ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w92 1/5 pp. 3-7
  • Yehova na Kristo ni intangarugero mu byo gushyikirana

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yehova na Kristo ni intangarugero mu byo gushyikirana
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1992
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Yehova arashyikirana
  • Umwana w’Imana ku bihereranye no gushyikirana
  • Abigishwa ba Kristo bahawe inshingano yo gushyikirana n’abantu
  • Gushyikirana mu muryango no mu itorero
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1992
  • Gushyikirana mu murimo wa gikristo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1992
  • Jya umenya gushyikirana!
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
  • Gushyikirana mu Buryo Bwiza—Urufunguzo rwo Kugira Ishyingiranwa Ryiza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1992
w92 1/5 pp. 3-7

Yehova na Kristo ni intangarugero mu byo gushyikirana

“N’ukuri, Uwiteka [Yehova, MN] Imana ntizagir’ icy’ ikora itabanje guhishurir’ abagaragu bayo b’abahanuzi ibihishwe byayo”​—AMOSI 3:7.

1. Ni ubuhe buryo bwo gutumanaho bukoreshwa muri iki gihe?

MURI iki gihe, amafaranga asarurwa mu mirimo y’itumanaho abarirwa mu mamiriyari amagana n’amagana. Ibitabo byose byanditswe, ibinyamakuru byandikwa buri gihe, porogaramu zose za radiyo na televiziyo zihita buri munsi, za senema n’ikinamico bikinwa, ibyo byose ni imihati ikorwa mu byo gutumanaho. Ibyo kandi ni ko biri no ku nzandiko zandikwa zikoherezwa kimwe n’ibivugirwa kuri telefone byose. Ibyo byose ni imihati ikorwa mu rwego rw’itumanaho.

2. Ni izihe ngero zerekana amajyambere abantu bagezeho mu rwego rw’itumanaho?

2 Amajyambere abantu bagezeho muri tekiniki ku bihereranye n’itumanaho aratangaje. Urugero, muri iki gihe insinga zijyana amajwi zaravuguruwe cyane kurenza izari zisanzwe zikozwe mu muringa, ku buryo zishobora kwakira ibiganiro byo kuri telefoni by’abantu ibihumbi n’ibihumbi bavugira icyarimwe. Hari kandi n’ibigendajuru bikoreshwa mu itumanaho bizenguruka isi mu kirere bifite ibikoresho byo kwakira no gukwirakwiza amajwi ya za telefone, telegarafe, radiyo na televiziyo. Kimwe muri ibyo bigendajuru gishobora kwakira ubutumwa bunyuranye bugera ku 3O OOO icyarimwe!

3. Bigenda bite iyo gushyikirana kujemo icyuho?

3 Ariko kandi, n’ubwo hariho ubwo buryo bwose bwo gutumanaho, isi irimo akaga kenshi gaterwa no kuba abantu badashyikirana. Tujya twumva ko “hagati y’abategeka n’abategekwa hari umworera munini ubatandukanya​—w’icyuho cyo kudashyikirana kigenda kirushaho gufata intera ndende.” Na ho se bite ku bihereranye n’imvugo yogeye yuko ngo imiryango yacitsemo icyuho, ari byo twakwita kubura kw’imishyikirano myiza hagati y’ababyeyi n’abana? Abahanga mu byo gutanga inama ku bihereranye n’imibanire y’abashakanye, bavuga ko ikibazo gikomereye imiryango ari uko umugabo n’umugore bajya bananirwa gushyikirana. Kubura kw’imishyikirano myiza bishobora no kuba intandaro y’urupfu. Mu ntangiriro y’umwaka wa 199O, abantu 73 baguye mu mpanuka y’indege, ahanini bitewe n’uko umupilote n’abashinzwe kuyobora indege ku kibuga batashoboye gushyikirana. Kuri iyo ngingo, ikinyamakuru kimwe cyanditse inkuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Kudashyikirana biteje impanuka.”

4. (a) “Gushyikirana” bivuga iki? (b) Umukristo agomba gushyikirana n’abandi agamije kugera kuki?

4 Gushyikirana bivuga iki ku Mukristo? Nk’uko inkoranyamagambo imwe ibivuga, “gushyikirana” bisobanura “kugezanyaho amakuru, ibitekerezo, cyangwa ibyiyumvo, ku buryo byakirwa kandi bigategerwa amatwi mu buryo bunyuze.” Indi nkoranyamagambo isobanura ko ari “tekiniki yo gutanga ibitekerezo mu buryo bwiza.” Zirikana aho havuga ko ari ‘ugutanga ibitekerezo mu buryo bwiza.’ Mu gihe Umukristo ashyikirana n’abandi, agomba kubikora mu buryo bwiza, kuko icyo aba agamije ari ukugeza ukuri ko mu Ijambo ry’Imana ku mitima y’abantu, bityo bikaba byamuha icyizere cy’uko bazashyira mu bikorwa ibyo bumvise. Ibyo nta kindi bishingiyeho uretse urukundo rutagamije kubona indonke ku bandi rwonyine.

Yehova arashyikirana

5. Ni ubuhe buryo bumwe mu bwa mbere Yehova Imana yakoresheje mu gushyikirana n’abantu?

5 Nta gushidikanya ko Yehova ari we ufite umwanya w’ibanze mu byo gushyikirana. Kubera ko yaturemye mu ishusho ye kugira ngo duse na we, ashobora gushyikirana natwe, nk’uko natwe dushobora gushyikirana n’abandi tubagezaho ibimwerekeye. Guhera mu iremwa ry’umuntu, Yehova yagiye ashyikirana n’ibiremwa bye byo ku isi abiha ibisobanuro ku bimwerekeye. Mu buryo bumwe, yagiye abikora binyuriye ku byo yaremye biboneka. Ni yo mpamvu, umwanditsi wa zaburi yanditse ati “Ijuru rivug’ icyubahiro cy’Imana, Isanzure ryerekan’ imirimo y’intoke zayo. Amanyw’ abgir’ andi manyw’ ibyayo, Ijoro ribimenyesh’ irindi joro” (Zaburi 19:1, 2). Mu Baroma 1:2O na ho hatubwira ko “ibitaboneka [by’Imana] . . . bigaragara neza, uhereye ku kuremwa kw’isi, bigaragazwa n’ibyo yaremye.” Uko ‘kugaragara neza’ ni uburyo bwiza bwo gushyikirana.

6. Ni iki Yehova yabwiye ibiremwa bye byo ku isi mu gihe yashyikiranaga na byo mu busitani bwa Edeni?

6 Abantu batizera Imana n’ibyo yaduhishuriye, bashaka kutwemeza ko umuntu afite ubushobozi buhagije bwamubashisha kumenya impamvu yo kubaho kwe. Nyamara, Ijambo ry’Imana rigaragaza neza ko Imana yagiye ishyikirana n’abantu kuva mu ntangiriro. Bityo, Imana yahaye umugabo n’umugore ba mbere itegeko ryo kubyara muri aya magambo: “Mwororoke, mugwire, mwuzur’ isi, mwimenyerez’ ibiyirimo; mutwar’ . . . ibintu byose bifit’ ubugingo byigenza kw isi.”​—Itangiriro 1:28; 2:16, 17; 3:15.

