Nimuhirwe, mugirir’ abakene imbabazi
“Ugay’ umuturanyi we, ab’akor’ icyaha; Arik’ ugirir’ umuken’ imbabazi ab’ahiriwe.”—IMIGANI 14:21.
1, 2. Ni ibiki byabaye ku miryango itatu yo muri Filipine, kandi ni ibihe bibazo ibyo bituma twibaza?
MU GIHE imiryango itatu yo muri Filipine muri Provinsi ya Pangasinana yari mu iteraniro ry’Abakristo inzu zabo zashenywe n’inkongi y’umuriro. Batashye nta cyo bari bafite cyo kurya nta n’aho kuba bari bagifite. Abakristo bamwe bamaze kumenya icyo cyago bihutiye kubaha ibyo kurya bafata n’imigambi yo kugira ngo bacumbikirwe n’abandi bavandimwe bo mw’itorero. Bukeye bwaho Abakristo bazanye imigano n’ibindi bikoresho byo mu bwubatsi. Urwo rukundo rwa kivandimwe rwatangaje abaturanyi benshi n’iyo miryango uko ari itatu byarayishimishije. Inzu zabo zari zashenywe n’umuriro, ariko ukwizera kwabo n’imico yabo ya gikristo yari ikiri aho ndetse yarakomejwe n’imigenzereze yuzuye urukundo y’abavandimwe babo.—Matayo 6:33; reba 1 Abakorinto 3:12-14.
2 Mbese ibikorwa nk’ibyo ntabwo bitera inkunga? Bikomeza ukwizera kwacu mu bugwaneza bw’umuntu no mu bushobozi bw’Ubukristo nyakuri. (Ibyakozwe 28:2) Ibyo ari byo byose, mbese twiyumvisha impamvu Bibiliya itanga inama zituma “tugirira bose neza uko tubony’ uburyo, ariko cyanecyan’ ab’inzu y’abizera”? (Abagalatia 6:10) Mbese ahari dushobora dute gukora ibirushijeho ku giti cyacu?
Urugero rwiza
3. Ni ibiki dushobora kwiringira koko mu buryo Yehova atwitaho? Ni kuki ari lbigaragara koko ko Imana yita no ku bukene bwacu mu butunzi?
3 Intumwa Yakobo iratubwira ngo “Gutanga kose kwiza n’impano yos’ itunganye rwose ni byo biva mw’ ijuru.” (Yakobo 1:17) Ibyo ni byo koko kubera ko Yehova aduhaza mu mimerere myiza yo mu mwuka n’iyo ku mubiri. Ariko se ni iki aha umwanya wa mbere? Ni iby’umwuka. Ni yo mpamvu yaduhaye Bibiliya kugira ngo tubone ubuyobozi mu by’umwuka no kugira ngo tugire ibyiringiro. Ibyo byiringiro bifite urufatiro ku mpano y’umwana we, uwo igitambo cye gituma turonka imbabazi z’Imana kandi tukagira ibyiringiro byo kuzabaho iteka.—Yohana 3:16; Matayo 20:28.
4. Ni kuki ari ibigaragara koko ko Imana yita no ku bukene bwacu mu butunzi?
4 Yehova yita no ku mimerere yacu myiza mu butunzi. Intumwa Paulo yabwiye icyo kibazo abantu ba kera bo mu mudugudu wa Lusitira. Nta bwo bari abasenga Imana y’ukuri ariko nta bwo bashoboraga guhakana ko Umuremyi ‘yatugiriraga neza twese, akatuvubir’ imvura yo mw’juru, akaduh’ imyaka myiza, akaduhaz’ibyo kurya, akuzuza’ lmitima yac’umunezero.’ (Ibyakozwe 14:15-17) Mu rukundo rwe Yehova aduhaza mu byo dukeneye mu by’umwuka. Kandi aduha ibyo dukeneye mu buzima bwacu bw’umubiri. Mbese we yumvisha ko ibyo bituma agirwa “Imana ihimbazwa”?—1 Timoteo 1:11.
5. Ni iki dushobora kumenya mu mishyikirano hagati y’Imana na Isiraeli?
5 Imishyikirano Imana yagiranye na Isiraeli ya kera, igaragaza ukuntu yita ku bukene mu by’umwuka no ku mimerere mu butunzi by’abamusenga. Yabanje guha amategeko abantu be. Abami b’Isiraeli bagombaga kugira buri muntu ku giti cye ikopi y’ayo mategeko kandi bateranaga buri gihe kugira ngo batege amatwi ayo mategeko asomwa. (Gutegeka kwa Kabiri 17:18; 31:9-13) Amategeko yateganyaga ihema cyangwa ubuturo n’abatambyi batambaga ibitambo, kugira ngo abantu bashobore kuronka ubuntu bw’Imana. Abisiraeli akenshi barakoranaga mu minsi mikuru y’umwuka yagaragazaga buri mwaka ugukorera Imana kwabo. (Gutegeka kwa Kabiri 16:1-17) Kubera ibyo Abisiraeli bashoboraga mu buryo bwite kuba abakungu imbere y’Imana.
