ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w89 1/10 pp. 3-7
  • Dushakire ubwenge kuri Yehova

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Dushakire ubwenge kuri Yehova
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1989
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ubwenge busobanura iki?
  • Mbese Yosua yabaye umunyabwenge ate?
  • Uburyo Yehova atugira abanyabwenge muri iki gihe cyacu
  • Ntituzabutakaze na rimwe
  • Ubwenge buturuka kuri Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1989
  • Toza umwana wawe gukorera Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • ‘Ubwenge ni ubwugamo’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Yosuwa 1:9—“Komera kandi ube intwari”
    Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1989
w89 1/10 pp. 3-7

Dushakire ubwenge kuri Yehova

‘Nzakwigisha nkwerek’inzir’unyura.”​—ZABURI 32:8.

1. Vuga zimwe mu ngingo zituma ibyemezo dufata biba birangwa n’ubwenge? (Gereranya Gutegeka 32:7, 29.)

IMINSI yose tugomba gufata ibyemezo, ibyemezo bimwe biroroshye ibindi ni iby’ingenzi cyane. Mbese ibyemezo byacu biba byuzuyemo ubwenge? AkensBi ni twe biturukaho: mbese turahubuka, cyangwa turatekereza mbere yo kuvuga no gukora? Mu bintu byinshi tugomba gucukumbura cyane mbere yo gufata ibyemezo. Akenshi ni ngombwa kumenya aho ibiba ku isi bizahereza, hamwe ndetse n’ibiba mu ijuru. Ariko se hari ubundi buryo umuntu yabigeraho atari gusa?

2. Dukeneye ubuhe bufasha kugira ngo tuyobore intambwe zacu, kandi ni kuki? (Imigami 20:24)

2 Abantu bafite uburyo bwo gutekereza butangaje ariko ntabwo bafite ubushobozi bwo kuyobora intambwe zabo batemeye ubufasha bw’Imana bicishije bugufi. Niyo mpamvu umuhanuzi Yeremia yanditse ahumetswemo n’Imana ngo: “Uwiteka [Yehova, MN], nzi kw’ inzira y’umuntu itaba muri we; ntibiri mu munt’ugenda kwitunganiriz’intambge ze.”​—Yeremia 10:23.

3. Byatugendekera bite turamutse tudashakiye ubuyobozi kuri Yehova? (Gereranya Itangiriro 3:4-6, 16-24.)

3 Mbese hazaba iki, turamutse dusuzuguye ayo magambo y’amanyakuri tukireba gusa cyangwa tugafashwa n’abandi bantu kugira ngo dufate ibyemezo birimo ubwenge cyangwa birimo ubupfu, byiza cyangwa bibi? Kwemera kuyoborwa n’imitekerereze y’abantu gusa, byatuma akenshi twita icyiza ikintu Imana ivuga ko ari kibi, cyangwa tukabona ko imyifatire runaka irimo ubwitonzi kandi Imana yo ibibonamo ubuhubutsi. (Yesaya 5:20) Dushobora no kubera bagenzi bacu igisitaza tutanabishaka. (Gereranya 1 Abakorinto 8:9.) Ijambo ry’Imana ryerekana ibiba ku bantu binangira ntibashakire ubuyobozi kuri Yehova, rivuga ngo: “Harihw’inzira itunganiy’umuntu, arikw’iherezo ryayo ni inzira z’urupfu.”​—Imigani 14:12.

4. Ni ubuhe bufasha bw’ubuntu Yehova asezeranya abagaragu be? (Gereranya Yeremia 10:21.)

4 Mbese mu by’ukuri dukeneye iki? Ubufasha bwa Yehova. Aduha rero iri sezerano ritera inkunga ngo: “Nzakwigisha nkwereke inzir’unyura, nzakugir’inama, ijisho ryanjye rizakugumaho.”​—Zaburi 32:8.

Ubwenge busobanura iki?

