ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w89 1/10 pp. 10-11
  • Umugabo w’umutunzi na Lazaro

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Umugabo w’umutunzi na Lazaro
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1989
  • Ibisa na byo
  • Umutunzi na Lazaro
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Imimerere umukire na Lazaro barimo ihinduka
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Ese umugabo w’umukire na Lazaro babayeho?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Yesu azura Lazaro
    Amasomo wavana muri Bibiliya
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1989
w89 1/10 pp. 10-11

Yesu ubuzima bwe n’umurimo we

Umugabo w’umutunzi na Lazaro

YESU yabwiye abigishwa be uburyo bwiza bwo gukoresha ubutunzi, abasobanurira ko umuntu adashobora kuba imbata y’ubutunzi no kuba imbata y’imana icyarimwe. Abafarisayo nabo barimo bamutega amatwi maze batangira guseka Yesu kubera ko bakundaga amafaranga cyane. Niyo mpamvu yababwiye ati: “Mwebge mukunda kwigira abakiranutsi imbere y’abantu, arikw’Imana iz’imitima yanyu: kuko icyogejw’imbere y’abantu ar’ikizira mu maso y’Imana.”

Igihe cyari kigeze cyo guhindukirana abari bafite ubutunzi bwinshi, ubutegetsi bwa gipolitiki n’ubutware mu by’idini. Bagombaga gucishwa bugufi, hanyuma abiyumvishaga ko hari ibyo bakeneye mu by’umwuka, bagashyirwa hejuru. Yesu yabagaragarije iryo hinduka abwira Abafarisayo aya magambo ngo:

“Amategeko n’abahanuzi byabayeho kugez’igihe cya Yohana: uherey’icyo gihe ni h’ubutumwa bgiza bw’ubgami bg’Imana bgigishirijwe, umuntu wes’arabutwaranira. Icyoroshye ni uko ijuru n’isi byashira kuruta kw’agace k’inyugut’imwe yo mu mategeko kavaho.”

Abanditsi n’Abafarisayo baterwaga agashema no kwizirika cyane ku Mategeko ya Mose. Wibuke ko igihe Yesu yakizaga umuntu w’impumyi mu buryo bw’igitangaza i Yerusalemu, Abafarisayo bikujije bavuga ngo: “Twebgeho tur’abigishwa ba Mose. Tuzi yuko Imana yavuganye na Mose.” Ariko noneho ubungubu Amategeko ya Mose yari amaze kuzuza umurimo wayo; yari amaze kugeza abicisha bugufi kuri Yesu Kristo Umwami washyizweho n’Imana. Kuva Yohana yatangira umurimo we wo kubwiriza, abantu b’ubwoko bwose, mu buryo bwite abicisha bugufi hamwe n’abakene, bihase kuba abayoboke b’Ubwami bw’Imana.

Kubera ko Amategeko ya Mose yari arimo asohozwa, gutwarwa nayo byari bitangiye kuvaho. Amategeko yategekaga gutandukana kw’abashakanye kubera impamvu nyinshi zinyuranye, ariko Yesu we yari amaze kubabwira ko: “Umuntu wes’uzasend’umugore we, atamuhora gusambana, akarongor’undi, azab’asambanye.” Amagambo nkayo yagombaga kurakaza Abafarisayo kubera ko bo bemeraga gusenda ku mpamvu nyinshi.

Yesu yabwiye Abafarisayo akoresheje umugani uvuga abantu babiri bari bafite imimerere runaka hanyuma ikaza guhinduka mu buryo butangaje. Mbese ushobora kuvuga abo abo bantu bashushanya n’icyo ihinduka mu mimerere yabo yaba ishushanya?

Yesu yarasobanuye ngo: “Harih’umutunzi wambarag’imyenda y’imihengeri n’iy’ibitare myiza, iminsi yos’agahor’adamaraye. Kandi hariho n’umukene witwaga Lazaro, wahorag’aryamye ku muryango w’uwo mukire, umubiri we wuzuyehw’ibisebe; imbga na zo zarazaga zikamurigata mu bisebe; kandi yifuzaga guhazwa n’ubuvungukira buva ku meza y’umutunzi.”

Umugabo w’umutunzi Yesu yavugaga ashushanya abatware b’idini b’Abayuda, atari Abafarisayo n’abanditsi gusa, ahubwo harimo Abasadukayo n’abatambyi ba kuru. Igikundiro bari bafite hamwe n’urwego rwabo mu by’idini byatumaga mu buryo bw’umwuka baba abatunzi kandi bitwaraga nk’umutunzi wavugwaga na Yesu. Imyambaro yabo y’imihengeri yashushanyaga umwanya wabo wo hejuru naho iy’ibitare igashushanya ubutabera bishyiragaho.

Abasa n’umutunzi, b’abibone, barebanaga abakene, rubanda rusanzwe, agasuzuguro kenshi cyane babita ‘am ha ’a’rets, abanyamusozi. Umukene wasabirizaga. Lazaro, yashushanyaga abantu abatware mu by’idini bangaga guha igikundiro n’ifunguro mu buryo bw’umwuka bari bakeneye. Kimwe na Lazaro wari urwaye ibisebe, abo bantu mu buryo bw’umwuka bafatwaga nk’abarwayi, bakaba bakwiriye koko kubana n’imbwa. Nyamara abasaga na Lazaro bari bafite inyota n’inzara mu buryo bw’umwuka, bakaba bari bahagaze ku muryango bafite ibyiringiro byo kubona utuvungukira tw’ibiribwa mu buryo bw’umwuka tuva ku meza y’umutunzi.

Yesu ubungubu yifuzaga kubasobanurira amahinduka yari agiye kuba mu mimerey’umutunzi n’iya Lazaro. Mbese ayo maninduka ni ayahe? mbese ashushanya iki? Tuzasuzuma ibyo bibazo mu nimero y’iyi gazeti ikurikiraho. Luka 16:14-21; Yohana 9:28, 29; Matayo 19:3-9; Abagalatia 3:24; Abakolosai 2:14.

◆ Dukurikije Yesu ni irihe hinduka ryabaye igihe Yohana yatangiraga umurimo we wo kubwiriza?

◆ Ni iki cyagombaga kuvanwaho n’urupfu rwa Yesu, kandi ibyo byageze gute no ku kibazo cyo gusenda?

◆ Mu mugani wa Yesu umutunzi na Lazaro bashushanya ba nde?

◆ Ni ibihe bibazo tuzasuzuma mu nimero itaha y’iyi gazeti?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze