ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w87 1/7 pp. 10-16
  • Ntukavuge gusa ngo: “Gend’ amahoro, ususuruke, uhage”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ntukavuge gusa ngo: “Gend’ amahoro, ususuruke, uhage”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1987
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Abasaza batanga urugero
  • Uko igikorwa cyo gufasha gitegurwa
  • Uruhare rwawe mu “bikorwa byiza”
  • Uko twafasha abandi kwihangana mu gihe bafite ibibazo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • Basaza, mukomeze kwigana intumwa Pawulo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • Abasaza bafasha itorero bate?
    Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
  • Uko itorero rya gikristo riyoborwa
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1987
w87 1/7 pp. 10-16

Ntukavuge gusa ngo: “Gend’ amahoro, ususuruke, uhage”

“Maz’ umwe muri mw’akamubgir’ ati [abwira umwe mu Bakristo ukennye]: Gend’ amahoro, ususuruke, uhage; ariko ntimumuh’ iby’umubir’ ukennye, byavur’ iki? Uko ni ko no kwizera, iyo kudafit’imirimo, ahubgo kuri konyine, kuba gupfuye.”​—YAKOBO 2:15-17.

1. Umukristo umwe wo muri Nijeriya yaguye ate mu bukene?

UMUKAMBWE Lebeshi Okwaraocha, imyaka ye yarabazwe basanga yaravutse mbere ya 1880. Afite rero hejuru y’imyaka ijana. Yakundaga “juju” yari yararazwe n’ababyeyi be b’Abanyanijeriya. Afite imyaka irenga 80 yatangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Yashyize mu bikorwa ibyo yigaga hanyuma arabatizwa. Hashize rero imyaka 30 ari Umuhamya wa Yehova, Ntihashize igihe kirekire abasaza b’itorero bagiye kumusura we n’umugore we ubu ufite imyaka 72 akaba ari n’Umuporotestanti w’Umwangilikani. Imvura yari yaguye. Bombi bari bihebye. Amazi yari yuzuye mu nzu yabo y’ibyatsi kandi nta muntu n’umwe wo mu muryango bari bafite wo kubacumbikira cyangwa kubafasha gusana inzu yabo. Mbese iyo uza kuba uri aho wari kubigenza ute? Mbere yo kureba uko byagenze, dusuzume inama zimwe zitangwa na Bibliya.

2. Ni kuki twita ku umurimo mwiza?

2 Kristo Yesu: “watwitangiriye kugira ngo’ aducungure mu bugome bgose, kandi yuhagirir’ abantu kugira ngo bab’ ubgoko bge bgite. bugir’ ishyaka ry’imirimo myiza.” (Tito 2:14) Ibikorwa bye byabaga byerekeranye cyane no kubwiriza Ubwami burokora ubuzima. (Mariko 13:10, Ibyahishuwe 7:9, 10) Ibyo ari byo byose “ibikorwa byiza’’ by’Abakristo ntabwo ari ukubwiriza gusa bitanga ubuzima. Yakobo mwene se wa Yesu yarabisobanuye ngo: “Idini ritunganye kandi ritanduy’ imbere y’Imana Data wa twese n’iri: n’ugusur’ imfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa n’iby’isi.”​—Yakobo 1:27.

3, 4. Muri 1 Timoteo igice cye 3 n’icya 5 hatwigisha iki ku bihereranye n’ “umurimo mwiza,” kandi ibyo bizamura ibihe bibazo?

3 Mu kinyajana cyambere amatorero yakoraga iyo “imirimo myiza” ibiri. Muri 1 Timoteo igice cya gatatu, Intumwa Paulo imaze kuvuga imico isabwa abagenzuzi n’abakozi b’imirimo, yanditse ko “Itorero ry’Imana ihoraho, n’inkingi y’ukuri igushyigikiye.” (1 Timoteo 3:1-15) Yerekanye ko Abakristo bahora muri izo nyigisho z’ukuri bazirokora hamwe n’ababatega amatwi. (1 Timotheo 4:16) Hanyuma Paulo avuga “umurimo mwiza” wo gufasha abapfakazi b’abizerwa bakennye koko.—1 Timoteo 5:3-5.

4 Ubwo rero, uretse no kubwiriza, tugomba kwita no ku bindi “umurimo mwiza” nko ‘gusur’ imfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo.’ Mbese abasaza n’abakozi b’imirimo bashobora gukora iki muri ibyo, bo “bayobora“? (Abaheburayo 13:17) Ariko abandi Bakristo bazabafasha bate muri ibyo? Dushobora dute ku giti cyacu gukora “umurimo mwiza” muri ubwo buryo.