6, 7. Yehova yerekanye ate mu Mategeko ko yita ku bukene bw’umubiri bw’Abisiraeli ?
6 Ariko rero, Amategeko yarimo n’ukuntu Imana yitaga ku mimerere y’umubiri y’abagaragu babo. Ibyo ahari bituma utekereza amategeko amwe yahawe Israeli yerekeranye n’isuku n’ibyagombaga gukorwa kugira ngo birinde ibyorezo. (Gutegeka kwa Kabiri 14:11-21; 23:10-14) Ntabwo na none tugomba kwibagirwa imigambi yihariye Imana yafashe kugira ngo ifashe abakene n’imbabare. Umwisiraeli yashoboraga kuba umukene kubera ubuzima bubi cyangwa icyago nk’inkongi y’umuriro cyangwa umwuzure. Mu Mategeko ye Yehova yari azi ko bose batazanganya mu by’ubukungu, (Gutegeka kwa Kabiri 15:11) Ariko rero nta bwo yababajwe gusa n’ibyago by’abakene n’abababaye, yashatse ko banafashwa.
7 Abo bantu mbere na mbere bakeneraga ibyo kurya. Ubwo Imana yashyizeho itegeko ko abakene bo mu Isiraeli bari bemerewe gutara mu mirima, mu mizabibu no mu mizeti. (Gutegeka kwa Kabiri 24:19-22; Abalewi 19:9, 10; 23:22) Imigambi yafashwe n’Imana nta bwo yateraga inkunga Abisiraeli ngo babe abanebwe cyangwa ngo batungwe n’ubugiraneza bw’abantu kandi nabo bashobora gukora. Umwisiraeli wataraga yagombaga kwihata akamara amasaha menshi ku zuba kugira ngo abone ikimutunga uwo munsi. Ntitwakwibagirwa ko Imana yitaga ku byago by’abakene n’imbabare.—Reba Rusi 2:2-7; Zaburi 69:33; 102:7.
8. (a) Abisiraeli baterwaga inkunga yo gukorera iki bagenzi babo buri muntu ku giti cye? (b) Tubona iki iyo tugereranije icyo Imana yasabaga Abisiraeli n’ibyo tubona kuri ubu?
8 Yehova yongeye gutsindagiriza ku kuntu yitaga ku mbabare atangaza amagambo amwe nk’ari muri Yesaya 58:6,7. Igihe Abisiraeli bamwe bumvaga bihagije bakoraga nk’aho basiba, umuhanuzi w’Imana yaratangaje ngo “Ahubgo kwiyiriz’ ubusa nshima n’uko mwajya . . . mugahambur’ imigozi y’uburetwa, mukarenganur’ abarengana, kandi mugaca iby’agahato byose; kand’ ukarekur’ ugatang’ ibyokurya byawe, ukagaburir’ abashonji, ukazan’ abakene bameneshejwe, ukabashyira mu nzu yawe: wabon’ uwambay’ ubusa, ukamwambika, ntiwirengagize bene wanyu.” Kuri ubu bamwe barinda bikomeye aho bita isambu yabo bamereramo neza. Bihutira gufasha abakene ari uko ibyo bitabasaba kwigomwa ku giti cyabo cyangwa nta cyo bibahombejeho. Ni umutima unyuranye n’ugaragazwa mu magambo Imana yavuze ikoresheje umuhanuzi Yesaya!-Reba Ezekieli 18:5-9.
9. Amategeko atugira nama ki ku byerekeye inguzanyo, kandi itera inkunga iyihe myifatire?
9 Umwisiraeli yashoboraga kwerekana ko yita kuri bene wabo b’abakene abaha inguzanyo. Yashoboraga kwizera kuzabona inyungu iyo yagurizaga umuntu amafaranga yo gushinga cyangwa kwagura ubucuruzi bwe. Ariko Yehova yabuzaga kwaka inyungu umuvandimwe w’umukene, kubera ko mu kwiheba kwe yashoboraga kugwa mu cyaha. (Kuva 22:25; Gutegeka kwa Kabiri 15:7, 8, 11; 23:19, 20; Imigani 6:30, 31) Uko Imana yafataga abari mu byago byagombaga kubera urugero abantu bayo. Twasezeranijwe ibi ngo: “Ubabariy’ umukene ab’agurij’ Uwiteka [Yehova]; Na w’azamwishyurir’ ineza ye.” (Imigani 19:17) Mbese uriyumvisha ibyo—ni uguha inguzanyo Yehova wizeye ko uzasubizwa byinshi cyane.
