Yesu ubuzima bwe n’umurimo we
Umwana watakaye aboneka
MU MUGANI wa Yesu umwana wari waratakaye ari we mwana w’ikirara yakiriwe ate? Dutege amatwi inkuru ya Yesu:
“Agituruka kure, se aramubona, aramubabarira, arirukanka, aramuhobera, aramusoma.“ Uwo mubyeyi w’imbabazi kandi w’igishyuhirane ashushanya Data wo mu ijuru Yehova!
Uwo mubyeyi agomba kuba yari yarumvise imibereho yuzuye ububi Uwo mwana we yari afite. Nyamara aho kugira ngo amuhate ibibazo yamwakiriye neza cyane. Yesu na we afite umutima nk’uwo kubera ko yihutira gusanga abanyabyaha n’abakoresha b’ikoro bashushanywa mu mugani we n’umwana w’ikirara.
Birumvikana ko mu kubona ukuntu uwo mwana yari amerewe nabi, se w’umushishozi Yesu avuga, ashobora kuba yarashidikanije ku kwihana kwe. Nyamara ariko kwihutira kumwakira byuzuye urukundo byorohereje uwo musore bimufasha kwemera ibyaha bye. Yesu yakomeje inkuru: “Uwo mwan’aramubgir’ati: Data, nacumuy’iyo mu ijuru no mu maso yawe, ntibikinkwiriye kwitw’umwana wawe.”
Uwo muhungu yapfuye gutungutsa ayo magambo se ahita ategeka abagaragu be ibi ngo: “Mwihute muzane vub’umwend’urut’iyindi, muwumwambike mumwambike n’impeta ku rutoke n’inkweto mu birenge, muzane n’ikimasa kibyibushye, mukibage, turye twishime.”
Muri icyo gihe ‘umwana we w’imfufa yar’ari mu mirima.’ Twumve ukuntu iyo nkuru irangira kandi tugerageze kureba uwo uwo mwana w’imfura ashushanya. Yesu yamuvuzeho ibi: “Amaze kuza, ageze hafi y’urugo, yumv’abacuranga n’ababyina. Ahamagar’umugaragu, amubaz’ibyabay’iby’ari byo. Aramubgir’ati: Murumuna wawe yaje, none so yamubagiy’ikimasa kibyibushye, kukw’amubony’ari muzima. Und’ararakara, yanga kwinjira.
Nuko se arasohoka, aramwinginga. Maz’asubiza se ati: Ko mmaze imyaka myinshi ngukorera, nta bgo naz’itegeko ryawe; ariko hari ubgo wigez’umpa n’agasekurume, ngo nishimane n’inshuti zanjye? Maz’uyu mwana wawe yaza, wamaz’ibyawe abisambanisha, akab’ari we ubagir’ikimasa kibyibushye!”
Mbese ni nde umeze nk’uwo muhungu w’imfura warakariye imbabazi n’uburyo abanyabyaha bitaweho? Mbese si abanditsi n’Abafarisayo? Nibo bacyuriye Yesu ko yakira neza abanyabyaha, bigatuma abasubiza muri uwo mugani; biragaragara rwose ko uwo mwana w’imfura ari bo yashushanyaga.
Yesu yashojeje iyo nkuru muri aya magambo yuzuye igishyuhirane se w’umwana yabwiye umuhungu we ngo: “Mwana wanjye, turabana iteka kand’ibyanjye byose ni ibyawe: ariko kwishima no kunezerwa biradukwiriye rwose, kuko murumuna waw’uyu yari yarapfuye, non’arazutse; yari yarazimiye, dor’arabonetse.”
Yesu ntacyo yigeze ahishura ku byo umwana w’imfura yakoze. Tuzi ko nyuma y’urupfu rwa Yesu ko ‘abatambyi benshi bumviye ukwizera,’ birashoboka ko muri abo harimo abavuganaga na we basa n”umwana w’imfura.’
Mbese ni bande muri iki gihe cyacu bashushanywa n’abo bahungu bombi? Ni abantu bazi imigambi ya Yehova ku buryo babonye bose uburyo bashobora kugirana imishyikirano myiza na we. Umuhungu w’imfura ashushanya bamwe mu bagize ‘umukumbi muto’ bo mu “itorero ry’abana b’imfura banditswe mw’ijuru.” Abo bigishwa bagize imyifatire nk’iy’umwana w’imfura. Nta bwo bifuzaga na busa kwakira abantu bari kuzabaho ku isi bagize “izindi ntama,” kubera ko baba baratekerezaga ko baje kubatwarira umwanya.
Umwana w’ikirara we ashushanya bamwe mu bantu bava mu bwoko bw’Imana kugira ngo bajye mu binezeza byo mu isi. Nyuma yaho, ariko abo bantu baricuza bakagarukira Imana bakajya mu murongo w’abagaragu be b’umwete. Mu by’ukuri Se agirira imbabazi n’urukundo abantu bose bemera ko bakeneye imbabazi ze bakamugarukira. Luka 15:20-32; Ibyakozwe 6:7; Luka 12:32; Abaheburayo 12:23; Yohana 10:16.
◆ Yesu akurikiza ate urugero rw’uriya mubyeyi uvugwa muri uriya mugani?
◆ Umwana wlmfura yabonye ate ukuntu bari bakiriye murumuna we, kandi ni kuki dushobora kuvuga ko Abafarisayo bakoraga nka we?
◆ Umugani wa Yesu ushobora gukoreshwa kuri ba nde muri iki gihe cyacu?