Abasaza batanga urugero

5. Paulo yakemuye ate ubukene budasanzwe, kandi muri iyi minsi ni ibikorwa bihe nk’ibyo bikorwa?

5 Igihe ubukene budasanzwe buba muri Yudaya, Paulo wari umusaza yafashe iya mbere mu gutegura itabaro. Ubwo buyobozi bwagabanije umuvurungano, ibyaturukaga mu mfashanyo byagabanywaga hakurikijwe ubukene bwa buri muntu. (1 Abakorinto 16:1-3; Ibyakozwe 6:1-2) Mu bihe byacu, abasaza bafata ibyemezo byo gutegura ubutabazi iyo habaye ibyago nk’umwuzure, inkangu, inkubi y’umuyaga cyangwa umutingito w’isi “bareka kwizirikana ubwabo gusa, ahubgo bazirikana n’abandi.’—Abafilipi 2:3, 4.

6. “Muri Kalifornia, U.S.A, abasaza bagenje bate igihe haba ibyago?

6 Muri Nimukanguke! (Reveillez-Vous!) yo ku ya 8, Ukwakira 1986 harimo urugero rw’Ubukristo mu bikorwa. Muri Kalifornia, U.S.A. hari urugomero rwashwanyutse, maze abasaza baratabara. Abo bungeri mu by’umwuka basuzumye uko umukumbi umeze kugira ngo bamenye ubura, ukeneye kuvurwa, ifunguro cyangwa gucumbikirwa. Abo basaza bafatanije n’icyicaro cy’isi yose cy’Abahamya ba Yehova. Hatowe Komite kandi uko abandi Bahamya ba Yehova bageraga aho, bashyirwaga mu makipe kugira ngo boze kandi basane amazu yari yononekaye. Abasaza nanone bagenzuye iturwa n’isaranganywa ry’ibiribwa. Ibyo birerekana ko iyo ubukene budasanzwe buje “abigishwa bagambirira kohereza imfashanyo, umuntu wes’ akurikij’ ubutunzi bge” cyangwa kugira icyo bakora. Ariko ni ubwenge kubaza abasaza bo muri ako gace no kubona amabwiriza abaturutseho.—Reba Ibyakozwe 11:27-30.

7. Ni ubuhe bukene busanzwe buba busaba ko hagira igikorwa?

7 Waba umusaza cyangwa utari we ushobora gutabara igihe hari ibyago biturutse ku mpanuka, hari ubundi bukene busanzwe kandi na bwo bukomeye no mu itorero ryawe. Kubera ahari ko bidateye impungenge nk’impanuka ushobora kubisuzugura cyangwa ukabyitaho buhoro. Nyamara ni bene ubwo bukene buvugwa muri Yakobo 2:15-17. Birashoboka ko itorero ryanyu risaba igikorwa cyiza ku byerekeye kumenya niba “ukwizera kwawe gufite ibikorwa cyangwa kwarapfuye.”

8. Abasaza berekana bate ubwenge igihe bakora ku buryo barangiza ubukene bwo mu itorero?

8 Iyo abasaza bafashe ubuyobozi muri ibyo bifata ‘ubgenge n’ubuhanga.’ (Yakobo 3:13) Ubwenge buzatuma barinda umukumbi ingarisi ziva ku muvandimwe bajya ku wundi (cyangwa itorero ku rindi) baguza amafaranga cyangwa bahimba inkuru kugira ngo babone “imfashanyo.” Abagenzuzi berekana ubwenge birinda gushyigikira ubunebwe, kubera ko Bibiliya itanga iri tegeko ngo “umuntu wese wanga gukora ntakarye.” (2 Abatesalonike 3:10-15) Ibyo ari byo byose nta bwo bifuza “kubakingir’ imbabazi zabo” cyangwa ngo batume abavandimwe babo bagenza batyo. (1 Yohana 3:17) Bagomba no kugaragaza ubwenge kubera ko Bibiliya idatanga umubare w’amategeko y’ukuntu abakene n’abababaye bagomba kwitabwaho. Imimerere itandukanye ikurikije ibihe.