10. Tumaze kubona urugero rw’ Imana, ni ibihe bibazo dushobora kwibaza?
10 Tugomba rero kwibaza ibi bibazo: Mbese uko Imana ifata kandi igirira abababaye bifite uburemere imbere yanjye? Mbese navanye inyigisho mu rugero rutunganye Imana iduha kandi nihata kurukurikiza? Mbese nshobora kugira amajyambere mu kuba ishusho yabo muri ibyo?—Itangiriro 1:26.
Umwana asa na Se
11. Ni mu biki ubuntu bwa Yesu buhuriyeho n’ubwa Se
11 Yesu Kristo ni ‘ukurabagirana k’ubgiza bga Yehova n’ishusho ya kamere ye.’ (Abaheburayo 1:3) Twagombye kumva rero neza ko agaragaramo imbabazi Se agirira abantu bakunda gusenga by’ukuri. Ibyo ni byo yakoze. Yesu yerekanye ko ikigomba kubonerwa umuti mbere ne mbere ari ubukene mu by’umwuka, Yaravuze ngo: “Hahirwa abazi ko ari abakene mu by’umwuka, kuko ubwami bw’ijuru ari ubwabo.” (Matayo 5:3; reba Luka 6:20, MN). Kristo nanone yaravuze ati: “Iki ni cyo navukiye; kandi ni cyo cyanzanye mw’ isi, ni ukugira ngo mpamy’ ukuri.” (Yohana 18:37) Ni yo mpamvu atari azwi cyane kubera ibitangaza bye cyangwa ko yakizaga indwara ahubwo ko yari Umwigisha. (Mariko 10:17-21; 12:28-33). Reba ibyanditswe muri Mariko 6:30-34. Yesu yashatse ahantu hiherereye ho kuruhukira. Ni bwo yabonye “abantu benshi . . . bari bameze nk’intama zitagir’ umwungeri.” Mbese yabigenje ate? “Aherakw’ abigisha byinshi.” Yakoze uko ashoboye kugira ngo ahe abo bantu icyo bari bakeneye kurusha: ukuri kwari gutuma bagira ubuzima bw’iteka.—Yohana 4:14; 6:51.
12. Dushobora kumenya iki ku myifatire ya Yesu ihishurwa muri Mariko 6:30-34 no muri Mariko 6:35-44?
12 Yesu yitaye cyane ku bukene mu by’umwuka bw’Abayahudi bicisha bugufi, ariko ntiyirengagije ubukene bw’ibintu. Inkuru ya Mariko yerekana ko Yesu yihutiye kumenya ko bari bakeneye ifunguro ry’umubiri. Intumwa zamusabye ko babanza bakabohereza kugira ngo “bihahirey’ ibyo kurya.” Ariko Yesu nta bwo yemeye icyo gitekerezo. Ubwo intumwa zasabye ko bafata ku mafaranga bari bafite bakajya kubagurira ibyo kurya. Yesu we ahubwo yahisemo gukora igitangaza cyizwi cyane ahaza abantu 5.000 abagabo n’abagore n’abana, abagaburira umukati n’isamaki. Bamwe batekerezaga ahari ko Yesu atari ananiwe guhaza abantu mu buryo bw’igitangaza. Nta bwo ariko tugomba kwibagirwa ko yitaye byuzuye kuri abo bantu akabagenzereza atyo.—Mariko 6:35-44; Matayo 14:21.a
13. Ni iki kindi cyitwemeza ko Yesu yitaga ku mibereho myiza y’abantu?
13 Ahari waba warasomye ukuntu inkuru zose zo mu Mavanjiri zerekana ko Yesu atitaye gusa ku bakene, ahubwo no ku bandi bantu bose bababaye. Yafashije abarwayi n’abishwe n’agahinda. (Luka 6:17-19; 17:12-19; Yohana 5:2-9; 9:1-7) Nta bwo yakizaga gusa abarwayi babaga bamugeze iruhande. Hari n’ubwo yakoraga urugendo kugira ngo ajye gufasha umurwayi.—Luka 8:41-55.
14, 15. (a) Ni kuki dushobora kwemera neza ko Yesu yumvaga ko abigishwa be bazagira imyifatire nk’iye? (b) Ni ibihe bibazo dukwiye kwibaza?