5. Ubwenge ni iki?

5 Mu Byanditswe ubwenge busobanura iki? Ni ubushobozi bwo kubona ibintu, bwo kubicukumbura. Dukurikije urutonde Theological Wordbook of the Old Testament (Lexique theologique de l’Ancien Testament), ijambo ry’Igiheburayo risobanura “ubwenge” ryerekana “ubumenyi bwuzuye bw’imvano” z’ibintu. Ni ubwoko bw’ubumenyi butuma umuntu akorana ubwitonzi kandi akagera ku cyo ashaka. Bibiliya yitwa Traduction du monde nouveau, igendera kuri ubwo busobanuzi iyo ivuga “ubwenge.” Kugira ngo iryo jambo rikoreshwe mu buryo bwaryo bwuzuye hakoreshwa amagambo nka ‘ab’ubwenge,’ ‘gukorana amakenga’ ‘kurangiza icyo umuntu yiyemeje.’​—Zaburi 14:2.

6. Ni kuki dushobora kuvuga ko “uwirinda mu by’avuga” aba ari umunyabwenge?

6 Niyo mpamvu bivugwa ko “uwirinda mu by’avuga” aba ari “umunyabgenge.” (Imigani 10:19) Mbere yo gufungura umunwa aratekereza akibaza ukuntu amagambo ye aza kumvikana. Iyo yiteguye kuvugisha abandi yibaza niba azavugana ubwitonzi n’urukundo, cyangwa niba ari ngombwa ko avuga nk’uko ashaka. (Imigani 12:18; Yakobo 1:19) Bitewe no gukunda inzira za Yehova hamwe n’icyifuzo cyo gufasha bagenzi be, agira amagambo yubaka.​—Imigani 16:23.

7. Dawidi yamenyekanye ate ko ari umuntu ukorana ubwenge?

7 Hari ibisomwa byerekeye Dawidi mwene Yesai ngo: “Nuko Dawidi akajy’ajy’aho Sauli yamutumaga hose, akitonda” ari byo kuvuga ko yakoranaga ubwenge. Dawidi yiyumvishaga ko atari mu ntambara ya kimuntu gusa, ahubwo ko we na bagenzi be barwanaga intambara za Yehova. Yashakaga ubuyobozi n’umugisha wa Yehova. (1 Samweli 17:45; 18:5; 2 Samweli 5:19) Ubwo rero, ibitero bagabaga byose byaratsindaga.

8. Mu Byanditswe by’Ikigereki bya Gikristo, ni izihe nshinga zindi zisobanura ‘kugira ubwenge’ zikoreshwa rimwe na rimwe?

8 Mu Byanditswe bya Gikristo mu Kigereki inshinga isobanura ‘kugira ubwenge’ akenshi isobanura’ kumva icyo ikintu gishaka gusobanura’ cyangwa ‘kwiyumvisha.’ (Abaroma 3:11; Matayo 13:13-15; Abefeso 5:17) Ubwo ni ubushobozi Imana isezeranya guha abagaragu bayo. Ariko se ibigenza ite?

Mbese Yosua yabaye umunyabwenge ate?

9. Mu bihe bya kera Yehova yahinduye ate Abisiraeli abanyabwenge?

9 Muri Isiraeli ya kera Yehova yahaye Abalewi inshingano zo guhugura igihugu mu Mategeko. (Abalewi 10:11; Gutegeka 33:8,10) Amategeko yari yarahumetswe n’Imana, kandi umwuka wa Yehova wakoreraga ku migambi yari yarafashwe kugira ngo iryo yigishwa rishoboke. (Malaki 2:7) Niyo mpamvu nkuko tubisoma muri Nehemia 9:20, Yehova ‘yigishije Abisiraeli,’ abagira abanyabwenge.

10, 11. (a) Nkuko tubibona muri Yosua 1:7, 8, ni iki cyatumye Yosua aba umunyabwenge? (b) Ku byerekeranye n’inyigisho ni uwuhe mugambi Yosua yubahirije? (c) Ni iyihe mihati Yosua yagombag kugira ku giti cye?

10 Ibyo ari byo byose se, Abisiraeli buri muntu ku giti cye, yari gukorana ubwenge kugira ngo babigereho bagombaga kugi umwete. Ni koko igihe Yehova yahaga Yosi inshingano yo kwinjiza Abisiraeli mu Gihugu basezeranijwe yaramubwiye ati: “Icyakora ukomere, ushikame cyane kugira ngo witonder’amategeko yos’umugaragu wanjye Mose yagutegetse; ntuzayateshuke, uciy’ibryo cyangwa ibumoso, kugira ng’ubashishishwe byose ah’uzajya hose. Ibiri mur’iki gitabo cy’amategeko ntukarorere kubihamish’aknwa kawe; ahubgo, ujy’ubitekereza ku manywa na nijoro, kugira ng’ubon’uko ukurikiza ibyanditswemo byose; ni h’uzahirwa mu nzi zawe, ukabashishwa byose.” Amagambo y’Igheburayo “kubashishwa byose” asobanura nanone “gukorana ubwenge.”​—Yosua 1:7, 8

11 Mbese Yehova yari kugira Yosua umunyabwenge ate? Ntabwo yari kubikoresha igitangaza, ahubwo yari kubikoresha Ijambo Rye ryanditswe. Yosua yagombaga kuryuzuza mu bwenge bwe no mu mutima we mu gihe yarisomaga kandi akaritekerezaho ubudahwema. Nkuko yari abizi ryavugaga ko ari Abalewi bagombaga kwigisha Amategeko. Ubwo rero uwo mugambi yagombaga kuwubahiriza, ntiyigunge cyangwa ngo yiyumvishe ko ashobora kubyumva ku giti cye kubera ko yari afite inshingano zikomeye mu gihugu. (Imigani 18:1) Byari ingenzi ko Yosua yigana umwete Ijambo ryanditse ry’Imana. Iyo yagenzag atyo, nta gace na kamwe k’iryo Jambo yigijeyo, yabaga akorana ubwenge.​—Gereranya 1 Abami 2:3.

Uburyo Yehova atugira abanyabwenge muri iki gihe cyacu

12. Ni ibihe bya ngombwa bitatu tugomba kuzuza kugira ngo tugire ubwenge Yehova aduha?

12 Kuva icyo gihe Yehova aha abagaragu be ubuyobozi bakenera kugira ngo bakorane ubwenge. Nidushaka kugirirwa umumaro n’ubwo buyobozi, ku giti cyacu tugomba kuzuza ibya ngombwa byinshi: (1) Kimwe na Yosu tugomba kubaha umuteguro wa Yehova. Ibyo bisobanura ko tugomba gufatanya n’itorero ry’Abakristo basizwe, ‘umugaragu ukiranuka w’ubgenge’ hamwe n’Inteko Nyobozi ye. (Matayo 24:45-47; gereranya n’Ibyakozwe 16:4.) Ibyo bisobanura nanone kudasiba amateraniro ya Gikristo. (Abaheburayo 10:24, 25) (2) Tugomba buri muntu ku giti cye, kugira umwete wo kwiga Ijambo ry’Imana hamwe n’inyandiko ‘umugaragu’ aduha kugira ngo turyumve. (3) Ni ingenzi nanone ko dufata igihe cyo gutekereza ku buryo dushobora gukurikiza mu mibereho yacu ibyo twiga kandi tukabikoresha mu gufasha bagenzi bacu.

13. Isezerano riri muri Yeremia 3:15 risobanura iki?

13 Ku byerekeye igaburo n’abagomba kuritanga mu buryo bw’umwuka bo mu gihe cyacu, Yehova yaravuze muri Yeremia 3:15 ngo: “Kandi nzabah’abungeri bampwaniye n’umutima wanjye, bazabaragiz’ubgenge no kumenya.” Iyo nyigisho yo mu buryo bw’umwuka mu by’ukuri ishobora kuduha ubushobozi bwo gucukumbura ibintu no kubona imyifatire umuntu yafata kugira ngo ashobore ibyo akora. Mbese isoko y’ubwo bwenge ni iyihe? Nta yindi atari Yehova Imana.

