Ubwenge buturuka kuri Yehova
“Kand’Abanyabgenge bo mu bantu bazigisha benshi.”—DANIELI 11:33.
1, 2. (a) Nubwo Abisiraeli bagiriwe ubuntu n’Imana, ni kuki bigometse? (b) Ubu ni iki tugiye gusuzuma byatugirira umumaro? (Yeremia 51:10)
ABISIRAELI bo mu bihe bya kera bari bazi ko Yehova ari Imana yonyine y’ukuri. Ntabwo bari bayobewe ibyo yari yarakoreye abakurambere babo kandi bari barakorewe ibyiza n’ubugwaneza bwe bw’umutima. Ariko mu ncuro nyinshi berekanye ko nta bwenge bagira. ‘Bagomeye’ Yehova n’abamuhagarariye. Mbese ni ukubera iki? Ni ukubera ko “bibagiwe” ibyo yari yarabakoreye. (Zaburi 106: 7, 13) Ntabwo ari ukuvuga ko bari baribagiwe icyo byabamariye ahubwo ntabwo bari barabitekerejeho cyane ku buryo bumva bamushimira. Bagaragaye ko ari ‘abifuza ibibi.’—1 Abakorinto 10:6.
2 Muri ibi bihe byacu Yehova yagize abahamya be ubwoko yatoranije, cyane cyane abaha ubwenge abicishije mu muteguro we ugaragara. Tuzongera ugushimira kwacu kubera ubuyobozi Yehova aha abagaragu be nidusuzuma ingero z’ubwenge yabahaye. Bumwe muri ubwo bwerekeranye n’ishingiro ry’ukwemera kwacu uwo Imana ari we.
Mbese Imana ni ubutatu?
3. Ntihashize ikinyejana kimwe, ni ki cyatumye abagaragu ba Yehova bamenya ukuri ku kumenya Imana? (1 Abakorinto 8:5, 6)
3 Kristendomu yakomeje kujya yita abahakanyi, abantu bose batemera Ubutatu. Ariko Abahamya ba Yehova bo, aho gukangwa n’abantu, ahubwo bumvise ko ari Ibyanditswe byerekana ukuri uko ari ko, ko bidaturuka ku bihimbano no ku masengesho yo kwemera Imana itigeze ibwiriza kwandika. Ni muri uwo mwuka kuva muri 1882 abigishwa ba Bibiliya banditse nta kibebya mu Watch Tower (Umunara w’Umulinzi) ngo: “Abasomyi bacu bazi ko niba twemera Yehova, Yesu n’umwuka wera,twamagana inyigisho idaturuka muri Bibiliya ivuga ko hariho Imana eshatu mu muperisona umwe cyangwa nk’uko bakunze kubivuga Imana imwe mu baperisona batatu.—Yohana 5:19; 14:28; 20:17.
4. (a) Iyo umuntu asesenguye neza, abagaragu ba Yehova biyumvisbije iki cyerekeranye n’inkomoko y’inyigisho y’Ubutatu kandi iyo nyigisho yagize iyihe ngaruka? (b) Ni kuki Yehova yahaye abigishwa be ubwenge nk’ubwo?
4 Abagaragu ba Yehova bakunda ukuri kuri muri Bibiliya bacukumbuye ibintu hanyuma bavumbura ko ubutatu buturuka mu madini atari aya Gikristo. Gucukumbura Ibyanditswe byatumye bibonera ko imirongo imwe yo muri Bibiliya, kuba isa n’ihamiriza ubutatu, byaturutse ku bantu bahinduye mu ndimi, ariko ko bitaturutse mu nyandiko z’umwimerere za kera cyane. Bumvise ko iyo nyigisho n’ubwo isa n’ihesha icyubahiro Yesu, mu by’ukuri ivuguruza inyigisho ze kandi ntihesha icyubahiro Yehova. Dore ibyashoboraga gusomwa mu inimero imwe Watch Tower (y’Umunara w’Umulinzi) twavuze ruguru: “Twebwe dushakashaka ukuri, tugomba kuba indakemwa imbere yacu n’imbere y’Ijambo rya Data wa twese, ushobora kuduha ubwenge nyakuri. Ubwo rero twamagane imihango n’amahame yo kwemera y’abantu batigeze bahumekwamo n’Imana hamwe n’imiteguro yanduye, hanyuma twizirike ku rugero rw’amagambo y’agakiza tuvana ku Mwami wacu no ku Ntumwa ze.” Ni ukubera ko bakunda ukuri koko kandi bakakwitaho, ntabwo ari imirongo imwe runaka batoranya, ahubwo ni mu Ijambo ry’Imana ryose, byatumye Yehova aha abo Bakristo ubwenge bubatandukanya neza na za Kiliziya zo muri Kristendomu.—2 Timoteo 3:16, 17; reba Traduction du monde nouveau (mu Cyongereza) ifite impuzamirongo, yanditswe muri 1984, urupapuro rwa 1580; igice 6B.
Umwanya izina ry’Imana rikwiriye guhabwa
5. Gushaka kuvanaho burundu izina bwite ry’Imana muri za Bibiliya bituruka hehe? (Ibyahishuwe 22:18, 19)
5 Dusuzume urugero rwa kabiri: Mu gihe abahindura Bibiliya benshi bavuga ko ari ikizira kurivuga cyangwa bakarivanamo, Sosayiti Watch Tower yo yatsindagirije uburemere bw’iryo zina. Kristendomu yivugiraga ko kuvanamo izina bwite rya Yehova byari gutuma abantu barushaho kwemera Ivanjiri. Ibyo ari byo byose, kumenya uwarihishe agerageza kuvana izina ry’ingenzi kuruta ayandi mu Ibyanditswe Byera, byashobokeye abagaragu ba Yehova basizwe mu mwuka. (Gereranya Yeremia 23:27.) Bumvise ko ubwo bugambanyi bwashakaga kuvana mu bwenge bw’abantu izina ry’Imana yonyine y’ukuri bwari bwarazamuwe n’Umwanzi.
6. Abagaragu ba Yehova hakoze iki kinyuranye na Kristendomu? (Ibyakozwe 15:14)
6 Mu mwaka wa mbere wo gusohoka kwawo (1879), ntabwo Watch Tower (Umunara w’Umurinzi) wagenje nka Kristendomu, ahubwo watangaje mu buryo burambuye izina ry’Imana YEHOVA. Muri 1926, iyo gazeti yasohotse mu ’Cyongereza ifite inyandiko yitwa “Ni nde Uzahimbariza Yehova?” (Zaburi 135:21) Muri 1931 Abigishwa ba Bibihya bibumbiye muri Sosayiti Watch Tower bafashe izina ry’Abahamva ba Yehova. (Yesaya 43:10-12) Barushijeho kwiyumvisha ko kweza izina rya Yehova byari ingenzi cyane. (Yesaya 12:4, 5) Muri 1944, basohoye Bibiliya yitwa American Standard Version, aho izina rya Yehova ryagaragara incuro 6,800. Ikigaragara cyane ariko nuko muri 1950 hasohotse Bibiliya yitwa Traduction du monde nouveau (Cyongereza) yashubije izina rya Yehova umwanya rikwiye ari mu Ibyanditswe by’Igiheburayo cyangwa mu Byanditswe by’Ikigereki bya Gikristo.
7. Kwongera kugaragaza izina ry’Imana hamwe n’ibindi bigendana na ryo byatanze izihe ngaruka ku bantu benshi?
7 Mu isi yose abantu amamiliyoni bashaka ubukiranutsi bishimiye kubona ko izina ry’Imana ryagaragajwe, ibyo bikabafasha kubona ko Imana atari imbaraga ziri aho gusa, ahubwo ko atekereza akumva agakunda mbese akaba afite kamere. Abo bantu bize kumenya inzira za Yehova, bituma bakorana ubwitonzi, ari bwo bwenge.—Mika 4:2, 5.
Mbese ubugingo bw’umuntu ntibushobora gupfa?
8. Kuva mu ntangiriro y’amateka yabo yo mu gihe cyacu, ni iki Abahamya ba Yehova biyumvishije cyerekeranye na roho ari yo bugingo hamwe n’imibereho y’abapfuye?