14 Ariko se abashoboraga kugira icyo bakora mu bitangaza bari bo bonyine bagombaga kwita ku bukene bw’Abakristo (cyangwa abashakaga ukuri) b’abakene n’imbabare? Oya. Abigishwa ba Yesu bose bagombaga kubyitaho bakagira icyo bakora. Dore nk’urugero: Yesu yasabye umugabo w’umukungu washakaga kuronka ubuzima bw’iteka muri aya magambo: “iby’ ufite byose ubigure, uh’ abakene, ni bg’ uzagir’ ubutunzi mw’ ijuru.” (Luka 18:18-22) Yesu yatanze n’iyi nama ngo: “Ahubgo n’ urarika, utumir’ abakene n’ibirema n’abacumbagira n’impumyi: ni bg’uzahirwa, kuko bo badafit’ ibyo bakwitura, ahubg’ uziturwa abakiranuka bazutse.”—Luka 14:13, 14.
15 Umukristo ni umwigishwa wa Kristo. Buri wese muri twe agomba rero kwibaza ibi bibazo ngo: Ni mu buryo ki nkurikiza imyifatire n’ibikorwa bya Yesu ngirira abakene, n’imbabare n’abari mu byago? Mbese ushobora kuvuga mu manyakuri nk’intumwa Paulo ngo: “Muger’ikirenge mu cyanjye, nk’uko nanjye nkigera mu cya Kristo?”—1 Abakorinto 1:11.
Paulo—Urugero rw’umuntu w’umuhirwe
16. Ni ibiki mu buryo bwite Paulo yitagaho?
16 Birakwiriye ko Paulo avugwa muri icyo kibazo, kuko nawe ari urugero rwo gukurikiza. Nk’uko twari tubizi, yitaga mbere na mbere ku byo bagenzi bakeneye mu by’umwuka. Yari ‘intumwa mu cyimbo cya Kristo ndetse bimeze nk’ahw’ Imana ibingingira muri we.’ (2 Abakorinto 5:20) Ubutumwa bwihariye Paulo yari yahawe bwari ubwo kwigisha no gukomeza amatorero y’abanyamahanga. Yaranditse ngo: “nahaw’ ubutumwa bgo kwigish’abatakebge.”—Abagalatia 2:7.
17. Tuzi dute ko Paulo yitaga no ku bukene mu by’ ubutunzi bw’Abakristo?
17 Ariko se Paulo ko yavugaga ko yiganaga Kristo, (kimwe yiganaga na Kristo na Yehova) ku mibabaro n ‘ingorane z’umubiri za bagenzi be mu gukorera Imana. Tumureke yisubirize mu Abagalatia 2:9 arandika ngo: “Yakobo na Kefa na Yohana, abashimwa kw’ ar’ inkingi badusezeranira, jyewe na Barnaba, ko bazafatanya natwe, babihamirishije gukorana mu ntoke, ngo twebge tujye mu banyamahanga.” Mu murongo ukurikira arongera ngo: “Ariko hariho kimwe banyongereyeho, n’ uko twibuk’ abakene, kand’ ibyo nari nsanzwe mfit’ umwete wo kubikora.” (Abagalatia 2:10) Paulo rero yiyumvishaga ko n’ubwo yari intumwa n’umumisiyonari wari ufite inshingano mu matorero menshi; ntabwo yagombaga kureka kwita ku mimerere myiza y’umubin y’abavandimwe be na bashiki be.
18. Ni abahe “bakene” Paulo ashobora kuba yaravugaga mu Abagalatia 2:10 kandi ni kuki bagomba kuba baritaweho?
18 Birashoboka ko “abakene” avuga mu Abagalatia 2:10 bari cyane cyane Abakristo b’Abayahudi b’i Yerusalemu na Yudaya. Imyaka mike mbere ya ho “Abayuda ba kigiriki batangira kwitotomber’ Abaheburayo, kukw’ abapfakazi babo bacikanwaga kw’ igerero ry’iminsi yose.” (Ibyakozwe 6:1) Ubwo rero Paulo avuga ko yari intumwa y’abanyamahanga, yerekanaga ko ntawe yibagirwa mu muryango munini w’Abakristo. (Abaroma 11:13) Kuri we aya magambo akurikira yerekana na none uko yitaga ku ngorane z’umubiri z’abavandimwe be: “Kugira ng’ umubir’ utirem’ ibice, ahubg’ ingingo zigirirane. Urugingo rumwe, iyo rubabaye, ingingo zose zibabarana na rwo: cyangw’ iy’ urugingo rumwe ruhaw’ icyubahiro, ingingo zose zishimana na rwo.”—1 Abakorinto 12:25, 26.