7. Igitabo cy’Itangiriro gihishura iki ku bihereranye n’uburyo Yehova ashyikirana n’abagaragu be?

7 Igihe Yehova Imana yabonaga ko Kaini umuhungu w’Adamu ararikiye kwica, yashyikiranye na we maze asa n’aho amubwira ati ‘Uritonde! Urikururira ingorane!’ Ariko Kaini yanze kumvira uwo muburo maze yica umuvandimwe we (Itangiriro 4:6-8). Na none, igihe isi yuzuragamo urugomo n’ubugizi bwa nabi, Yehova yashyikiranye n’umukiranutsi Nowa maze amugezaho umugambi We wo kweza isi akayivanaho ibiyanduza byose (Itangiriro 6:13-7:5). Nyuma y’umwuzure, ubwo Nowa n’umuryango we bari bamaze gusohoka mu nkuge, Yehova yashyikiranye na bo maze abamenyesha umugambi we ku bihereranye no kwera k’ubuzima n’amaraso, kandi binyuriye ku mukororombya, yabijeje ko atazongera na rimwe kurimbura ikintu cyose gifite ubugingo akoresheje umumwuzure. Hashize ibinyejana runaka nyuma y’aho, Yehova yagiranye imishyikirano na Aburahamu amugezaho umugambi We wo gutuma imiryango yose y’abantu yihesha imigisha binyuriye ku rubyaro rwa Aburahamu (Itangiriro 9:1-17; 12:1-3; 22:11, 12, 16-18). Kandi, Igihe Imana yagambiriraga kurimbura abantu babi b’i Sodomu n’i Gomora, yashyikiranye na Aburahamu mu rukundo maze imumenyesha ibyari bigiye kuba igira iti “Aburahamu namuhish’ icyo ngiye gukora?​—Itangiriro 18:17.

8. Ni ubuhe buryo bune Yehova yagiye akoresha mu gushyikirana n’abagaragu be ku isi?

8 Uhereye kuri Mose, Yehova yakoresheje uruhererekane rw’abahanuzi mu mishyikirano ye na Isirayeli (Abaheburayo 1:1). Rimwe na rimwe, ni we wavugaga ibyagombaga kwandikwa, nk’igihe yabwiraga Mose ati “Iyandikir’ ayo magambo” (Kuva 34:27). Akenshi, Yehova yashyikiranaga n’abavugizi be binyuriye mu iyerekwa, nk’uko yari yarigeze kubikora kuri Aburahamu.a Ubundi kandi, Yehova yakoreshaga inzozi kugira ngo ashyikirane n’abantu, ibyo kandi ntiyabigize ku bagaragu be gusa, ahubwo n’abandi babaga bafite ibyo bahuriyeho n’abagaragu be. Urugero, Yehova yatumye abagabo babiri bari bafunganywe na Yozefu barota, maze Yozefu aba ari we usobanura inzozi bari barose. Nanone kandi, Yehova yatumye Farao na Nebukadineza barota, maze Yozefu na Danieli abagaragu be basobanura inzozi zabo (Itangiriro 40:8–41:32; Danieli, igice cya 2 n’icya 4). Byongeye kandi, incuro nyinshi Yehova yagiye akoresha abamarayika kugira ngo ashyikirane n’abagaragu be.​—Kuva 3:2; Abacamanza 6:11; Matayo 1:20; Luka 1:26.

9. Ni iki cyatumye Yehova ashyikirana n’ubwoko bw’Abisilayeri, nk’uko bigaragarira mu magambo yivugiye?

9 Iyo mishyikirano yose Yehova yagiranye n’ubwoko bwe Isirayeli binyuriye ku bahanuzi be, igaragaza urukundo yari abufitiye. Ni yo mpamvu, binyuriye ku muhanuzi Ezekiyeli, yavuze ati “Ndirahiye, sinnezezwa no gupfa k’umunyabyaha; ahubwo nnezezwa n’uk’ umunyabyah’ ahindukira, akava mu nzira ye, maz’ akabaho: nimuhindukire, mugaruke muve mu nzira zanyu mbi; kuki mwarinda gupfa, mwa b’inzu y’Isirayeli mwe?” (Ezekieli 33:11). Yehova yashyikiranaga n’ubwoko bwe bwa kera bwigometse yihanganye kandi yirinda guhutiraho, nk’uko bigaragara mu 2 Ngoma 36:15, 16. Haranditse ngo “Uwiteka [Yehova, MN] Imana ya basekuruza ikabatumahw intumwa zayo, ikazinduka kar’ igatuma, kuko yababarig’ abantu bayo n’ubuturo bgayo. Ariko . . .  bagasuzugur’ amagambo yayo, bagasek’ abahanuzi bayo, kugez’ ubg’ Uwiteka [Yehova, MN] yarakariy’ abantu be uburakari, ntibabon’ uko babukira.”

10. Ni gute Yehova ashyikirana n’abagaragu be muri iki gihe, kandi ni Imana ishyikirana mu ruhe rugero?

10 Muri iki gihe, dufite Ijambo ry’Imana ryahumetswe, ari ryo Bibiliya Yera, ari na ryo Yehova akoresha mu gushyikirana natwe kugira ngo atubwire ibimwerekeye, atumenyeshe imigambi ye n’ibyo adushakaho (2 Timoteo 3:16, 17). Yehova ni uw’Ibanze mu byo gushyikirana, ku buryo yavuze ati “N’ukuri, Uwiteka [Yehova, MN] Imana ntizagir’ icy’ ikora itabanje guhishurir’ abagaragu bayo b’abahanuzi ibihishwe byayo” (Amosi 3:7). Amenyesha abagaragu be ibyo agambiriye gukora.

Umwana w’Imana ku bihereranye no gushyikirana

11. Ni ikihe gikoresho cy’ibanze Yehova yakoresheje mu gushyikirana n’abantu, kandi kuki kuba yitwa “Jambo” bikwiriye?

11 Mu byo Yehova yagiye akoresha byose mu kumenyekanisha ubushake Bwe, uw’ibanze ni Jambo, cyangwa Logos, ari we waje kuba Yesu Kristo. Ariko se kuba yitwa Jambo cyangwa Logos bishaka kuvuga iki? Bishaka kuvuga ko ari Umuvugizi Mukuru wa Yehova. Kandi se umuvugizi ni iki? Ni umuntu ufata ijambo mu mwanya w’undi. Rero, Logos ni we wagiye ashyikirana n’ibiremwa bifite ubwenge byo ku isi bya Yehova Imana abigezaho Ijambo rye. Iyo nshingano irakomeye cyane ku buryo ituma yitwa Jambo.​—Yohana 1:1, 2, 14.

12. (a) Ni uwuhe mugambi watumye Yesu aza ku isi? (b) Ni iki kigaragaza ko yasohoje uwo mugambi mu budahemuka?

12 Yesu ubwe yabwiye Ponsiyo Pilato ko impamvu y’ingenzi yatumye aza mu isi ari ukugeza ukuri ku bantu. Yaravuze ati “Iki ni cyo navukiye; kandi ni cyo cyanzanye mw isi, n’ ukugira ngo mpamy’ ukuri” (Yohana 18:37). Kandi, inkuru zivugwa mu mavanjiri zitugaragariza ukuntu yasohoje neza iyo nshingano. Birazwi ko Ikibwiriza cye cyo ku Musozi ari cyo kibwiriza gikomeye kuruta ibindi byose byatanzwe n’abantu. Mbega ukuntu icyo kibwiriza cyabaye uburyo bwiza cyane bwo gushyikirana! ‘Abantu [bamaze kumva icyo kibwiriza] batangazwa no kwigisha kwe’ (Matayo 7:28). Ikindi gihe na bwo dusoma ko ngo ‘Abenshi bo mu iteraniro [rinini] bamutegeye amatwi banezerewe (Mariko 12:37). Igihe abasirikare bakuru batumwaga gufata Yesu, bagarutse batamuzanye. Kubera iki ? Bashubije abafarisayo bati “Yemwe, nta bgo higeze kub’ umunt’ uvuga nka we.”​—Yohana 7:46.