9. (a) Mu kinyajana cya mbere ni iki cyakorerwaga abapfakazi b’Abakristo bari bakwiriye gufashwa? (b) Ni ubuhe bufasha abapfakazi nk’abo bashobora kubona kuri ubu?

9 Nk’urugero muri 1 Timoteo 5:3-10, Paulo avuga abapfakazi. “Umupfakazi by’ukuri.” Ni Abakristo bo mu muryango wabo bari bafite inshingano bwa nbere na mbere zo kubafasha. Iyo batabikoraga imishyikirano yabo n’Imana yashoboraga kumererwa nabi. Ariko iyo umupfakazi nk’uwo wari ukwiye gufashwa atabonaga imfashanyo nk’iyo, abasaza bagombaga guhana umugambi kugira ngo itorero rimufashe. No muri iyi myaka ishize amatorero yafashije bamwe mu bantu bayo bari bakennye koko. Ariko ubu mu bihugu byinshi hateganijwe imfashanyo ituruka ku musoro, igahabwa abasaza n’ibimuga n’abashaka gukora ariko ntibabone akazi. Icyo gihe abasaza bashobora gutanga imfashanyo yindi. Abakristo bari mu bukene koko kandi bujuje ibya ngombwa kugira ngo bafashwe na Leta, ntibabibona kubera ko ahari batazi uko bisabwa cyangwa ko bafite isoni zo kubyaka. Abasaza bashobora kubaza mu bigo bya Leta uko bigenda cyangwa bakabaza Umuhamya ubizobereyemo. Ubwo bakora uko bashoboye kugira ngo Umukristo cyangwa umukristokazi ubishoboye afashe uwo muntu kubona imfashanyo yateganijwe—Abaroma 13:1, 4.

Uko igikorwa cyo gufasha gitegurwa

10. Mu gihe barinda umukumbi ni iki abasaza bagomba kwitaho?

10 Abagenzuzi bagira umwete mu bikorwa cyane cyane bagira uruhare mu gushaka uko Abakristo bari mu bukene cyangwa mu byago babona imfashanyo ituruka ku bavandimwe babo na bashiki babo babakunda. Abasaza bagomba kugira ubushishozi kugira ngo babone ibikenewe ku mubiri no ku mwuka by’abagize umukumbi baragiye. Birakwiye ko bita ku “gusenga no kugabur’ijambo ry’Imana.” (Ibyakozwe 6:4) Ubwo rero bazihutira guha ifunguro ry’umwuka abagize umukumbi baheze mu buriri cyangwa bari mu bitaro. Abasaza bashobora no gufata amajwi porogaramu z’amateraniro bakajya kumvisha abadashobora guterana. Mu kubashyira ibyo byafashwe mu byuma bagenzi babo b’Abakristo abasaza n’abakozi b’imirimo babonye uko ibyo byatumaga babagezaho izindi mpano z’umwuka. (Abaroma 1:11, 12) Muri icyo gihe bashobora no kubona n’ibyo bakeneye bisanzwe by’abo Bakristo.

11. Erekana ukuntu umukristokazi uri mu bukene ashobora gufashwa?

11 Bashobora nko kubona ko mushiki wabo w’ikimuga cyangwa ukuze yashobora kuza mu Nzu y’Ubwami cyangwa akajya kubwiriza hagize undi mushiki wabo umufasha gukaraba no kwiyambika. (Reba Zaburi 23:1, 2, 5.) Abagenzuzi bashobora no guha umwe muri bo inshingano zo gufata imigambi ya ngombwa. Bashobora no gusaba itorero abantu babyishakiye bazajya bamufasha mu ngendo ze cyangwa bakajya kumutwara mu modoka. Porogaramu izabafasha gutegura neza ibyo bintu.

12. Abantu bandi bagize itorero bashobora gufatanya bate n’abagenzuzi kugira ngo bafashe abasaza cyangwa abashaje?

12 Abasaza bazashobora kubona nanone ko hari ahandi hashobora gutangwamo imfashanyo cyangwa hagafatirwa imigambi yuzuye urukundo. Urugero, umukristokazi ukuze cyangwa urwaye ashobora kuba atagifata inzu ye neza nk’uko yari asanzwe abigenza. Ubwo se abakozi b’imirimo n’abandi bo mu itorero ntibashobora kumufasha? Bamuharuriye ibyatsi cyangwa bakubaka urugo, uwo mukristokazi yakumva ameze neza kubera ko inzu ye idakoza isoni akarere atuyemo. Wenda bashobora kubagara cyangwa kuvomera imbuto! Umukristokazi ugiye guhaha ashobora kumubaza ibyo akeneye hanyuma akabimugurira! Intumwa zari zizi ibyo bibazo bya buri gihe kandi zikagira icyo zitegura hamwe n’abagize itorero kugira ngo batange imfashanyo ya ngombwa.—Ibyakozwe 6:1-6.