19. Ni iki kitwemeza ko Paulo n’abandi bakristo bagize icyo bakorera Abakristo?
19 Igihe Abakristo b’i Yerusalemu na b’i Yudaya bababazwaga kubera ubukene, inzara cyangwa ibitotezo, amatorero ari kure yaratabaraga. Ariko rero no mu masengesho yabo basabaga Imana gukomeza abavandimwe babo bari mu bukene, ariko ntibihagararire aho. Paulo yanditse ko “ab’i Makedonia na Akaya bashimye gusonzoraniriz’ impiy’ abakene bo mu bera b’i Yerusalemu.” (Abaroma 15:26, 27) Abakristo bahaga izo mfashanyo bagenzi babo bababaye babarimo ‘batungishwa muri byose ngo bagir’ ubuntu bgose, butum ‘Imana ihimbazwa’ (2 Abakorinto 9:1-13) Mbese ibyo ntibyatumaga bagira amahirwe?
20. Ni kuki Abakristo batanga imfashanyo bagirira “abakene” bashoboraga kuba abahirwe?
20 Abavandimwe bahaga amafaranga yabo “abakene bo mu bera b’i Yerusalemu” bari bafite impamvu z’inyongera zo guhirwa. Impano batangaga kugira ngo bafashe imbabare zatumaga bashimwa n’Imana. Dushobora kumva impamvu kuvuga ko ijambo ry’ikigiriki risobanura “gusonzoraniriza’” mu Abaroma 15:26 no muri 2 Abakorinto 9:13 ryiganjwemo n’igitekerezo “cy’ikimenyetso cy’ubuvandimwe, ubumwe bwa kivandimwe, ndetse n’impano.” Rikoreshwa mu Abaheburayo 13:16 havuga ngo: “Kugira neza no kugir’ ubuntu ntimukabyibagirwe, kukw’ ibitambo bisa bity’ ari byo binezez’ Imana.”
Mbese tuzaba abahirwe?
21. Muri make, ni iki kizatugira abahirwe?
21 Mu byo twaganiriye, twabonye ibyemezo byo muri Bibiliya ko Yehova Imana, Yesu Kristo n’intumwa Paulo bitaga ku mbabare. Twabonye ariko ko bose bumvaga ko ari ngombwa kwita mbere na mbere ku bukene bw’abandi mu by’umwuka. Ariko nanone ni byo ko berekanishije ibikorwa ko bita ku bakene, ku barwayi n’izindi mbabare. Bashoboraga kuba abahirwe bafash’imbabare. mbese ntibyagombye kuba kimwe no kuri twe? Paulo araduhendahandera “kwibuk’ amagambo Umwami Yesu yavuz’ ati: Gutanga guhesh’ umugisha kuruta guhabga.”—Ibyakozwe 20:35.
22. Ni izihe ngingo z’icyo kibazo dukwiriye gusuzuma?
22 Ariko ushobora kwibaza uti: Jyewe ku giti cyanjye nakora iki? Nashobora kumenya nte uri mu bukene koko? Nshobora gutanga nte imfashanyo ndateye inkunga ubunebwe, imfashanyo y’ineza, y’ibikorwa ikurikiza ibyiyumvo by’abandi ariko nkagira n’iringaniza hagati y’ibikorwa nk’ibyo no mu murimo wanjye wa Gikristo wo gutangaza ubutumwa bwiza? Inyandiko ikurikira irasubiza ibyo bibazo, itume ugira umunezero urushijeho.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Igishimishije n’uko Yesu ubwe atigeze agira isoni cyangwa ubwibone ngo bitume atemera ubufasha bw’iby’umubiri biturutse ku bandi.—Luka 5:29; 7:36, 37; 8:3.
Mbese wabyumvise?
◻ Imana yerekana iteko yifa ku bukene bwacu mu by’umwuka no mu by’umubiri?
◻ Ni iki cyerekana ko Yesu mu gushaka gufasha abantu atabigishaga ukuri gusa?
◻ Ni uruhe rugero Paulo yatanze ku byerekeranye n’imyifatire ifatwa imbere y’abakene?
◻ Tumaze kubona urugero rwa Yehova, rwa Yesu n’urw’ intumwa Paulo ni ki ubona ko ari ngombwa gukora?
[Ifoto yo ku ipaji ya 7]
Abasaza n’abandi Bakristo bagomba gukurikiza inama itangwa na Yesu muri Luka 14:13, 14