14. Ni kuki abagize ‘umugaragu ukiranuka’ w’ubgenge’ bafite ubwenge?

14 Mbese ni kuki ‘umugaragu ukiranuka w’ubgenge’ afite ubwo bwenge? Ni ukubera ko abagize ako gatsiko k’abo bantu, bita cyane ku Ijambo ry’Imana kandi bagakurikiza inama ze. Ikindi kandi kubera ko bemera kuyoborwa na Yehova, abashyiraho umwuka we kandi bakawukoresha bihwanye n’umugambi we. (Luka 12:43, 44; Ibyakozwe 5:32) Hashize igihe kinini umwanditsi wa Zaburi ahumetswemo n’Imana yanditse ngo: “Mfit’ubgenge burut’ubg’abigisha banjye bose; kukw’ibyo wahamij’ar’ibyo nibgira.”​—Zaburi 119:99.

15. (a) Mu byerekeye inama ni iyihe ‘umugaragu’ ahora atugira? (b) Mu myaka myinshi ishize ni iki cyatumye abagize ‘umugaragu’ atanga ‘ubwenge n’ ubwitonzi’ byari bikenewe kugira ngo Abakristo biyumvishe ibyerekeranye no guhabwa amaraso?

15 Iyo umuntu abajije ‘umugaragu ukiranuka w’ubgenge’ uko bikwiriye kugenza, buri gihe atanga iyi nama: ‘Mukurikize ibyo Bibiliya ivuga kandi mwiringire Yehova.’ (Zaburi 119:105; Imigani 3:5, 6) Mu gihe guhabwa amaraso byari bimaze gukwira cyane, Abahamya ba Yehova bagakomeza guhura n’icyo kibazo, The Watchtower 1 Nyakanga 1945, watanze igitekerezo cya Gikristo ku byerekeye ku kuntu amaraso ari ayera. Wasobanuye ko itegeko ry’Imana ribireba ryerekeye ku maraso y’inyamaswa hamwe n’ay’abantu. (Itangiriro 9:3, 4; Ibyakozwe 15:28, 29) Iyo gazeti ntabwo yavugaga ingaruka umuntu agira mu mubiri iyo atewe amaraso, ibyo bikaba byari bitaramenywa muri icyo gihe. Ikibazo nyakuri cyari, kandi cyakomeje kuba ikirebana no kubahiriza itegeko ry’Imana. Kuri ubu abantu baragenda barushaho kwiyumvisha ko ari ubwenge kwanga guterwa amaraso, kandi barabyanga koko. Ariko hagati aho, Abahamya ba Yehova bakoranye ubwenge kubera ko biringira Umuremyi, uzi ibintu byinshi ku maraso kurusha abantu bose.

16. Ni kuki inama zitangwa mu Umunara w’Umulinzi zerekeranye n’umuco mu byerekaranye n’igitsina, n’imiryango irimo umubyeyi umwe hamwe no guhagarika imitima zagaragaye ko zikwiye?

16 Mu gihe abantu bihaga ibyo bashaka byose mu byerekeranye n’igitsina Umunara w’Umulinzi, wakomeje guha abasomyi bawo inama zishingiye ku Byanditswe aho gushyira hejuru inzira umubare munini ucamo. Ufasha abasomyi bawo gukomeza imisbyikirano yabo na Yehova no gushaka umunezero urambye aho kwinezeza akanya gatoya. Ni kimwe n’uko inyandiko zo mu Vmunara w’Umulinzi zerekeye imiryango irimo umubyeyi umwe gusa hamwe n’abantu bahura no guhagarika imitima bikabije; ziba zuzuyemo ubwenge bushobora kugirwa gusa n’abantu bubahiriza ibitekerezo bya Yehova kandi bakajya bamusenga n’umutima wuzuye bagira bati: “Unyigishe gukor’iby’ushaka; kukw;ari wowe Mana yanjye.”—Zaburi 143:10; 139:17.a

17. (a) Imyaka myinshi mbere ya 1914 abagaragu ba Yehova biyumvishije iki cyerekeranye n’uwo mwaka? (b) Nubwo nta bintu byinshi bari bazi kuri uwo mwaka wa 1914, ni ubuhe bumenyi bwatumye abagaragu b’Imana bayoborana imibereho yabo ubwenge?