Abigishwa ba Kristo bahawe inshingano yo gushyikirana n’abantu

13. Ni iki kigaragaza ko Yesu atashatse kwiharira inshingano yo gushyikirana n’abantu?

13 Kubera ko Yesu atashakaga kwiharira inshingano yo gushyikirana n’abantu, yatoranyije intumwa 12 hanyuma aza no gutoranya ababwirizabutumwa bagera 70 maze abaha inshingano yo kujya gushyikirana n’abantu babagezaho ubutumwa bwiza bw’Ubwami (Luka 9:1; 10:1). Hanyuma, mbere gato y’uko azamuka akajya mu ijuru, yahaye abigishwa be inshingano yo gusohoza umurimo wihariye. Uwo murimo ni uwuhe? Nk’uko tubisoma muri Matayo 28:19, 2O, yabasabye kuba abantu bashyikirana n’abandi; kandi bagombaga no kubyigisha abandi.

14. Ni gute Abakristo ba mbere bashyikiranye n’abantu mu buryo bwiza cyane?

14 Mbese ye, iyo nshingano baje kuyisohoza mu buryo bukwiriye? Barayisohoje rwose! Nko ku munsi wa Pentekote mu mwaka wa 33 w’igihe cyacu, abantu 3.000 biyongereye ku itorero rya Gikristo ryari rimaze kuvuka. Bidatinze umubare wariyongereye ugera ku bagabo 5.000 (Ibyakozwe 2:41; 4:4). Ntibitangaje rero ko abanzi babo b’Abayahudi babaregaga kuba barujuje inyigisho zabo muri Yerusalemu yose, kandi na nyuma y’aho bakaba baritotombye bavuga ko isi yose yadurumbanyijwe n’inyigisho zabo!​—Ibyakozwe 5:28; 17:6.

15. Ni ikihe gikoresho Yehova akoresha muri iki gihe mu gushyikirana n’abantu?

15 Na ho se muri iki gihe byifashe bite? Nk’uko byari byarahanuwe muri Matayo 24:3, 45-47, Umutware, Yesu Kristo, yashyizeho ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge,’ ugizwe n’Abakristo basizwe, kugira ngo bite ku mutungo we wose wo ku isi muri iki gihe cyo kuhaba kwe. Ubu, uwo mugaragu ukiranuka w’ubwenge ahagarariwe n’Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, na yo ikaba ifite igikoresho yifashisha mu gutangaza amakuru cyitwa Watch Tower Bible and Tract Society. Nanone, mu buryo bukwiriye, uwo mugaragu ukiranuka w’ubwenge avugwaho kuba umuyoboro Imana ikoresha mu gushyikirana n’abantu. Natwe, uwo muyoboro udutera inkunga yo kuba abantu bazi gushyikirana n’abandi mu buryo bwiza. Ni yo mpamvu inomero ya mbere y’igazeti yitwaga Phare de la Tour de Sion, Messager de la présence de Christ yahaga inama abasomyi bayo igira iti: “Niba ufite umuturanyi cyangwa incuti yashimishwa cyangwa ikaba yagirirwa umumaro n’inyigisho z’[iyi gazeti], wayimugezeho, bityo bikaba byaguha umwanya wo kubwiriza Ijambo no kugirira neza abantu bose uko ubonye uburyo.

16. Ni iki kigaragaza ko Imana idakoresha Bibiliya yonyine mu gushyikirana n’abagaragu bayo bo ku isi mu buryo bwiza?

16 Ariko kandi, kugezwaho Ijambo ry’Imana no kurisoma byonyine ntibihagije kugira ngo haboneke ubumenyi nyabwo bwo kugeza umuntu mu nzira igana ku buzima. Ibuka wa mukozi w’i Bwami w’Umwetiyopiya wasomaga ubuhanuzi bwa Yesaya ariko ntasobanukirwe ibyo yasomaga. Umubwirizabutumwa Filipo yamusobanuriye ubwo buhanuzi bituma abatizwa maze ahinduka umwigishwa wa Kristo (Ibyakozwe n’Intuma 8:27-38). Ibyo birakenewe cyane kuruta kwisomera Bibiliya gusa nk’uko bigaragara mu Befeso 4:11-13, aho Paulo agaragaza ko Kristo atahaye bamwe kuba intumwa n’abahanuzi bahumekewe byonyine, ahubwo ko yanahaye “abandi kub’ ababgiriza-butumwa bgiza; n’abandi kub’ abungeri n’abigisha: kugirangw abera batunganirizwe rwose gukor’ umurimo wo kugabur’ iby’Imana no gukomez’ umubiri wa Kristo: kugez’ ubgo twese tuzasohora kugir’ ubumwe bgo kwizera no kumeny’ Umwana w’Imana, kandi kugez’ ubgo tuzasohora kub’ abantu bashyitse, bageze ku rugero rushyitse rw’igihagararo cya Kristo.”

17. Ni ibihe bimenyetso bituma dushobora kumenya igikoresho Yehova akoresha muri iki gihe mu gushyikirana n’abantu abagezaho imigambi ye?

17 Ni gute dushobora kumenya abo Yehova na Yesu Kristo bakoresha mu gufasha abantu bifuza kuba Abakristo kugira ngo bagere ku rugero rushyitse? Dukurikije uko Yesu yabivuze, kimwe mu bimenyetso bibaranga ni ugukundana nk’uko Yesu yakunze abigishwa be (Yohana 13:34, 35). Ikindi kimenyetso kibaranga, ni uko batagomba kuba ab’isi, nk’uko Yesu atari uw’isi (Yohana 15:19; 17:16). Nanone kandi, ikindi kimenyetso kibaranga, ni uko bagomba kuba bemera ko Ijambo ry’Imana ari ukuri nk’uko Yesu yabigenje, kandi rigahora ari urufatiro rw’ibyo bavuga (Matayo 22:29; Yohana 17:17). Kumenyekanisha izina ry’Imana nk’uko Yesu yabigenje, na byo ni ikindi kimenyetso kigomba kubaranga (Matayo 6:9; Yohana 17:6). Hanyuma kandi bagomba kurungwa no kuba bakurikiza urugero rwa Yesu rwo kubwiriza Ubwami bw’Imana (Matayo 4:17; 24:14). Hariho itsinda rimwe gusa ryujuje ibyo. Iryo tsinda rigizwe n’abantu bashyikirana n’abandi mu rwego mpuzamahanga, bakaba bitwa Abakristo b’Abahamya ba Yehova.

18. Ku bihereranye no gushyikirana, ni ibihe byiciro bitatu tugiye kwibandaho mu byigisho bikurikira?

18 Ariko kandi, mu gushyikirana hakubiyemo n’inshingano dufite ku bandi. Abakristo bafite inshingano yo gushyikirana na nde? Muri rusange, hari ibyiciro bitatu Abakristo bagomba kubamo maso kugira ngo gushyikirana kwabo kutazamo icyuho. Aho ni mu muryango, mu itorero no mu murimo wa Gikristo wo kubwiriza. Ibyigisho bikurikira bizibanda kuri ibyo bice by’iyo ngingo turimo tuganiraho.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Reba Itangiriro 15:1; 46:2; Kubara 8:4; 2 Samweli 7:17; 2 Ibyo ku Ngoma 9:29; Yesaya 1:1; Ezekieli 11:24; Danieli 2:19; Obadia 1; Nahumu 1:1; Ibyakozwe 16:9; Ibyahishuwe 9:17.

Ni gute wasubiza?

◻ Ni izihe ngaruka mbi zishobora guterwa no kudashyikirana?

◻ Babiri b’ibanze mu byo gushyikirana ni bande?

◻ Ni ubuhe buryo butandukanye Imana yagiye ikoresha mu gushyikirana n’abantu?

◻ Ni gute Yesu yahebuje mu byo gushyikirana?

◻ Ni gute Abakristo ba mbere basohoje inshingano yo gushyikirana mu buryo bwiza cyane?

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Yesu yagiraga impuhwe mu gushyikirana n’abantu, nk’uko se wo mu ijuru abigenza.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze