Mbese, Uribuka?
Mbese, waba waratekereje ubigiranye ubwitonzi ku magazeti y’Umunara w’Umurinzi yasohotse vuba aha? Niba ari ko biri, uzishimira kwibuka ibi bikurikira:
◻ Ni ibihe bibazo bimwe na bimwe Abakristo babiri bashobora kwibaza mbere y’uko batangira gutekereza ibyo kugirana amasezerano yo kuzabana?
‘Mbese koko, nzi neza ko mugenzi wanjye akomeye mu buryo bw’umwuka kandi ko yiyeguriye Imana? Mbese, nshobora gutekereza ibyo kuzakorera Imana ndi kumwe na we mu buzima bwacu bwose? Mbese, twaba tuziranye ku buryo buri wese azi kamere ya mugenzi we bihagije? Mbese, niringiye ko tuzaba abantu bakwiranye mu buryo burambye? Mbese, tuzi bihagije ibihereranye n’ibikorwa buri wese yakoze mu gihe cyahise, hamwe n’imimerere arimo muri iki gihe?—15/8, ipaji ya 31.
◻ Ni iki Yesu yashakaga kuvuga ubwo yabwiraga abigishwa be ati “muri umunyu w’isi” (Matayo 5:13)?
Yesu yashakaga kumvikanisha ko umurimo abigishwa be bakoraga wo kubwiriza abandi ibihereranye n’Ubwami bw’Imana, wari kugira ingaruka zishobora kurinda ababumva cyangwa zikarokora ubuzima bwabo. Koko rero, abashyize mu bikorwa amagambo ya Yesu bari kuzarindwa kubora mu birebana n’umuco no mu buryo bw’umwuka mu isi.—15/8, ipaji ya 32.
◻ Ni gute abasore n’inkumi barambagizanya bakwirinda umutego w’ubusambanyi?
Niba hari umuntu murambagizanya, byaba ari iby’ubwenge ugiye wirinda kuba uri kumwe na mugenzi wawe muteganya kuzabana mwenyine mu mimerere idakwiriye. Byaba byiza cyane mugiye muhura muri kumwe n’itsinda ry’abandi bantu, cyangwa se muri ahantu hahurira abantu muri rusange. Mushyire imipaka ku bihereranye no kugaragarizanya urukundo, buri wese kandi yubahirize ibyiyumvo bya mugenzi we n’umutimanama we.—1/9, ipaji ya 17, 18.
◻ Ubuhanga ni iki?
Ni ubushobozi bwo kubona uko ikibazo giteye no kwiyumvisha imiterere yacyo binyuriye ku gutahura isano ibice bikigize bifitanye n’icyo kibazo cyose uko cyakabaye, bityo ukamenya ibyacyo neza (Imigani 4:1).—15/9, ipaji ya 13.
◻ Ni iki Yehova adusaba muri iki gihe?
Mu buryo bw’ibanze, icyo Yehova adusaba ni ukumvira Umwana We no gukurikiza urugero rwe n’inyigisho ze (Matayo 16:24; 1 Petero 2:21).—15/9, ipaji ya 22.
◻ Ni bande bonyine bashobora kugira amahoro?
Kubera ko Yehova ari “Imana nyir’amahoro,” abantu bakunda Imana kandi bakaba bubaha amahame yayo akiranuka mu buryo bwimbitse, ni bo bonyine bashobora kugira amahoro (Abaroma 15:33).—1/10, ipaji ya 11.
◻ Ni gute Yozefu yaje kugira imbaraga zo mu rwego rw’umuco zo guhakanira umugore wa Potifari uko bwije n’uko bukeye?
◻ Yozefu yahaga agaciro cyane imishyikirano yari afitanye na Yehova kuruta uko yahaga agaciro ibinezeza by’akanya gato. Byongeye kandi, n’ubwo Yozefu atagengwaga n’amategeko y’Imana yanditswe, yari asobanukiwe neza amahame mbwirizamuco (Itangiriro 39:9).—1/10, ipaji ya 29.
◻ Kuba twiteguye kubabarira abavandimwe bacu ni iby’ingenzi mu rugero rungana iki?
Kuba twakwiringira ko Imana izakomeza kutubabarira, ahanini bishingiye ku kuba twiteguye kubabarira abandi (Matayo 6:12, 14; Luka 11:4).—15/10, ipaji ya 17.
◻ Ni ibihe byaha byerekezwaho muri Matayo 18:15-17 kandi se ni iki kibigaragaza?
Ibyaha Yesu yashakaga kuvuga byari ibyaha bikomeye bihagije, ku buryo byashoboraga gutuma uwabikoze afatwa nk’“umupagani cyangwa umukoresha w’ikoro.” Abayahudi ntibashoboraga gusabana n’Abanyamahanga, kandi birindaga rwose kwifatanya n’abakoresha b’ikoro. Bityo rero, amagambo avugwa muri Matayo 18:15-17 yerekezaga ku byaha bikomeye, aho kuba ibikorwa byoroheje byo kubabaza cyangwa gukomeretsa umuntu mu byiyumvo mu buryo bwa bwite, ibikorwa ushobora kubabarira kandi ukibagirwa gusa (Matayo 18:21, 22).—15/10, ipaji ya 19.
◻ Gukunda Ijambo ry’Imana by’ukuri bikubiyemo iki?
Gukunda Ijambo ry’Imana bituma umuntu abaho mu buryo buhuje n’ibyo risaba (Zaburi 119:97, 101, 105). Ibyo bisaba ko umuntu ahora ahindura imitekerereze ye n’uburyo bwe bwo kubaho.—1/11, ipaji ya 14.
◻ Kubera ko Yehova yaduhaye ibintu byinshi cyane, ni iki dushobora kwitura Umwami ukomeye cyane kurusha abandi akaba ari na Nyir’ugutanga ukomeye?
Bibiliya ihishura ko impano nziza cyane kurusha izindi dushobora guha Yehova ari “igitambo cy’ishimwe” (Abaheburayo 13:15). Kubera iki? Kubera ko icyo gitambo gifitanye isano ritaziguye no kurokora ubuzima, icyo akaba ari cyo kintu gihangayikishije Yehova muri iki gihe cy’imperuka (Ezekiyeli 18:23).—1/11, ipaji ya 21.
◻ Ni iki Salomo yashakaga kuvuga ubwo yandikaga ati “amagambo y’abanyabwenge ameze nk’ibihosho” (Umubwiriza 12:11)?
Amagambo y’abantu bafite ubwenge buva ku Mana ashishikariza abasomyi cyangwa abayateze amatwi kugira amajyambere mu buryo buhuje n’ayo magambo arangwa n’ubwenge yumviswe cyangwa yasomwe.—15/11, ipaji ya 21.
◻ Kujijuka kuva ku Mana bisobanura iki?
Ni ukugira ubushobozi bwo gutandukanya icyiza n’ikibi, hanyuma ugahitamo inzira iboneye. Kwiga no gushyira mu bikorwa Ijambo ry’Imana bituma tujijuka.—15/11, ipaji ya 25.
◻ Kuba umuntu yiteguye kwemera inshingano byagombye kujyanirana n’iki (1 Timoteyo 3:1)?
Ibyo bigomba kujyanirana no gufata imyanzuro ishyize mu gaciro. Nta muntu wagombye kwirundaho inshingano nyinshi cyane ku buryo byatuma atakaza ibyishimo mu murimo wa Yehova. Kugira umutima ukunze birashimwa, ariko kandi, kugira umutima ukunze na byo bigomba kugaragaza ukwiyoroshya no ‘kuba muzima mu bwenge’ (Tito 2:12, NW; Ibyahishuwe 3:15, 16).—1/12, ipaji ya 28.
◻ Ni gute ababyeyi bashobora guhangana n’ikibazo cy’ingorabahizi cyo kurera?
Imana igira ababyeyi inama yo kubera abana babo urugero, bakababera incuti, bagashyikirana na bo kandi bakabigisha (Gutegeka 6:6, 7).—1/12, ipaji ya 32.