13. Ubufasha abasaza bahaye umukristo wo muri Nijeriya twavuze mu ntango y’iyi nyandiko bwagejeje ku ki?

13 Abasaza twavuze mu ntango y’iyi nyandiko, mu gihe basuraga babonye ko Lebechi Okwaraocha n’umugore we bari bamerewe nabi bahita berekana ubufatanye bwa Gikirsto. Inteko y’abasaza yize ikibazo idatinze imenyesha itorero ko—ishaka gusana iyo nzu. Abavandimwe na bashiki babo bazanye ibikoresho bahita batangira akazi k’uwo mushinga. Mu cyumweru kimwe bubatse akazu keza gakomeye gashakaje amabati. Dore uko raporo iturutse muri Nijeriya ibivuga:

“Abaturage b’uwo musozi baratangaye hanyuma bazanira ibyo kurya n’ibyo kunywa abo Bakristo n’abakristokazi bakoranaga umurava mu musaha menshi batanguranwa n’imvura. Abaturage benshi bibajije impamvu izindi nteko z’amadini zicuza rubanda aho gufasha abakene. Ibyo byabaye byavuzwe igihe kirekire kuri uwo murenge. Abaturage bahise bakira ubutumwa. ibyigisho bya Bibiliya byinshi biratangira.”

Uruhare rwawe mu “bikorwa byiza”

14. Tugomba kugira umutima wuhe ku byerekeye “umurimo mwiza” dukorera abavandimwe bacu?

14 Ni koko akenshi tuba dufite ubushobozi bwo gutabara ku giti cyacu ako kanya kugira ngo dufashe Abakristo duturanye bashaje, b’ibimuga bari mu bitaro cyangwa bafite ubundi bubabare. Niba tubonye uburyo bwo kwerekana Ubukristo bwacu nyakuri, ni kuki tutajya imbere tukihata gutanga imfashanyo yacu? (Ibyakozwe 9:36-39) Nta bwo ari uko abandi badusunika, ahubwo ni urukundo rwa Gikristo rugomba gutuma tugira icyo dukora. Kugira ngo umuntu afashe abandi mu buryo bwuzuye agomba kuba yita ku bandi cyane kandi akaba anagira impuhwe. Nanone ariko ntawe ushobora guhagarikira igihe abantu bashaje cyangwa ngo akize abarwayi, cyangwa ngo akore ku buryo abantu bose mu itorero bamererwa neza kimwe mu by’ubutunzi. Ariko tugomba kwita ku bandi kandi tukaba dufite umutima wo gutanga. Niba ari yo migenzereze yacu tuzakomeza umurunga w’urukundo uduhuza n’abo dufasha. Ni ko byari hagati ya Paulo na Onesimo n’ubwo yari Umukristo mushya ‘yakoreye Paulo ari imbohe.’​—Filemoni 10-13; Abakolosai 3:12-14; 4:10, 11.

15. Ni ubuhe bufasha dushobora guha Abakristo babikwiriye bari mu bukene koko?

15 Akenshi dushobora kugira icyo dukorera uri mu bukene tumwoherereza ku giti cyacu cyangwa tutagaragaje impano y’ubugiraneza. Mbese umuvandimwe wavuye ku kazi ke yabuze akandi? Mbese hari mushiki wacu ugiye kuriha amafaranga yo kwa muganga atari yayateganije? Mbese yagize impanuka cyangwa yaribwe? Imimerere nk’iyo ishobora kuba ku badukikije. Niba “ugir’ ubuntu” Data usoma ibanga azatwishimira. (Matayo 6:1-4) Cyangwa se aho gutanga amafaranga twatanga imyenda nka Yobu, tuyiha umukene, cyangwa tugaha ifunguro umupfakazi n’impfubyi.​—Yobu 6:14; 29:12-16; 31:16-22.

16. Ni mu buhe buryo bundi bwo mu bikorwa umuntu ashobora gufashwa?

16 Ibyo uzi cyangwa imishyikirano yawe bishobora gutuma utanga imfashanyo. Umunsi umwe umuvandimwe umwe yasabye umuvandimwe W---kumuguriza amafaranga. W---yamushubije mu kinyabupfura ngo: ‘Ni iki kikubwira ko mfite amafaranga yo kuguriza abantu?’ Undi yaramushubije ati: ‘N’uko uzi gucunga amafaranga kundusha.’ W--yagize ubushishozi, kubera ko asanzwe aguriza abantu amafaranga bayakeneye maze aramubwira ati: ‘Mu by’ ukuri, ahari ukeneye ubufasha bwo kwiga ukuntu wacunga ibyawe. Nishimiye kugufasha niba ubyemeye.’ Ubufasha nk’ubwo bushimwa cyane n’Abakristo bagomba guhindura imibereho yabo kubera ko imimerere yabo yahindutse cyangwa bashaka gukora mu mirimo itajya ifatwa na benshi. Nanone ariko inguzanyo ikenewe koko ni ngombwa ko hasinywa impapuro kugira ngo hatazagira ingorane zivuka. Ibyo ari byo byose abavandimwe benshi batifuza kuguza amafaranga bifuza kugirwa inama ku byo bagenzi babo bazi. (Abaroma 13:8) Ni ko byagendekeye Emmanweli wo muri Afurika y’iburengerazuba:

Emmanweli yari umwogoshi w’umuhanga ariko nta bakiliya afite. Yarihebye asanga nta kuntu yabona ikimutunga. Ubwo umusaza umwe w’umunyabwenge wo mu itorero yamubajije niba atashobora guhindura umurimo Emmanweli yaremeye kubera ko atari kwemera ko ubwibone bw’ubuhanga bwe butuma yanga. Umusaza yabiganiriye na bagenzi be abonera Emmanweli akazi k’ubuzamu ku bitaro. Emmanweli yakoze akazi ke neza kandi ashobora gufasha abagize itorero bandi.

17. Ushobora gufasha ute umuntu uri mu bitaro? (Zaburi 41:1-3)

17 Dufite ibihe byihariye byo gufasha iyo mugenzi wacu w’Umukristo ari mu bitaro cyangwa mu nzu z’abasaza. Aho na ho tugomba kwita ku muvandimwe wacu. Wenda ushobora kumusomera nk’igazeti cyangwa agatabo cyangwa ukamubwira ibikorwa bimwe bitera mkunga. Aho mbese ntiyaba afite ingorane zimwe z’amafaranga ku buryo twashobora kumufasha? Mu bihugu bimwe abakozi bo mu bitaro baba bafite akazi kenshi ku buryo umurwayi adashobora kuhagirwa cyangwa kugaburirwa atari uko hari uje kumusura. Icyo gihe iyo abaganga babyemeye ahari byashoboka ko uwo murwayi agemurirwa akanafashwa mu kwihugura. Cyangwa se ashobora kuba akeneye ibyo kurarana na kambambiri? (2 Timoteo 4:13) Dushobora no kwita ku bibazo bye bimwe bimutonda. Wenda nko kujya kumushakira amafaranga cyangwa kumurihira amafagitire. Dushobora no kumufasha mu tuntu duto nko kureba niba afite amabaruwa menshi, cyangwa kuvomera imbuto ze kimwe no kureba niba amatara n’ibyuma bishyushya bifunze.

18. Mbese wiyemeje gukora iki ugirira abavandimwe bari mu bukene?

18 Buri wese nta gushidikanya ko ashobora kubona ukuntu yatera imbere atari ukuvuga gusa ngo, “Ususuruke, uhage.” (Yakobo 2:16) Tekereza abavandimwe na bashiki bawe bo mu itorero. Harimo wenda Abakristo bamwe bakeneye koko gufashwa? Mbese bararwaye, ni ibimuga cyangwa baheze mu buriri? Mbese ushobora gukora igikorwa kihe kugira ngo ufashe abo bakundwa bo mu itorero Kristo yapfiriye? Imigenzereze nk’iyo izagufasha kugira vuba igihe ingorane zivutse.

19 (a) Ni kuki ari ingenzi kugira urugero mu gufashisha ibintu? (b) Ni ikihe gikorwa cyiza kurusha ibindi wakorera bagenzi bawe, kandi kuki? (Zaburi 72:4, 16)

19 Inama Yesu yagiriye Mariya na Marita irerekana urwo rugero. Yababwiye ko niba umuntu ashaka kugereranya ubutunzi n’ifunguro ry’umwuka, ifunguro ry’ umwuka ari wo “umugabane mwiza,” atazakwa. (Luka 10:39-42) Muri iyi gahunda hazahora hariho abarwayi n’abakene. Dushobora kandi tugomba kubafasha. (Mariko 14:7) ibyo ari byo byose icyo dushobora gukora cyiza kandi kiramba tugirira bagenzi bacu ni ukubigisha ibyerekeranye n’Ubwami bw’Imana. Yesu yari atumbiriye gusa Ubwami. (Luka 4:16-19) Ni ubwo buryo buzakoreshwa kugira ngo abakene; abarwayi n’imbabare boroherezwe iteka. Twishimira rwose gufasha abavandimwe bacu n’abandi gushyira ibyiringiro byabo ku Mana ngo “babon’ uko basingir’ ubugingo nyakuri.’​—1 Timoteo 6:17, 19.

Mbese uribuka?

◻ Ni uwuhe “murimo mwiza” w’ingenzi itorero ry’Abakristo rigomba gukora?

◻ Abasaza b’Abakristo bashobora bate gukora “umurimo mwiza” mu rugero bakurikije imimerere y’abavandimwe babo mu by’ubukungu?

◻ Ni iyihe migambi myiza abasaza bashobora gufata?

◻ Ni ubuhe bufasha bwo mu bikorwa ushobora guha abavandimwe bawe na bashiki bawe bari mu bukene?

[Agasanduku ko ku ipaji ya 12]

Itorero ryaratabaye

Umugore n’umugabo bari barimutse kugira ngo bajye gufasha itorero rito ryo mu cyaro bohereje iyi raporo ituma twibaza:

‘Hashize imyaka itatu jye n’umugore wanjye tugurishije inzu yacu hanyuma twimukira mu itorero riri kure ryari rikeneye Abakristo bakuze basheshe akanguhe kubera ibibazo bimwe byari byahavutse. Hashize igihe gito nari nshinzwe imirimo ine. Twakundaga abavandimwe bacu kandi twifuza gukore hamwe nabo. Uko amezi yahitaga umwuka mu itorero warushagaho kuba mwiza hanyuma n’abasaza babiri beza baza kwifatanye natwe.

‘Hagati aho umugore wanjye yatangiye kugira ibibazo by’ubuzima, umwaka ushize akaba yarabazwe. Umunsi yaviriyeho mu bitaro nahise mfatwe n’umwijima. Nyuma y’amezi abiri, nabuze akazi kanjye kubera imibereho mibi mu by’ubukungu yariho muri ako karere. Nta mafaranga twari dufite, nta kazi nari mfite kandi twembi twagombaga kugarura ubuzima bwiza. Nari mfite impungenge kubera ko amateraniro y’akarere yari yegereje kandi ngomba kujyayo. Nagombaga no kujya muri porogaramu y’ikoraniro ry’akarere ryagombaga kuba nyuma y’ibyumweru bibiri. Ariko kubera ko nta mafaranga nari mfite, nibazaga ukuntu nzajya muri ayo makoraniro n’ukuntu nagombaga gutunga umuryango wanjye. Agiye kubwiriza natangiye gutekereza ku mimerere yanjye.

‘Uko narebaga mu idirishya nibazaga aho ukwiringira Yehova kwanjye kugeze. Nari nabwiye umugore wanjye kudahagarika umutima, ariko noneho jyewe nari ntangiye gukekeranya. Nabwiye Yehova “ukwizera guke” kwanjye musaba ko amfasha. Isengesho ryanjye rirangiye, umuvandimwe umwe yakomanze ku rugi. Yansabye kujya gusangira ikawa nawe. Namubwiye ko ndashobora kubera ko nari ngiye gutegura igice kimwe cya porogaramu y’uwo mugoroba, Ariko yarampendahenze, ambwira ko ari iminota mike cyane. Ubwo twaragiye, Twagarutse nyuma y’igice cy’isaha. Nsohotse mu ivatiri ye numvise merewe neza.

‘Ninjiye mu nzu, nabonye ku meza yo mu gikoni huzuyeho ibyo kurya byinshi. Naketse ko umugore wanjye yagiye guhaha. “Ariko se yari kuba yabigenje ate kandi nta mafaranga twari dufite.” Ubwo nabonye ibahasha. Yari yanditseho aya magambo ngo:

“Biturutse ku bavandimwe bawe bagukunda cyane. Ntugire icyo ushyira mu gasanduku k’imfashanyo kubera ko twabigukoreye.”

‘Sinashoboye guhagarika amarira yanjye. Nibazaga ku ‘ukwizera guke” bigatuma ndushaho kurira. Umugore wenjye yahise ataha. Namweretse gusa ibyo biribwa n’izindi mpano. Nawe yahise arira hamwe n’abandi bashiki bacu babiri bari bamuherekeje. Twagerageje kubasobanurira ko tudashobora kwemera ibyo bintu byose, ariko bavuga ko batari bazi uwari yabizanye. Abagize itorero bose bari bafatanije, bashakaga kugenza batyo kubera bumvaga ko twari twarabigishije gutanga. Ayo magambo yatumye turushaho kurira!’

Nyuma yaho, mu gihe uwo Mukristo yandikaga iyi raporo, yari yarongeye kubona akazi. We n’umugore we ari abapayiniya b’abafasha.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 14]

Ukugaragaza urukundo rwa gikristo

Itorero rimwe ry’Abahamye ba Yehova ryo mu burengerazuba bwa Etazuni ryagize imimerere idasanzwe yatumye rigaragaza urukundo rwa Gikristo nk’uko Ibyanditswe bibategeka. Mu karere iryo torero ryari ririmo Leta yari yarashyizeho ikigo cyakiraga ibimuga bifite uburema buturutse ku kwangirika k’ubwonko. Umwe mu bagiye muri icyo kigo ni Gari weri ufite imyaka 25 utari ugishobora kuvurirwa iwabo. Amaboko n’amaguru ntibyashoborega gukora kandi yagirega ingorane mu kuvuga.

Hari hashize imyaka irindwi Gari ari Umuhamya wa Yehova. Amaze kugera muri icyo kigo yifuzaga kuza mu materaniro y’itorero. Mu bihe bya mbere ababyeyi be batari batuye kure, bajyaga bamujyanayo. Ariko kubera ubusaza abandi bavandimwe b’itorero barabakiriye. Umwe muri bo yari afite imodoka nini. Ubwo we n’umugore we n’abana bane bariteguraga bakagenda mbere ho iminota 45 kugira ngo ajye gutwara Gary. Nyuma y’amateraniro beramucyuraga, bigatuma bagera imuhira bwije cyane.

Mu kigo ariko ntibyahagarariraga aho. Abandi bantu bari bafite ubwo bumuga batangiye gushimishwa n’ukuri ko muri Bibiliya. Umugabo umwe n’umugore we bemeye kuyobora icyigisho. Nyuma y’aho n’abandi berekanye ko bishimiye ukuri. Ubwo se bose bari kujya mu materaniro bate? Undi muryango wo muri iryo torero waguze imodoka nini, hanyuma abavandimwe b’abacuruzi berafatanya bagura indi. Ariko hari igihe kubatwara gutyo byari bitaboneye neza. Mbese hari ikindi itorero ryashoboraga gukora?

Abasaza bize icyo kibazo basaba ko habaho imodoka imwe ifite akazi ko kugeza ibyo bimuga ku Nzu y’Ubwami hanyuma ikabasubiza ku kigo gusa. Itorero ryemeye gutanga ayo mafaranga hanyuma batanga imfashanvo babyishimiye. Abavandimwe bamwe ba hafi aho bumvise uwo mugambi biyemeza kwifatanya nabo. Imodoka yaraguzwe hanyuma bayikora ku buryo amagare azajya ajyamo.

Ubwo buri kwezi uko icyigisho gishya cy’igitabo kibaye imodoka ijya ku materaniro cyangwa mu makoraniro. Abantu batanu batuye muri icyo kigo bajyayo buri gihe, bane muri bo ubu barabatijwe, Bazwi kandi bakundwa n’abavandimwe na bashiki babo basogongera ku munezero wo kubafasha. Bigenda bite se? Babafasha igitabo cy’indirimbo cyangwa bakabafasha gushaka inyandiko zo muri Bibiliya mu materaniro. Mu makoraniro y’ifasi n’ay’ akarere babafasha mu kubagezaho ibyo kurya bakanabitaho muri byose. Ibyo byatumye havuka urukundo rususurutsa umutima. Gari se byamugendekeye bite? Ubu yabaye umukozi w’umurimo mu itorero ryamweretse urukundo nk’urwo.​—Ibyakozwe 20:35.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze