Abagaragu b’Imana—Ubwoko Bufite Gahunda Kandi Bwishimye
“Hahirwa ubwoko bufite Uwiteka ho Imana yabwo.”—ZABURI 144:15.
1, 2. (a) Kuki Yehova afite uburenganzira bwo gushyiriraho abagaragu be amahame? (b) Ni iyihe mico ibiri mu mico ya Yehova twagombye gushaka kwigana by’umwihariko?
YEHOVA ni Umutegetsi w’ikirenga w’isi n’ijuru, Imana ishobora byose, Umuremyi (Itangiriro 1:1; Zaburi 100:3). Ku bw’ibyo rero, afite uburenganzira bwo gushyiraho amahame agenga imyifatire y’abagaragu be, kuko azi ikiri icyiza kuruta ibindi kuri bo (Zaburi 143:8). Kandi ni we Ntangarugero Mukuru wabo, bakaba bakeneye kwigana imico ye. Intumwa imwe yanditse igira iti “mwigane Imana, nk’abana bakundwa.”—Abefeso 5:1.
2 Umuco w’Imana tugomba kwigana ufitanye isano no gukorera kuri gahunda. Si ‘Imana y’umuvurungano’ (1 Abakorinto 14:33). Iyo twitegereje ibyo Imana yaremye tubigiranye ubwitonzi, bidufasha gufata umwanzuro w’uko ari We wenyine ugira gahunda kurusha abandi bose mu isi no mu ijuru. Ariko kandi, undi muco w’Imana ishaka ko abagaragu bayo bigana, ni ibyishimo bye, kuko ari “Imana ihimbazwa [“igira ibyishimo,” MN]” (1 Timoteyo 1:11). Bityo, ubushobozi bwe bwo gushyira ibintu kuri gahunda, bwongerwaho ibyishimo kugira ngo hatabaho gukabya. Nta bwo akabya mu kubogamira ku muco umwe ngo undi uburiremo.
3. Ni gute ijuru rihundagayeho inyenyeri rigaragaza ubushobozi Imana ifite bwo gushyira ibintu kuri gahunda?
3 Ibyo Yehova yaremye byose, kuva ku bihambaye kugeza ku byoroheje, bitanga igihamya cy’uko ari Imana igira gahunda. Urugero, zirikana ikirere kigaragara. Kigizwe n’inyenyeri miriyari zibarirwa mu bihumbi. Ariko nta bwo zapfuye kunyanyagizwa gutya gusa mu buryo bw’impanuka. Umuhanga mu byerekeye ikirere, George Greenstein avuga ko hari “gahunda yakurikijwe mu gushyira inyenyeri mu myanya yazo.” Zigizwe n’amatsinda yitwa injenje z’inyenyeri, zimwe zikaba zirimo inyenyeri miriyari zibarirwa mu magana. Kandi bavuga ko hari injenje z’inyenyeri zibarirwa muri za miriyari! Injenje z’inyenyeri na zo ziri kuri gahunda, inyinshi muri zo (uhereye ku matsinda agizwe n’inyenyeri nkeya kugeza ku bihumbi byinshi) zikaba zikubiye hamwe mu rusobe rw’injenje z’inyenyeri. Ikindi kandi, bakaba batekereza ko urwo rusobe rw’injenje z’inyenyeri na rwo rukubiye mu rusobe rurushijeho kuba runini rwitwa urusobe ruhambaye rw’inyenyeri.—Zaburi 19:1; Yesaya 40:25, 26.
4, 5. Tanga ingero z’ibintu biri kuri gahunda mu binyabuzima byo ku isi.
4 Gahunda itangaje irangwa mu byo Imana yaremye igaragarira hose, atari mu ijuru rigaragara gusa ahubwo nanone no ku isi, mu bintu byayo ibihumbi n’ibihumbi bifite ubuzima. Ku bihereranye n’ibyo byose, Pawulo Davies, Umwarimu wa fiziki, yanditse avuga ko abazi kwitegereza “batangazwa cyane” na “gahunda ihambaye kandi y’urusobe irangwa mu bintu biboneka bigize isi.”—Zaburi 104:24.
5 Dufate ingero nkeya za “gahunda ihambaye” iboneka mu bintu bifite ubuzima. Umuhanga mu kubaga ubwonko, Joseph Evans yavuze ku bihereranye n’ubwonko bw’umuntu n’uruti rw’umugongo agira ati “kuba hari gahunda yo mu rwego rwo hejuru koko ni ibintu bitangaje cyane.” Ku bihereranye n’uturemangingo fatizo duto cyane ku buryo tutabonwa n’amaso, umuhanga mu byerekeye utwo tunyabuzima, witwa H. J. Shaughnessy yagize ati “urusobe n’ubwiza bya gahunda irangwa mu tunyabuzima duto, ikozwe mu buryo butangaje ku buryo igaragara ko igize gahunda yagenwe n’Imana.” Nanone umuhanga mu binyabuzima yavuze ibyerekeranye n’amategeko ndangakamere (A.D.N.) aba mu turemangingo fatizo agira ati “irahagije ku buryo ubutumwa bwose . . . bukenewe mu gutandukanya imiterere y’ubwoko bwose bw’ibinyabuzima byabayeho ku isi . . . bushobora gukwirwa ku kayiko gato k’icyayi kandi hagasigara umwanya wakwirwamo inkuru zikubiye muri buri gitabo cyose cyigeze kwandikwa.—Reba muri Zaburi 139:16.
6, 7. Ni iyihe gahunda iboneka mu biremwa by’umwuka, kandi ni gute bigaragaza ko bishimira Umuhanzi wabyo?
6 Nta bwo Yehova ashyira kuri gahunda ibiremwa bye biboneka gusa, ahubwo anashyira kuri gahunda ibiremwa bye by’umwuka byo mu ijuru. Muri Daniyeli 7:10 hatubwira ko abamarayika bageze ku ‘bihumbi cumi incuro ibihumbi cumi, bari bahagaze imbere ya Yehova, (MN).’ Ibiremwa by’umwuka bibarirwa muri miriyoni ijana bifite imbaraga byari biteranye, buri kiremwa gishinzwe umurimo wacyo bwite! Biratangaje cyane gutekereza ubuhanga bisaba bwo gushyira kuri gahunda uwo mubare munini gutyo. Mu buryo bukwiriye, Bibiliya igira iti “muhimbaze Uwiteka, mwa bamarayika be mwe: mwa banyambaraga nyinshi mwe basohoza itegeko rye, mukumvira ijwi ry’ijambo rye. Muhimbaze Uwiteka, mwa ngabo [z’abamarayika] ze zose mwe: mwa bagaragu be mwe, bakora ibyo akunda.”—Zaburi 103:20, 21; Ibyahishuwe 5:11.
7 Mbega ukuntu imirimo y’Umuremyi iri kuri gahunda iteye neza kandi iboneye! Ntibitangaje rero kuba ibiremwa by’umwuka bifite imbaraga biba mu buturo bwo mu ijuru, bivuga mu buryo burangwa no gutinya no kuganduka biti “Mwami wacu, Mana yacu, ukwiriye guhabwa icyubahiro no guhimbazwa n’ubutware koko, kuko ari wowe waremye byose. Igituma biriho, kandi icyatumye biremwa, ni uko wabishatse.”—Ibyahishuwe 4:11.
8. Ni izihe ngero zerekana ko Yehova ashyira kuri gahunda abagaragu be bari ku isi?
8 Nanone kandi, Yehova ashyira abagaragu be bo ku isi kuri gahunda. Mu gihe yazanaga Umwuzure wo mu gihe cya Nowa mu wa 2370 M.I.C., Nowa n’abandi barindwi barokotse Umwuzure ari umuryango ushyize hamwe. Mu gihe Abisirayeli bavaga mu Egiputa mu wa 1513 M.I.C., Yehova yazanye abantu babarirwa muri za miriyoni nyinshi bari bagize ubwoko bwe abavana mu bubata bw’Abanyegiputa, kandi abaha amategeko asobanutse yihariye kugira ngo agenge imirimo yabo ya buri munsi no gusenga kwabo. Na nyuma y’aho, bageze mu Gihugu cy’Isezerano, abagera ku bihumbi bibarirwa muri za mirongo bashyizwe kuri gahunda kugira ngo bakore umurimo wihariye mu rusengero (1 Ingoma 23:4, 5). Mu kinyejana cya mbere, amatorero ya Gikristo yashyizwe kuri gahunda agendera ku buyobozi bw’Imana: “aha bamwe kuba intumwa ze; n’abandi kuba abahanuzi; n’abandi kuba ababwiriza butumwa bwiza; n’abandi kuba abungeri n’abigisha: kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby’Imana.”—Abefeso 4:11, 12.
Abagaragu Bayo bo Muri Iki Gihe na Bo Bakorera Kuri Gahunda
9, 10. Ni gute Yehova yashyize ubwoko bwe kuri gahunda muri iki gihe cyacu?
9 Mu buryo nk’ubwo, Yehova yashyize kuri gahunda abagaragu be bo muri iki gihe kugira ngo bashobore gukora umurimo we mu buryo bugira ingaruka nziza,—ni ukuvuga, kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwe mbere y’uko azana imperuka kuri iyi gahunda y’ibintu itubaha Imana (Matayo 24:14). Tuzirikane ibikubiye muri uwo murimo wo ku isi hose, kandi n’uburyo ari iby’ingenzi kugira gahunda nziza. Abagabo, abagore, n’abana babarirwa muri za miriyoni baratozwa kwigisha abandi ukuri kwa Bibiliya. Umubare munini wa za Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya birimo biracapwa kugira ngo biteze imbere uko kwigisha. Ni yo mpamvu buri nomero y’Umunara w’Umurinzi ubu isohoka ari amagazeti arenga miriyoni 16 mu ndimi 118, na Réveillez-vous! igasohoka ari amagazeti hafi miriyoni 13 mu ndimi 73. Hafi inomero zose zisohokera icyarimwe, ku buryo hafi abagaragu ba Yehova bose babona ubutumwa buhuje mu gihe kimwe.
10 Byongeye kandi, hashyizweho amatorero y’Abahamya ba Yehova arenga 73.000 ku isi hose kugira ngo abantu bashobore guhurira hamwe buri gihe bahabwe inyigisho za Bibiliya (Abaheburayo 10:24, 25). Nanone kandi, hari amateraniro manini abarirwa mu bihumbi—amakoraniro y’uturere n’amakoraniro y’intara—abaho buri mwaka. Hari ubwubatsi butangaje bukorwa mu rwego rw’isi yose bw’Amazu y’Ubwami mashya cyangwa avugururwa, Amazu y’Amakoraniro, amazu ya za Beteli n’ayo gucapiramo ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Hari amashuri ahugura abigisha ba Bibiliya yo mu rwego rwo hejuru, nk’Ishuri rya Watch Tower Bible ry’i Galēdi ry’abamisiyonari n’Ishuri ry’Umurimo w’Ubupayiniya, riyoborerwa mu turere dutandukanye tw’isi.
11. Ni izihe nyungu zo mu gihe kiri imbere zizaturuka mu kwiga kugira gahunda nziza muri iki gihe?
11 Mbega ukuntu Yehova yashyize kuri gahunda abagize ubwoko bwe bo ku isi kugira ngo ‘basohoze umurimo wabo,’ babifashijwemo n’abamarayika be bamukorera (2 Timoteyo 4:5; Abaheburayo 1:13, 14; Ibyahishuwe 14:6)! Mu kwigisha abagaragu be uburyo bwo gukorera kuri gahunda nziza muri iki gihe, Imana irimo irasohoza ikindi kintu. Abagaragu be barategurwa neza kugira ngo nibamara kurokoka iherezo ry’iyi gahunda y’ibintu, bazabe barateguwe neza kugira ngo batangire ubuzima mu isi nshya. Icyo gihe, bazatangira kubaka Paradizo ku isi hose bagendera kuri gahunda no mu buyobozi bwa Yehova. Nanone kandi, bazaba biteguye neza kugira ngo bigishe abantu babarirwa muri za miriyari bazaba bazutse ibyo Imana ibashakaho byose kugira ngo babeho.—Yesaya 11:9; 54:13; Ibyakozwe 24:15; Ibyahishuwe 20:12, 13.
Bafite gahunda Ariko Nanone Barishimye
12, 13. Kuki twavuga ko Yehova ashaka ko ubwoko bwe bugira ibyishimo?
12 N’ubwo Yehova ari umukozi w’igitangaza kandi akaba agira gahunda mu buryo bw’ikirenga, nta bwo abura kugira ibyiyumvo, nta bwo yikakaza, cyangwa ngo apfe gukora ibintu nta cyo yitayeho. Ahubwo, agira igishyuhirane cyinshi, arishima kandi agahangayikishwa n’umunezero wacu. Muri 1 Petero 5:7 hagira hati “yita kuri mwe.” Dushobora kubona ukuntu yita ku bagaragu be n’uburyo abifuriza kugira ibyishimo dufatiye ku byo yakoreye abantu. Urugero, igihe Imana yaremaga umugabo n’umugore batunganye, yabashyize muri paradizo y’umunezero (Itangiriro 1:26-31; 2:8, 9). Yabahaye ibintu byose bari bakeneye kugira ngo bishime mu buryo bwuzuye. Ariko ibyo byose barabitakaje bitewe no kwigomeka. Kubera icyaha cyabo, twarazwe ukudatungana n’urupfu.—Abaroma 3:23; 5:12.
13 N’ubwo tudatunganye, twebwe abantu dushobora kubonera ibyishimo mu byo Imana yaremye. Hari ibintu byinshi bituzanira umunezero—imisozi iteye neza, ibiyaga byiza, inzuzi, inyanja n’inkombe z’ibiyaga; indabo z’amabara kandi zihumura neza hamwe n’ibindi bimera by’amoko atarondoreka; ibyo kurya byinshi biryoshye; ubwiza butangaje bw’akazuba ka kiberinka tutajya turambirwa na rimwe kureba; ijuru rihundagayeho inyenyeri twishimira kwitegereza nijoro; inyamaswa [Imana] yaremye hamwe n’amoko menshi yazo n’imyiyereko ishimishije y’imitavu yazo; umuziki unogeye amatwi, umurimo ushimishije kandi w’ingirakamaro; inshuti nziza. Ni ibigaragara ko uwashyize ibyo bintu kuri gahunda agira ibyishimo kandi akishimira ko n’abandi na bo babigira.
14. Ni ukuhe kutabogama Yehova adusaba kugira mu gihe tumwigana?
14 Bityo, kugira gahunda yuzuye si byo Yehova ashaka byonyine. Nanone, ashaka ko abagaragu be bishima, mbese nk’uko na we agira ibyishimo. Ntashaka ko bashyira ibintu kuri gahunda ibi byo kuba abafana gusa ku buryo bahatakariza ibyishimo byabo. Abagaragu b’Imana bagomba kutabogama ku bihereranye n’ubushobozi bwo gukorera kuri gahunda no kugira ibyishimo, nk’uko na we abigenza, kubera ko aho imbaraga y’umwuka we wera iri, hari ibyishimo. Koko rero, mu Bagalatiya 5:22 herekana ko imbuto ya kabiri y’umwuka wera w’Imana ukorera mu bwoko bwayo ari “ibyishimo.”
Urukundo Rubyara Ibyishimo
15. Kuki urukundo ari ikintu cy’ingenzi cyane mu gutuma tugira ibyishimo?
15 Birashishikaje cyane kubona Bibiliya ivuga ko “Imana ari urukundo.” (1 Yohana 4:8, 16, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Ntivuga na rimwe ko “Imana ari gahunda.” Urukundo ni umuco w’ibanze w’Imana, kandi abagaragu bayo bagomba kuwigana. Ni yo mpamvu imbuto ya mbere y’umwuka w’Imana ivugwa mu Bagalatiya 5:22 ari “urukundo,” “ibyishimo” bigakurikiraho. Urukundo rubyara ibyishimo. Igihe twigannye urukundo rwa Yehova mu mishyikirano tugirana n’abandi, tubona ibyishimo, kubera ko abantu bagaragaza urukundo ari abantu bishimye.
16. Ni gute Yesu yagaragaje akamaro k’urukundo?
16 Akamaro ko kwigana urukundo rw’Imana, kagaragazwa cyane mu nyigisho za Yesu. Yaravuze ati “uko Data yanyigishije, [ni] ko mvuga” (Yohana 8:28). Ni iki, by’umwihariko Yesu yigishijwe hanyuma na we akabyigisha abandi? Yigishije ko amategeko abiri akomeye ari ugukunda Imana no gukunda mugenzi wawe (Matayo 22:36-39). Yesu yabaye intangarugero muri bene urwo rukundo. Yaravuze ati “nkunda Data,” ibyo akaba yarabigaragaje akora ibyo Imana ishaka kugeza ku gupfa. Nanone kandi, yerekanye urukundo akunda abantu abapfira. Intumwa Pawulo yabwiye Abakristo bo muri Efeso iti ‘Yesu yaradukunze aratwitangira’ (Yohana 14:31; Abefeso 5:2). Bityo, Yesu yabwiye abigishwa be ati “ngiri itegeko ryanjye: mukundane, nk’uko nabakunze.”—Yohana 15:12, 13.
17. Ni gute Pawulo yagaragaje ko kugaragariza abandi urukundo ari iby’ingenzi?
17 Pawulo yagaragaje uburyo urwo rukundo rw’Imana ari urw’ingenzi agira ati “nubwo navuga indimi z’abantu n’iz’abamarayika, ariko singire urukundo, mba mpindutse nk’umuringa uvuga cyangwa icyuma kirenga. Kandi nubwo nagira impano yo guhanura, nkamenya ibihishwe byose n’ubwenge bwose; kandi nubwo nagira kwizera kose, nkabasha gukuraho imisozi, ariko singire urukundo, nta cyo mba ndi cyo. Kandi nubwo natanga ibyanjye byose, ngo ngaburire abakene, ndetse nkitanga ubwanjye ngo ntwikwe, ariko singire urukundo nta cyo byamarira. . . . Ariko none hagumyeho kwizera n’ibyiringiro n’urukundo, ibyo uko ari bitatu; ariko ikiruta ibindi ni urukundo.”—1 Abakorinto 13:1-3, 13.
18. Ni iki dushobora kwiringira ko Yehova aduha gituma ibyishimo byacu byiyongera?
18 Mu gihe twigannye urukundo rwa Yehova, dushobora kudashidikanya ko azatugaragariza urukundo, ndetse n’igihe dukoze amakosa, kuko ari “Imana y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi [“ukuri,” MN]” (Kuva 34:6). Niba twicujije tubivanye ku mutima mu gihe dukoze amakosa, Imana ntiyazirikana ahubwo itubabarira ibigiranye urukundo (Zaburi 103:1-3). Ni koko, “[Yehova a]fite imbabazi nyinshi n’impuhwe” (Yakobo 5:11). Kumenya ibyo bituma tugira ibyishimo.
Ibyishimo Biciriritse Muri Iki Gihe
19, 20. (a) Kuki ibyishimo byuzuye bidashobora kugerwaho muri iki gihe? (b) Ni gute Bibiliya igaragaza ko dushobora kugira ibyishimo biciriritse muri iki gihe?
19 Ariko se, birashoboka ko twagira ibyishimo muri iki gihe, ubu turi mu minsi ya nyuma y’iyi si iyobowe na Satani yuzuye ubwicanyi, urugomo, ubwiyandarike, aho uburwayi n’urupfu bitwugarije? Birumvikana ko tudashobora kwiringira kugira ibyishimo nk’ibyo tuzabona mu isi nshya y’Imana, nk’uko Ijambo ryayo ryabihanuye rigira riti “dore ndarema ijuru rishya n’isi nshya; ibya kera ntibizibukwa, kandi ntibizatekerezwa. Ahubwo nimunezerwe mujye mwishimira ibyo ndema.”—Yesaya 65:17, 18, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.
20 Icyo abagaragu b’Imana bashobora kugira muri iki gihe, ni ibyishimo biciriritse kubera ko bazi ubushake bwayo kandi bakaba bafite ubumenyi nyakuri ku byerekeye imigisha y’igitangaza igiye kuza vuba hano mu isi nshya yayo ya Paradizo (Yohana 17:3; Ibyahishuwe 21:4). Ni yo mpamvu Bibiliya ishobora kuvuga iti “Uwiteka Nyiringabo hahirwa umuntu ukwiringira,” “hahirwa uwubaha Uwiteka wese, akagenda mu nzira ze,” “hahirwa abagwaneza, kuko ari bo bazahabwa isi” (Zaburi 84:12; 128:1; Matayo 5:5). Bityo, n’ubwo hari imimerere igoye ubu tugomba guhangana na yo, dushobora kugira ibyishimo mu rugero rugaragara. Ndetse n’igihe ibintu bibi bitugezeho, ntitubabara nk’uko abatazi Yehova babigenza, ba bandi badafite n’ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka.—1 Abatesalonike 4:13.
21. Ni gute ukwitanga gutuma abagaragu ba Yehova bagira ibyishimo?
21 Nanone kandi, abagaragu ba Yehova bagira ibyishimo kubera ko bakoresha igihe, imbaraga, n’ubutunzi bigisha abandi ukuri kwa Bibiliya, by’umwihariko abantu ‘banihira kandi bagatakishwa n’ibizira byose’ bikorerwa mu isi ya Satani (Ezekiyeli 9:4). Bibiliya igira iti “hahirwa uwita ku bakene, Uwiteka azamukiza ku munsi w’ibyago. Uwiteka azamurinda amukize, kandi azahirwa ari mu isi” (Zaburi 41:2, 3, umurongo wa 1 n’uwa 2 muri Biblia Yera). Nk’uko Yesu yabivuze, “gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa.”—Ibyakozwe 20:35.
22. (a) Ku bihereranye n’ibyishimo, gereranya abagaragu b’Imana n’abatayikorera. (b) Ni iyihe mpamvu yihariye igomba gutuma twiringira kubona ibyishimo?
22 Bityo, n’ubwo abakozi b’Imana badashobora kwitega ko bagira ibyishimo byuzuye muri iki gihe cya none, bashobora kubona ibyishimo, ibyo abadakorera Imana batabona. Yehova aravuga ati “dore abagaragu banjye bazaririmbishwa n’umunezero wo mu mitima, naho mwebwe muzarizwa n’agahinda ko mu mutima, muborozwe n’imitima ibabaye” (Yesaya 65:14). Ikindi kandi, abakorera Imana bafite impamvu yihariye ituma bagira ibyishimo ubu—kuko bafite umwuka we wera uwo “Imana yahaye abayumvira” (Ibyakozwe 5:32). Kandi wibuke ko, aho umwuka w’Imana uri, hari ibyishimo.—Abagalatiya 5:22.
23. Ni iki tuzasuzuma mu gice cyacu gikurikira?
23 Mu muteguro w’abagaragu b’Imana muri iki gihe, uruhare runini rugizwe n’ “abakuru b’Itorero,” ari bo basaza, bayobora amatorero, bakazanira ibyishimo ubwoko bwa Yehova (Tito 1:5). Ni gute abo bagombye kubona inshingano zabo n’imishyikirano bagirana n’abavandimwe na bashiki babo bo mu buryo bw’umwuka? Ibyo bizasuzumwa mu gice gikurikira.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Ni gute ibyaremwe bigaragaza ko Yehova agira gahunda?
◻ Ni gute Yehova yashyize kuri gahunda abagaragu be bo mu gihe cya kera no muri iki gihe?
◻ Ni ukuhe kutabogama Yehova ashaka ko tugira?
◻ Ni gute urukundo ari ikintu cy’ingenzi gituma tugira ibyishimo?
◻ Ni ibihe byishimo dushobora kwiringira kubona muri iki gihe?
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 8 yavuye]
Ahagana Haruguru: Uburenganzira bwatanzwe na ROE/Anglo-Australian Observatory, byafotowe na David Malin