umuhuzabikorwa w’inteko y’abasaza akora gahunda yo kugenzura konti y’itorero.

AMAFARANGA AKORESHWA MU KARERE

8 Amafaranga akoreshwa mu makoraniro n’ibindi bisabwa mu karere, aturuka ku mpano ziba zatanzwe n’Abahamya bagize ako karere. Udusanduku tw’impano dushyirwa ahabereye ikoraniro kugira ngo abashaka gushyigikira akarere bashyiremo impano. Nanone mu gihe hari ibindi bintu bikeneye amafaranga, amatorero ashobora gutanga impano atari mu gihe cy’amakoraniro.

9 Muri rusange, buri karere kagombye kwishakira amafaranga y’ibyo gakeneye, asagutse agatangwaho impano zo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose. Niba akarere kadafite amafaranga yo kwishyura ibyakoreshejwe mu ikoraniro cyangwa kakaba kadafite ayo kazaheraho mu gutegura ikoraniro rizakurikiraho, urugero nk’amafaranga yo kwishyura aho guteranira, icyo gihe umugenzuzi w’akarere ashobora gusaba ko amatorero amenyeshwa ko hakenewe impano. Buri nteko y’abasaza isuzuma icyo kibazo maze ikemeza impano itorero ryabo rizaha akarere, hanyuma bakamenyesha itorero uwo mwanzuro kugira ngo riwemeze.

10 Iyo havutse ibibazo by’amafaranga bisaba ko abasaza bo mu karere babiganiraho, babisuzuma mu nama iba ku munsi w’ikoraniro. Indi myanzuro yose itarebana n’amafaranga yakoreshejwe mu ikoraniro yagombye kwemezwa n’abasaza. Igihe cyose amafaranga y’akarere yakoreshejwe, hagomba kwandikwa umubare nyawo wakoreshejwe, hanyuma abasaza bakabyemeza.

11 Konti z’akarere zigomba kugenzurwa buri gihe.

GUFASHA ABAKENE

12 Amafaranga Yesu n’abigishwa be babikaga mu gasanduku, yakoreshwaga no mu gufasha abakene (Mar 14:3-5; Yoh 13:29). Muri iki gihe na bwo Abakristo baracyafite iyo nshingano, kuko Yesu yavuze ati: “Abakene muri kumwe na bo iteka ryose” (Mar 14:7). Abahamya ba Yehova bafasha bate abakene muri iki gihe?

13 Hari ubwo Abakristo b’indahemuka bari mu itorero bakenera gufashwa bitewe n’imyaka y’iza bukuru, ubumuga cyangwa andi makuba abagwirira. Abagize umuryango, bene wabo n’abandi bazi icyo kibazo, bashobora kubafasha. Ibyo bihuje n’ibyo intumwa Yohana yavuze ati: “Umuntu wese ufite ubutunzi bwo muri iyi si akabona umuvandimwe we akennye, maze akanga kumugaragariza impuhwe, urukundo rw’Imana rwaguma muri we rute? Bana bato, nimucyo dukundane, atari mu magambo cyangwa ku rurimi gusa, ahubwo dukundane mu bikorwa no mu kuri” (1 Yoh 3:17, 18; 2 Tes 3:6-12). Gusenga Imana by’ukuri bikubiyemo no kwita ku bantu b’indahemuka bashobora kuba bakeneye ibintu runaka.—Yak 1:27; 2:14-17.

14 Mu rwandiko rwa mbere intumwa Pawulo yandikiye Timoteyo, yasobanuye icyakorwa kugira ngo abakwiriye gufashwa ari bo bafashwa koko. Ibyo wabisoma muri 1 Timoteyo 5:3-21. Buri Mukristo agomba mbere na mbere kwita ku bo mu rugo rwe. Abageze mu za bukuru cyangwa abamugaye bagombye gufashwa n’abana babo, abuzukuru cyangwa abandi bene wabo ba bugufi. Hari n’igihe haba hariho gahunda ya leta cyangwa imiryango yita ku bantu nk’abo. Iyo bimeze bityo, bene wabo cyangwa abandi bashobora kubafasha kubona iyo nkunga. Hari igihe biba ngombwa ko itorero ryose rifasha abavandimwe na bashiki bacu bamaze imyaka myinshi bakorera Yehova mu budahemuka. Niba badafite abo mu muryango cyangwa bene wabo bashobora kubafasha, kandi nta mfashanyo bateganyirizwa n’inzego za leta, inteko y’abasaza ishobora kureba uburyo bukwiriye bwo kubafasha. Abakristo babona ko gutanga ku byo batunze bafasha abandi ari ibintu bihebuje.

15 Abavandimwe na bashiki bacu benshi bashobora gukenera gufashwa bitewe n’ibitotezo, intambara, imitingito, imyuzure, inzara cyangwa ibindi bibazo bigera ku bantu muri ibi bihe bigoye (Mat 24:7-9). Hari ubwo amatorero yo muri ako gace aba adafite amikoro, bityo Inteko Nyobozi igasaba abavandimwe bo mu tundi duce kubafasha. Ibyo ni byo Abakristo bo muri Aziya Ntoya bakoze igihe i Yudaya hateraga inzara. Icyo gihe boherereje abavandimwe baho ibiribwa (1 Kor 16:1-4; 2 Kor 9:1-5). Iyo dukurikije urugero rwabo, tuba tugaragaje ko dukunda abavandimwe bacu kandi ko turi abigishwa nyakuri ba Yesu Kristo.—Yoh 13:35.

GUHA ABANTU IBITABO

16 Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho zayo bigira uruhare rukomeye mu kwamamaza ubutumwa bw’Ubwami. Ubusanzwe, inteko y’abasaza ishyiraho umukozi w’itorero wita ku bitabo n’amagazeti. Abavandimwe bahabwa iyo nshingano bagomba kuyifatana uburemere. Bandika ibyinjiye byose n’ibyasohotse kugira ngo itorero ribe rifite ibitabo n’amagazeti rikeneye.

17 Kubera ko turi Abakristo biyeguriye Imana, tuzi neza ko igihe cyacu, ubwenge, ubuhanga, ibyo dutunze ndetse n’ubuzima dufite, ari impano twahawe n’Imana kugira ngo tubikoreshe mu murimo wayo (Luka 17:10; 1 Kor 4:7). Iyo dukoresheje neza ibyo dufite byose, tuba tugaragaza ko dukunda Yehova cyane. Twifuza kubahisha Yehova ibintu byacu by’agaciro, tuzirikana ko yishimira impano iyo ari yo yose dutanga tugaragaza ko twamwiyeguriye tubigiranye ubugingo bwacu bwose (Imig 3:9; Mar 14:3-9; Luka 21:1-4; Kolo 3:23, 24). Yesu yaravuze ati: “Mwaherewe ubuntu, mutange ku buntu” (Mat 10:8). Iyo twitanze mu murimo wa Yehova tugatanga no ku byo dutunze, tugira ibyishimo byinshi.—Ibyak 20:35.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze