Mwere imbuto z’‘uburyo bwose bwo kugira neza’
‘Imbuto z’umucyo ni uburyo bwose bwo kugira neza.’—ABEFESO 5:9, MN.
1, 2. Ni ayahe matsinda abiri y’abantu yabayeho kuva mu bihe bya kera, kandi ni gute imimerere yabo itandukanye muri iki gihe?
NYUMA yo kugoma ko muri Edeni, ni ukuvuga nyuma y’imyaka ibihumbi bitandatu ishize, kandi nyuma y’umwuzure wo mu gihe cya Nowa, abatuye isi bose biremyemo amatsinda abiri cyangwa imiteguro ibiri, umwe ugizwe n’abihatira gukorera Yehova, undi ugizwe n’abakurikira Satani. Mbese, iyo miteguro iracyariho na n’ubu? Yego rwose! Umuhanuzi Yesaya yavuze iby’ayo matsinda abiri maze ahanura imimerere bagombaga kuba barimo muri iki gihe, agira ati “Dore umwijim’ uzatwikir’ isi, umwijima wicura burind’ uzatwikir’ amahanga; arik’ Uwiteka [Yehova, MN] azakurasira, kand’ ubgiza bge buzakugaragaraho.—Yesaya 60:1, 2.
2 Ni koko, itandukaniro riri hagati y’iyo miteguro ibiri ni rinini nk’iriri hagati y’umwujima n’umucyo. Kandi nk’uko urumuri rukurura umuntu wazimiriye mu mwijima, ni na ko umucyo wa Yehova urabagirana mu mwijima w’iyi si, wakuruye amamiriyoni y’abantu bafite umutima utunganye maze bakisunga umuteguro w’Imana. Ni nk’uko Yesaya yakomeje kubivuga agira ati “Amahang’[izindi ntama] azagan’ umucyo wawe, n’abami [abaragwa b’Ubwami basizwe] bazagusang’ ubyukanye kurabagirana.”—Yesaya 60:3.
3. Ni mu buhe buryo Abakristo bagaragaza ikuzo rya Yehova?
3 Ni gute ubwoko bwa Yehova bugaragaza ikuzo rye? Mbere na mbere ni mu kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana bwimitswe mu ijuru (Mariko 13:10). Ariko ikirenze kuri ibyo, bigana Yehova, we uhebuje bose kugira neza, bityo, binyuriye ku myifatire yabo, bakarehereza abicisha bugufi kugera ku mucyo (Abefeso 5:1). Paulo yaravuze ati “Kuko kera mwar’ umwijima, none mukaba mur’ umucyo mu Mwami wacu. Nuko, mugende nk’abana b’umucyo” (Abefeso 5:8). Yakomeje agira ati “Kukw’ imbuto z’umucy’ ar’ [uburyo bwose bwo kugira neza, MN] no gukiranuka n’ukuri. Mushakashak’ uko mwameny’ iby’ Umwam’ ashima. Ntimukifatanye n’imirimo y’ab’umwijim’itagir’ umumaro” (Abefeso 5:8-11). Ubwo se Paulo yashakaga kuvuga iki ubwo yavugaga ngo ‘uburyo bwose bwo kugira neza’?
4. Kugira neza ni iki, kandi ni gute bigaragara ku Mukristo?
4 Nk’uko icyigisho kibanziriza iki kibigaragaza, kugira neza ni umuco cyangwa se imimerere ihanitse mu myifatire. Yesu yavuze ko Yehova ari we wenyine mwiza mu buryo budasubirwaho (Mariko 10:18). Ariko kandi, Umukristo ashobora kwigana Yehova twihingamo [umuco wo] kugira neza, kuko ari imbuto y’umwuka (Abagalatia 5:22). Igitabo cyitwa Vine’s Expository Dictionary of Old and New Testament Words cyagize icyo kivuga ku bihereranye n’ijambo a.ga.thos’, ijambo ry’Ikigiriki risobanurwa ngo “cyiza,” kigira kiti “Rivuga ikiri cyiza muri kamere cyangwa mu miterere yacyo kikagira akamaro mu ngaruka zacyo.” Rero, Umukristo wihingamo umuco wo kugira neza aba ari mwiza kandi agira neza. (Gereranya no Gutegeka kwa kabiri 12:28.) Azirinda kandi ibintu biciye ukubiri n’[umuco] wo kugira neza, ari yo ‘mirimo y’umwijima itagira umumaro.’ Uburyo bunyuranye Umukristo yagaragarizamo ineza mu myifatire ye ni ‘ukugira neza mu buryo bwose’ nk’uko Paulo abivuga. Uburyo bumwe muri ubwo ni ubuhe?
‘Komeza gukora neza’
5. Ni ubuhe buryo bumwe bwo kugira neza, kandi ni kuki Umukristo akwiriye kubwihingamo?
5 Paulo yerekeje kuri bumwe muri ubwo buryo mu rwandiko yandikiye Abaroma. Ubwo yavugaga ibyo kugandukira “abatware bamutwara,” yaravuze ati “Mbes’ ushaka kudatiny’ umutware? Kora neza, naw’ azagushima.” ‘Gukora neza’ avuga ni ukumvira amategeko na gahunda yashyizweho n’abategetsi basanzwe. Ni kuki Umukristo yagombye kubyumvira? Ni ukugira ngo yirinde kutumvikana n’abategetsi, bityo bikaba byamukururira guhanwa kandi—icy’ingenzi kurushaho—ni ukugira ngo agumane umutimanama ukeye imbere y’Imana (Abaroma 13:1-7). Umukristo ‘yubaha umwami’ kandi atirengagije ko agomba kumvira Yehova mbere na mbere, bityo ntiyigomeke ku butegetsi Yehova areka bugakomeza kubaho (1 Petero 2:13-17). Muri ubwo buryo, Abakristo baba abaturanyi beza, abaturage beza, kandi bakaba intagarugero muri byose.
Twite ku bandi
6. (a) Ni ubuhe buryo bundi bwo kugira neza? (b) Ni bande bavugwa muri Bibiliya tugomba kwitaho?
6 Ineza ya Yehova igaragarira mu byo akorera abatuye isi bose ‘abavubira imvura yo mu ijuru, akabaha imyaka myiza.’ Ibyo [bituma] ‘bihaza mu byo kurya, bikuzuza imitima umunezero’ kandi bikaba bigaragaza ko ari Imana yita ku bantu mu by’ukuri (Ibyakozwe n’Intumwa 14:17). Dushobora kumwigana muri ubwo buryo twita ku bandi mu byoroheje no mu bikomeye. Ni ba nde twabikorera ku buryo bw’umwihariko? Mu buryo bwihariye, Paulo abyerekeza ku basaza, “bakorera muri mwe, babategekera mu Mwami wacu, babahana.” Yihanangirije Abakristo ‘kububaha cyane mu rukundo ku bw’umurimo wabo’ (1 Abatesalonike 5:12, 13). Ibyo twashobora kubikora dute? Twabikora dufatanya na bo byuzuye—urugero, tugira uruhare mu mirimo ya ngombwa mu Nzu y’Ubwami. N’ubwo buri gihe twakumva dushobora kwegera abasaza dushaka ubufasha igihe bukenewe, ntabwo twagombye gusaba ubufasha mu bintu bidafashije. Ahubwo mu buryo bwose budushobokeye, twagerageza koroshya umutwaro w’abo bungeri bakorana umuhati, benshi muri bo bakaba bafite inshingano z’imiryango ziyongera ku mirimo y’itorero.
7. Ni mu buhe buryo dushobora kugaragaza ko twita ku bantu bageze mu za bukuru?
7 Abageze mu za bukuru bakwiriye kwitabwaho. Itegeko ryeruye ryo mu Mategeko ya Mose [ku bihereranye n’iyo ngingo], riravuga ngo “Ujy’ uhagurukir’ ūmez’ imvi, wubah’ umusaza, utiny’ imana yawe: nd’ Uwiteka [Yehova, MN]” (Abalewi 19:32). Ni gute twagaragaza ko tubitaho? Abakiri bato bashobora kwitangira kubafasha mu guhaha cyangwa mu tundi turimo. Abasaza b’itorero bashobora gusuzumana ubwitonzi kugira ngo barebe ko haba hari abakuze bakeneye gufashwa kuza mu materaniro. Mu makoraniro, igihe abakiri bato bafite imbaraga bazaba bihutira gutambuka, bazirinda guhutaza abakuze bagenda buhoro kandi bazihanganira ko umuntu ukuze yoroherezwa ku bihereranye no kubona aho yicara cyangwa gufata ibyo kurya.
8. Ni gute dushobora kugaragaza ko twita ku rindi tsinda ry’abantu rivugwa mu buryo bwihariye muri Bibiliya?
8 Umwanditsi wa zaburi avuga iby’irindi tsinda rikeneye kwitabwaho agira ati “Hahirw’ uwita ku bakene” (Zaburi 41:1). Bishobora koroha kwita ku muntu ukomeye cyangwa ukize, ariko se noneho bimeze bite k’ucishije bugufi n’ukennye? Yakobo umwanditsi umwe wa Bibiliya yavuze ko kutarobanura ku butoni ari uguca agahigo ku biheranye no gukiranuka kwacu hamwe n’urukundo rwa Gikristo. Nimucyo rero duce ako gahigo tuzirikana bose tutitaye ku mimerere barimo.—Abafilipi 2:3, 4; Yakobo 2:2-4, 8, 9.
‘Dukomeze kugira impuhwe’
9, 10. Kuki Abakristo bagomba kugira impuhwe, kandi ni gute ubwo buryo bwo kugira ineza bushobora kugaragazwa?
9 Ubundi buryo bwo kugira neza bugaragarira mu migani imwe ya Yesu. Muri umwe muri yo, Yesu yavuzemo ibihereranye n’Umusamariya wahuye n’umugabo wari wambuwe, agakubitwa cyane, agasigwa ku nzira aharambaraye. Umulewi n’Umutambyi banyuze kuri uwo muntu wakomeretse maze banga kumufasha. Ariko Umusamariya yarahagaze amuha ubufasha, ndetse akora ibirenze ibyo yari ategerejweho. Iyo nkuru ikunze kwitwa umugani w’Umusamariya Mwiza. Uko kugira neza yagaragaje ni bwoko ki? Yagize impuhwe. Mu gihe Yesu yabazaga abamwumvaga kumenya mugenzi w’uwo muntu wari wahuye n’abambuzi, hatanzwe igisubizo nyacyo ngo “N’ uwamugiriy’ imbabazi.”—Luka 10:37.
10 Abakristo b’abanyebambe bigana Yehova, uwo Mose yavuzeho ngo “Uwiteka [Yehova, MN] Imana yaw’ ar’ Imana y’inyebambe, ntizakureka, ntizakurimbura pe, ntizibagirw’ isezerano yasezeranishij’ indahiro na basekuruza wanyu (Gutekeka kwa kabiri 4:31). Yesu yagaragaje uburyo imbabazi z’Imana zagombye kutugiraho ingaruka agira ati “Mugiriran’ imbabazi, nk’uko So na w’ azigira” (Luka 6:36). Ni gute twagaragaza ko tugira impuhwe? Uburyo bumwe ni ukuba twiteguye gufasha bagenzi bacu, n’ubwo byaba birimo akaga cyangwa imbogamizi. Umuntu mwiza ntazirengagiza akababaro k’umuvandimwe we igihe ashobora kuba yagira icyo amumarira.—Yakobo 2:15, 16.
11, 12. Dukurikije umugani wa Yesu w’abagaragu, kugira impuhwe bikubiyemo iki, kandi ni gute dushobora kubigaragaza muri iki gihe?
11 Umwe mu migani ya Yesu wagaragazaga ko kugira neza kurangwamo impuhwe gukubiyemo no kuba twiteguye kubabarira abandi (Matayo 18:23-35). Yavuze ibihereranye n’umugaragu wagombaga kwishyura shebuja amatalanto ibihumbi n’ibihumbi. Kubera ko atari ashoboye kwishyura uwo mwenda, yasabye shebuja imbabazi kugira ngo awumusonere, maze shebuja amuharira akayabo k’amadenariyo agera kuri 60.000.000. Nyamara, wa mugaragu yagiye kwishyuza mugenzi we wari umurimo umwenda w’amadenariyo ijana gusa. Uwo mugaragu wari wasonewe yanze kubabarira mugenzi we maze amushyira mu nzu y’imbohe kugeza igihe yai kwishyurira. Birumvikana ko uwo mugaragu utaragiraga impuhwe atari umuntu mwiza, kandi ubwo shebuja yari amaze kumenya ibyo yari yakoze ibyo, yarabimuryoje.—Matayo 18:23-35.
12 Turi mu mimerere ihwanye n’iy’uwo mugaragu wababariwe. Yehova yatubabariye umwenda ukomeye w’icyaha binyuriye ku gitambo cya Yesu. Ku bw’ibyo, twagombye rwose kuba twiteguye kubabarira abandi. Yesu yavuze ko twagombye kuba twiteguye kubabarira kugeza kuri “mirongw irindwi karindwi,“ [ni ukuvuga] bitagira umupaka (Matayo 5:7; 6:12, 14, 15; 18:21, 22). Ubwo rero, Umukristo w’umunyembabazi ntazabika inzika. Ntazagumana umujinya cyangwa ngo yange kuvugisha Umukristo mugenzi we kubera ibyiyumvo bibi. Uko kutagira imbabazi binyuranye n’umuco wa Gikristo wo kugira neza.
Kugira ubuntu no kwakira abashyitsi
13. Ni ibihe bintu bindi bikubiye mu muco wo kugira neza?
13 Ineza igaragarira no mu kugira ubuntu no kwakira abashyitsi. Igihe kimwe umusore yasanze Yesu agira ngo amusabe inama. Yaramubajije ati “Mwigisha mwiza, nkore cyiza ki, ngo mpabg’ ubugingo buhoraho” (Matayo. 19:16)? Yesu yamubwiye ko yagombaga gukurikiza amategeko y’Imana buri gihe. Koko rero, kumvira amategeko ya Yehova ni uburyo bumwe bwo kugaragaza umuco wo kugira neza. Uwo musore yibwiraga ko ibyo yari asanzwe abikora uko ashoboye kose. Uko bigaragara, yari asanzwe agirira neza bagenzi be, ariko akumva ko hari ikintu abuze. Ni bwo Yesu yamubwiye ati “N’ ushaka kub’ utunganye rwose, gend’ ugur’ iby’ utunze, maz’ uh’ abakene, ni bg’ uzagir’ ubutunzi mw ijuru, uherek’ uz’ unkurikire” (Matayo 19:16-22). Uwo musore yagiye ababaye. Yari umukungu cyane. Iyo aza gukurikiza inama ya Yesu, yari kuba agaragaje ko adakunda ibintu. Kandi yari kuba akoze igikorwa cyiza cyo kugira ubuntu nyakuri buzira kwikunda.
14. Ni iyihe nama nziza Yehova na Yesu batanze ku bihereranye n’umuco wo kugira ubuntu?
14 Yehova yateye Abisirayeli inkunga yo kugira ubuntu. Urugero, hari aho dusoma ngo “Ntuzabure [kugira icyo uha umuturanyi w’umukene], kandi n’ umuha ntibizakubabaze; kukw icyo ngicyo kizatum’ Uwiteka [Yehova, MN] Imana yaw’ iguher’ umugisha umurimo wawe wose n’iby’ugerageza gukora byose” (Gutegeka kwa kabiri 15:10). Yesu Kristo ubwe yasabye abantu kujya bagira ubuntu agira ati “Mutange, namwe muzahabga; urugero rwiza rutsindagiye, rusesekaye, ni rwo muzagererwa; kuk’ urugero mugeramo, ari rwo muzagererwamo namwe” (Luka 6:38). Byongeye kandi, Yesu ubwe yagiraga ubuntu cyane. Igihe kimwe yashatse umwanya wo kuruhuka gato. Imbaga y’abantu yaje kumenya aho ari maze iramusanga. Yesu yaritanze yibagirwa ibyo kuruhuka maze igihe cye agiharira abo bantu. Nyuma y’aho yagaragaje ko ari umunyarugwiro mu kwakira [abashyitsi] mu buryo bwihariye aha iyo mbaga y’abantu ibyo kurya.—(Mariko 6:30-44).
15. Ni gute abigishwa ba Yesu batanze urugero rwiza ku bihereranye n’umuco wo kugira ubuntu?
15 Abigishwa be benshi bari bazwiho kugira ubuntu no kwakira abashyitsi. Mu minsi ya mbere y’itorero rya Gikristo, umubare munini w’abari baje kwizihiza Pentekote yo mu wa 33 w’igihe cyacu bumvise intumwa zibwiriza maze barizera. Kubera ko nyuma y’uwo munsi mukuru batahise bataha kugira ngo babone uko barushaho kumenya byinshi, impamba yabo yaragabanutse cyane. Ubwo rero, byabaye ngombwa ko abizera bo muri ako gace bagurisha ibintu byabo maze batanga ayo mafaranga kugira ngo baramire abo bavandimwe babo bashya kandi banarusheho gukomezwa mu kwizera. Mbega igikorwa cyo kugira ubuntu!—Ibyakozwe n’Intumwa 4:32-35; reba nanone Ibyakozwe 16:15; Abaroma 15:26.
16. Vuga bumwe mu buryo dushobora kugaragazamo umuco wo kwakira abashyitsi no kugira ubuntu?
16 Muri iki gihe, umwuka nk’uwo wa Gikristo wo kugira ubuntu ugaragara igihe Abakristo bakoresha igihe cyabo n’amafaranga mu matorero barimo, no mu murimo wo kubwiriza ukorwa ku isi yose. Ugaragarira no mu gufasha abavandimwe babo iyo bari mu kaga gatewe n’imyivumbagatanyo kamere cyangwa intambara. Nanone kandi, uragaragara igihe umugenzuzi w’akarere yitabwaho mu nzinduko ze za buri gihe ajya gusura amatorero. Cyangwa se igihe “imfubyi” (zaba iz’abahungu cyangwa iz’abakobwa) zitumirwa n’imiryango mu cyigisho cy’umuryango no mu myidagaduro. Ibyo na byo ni uburyo bwo kwakira abashyitsi, bikaba biranga umuco wa Gikristo wo kugira neza.—Zaburi 68:5.
Kuvugisha ukuri
17. Kuki kuvugisha ukuri ari uguca agahigo muri iki gihe?
17 Ubwo Paulo yavugaga iby’imbuto z’umucyo, yakomatanije ingeso nziza no gukiranuka n’ukuri, kandi byaba ari ukuri umuntu avuze ko ukuri ari ubundi buryo bwo kugira neza. Abantu beza ntibabeshya. Nyamara, kuvugisha ukuri ni umuhigo udasanzwe muri iki gihe, bitewe n’uko ingeso yo kubeshya yahawe intebe. Urugero, abantu benshi barabeshya iyo buzuza impapuro batangiraho imisoro. Abakozi ntibavugisha ukuri ku biheranye n’imirimo bakora. Mu gihe cy’ibizamini abanyeshuri baranakira, ibyo na byo bikaba ari uburyo bwo kutavugisha ukuri. Abakora imirimo y’ubucuruzi ntibavugisha ukuri iyo batanga ubusobanuro ku byerekeye amapatano. Abana banga kuvugisha ukuri kugira ngo badahanwa. Byongeye kandi, imbunzarunwa ziharabika abandi bitewe n’ibinyoma byazo.
18. Abanyabinyoma Yehova ababona ate?
18 Kuri Yehova kubeshya biteye ishozi. Mu ‘bintu birindwi’ Yehova yanga urunuka, harimo “ururimi rubeshya” n’“umugabo w’indarikw’ uvug’ ibinyoma” (Imigani 6:16-19). “Abanyabinyoma bose” babarwa mu banyabwoba, abicanyi, abasambanyi, batazagira umwanya mu isi nshya y’Imana (Ibyahishuwe 21:8) Hirya y’aho mu Migani haratubwira ngo “Ugend’ atunganye yubah’ Uwiteka [Yehova MN]; arik’ ugorek’ inzira ze ab’amusuzuguye” (Imigani 14:2). Umubeshyi aragoretse mu nzira ze. Ku bw’ibyo, umubeshyi agaragaza ko asuzugura Yehova. Mbega ukuntu biteye ubwoba! Tujye tuvugisha ukuri, n’ubwo byadutera gucyahwa cyangwa kugira icyo duhomba (Imigani 16:6; Abefeso 4:25). Abavugisha ukuri baba bigana Yehova, we ‘Mana y’ukuri’—Zaburi 31:5, MN.
Ihingemo umuco wo kugira neza
19. Ni iki kigaragara mu isi muri iki gihe gihesha ikuzo Umuremyi?
19 Ubwo ni bumwe mu ‘buryo bwose’ bwo kugira neza Umukristo ashobora kwihingamo. Ni iby’ukuri ko abantu bo mu isi bagaragaza umuco wo kugira neza mu rugero runaka. Urugero, bamwe bakunda kwakira abashyitsi abandi ni abanyempuhwe. Igituma umugani w’Umusamariya Mwiza ushishikaje cyane, ni uko, nk’uko Yesu yabivuze, umuntu utari Umuyahudi yagaragaje impuhwe mu gihe abakuru b’itorero ry’Abayahudi bo batazigaragaje. Mu by’ukuri, kuba iyo mico ikigaragara mu bantu bamwe na bamwe na nyuma y’imyaka ibihumbi bitandatu habayeho ukudatungana, bihesha ikuzo Umuremyi w’abantu.
20, 21. (a) Kuki umuco wa Gikristo wo kugira neza unyuranye no kugira neza uko ari kose dushobora kubona mu bantu b’isi? (b) Ni gute Umukristo yakwihingamo umuco wo kugira neza, kandi kuki twagombe kwihatira kubikora?
20 Ariko kandi ku Bakristo, kugira neza birenze ibyo kuba ari umuco umuntu yagira cyangwa ntawugire. Ni umuco bose bagomba kwihingamo mu bice byawo byose, kuko bagomba kwigana Imana. Ibyo bishoboka bite? Bibiliya itubwira ko dushobora kwitoza umuco wo kugira neza. Umwanditsi za Zaburi yasenze Imana agira ati ‘Unyigishe [kugira] neza.’ Mu buhe buryo? Yakomeje agira ati “Kuko nizer’ amategeko yawe.” Yongeyeho ati “Uri mwiza kand’ ugira neza. Ujye unyigish’ amategeko wandikishije.”—Zaburi 119:66, 68.
21 Koko rero, nitumenya amategeko ya Yehova kandi tukayumvira, tuzaba twihingamo umuco wo kugira neza. Uhore uzirikana ko umuco wo kugira neza ari imbuto y’umwuka. Nidushaka umwuka wa Yehova binyuriye mu isengeso, mu mishyikirano tugirana n’abavandimwe bacu, no mu cyigisho cya Bibiliya, nta gushidikanya ko tuzabona ubufasha bwo kwihingamo uwo muco. Byongeye kandi, umuco wo kugira neza ufite imbaraga. Ndetse ushobora no kunesha ikibi (Abaroma 12:21). Ni iby’ingenzi rero ko tugirira neza bose, cyane cyane Abavandimwe bacu b’Abakristo (Abagalatia 6:10). Nitubigenza dutyo, tuzaba mu bazagira “ubgiza, n’icyubahiro n’amahoro” byasezeranyijwe “umuntu wes’ ukor’ ibyiza.”—Abaroma 2:6-11.
Mbese, washobora gusubiza?
◻ Ni gute dushobora gukomeza gukora neza ku bihereranye n’abategetsi bakuru?
◻ Bamwe na bamwe mu bo dukwiriye kwitaho, ni bande?
◻ Ni mu buhe buryo impuhwe zigaragaza ubwazo?
◻ Ni ibihe bikorwa byo kugira ubuntu no kugira neza biranga Abakristo muri iki gihe?
◻ Ni gute dushobora kwihingamo umuco wo kugira neza?
[Ifoto yo ku ipaji ya 21]
Kwita ku bandi ni uburyo bumwe bwo kugira neza
[Ifoto yo ku ipaji ya 24]
Yesu Umwigisha Mukuru, yitanze atizigamye.