8 Nkuko bigaragara mu rugero rwa gatatu, urukundo Abahamya ba Yehova bafitiye Ijambo ry’Imana rwabafunguye amaso ku kuri kundi kw’ingenzi. Hashize ikinyejana kimwe ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ yumvise ko ubugingo atari umwuka ufite ubwenge uba mu muntu ugashobora kumuvamo, ahubwo ko ari umuntu ubwe we wese. (Matayo 24:45-47) Muri 1880 Watch Tower wasesenguraga ubusobanuzi bw’umwimerere bw’amagambo ari muri Bibiliya ya Scheol na Hades, hanyuma baza kubona ko asobanura imva. Wanasobanuraga ko abantu bajugunywe muri Gehinomu batababazwa ahubwo ko barimbuka.—Reba kandi Traduction du monde nouveau (mu Cyongereza) ifite impuzamirongo, yo muri 1984 impapuro za 1573 kugera 1575.
9. Muri 1894 Watch Tower (Umunara w’Umulinzi) wasobanuye iki cyerekeranye n’ukudapfa kwa roho y’umuntu ari yo bugingo?
9 Muri 1894 Watch Tower warabajije ngo: “Mbese igitekerezo rusange cyemewe kivuga ko abantu bose bafite ubugingo budapfa cyaturutse hehe?” Hakurikiragaho iki gisubizo cyuzuyemo ubwenge: “Amateka arabitwereka, n’ubwo abahamya bahumetswemo n’Imana batigisha ukudapfa k’ubugingo, iyo nyigisho ni urufatiro rw’amadini yose ya gipagani. .. . Birafutamye rero kwegeka iyo nyigisho kuri Plato no kuri Sokarate, kubera ko yahoze yigishwa mbere yabo, kandi ikigishwa n’ubarusha ubwenge kure. Ahubwo barayinononsoye . . . bayigira filozofiya; bituma rero kuva ubwo iryoha maze abantu benshi bize barayemera. Inkuru ya mbere y’iyo nyigisho y’ikinyoma iri mu gitabo cy’amateka cya kera kurusha ibindi byose ari yo—Bibiliya. Uwo mwigishwa w’ikinyoma ni Satani.”a
10. Ibinyoma by’idini byerekeranye n’ukudapfa kwa roho hamwe n’imimerere y’abapfuye byagize iyihe ngaruka, ariko Karoli Russell yakoze iki kugira ngo amurikire abantu bari bafite ubwenge bushyira mu buryo?
10 Satani mu gukwirakwiza ko abantu bafite roho cyangwa ubugingo budapfa kandi ko ababi bagomba kuzajugunywa mu muriro utazima yagambaniye Imana kandi atukisha izina rye. C. T. Russell, umwanditsi wa mbere wa Watch Tower, ibyo yari yarabibonye Yari amaze kubona ko abantu bari bazi ubwenge bamaganaga) inyigisho yu kubabazwa iteka mu muriro ariko bagakeka nanone ko Bibiliya ibyigisha kandi bifutamye. Kugira ngo ace burundu ‘“uwo mwijima ushaje” mu bwenge bw’abantu bashyira mu gaciro, nkuko nawe yabyivugiraga, yatanze disikuru mu ruhame ityaye yitwa “Urugendo rwo mu Muriro, Kugenda no Kugaruka!”
11. (a) Mu gihe kugirana imishyikirano n’imyuka itaboneka byari byamamaye, ni iyihe miburo abagize ‘umugaragu’ batanze? (b) Ni nde wagiriwe umumaro n’iyo miburo, kandi byabaye mu buhe buryo?
11 Muri icyo gihe, kugirana imishyikirano n’imyuka itaboneka byari byogeye hose. Kubera ubwenge Yehova atanga akoresheje Ijambo rye, abagize ‘umugaragu ukiranuka w’ubgenge’ bumvise ko ibyitwa imyuka y’abapfuye abantu bavugana nayo mu by’ukuri ari amadaimoni. Uwo ‘umugaragu’ akoresheje za disikuru zo mu ruhame hamwe n’inyandiko zituruka muri Bibiliya yerekanye ingingo zihamye kugira ngo amurikire abantu batariganya kandi abereke akaga gakururwa n’abagirana imishyikirano n’imyuka itaboneka. (Gutegeka 18:10-12; Yesaya 8:19) Ubwenge Yehova aha abagaragu be bwatumye abantu benshi bo mu isi yose bigobotora ubwoba baterwaga no gutinya abapfuye, no kugirana imisbyikirano n’imyuka itaboneka hamwe n’indi migenzo mibi igendana na byo.
Imyifatire ya Gikristo mu isi yavurunganye
12, 13. (a) Sobanura Danieli 11:32, 33. (b) Ni ku kuhe kuri dusanga muri Bibiliya kw’ibanze, nko ku bwenge butangwa n’abanyabwenge’ bishingiyeho?
12 Umuhanuzi Danieli yahanuye ko abagaragu b’Imana bari kuzagira ubwenge mu gice cya kane cy’ifatizo ari cyo cy’ukutivanga. Amaze kuvuga mu buryo burambuye imirwano yari kuzaba hagati y’ibihugu by’ibihangange bibiri bya gipolitiki, umuhanuzi Danieli yaravuze muri Danieli 11:32, 33 ngo: “Abaca’ mw’isezerano azabayobesha kubashyeshyenga.” Ibyo ni ukuvuga ko umwami w’ikasikazi, utegekesha igitugu, yari gushyira mu buhakanyi abiyita Abakristo ariko bagakunda isi, bagashaka gushimwa nayo, ubwo bakaba bishe isezerano rya Yehova ryerekeye Ubwami, kandi iryo sezerano rikazasohozwa ari uko Kristo ategetse isi yose. Danieii arakomeza ngo: “Arikw’abantu bazi Imana yabo, bazakomera bakor’iby’ubutwari. Kand’abanyabgenge bo mu bantu bazigisha benshi.”
13 Nubwenge buva mu kuri kw’ishingiro ko muri Bibiliya kuduha ubwenge dukeneye kugira ngo dukore mu buryo burimo ubwenge muri iyi si idukikije ihoramo umuvurungano. Abagize ‘umugaragu ukiranuka’ bayobowe na Yehova babonye uko kuri. Kimwe muri byo nuko, nkuko Yesu yabyerekanye, umutware utagaragara w’iyi si ari Satani Umwanzi. (Luka 4:5-8; Yohana 12:31) Muri 1 Yohana 5:19, bihuje n’uko kuri, hongeraho ko atari igice iki cyangwa kiriya, ahubwo ko ari “ab’isi bose [abantu bose uretse abagize itorero ry’ukuri rya Gikristo] ari mu Mubi.” (Ibyahishuwe 12:9) Kubera ko Yesu Kristo yabwiye abigishwa be ko ‘batari kuba ab’isi,’ ubwo bagombaga kugira ukutivanga kuranga Abakristo.—Yohana 17:16.
14. (a) Ni ku bihe bibazo by’ubu abagaragu ba Yehova basaba abantu kwitondera byerekeranye muri 1939 na 1941? (b) Ubwenge bwafashije bute Abahamya ba Yehova gukorana ubushishozi?
14 Ni mu gihe gikwiye rero, igihe ibicu by’Intambara ya kabiri y’isi byari biroshye umwijima ku Burayi, The Watchtower 1 Ugushyingo 1939 (ukwa mbere muri 1940 mu Gifaransa)wavuze ibyerekeranye n’ukutivanga kwa Gikristo. Iryo hame ryagendanaga n’ukundi kuri kw’ifatizo—ikibazo gikomeye gihereranye n’ubutware bw’ikirenga hamwe n’umurimo w’Ubwami bwa Mesiya mu gukemura icyo kibazo. Nanone muri 1941 byari bikwiye ko icyo kibazo gisuzumwa mu iteraniro rinini ryabereye i Saint Louis, Missouri, Etazuni hanyuma umwaka wakurikiyeho mu gitabo The New World (Le monde Nouveau; Isi Nshya). Ubwo Yehova yari ahaye abagaragu be ubwenge, ibyo bikaba byarababereye uburinzi mu gihe isi yari yaracagaguwe n’intambara. Imiryango y’amadini ya Kristendomu yari yariciyemo uduce kubera ko yari yarafashe agace aka cyangwa kariya cyangwa se igafatanya n’abigometse bashaka guhirika ubutegetsi. Ariko Abahamya ba Yehova bo, mu bihugu byose barimo bakomeje gutangaza mu bumwe ko Ubwami bwa Yehova ari bwo byiringiro byonyine by’abantu. Ntabwo bahwemye gukora umurimo wo kurokora Yesu Kristo yahanuye avuga ngo: “Kand’ubu butumwa bgiza bg’ubgami buzigishwa mw’isi yose, ngo bube ubuhamya bgo guhamiriz’amahanga yose: ni bg’imperuk’izaherako ize.”—Matayo 24:14.
Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya burasohozwa
15. Ni kuki abagaragu ba Yehova ari abanyabwenge?
15 Mbese ni kuki Abahamya ba Yehova bafite ubwenge? Ni ukubera ko biringira byuzuye Ijambo ry’Imana, bakaryubahiriza kandi Yehova akaba abaha umwuka we. Ubwo rero bashoboye kumva ubuhanuzi buri muri Bibiliya bw’ingenzi mu buryo bwihariye. Iyo ni ingingo ya gatanu tugiye gusuzuma.
16, 17. (a) Ni kuki rimwe na rimwe amatariki akoreshwa n’abagaragu ba Yehova akunda kunyuranya n’atangwa n’abahanga mu mateka? (b) Ni mu buryo ki kwiringira Bibiliya byatumye Abahamya ba Yehova bafashwa mu kumenya neza umwaka wa 20 w’ingoma ya Aritaserusi no kurimburwa kwa Yerusalemu n’Ab’i Babuloni?
16 Abanditsi b’amateka bishingikirije ku busobanuzi bwabo, cyangwa se ku tumanyu tw’inyandiko ziri ku mabuye twavumbuwe n’abashakashatsi, bavuga ko ingoma ya Arutaserusi w’ikiganza kirekire yatangiye muri 464 mbere yo kubara kwacu naho iya Nebukadineza II igatangira muri 604 mbere yo kubara kwacu. Iyo biba ari byo umwaka wa 20 wa Arutaserusi wari kuba waratangiye muri 445 mbere yo kubara kwacu naho Yerusalemu ikarimburwa n’ab’i Babuloni muri 587 mbere yo kubara kwacu mu mwaka wa 18 w’ingoma ya Nebukadineza. Ibyo ari byo byose, umuntu ashingiye kuri ayo matariki kugira ngo abare ugusohozwa k’ubuhanuzi bwo muri Bibiliya, ntacyo bitanga.
17 Abahamya ba Yehova bakurikirana hafi ibyo abashashakatsi bavumbuye bacukuye mu matongo, bifitanye isano n’Ibyanditswe. Ariko iyo ubusobanuzi bw’ubwo buvumbuzi bunyuranije n’amagambo umuntu adashobora gushidikanyaho yo muri Bibiliya, kuri bo ni Bibiliya baha umwanya wa mbere, ari mu byo kubara amatariki cyangwa ari ibyo mu kindi kibazo. Iyo niyo mpamvu abagaragu ba Yehova bemeza kuva kera kose ko igihe cy’ubuhanuzi cyatangiye mu mwaka wa 20 w’ingoma ya Arutaserusi cyatangiye mu mwaka wa 455 mbere yo kubara kwacu, ubwo rero muri Danieli 9:24-27 hahanuraga mu buryo budasubiweho ko Yesu yari gusigwa kugira ngo abe Mesiya hagati y’ umwaka wa 29 mu kubara kwacu.b Ni nayo mpamvu nanone Abahamya ba Yehova bumvise ko “ibihe birindwi” by’ubuhanuzi buri muri Danieli igice cya 4 byatangiraga muri 607-606 mbere yo kubara kwacu kandi ko dukurikije ubwo buhanuzi Kristo yari kuzimikwa mu ijuru muri 1914, umwaka isi yari gutangira ibihe byayo bya nyuma.c Ntabwo rero Abahamya bari kumva ugusohozwa kwiza kw’ubwo buhanuzi iyo bataza kumva neza ko Ibyanditswe Byera byahumetswe n’Imana koko. Ubwenge bw’abagaragu ba Yehova buturuka koko k’uko biringira byuzuye ijambo ry’Imana.
18. Ni irihe sezerano riri muri Yesaya 65:13, 14 ryerekeranye n’imimerere mu buryo bw’umwuka izagirwa n’abagaragu b’indahemuka ba Yehova?
18 Yehova mu kugaragaza itandukaniro riri hagati y’imimerere mu by’umwuka y’abagaragu be b’indahemuka n’iy’abantu cyangwa imiteguro yigizayo ku bushake Ibyanditswe ikabisimbuza ibitekerezo byeze, yaravuze ngo: “Ni cyo gitum’Umwami Imana ivug’iti: Dore, abagaragu banjye bazarya, naho mwebge muzicwa n’inzara; abagaragu bajye bazanywa, naho mwebge muzicwa n’inyota; abagaragu banjye bazanezerwa, naho mwebge muzakorwa n’isoni; Dor’abagaragu banjye bazaririmbishwa n’umunezero wo mu mitima, naho mwebge muzarizwa n’agahinda ko mu mitima, muborozwe n’imitim’ibabaye.”—Yesaya 65:13, 14.
19. (a) Ni ikihe gikoresho ‘umugaragu’ ukiranuka w’ubgenge’ akoresha mu gutanga cyane cyane ubusobanuzi bw’Ibyanditswe Byera? (b) Tugomba kwiga dute niba dushaka kugirirwa umumaro n’ifunguro ry’umwuka duhabwa?
19 Nkuko tumaze kusuzuma iby’amateka mu buryo buhinye, biragaragara ko ari mu mpapuro za Umunara w’Umulinzi ‘umugaragu ukiranuka w’ubgenge’ yashyize ahagaragara ukuri kw’ingenzi guturuka muri Bibiliya. Ni koko Umunara w’Umulinzi ni igikoresho cy’ibanze gikoreshwa n’abagize ‘umugaragu’ kugira ngo batange igaburo ry’umwuka. Mbese ukoresha iyo gazeti mu buryo bwuzuye ku buryo ikugirira umumaro? Mbese usoma buri nimero isohotse? Iyo uyiga, mbese ufata igihe cyo gusoma imirongo ya Bibiliya yose? Mbese ufite akamenyero ko gutekereza ku byo wize ngo wongereshe ugushima ibyo uba umaze kwiga? Mbese ujya utekereza ku buryo ibyo wize bishobora kugira ingaruka nziza ku myifatire yawe, ku byifuzo byawe, ku mirimo yawe ya buri munsi ndetse no ku ntego zawe? Nugenza utyo ibyo bizagufasha cyane mu gufata ibyemezo birangwa n’ubwenge nyakuri, ubwenge Yehova wenyine ashobora gutanga.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Satani yatumye Eva yemera ko atazigera apfa mu mubiri. (Itangiriro 3:1-5) Nyuma yaho niho yazanye inyigisho zifutamye zivuga ko abantu bafite ubugingo cyangwa roho idapfa ikomeza kubaho nyuma y’urupfu.—Reba La Tour de garde yo ku wa 1 Gicurasi 1958, impapuro 143 na 144. (bi 1/59 urupapuro rwa 64)
b Igitabo Insight on the Scriptures (Ubwenge buturuka mu Byanditswe), Igitabo cya mbere, impapuro za 614 kugeza 616, na 899 kugeza 901.
c “Que Ton Royaume Vienne,” impapuro za 186 kugeza 189.
Mbese waba wibuka?
◻ Mbese Imana ni ubutatu, sobanura igisubizo cyawe?
◻ Ni hehe koko izina ry’Imana rigomba kugaragara?
◻ Mbese umuntu afite ubugingo budapfa?
◻ Yehova yahaye ate abagaragu be ubwenge mu isi yari yuzuye umuvurungano?
◻ Mbese ni ubuhe bwenge bwatumye Abahamya ba Yehova babona ugusohozwa k’ubuhanuzi bukubiye muri Bibiliya?
Amafoto yo ku ipaji ya 13]
Akoresheje Umunara w’Umurinzi umugaragu udahemuka kandi w’umunyabwenge yakomeje kudusobanurira Ibyanditswe n’uko twabikoresha