17 Yehova acishije mu ‘umugaragu ukiranuka w’ubgenge” yafashije nanone abagaragu be kwibonera, imyaka myinshi mbere yaho ko 1914 wari gushyira ikimenyetso ku iherezo ry’ibihe by’amahanga. (Luka 21:24, Crampon 1905) Intambara ya Mbere y’Isi irangiye ibibazo bimwe byabagushije mu kantu, ariko bari bazi byinshi byatumye bakorana ubwenge. Ntabwo bari bayobewe ko, bakurikije Ibyanditswe, igihe cyashyizweho n’Imana kugira ngo irimbure iyi gahunda mbi y’ibintu cyari cyegereje kandi ko byari ubupfu kwiringira isi cyangwa gutwarwa n’intego zayo zo kwirundaho ubutunzi. Bari bazi ko Ubwami bwa Yehova ari bwo bwonyine bwari umuti w’ibibi byose abantu bahura na byo. (Danieli 2:44; Matayo 6:33) Bumvise neza ko Abakristo bose bagomba gutangaza Yesu Kristo, Umwami wasizwe na Yehova, hamwe n’Ubwami Bwe. (Yesaya 61:1, 2; Matayo 24:14) Muri 1925, inyandiko yo mu The Watchtower yitwaga “Ukuvuga kw’Ishyanga” yarabakomeje cyane ibaha kumva neza igice cya 12 cy’Ibyahishuwe; kuva ubwo bumvaga neza ibyari byarabaye mu ijuru aho abantu badashobora kubona. Ubwo bwenge bwatumye bayoborana ubwenge intambwe zabo.

18. Ni ikihe gikundiro hamwe n’inshingano dufite kuri ubu, kandi dukwiye kwibaza iki?

18 Muri icyo gihe abantu ibihumbi bitari byinshi bari bafite ukwizera bakaba abagabo bo guhamya ba Yehova bakwije ku isi yose ukubwiriza iby’Ubwami bw’Imana bwari bumaze gushyirwaho. Ni cyo cyatumye abantu amamiliyoni bamenya kandi bagakunda Yehova, hanyuma bakaba babona ko bishoboka ko bazabaho iteka ryose. Twebwe twese abavumbuye uko kuri tubivanye ku mihati yabo idakurikiranye inyungu, twiyumvisha ko tunafite igikundiro hamwe n’inshingano byo kugira uruhare muri uwo murimo, duha ubuhamya mu buryo bwuzuye, abantu bose bemera kudutega amatwi kugeza igihe Yehova azatangariza ko uwo murimo urangiye. (Ibyahishuwe 22:17; gereranya Ibyakozwe 20:26, 27.) Mbese imibereho yacu yerekana ko twemera kandi dukunda ubwenge Yehova aha abagaragu be abicishije mu muteguro we?

19. (a) Vuga urugero rumwe rw’Umuhamya wari ufite imibereho yerekanaga ko ashimira Yehova ubwenge atanga akoresheje umuteguro we. (b) Twavana inyigisho yihe muri urwo rugero?

19 Umukumbi mwinshi w’abantu bakwiriye ku isi yose, werekanisha imibereho yawo ko ari byo. Dufate nk’urugero rwa John Cutforth. Hashize imyaka igera kuri 48, ashyize ku mutima inama iri muri Bibiliya ‘umugaragu ukiranuka’ yatsindagirije ngo: “Ahubgo mubanze mushak’ubgami bg’Imana no gukiranuka kwayo, ni bg’ibyo byose muzabyongererwa. Ntimukiganyire mutekerez’iby’ijo.” (Matayo 6:33, 34) Umuvandimwe Cutforth amaze gukorera Yehova mu myaka myinshi cyane, yaravuze ngo: “Kimwe mu bintu byiyanditse mu bwenge bwanjye n’uko Yehova afite ku isi umuteguro ayobora, ko nashoboraga gukorana n’uwo muteguro kandi ko iyo nashakaga gukurikiza amabwiriza yawo, byampaga amahoro, kunogerwa, umunezero, incuti nyinshi hamwe n’indi migisha myishi.” Ibyo yari yariyemeje kandi akabyizera rwose byakomeje kuvana imbaraga mu myaka yamaze mu murimo muri Etazuni, muri Kanada, Ostraliya, na Papuwasiya Gine Nshya.b Nta gushidikanya kuri twebwe inzira y’ubwenge ni iyo gushimira dukoresheje inzira Yehova akoresha mu kugira abagaragu be abanyabwenge.​—Matayo 6:19-21.

Ntituzabutakaze na rimwe

20, 21. (a) Bamwe batakaje bate ubwenge buturuka kuri Yehova? (b) Ni iki kizadufasha kutajya mu nzira mbi?

20 Ubwenge Yehova aba abagaragu be ni ubutunzi bugomba gukundwa no kwitabwaho cyane. Ariko tumenye yuko dushobora kubutakaza turamutse dutaye inzira yatumye tubugeraho. Ibyago rero ni ko abenshi byabagendekeye. (Imigani 21:16; Danieli 11:35) Bamaze guta disipuline yabarebaga bashatse kwiregura mu myifatire yabo. Baguye mu mutego w’ubwibone. Bihaye kwita cyiza icyo Ijambo ry’Imana ryita kibi, hanyuma bava mu muteguro wa Yehova. Birababaje!

21 Imimerere y’abajya muri iyo nzira ivugwa muri Zaburi 36:1-3, aho dusoma ngo: “Ubugome bg’umunyabyaha bubgiriz’ umutima we.” Ubwo ni ukuvuga ko ari ibitekerezo bye n’ibyifuzo bye by’ubwikunde bituma akora icyaha. Umwanditsi wa Zaburi arakomeza ngo: “Nta gutiny’Imana kuri mu maso ye. Kuko yiyogez’ubge, akibgira, yuko gukiranirwa kwe kutazamenyekana ngo kwangwe. Amagambo yo mu kanwa ke n’ugukiranirwa n’uburiganya.” Mbese ibyo bitanga iki? ‘Arorera kugira ubgenge no gukora ibyiza.’ Yiyumvisha rwose ko ibyo akora biboneye kandi agakoresha ubwenge bw’ubushukanyi kugira ngo akurure abandi maze bamwigane. Ni ngombwa rero ko, tugira ubwenge, ariko tukanabugumana twemera kandi dukunda inzira za Yehova kugira ngo atugire abanyabwenge.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Reba Index des publications La Tour de garde mu mitwe “Mariages,” “Famille,” “Degradations des moeurs” na “Depression.”

b Reba La Tour de garde yo ku wa 15 Mutarama 1959, impapuro 26 na 27. (bi 6 bis, impapuro 30 kugeza 35)

Mbese waba wibuka?

◻ Ni iki kizadufasha gufata ibyemezo byuzuye ubwenge?

◻ Ubwenge ni iki?

◻ Muri iyi minsi Yehova ahindura ate abagaragu be abanyabwenge?

◻ Tugomba gukora iki niba dushaka kugirirwa umumaro n’ubwenge Yehova atanga?

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Kugira ngo tugire ubwenge buturuka kuri Yehova tugomba kwemera umuteguro we, kwiga n’umwete buri muntu ku giti cye no gutekereza ku buryo dushobora gukoresha ibyo twize

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze