ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w99 15/12 pp. 26-29
  • Galeedi Yohereza Abamisiyonari “Kugeza ku Mpera y’Isi”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Galeedi Yohereza Abamisiyonari “Kugeza ku Mpera y’Isi”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Mujye Mukorera Yehova na Bagenzi Banyu Muri Abizerwa
  • Abarimu Batanga Inama Zisusurutsa
  • Abamisiyonari b’Inararibonye Batanga Icyizere
  • Kwirinda Icyago Cyica mu Buryo bw’Umwuka
  • Abantu baza i Galeedi basunitswe n’umutima ukunze
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Bashishikarijwe gukora umurimo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Umunsi wo gutanga impamyabumenyi wari umunsi mwiza cyane
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • Umunsi w’Ibyishimo wo Guha Impamyabumenyi Abize Ishuri rya 104 rya Galeedi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
w99 15/12 pp. 26-29

Galeedi Yohereza Abamisiyonari “Kugeza ku Mpera y’Isi”

UBU hashize imyaka isaga 50 Ishuri rya Bibiliya rya Galeedi rya Watchtower ryohereza abamisiyonari. Ku itariki ya 11 Nzeri 1999, abanyeshuri bize mu ishuri rya 107 rya Galeedi bahawe impamyabumenyi. Ryari rigizwe n’abanyeshuri 48 bakomoka mu bihugu 11, kandi abo banyeshuri boherejwe gukorera umurimo mu bihugu 24 bitandukanye. Baziyongera ku bandi bamisiyonari babarirwa mu bihumbi, bagize uruhare rugaragara mu gusohoza amagambo ya nyuma Yesu yavuze mbere y’uko azamuka akajya mu ijuru. Yahanuye ko abigishwa be bari ‘kuzaba abagabo bo kumuhamya kugeza ku mpera y’isi.’​—Ibyakozwe 1:8.

Porogaramu yo gutanga impamyabumenyi yabereye mu Kigo cya Watchtower Gikorerwamo Imirimo Irebana no Kwigisha kiri i Patterson, ho muri leta ya New York, byari ibirori bihebuje byabereye ahantu heza cyane. Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi bari bishimiye cyane kuba mu bateranye hari harimo bene wabo, incuti za bugufi hamwe n’abashyitsi bari batumiwe. Habariwemo n’abateze amatwi kandi bakareba iyo porogaramu kuri videwo bari mu mazu y’i Brooklyn na Wallkill, abakurikiranye iyo porogaramu bose hamwe bari 4.992.

Mujye Mukorera Yehova na Bagenzi Banyu Muri Abizerwa

“Ni Nde Uri ku Ruhande rwa Yehova?” Uwo ni wo wari umutwe w’amagambo abimbura yavuzwe na Carey Barber, umwe mu bagize Inteko Nyobozi akaba ari na we wari uhagarariye iyo porogaramu yo gutanga impamyabumenyi. Yasobanuye ko icyo ari cyo kibazo Abisirayeli bo mu gihe cya Mose bari bahanganye na cyo. Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi hamwe n’abari bateranye bibukijwe ko benshi mu Bisirayeli batakaje ubuzima bwabo mu butayu bitewe n’uko batagumye ku ruhande rwa Yehova mu budahemuka. Bamaze kugwa mu cyaha cyo gusenga ibigirwamana, ‘bicajwe no kurya no kunywa, bahagurutswa no gukina’ (Kuva 32:1-29). Yesu yaburiye Abakristo ibihereranye n’akaga nk’ako agira ati “mwirinde, imitima yanyu ye kuremererwa n’ivutu no gusinda n’amaganya y’iyi si, uwo munsi ukazabatungura.”​—Luka 21:34-36.

Uwatanze disikuru yakurikiyeho, ari we Gene Smalley, wo mu Rwego Rushinzwe Ubwanditsi yabajije abanyeshuri bahawe impamyabumenyi ati “Mbese, Muzamera nk’Umuti Woroshya ububabare?” Yasobanuye ko ijambo ry’Ikigiriki pa·re·go·riʹa, ryinjijwe mu rurimi rw’Icyongereza, rikaba ari izina ry’uruvange rw’imiti yoroshya ububabare. Icyakora, intumwa Pawulo yakoresheje iryo jambo ry’Ikigiriki mu Bakolosayi 4:11 ashaka gusobanura uko abakozi bagenzi be bari bameze. Muri Bibiliya yitwa New World Translation, iryo jambo rihindurwa ngo “ubufasha bukomeza.”

Abamisiyonari bahawe impamyabumenyi bashobora kuba imiti yoroshya ububabare yo muri iki gihe mu buryo bufatika, binyuriye mu kubera abavandimwe na bashiki bacu bo mu turere boherejwemo ubufasha bubakomeza babigiranye ukwicisha bugufi, kandi bakagaragaza umwuka w’ubufatanye n’urukundo mu gihe bari kumwe n’abamisiyonari bagenzi babo.

Daniel Sydlik, akaba ari umwe mu bagize Inteko Nyobozi yakurikiyeho, atanga disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Itegeko rya Zahabu Rigomba Kutuyobora mu Mibereho Yacu.” Yasobanuye ko ihame ryo mu rwego rwo hejuru ryatanzwe na Yesu muri Matayo 7:12 rigira riti “ibyo mushaka ko abantu babagirira byose, mube ari ko mubagirira namwe,” rikubiyemo no gukorera abandi ibintu byiza, aho kwirinda gusa gukora ibintu byabagirira nabi.

Kugira ngo ibyo umuntu abikore mu buryo bugira ingaruka nziza, hari ibintu bitatu bisabwa: kugira ijisho ribona, kugira umutima wishyira mu mwanya w’abandi no kwihutira kubagoboka. Yabivuze mu magambo ahinnye ati “niba twumva twifuza gufasha, twagombye guhita dufasha ako kanya. Tugomba gushyiraho imihati y’inyongera kugira ngo dukorere abandi ibyo twifuza ko badukorera.” Cyane cyane ibyo ni ko byagombye kumera ku bamisiyonari bajya mu bindi bihugu gufasha abantu gukurikiza Ubukristo bw’ukuri.

Abarimu Batanga Inama Zisusurutsa

Umwarimu wo mu ishuri rya Galeedi witwa Karl Adams yateye abamisiyonari bahawe impamyabumenyi inkunga yo “Gukomeza Gukura.” Mu buhe buryo? Mbere na mbere, ni ugukura mu bumenyi hamwe n’ubushobozi bwo kubukoresha neza. I Galeedi, abanyeshuri bize ukuntu bakora ubushakashatsi kugira ngo bamenye ibintu runaka hamwe n’imimerere ifitanye isano n’inkuru za Bibiliya. Batewe inkunga yo gusuzuma ukuntu buri nkuru yagira ingaruka ku mibereho yabo. Basabwe gukomeza kubigenza batyo.

Umuvandimwe Adams yagize ati “icya kabiri, mukomeze gukura mu rukundo. Urukundo ni ikintu gikura iyo kigaburiwe neza. Iyo rutitaweho, rushobora gupfa” (Abafilipi 1:9). Ubu noneho kubera ko ari abamisiyonari, bazakenera gukura mu rukundo mu mimerere inyuranye. Hanyuma icya gatatu, ni “ugukomeza gukura mu birebana n’ubuntu butagereranywa hamwe n’ubumenyi ku byerekeye Umwami n’Umukiza wacu Yesu Kristo” (2 Petero 3:18). Uwatangaga iyo disikuru yagize ati “iyo ni ineza ihebuje Yehova yagaragaje binyuriye ku Mwana we. Uko tugenda turushaho gufatana uburemere iyo neza itagereranywa, ni na ko ibyishimo tubonera ku gukora ibyo Imana ishaka no mu gusohoza ibyo yadushinze gukora bigenda byiyongera.”

Undi mwarimu wo mu ishuri rya Galeedi witwa Mark Noumair, yatanze disikuru ifite umutwe uvuga ngo “Emera Imimerere Igoranye Ubigiranye Urukundo, Kandi Ushobora Kuyihanganira.” Yatanze inama igira iti “mwitoze kwemera imimerere igoranye yo mu mibereho y’ubumisiyonari mubigiranye urukundo, kandi muzashobora kuyihanganira. Yehova acyaha abo akunda gusa. Ndetse n’ubwo waba wumva ko inama runaka yatanzwe nabi, isa n’aho ari ukukubonerana cyangwa warenganye, urukundo ukunda Yehova hamwe n’imishyikirano mufitanye bizagufasha kuyemera.”

Umuvandimwe Noumair yagaragaje ko umurimo w’ubumisiyonari ukubiyemo imirimo myinshi. “Ariko umurimo udakorana urukundo uzatuma uba umurakare. Mu gihe waba udafite urukundo, imirimo yawe yo mu rugo​—urugero nko guteka, guhaha, kuronga imbuto, guteka amazi​—ishobora gutuma utakaza ibyishimo cyane. Ugomba kubanza ukibaza uti ‘kuki ndimo nkora iyi mirimo?’ Ubwo niba igisubizo wiha ari ikigira kiti ‘imihati yanjye igira uruhare mu gutuma bagenzi banjye b’abamisiyonari bagira amagara mazima n’ibyishimo,’ icyo gihe kuyemera ntibizakugora.” Muri make, yabateye inkunga agira ati “byaba ari ukwemera gucyahwa, gusohoza ibyo mwiyemeje mu murimo w’ubumisiyonari cyangwa se gukemura ubwumvikane buke, kubikorana urukundo bizatuma mushobora kwihangana mu murimo wanyu. ‘Urukundo nta bwo ruzashira.’”​—1 Abakorinto 13:8.

Umwarimu wo mu ishuri rya Galeedi witwa Wallace Liverance yakurikiyeho ayobora ibiganiro byibandaga ku bintu runaka bishimishije abanyeshuri babonye igihe bakoranaga n’amatorero yo muri ako karere. Uretse kujya ku nzu n’inzu, bakoresheje imyitozo bahawe mu murimo w’ubumisiyonari mu gushakisha abantu aho imodoka zihagarara, mu mazu bameseramo, aho za gari ya moshi zihagarara n’ahandi.

Abamisiyonari b’Inararibonye Batanga Icyizere

Mu gihe abamisiyonari bashya boherejwe mu gihugu cy’amahanga, mbese, hari impamvu yo guhangayika? Mbese, bashobora guhangana n’ibibazo by’ingorabahizi bihereranye n’umurimo wo mu mahanga? Ni iki ibiro by’amashami bikora kugira ngo bifashe abo bashya kugira icyo bageraho? Mu gusubiza ibyo bibazo hamwe n’ibindi, uwitwa Steven Lett, wo mu Rwego Rushinzwe Umurimo, hamwe na David Splane wo mu Rwego Rushinzwe Ubwanditsi, bagize icyo babaza abavandimwe icyo gihe barimo bakurikirana inyigisho mu ishuri rigenewe abagize komite y’ishami mu Kigo cya Watchtower Gikorerwamo Imirimo Irebana no Kwigisha. Abo bavandimwe babajijwe bakora muri za komite z’ishami muri Hisipaniya, Hong Kong, Liberiya, Benin, Madagascar, Brezili no mu Buyapani.

Abo bagaragu ba Yehova b’inararibonye, benshi muri bo bakaba bamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo bakora umurimo w’ubumisiyonari, bagaruriye icyizere abanyeshuri bahawe impamyabumenyi hamwe n’ababyeyi babo n’abavandimwe babo bari bateraniye aho. Bahereye ku byababayeho bo ubwabo no ku byabaye ku bamisiyonari bagenzi babo, bagaragaje ko ibibazo n’imihangayiko bishobora gukemurwa mu buryo bugira ingaruka nziza. Uwitwa Raimo Kuokkanen, akaba ari umumisiyonari muri Madagascar, yababwiye ko ikibazo bahangana na cyo gishobora kuba ari ikibazo cy’ingutu, “ariko gishobora gukemurwa, kandi Sosayiti iradufasha.” Uwitwa Östen Gustavsson ubu akaba akorera muri Brezili yagize ati “ntitwahisemo aho tujya gukorera umurimo, ahubwo twarahahawe. Bityo rero, twiyemeje gukora uko dushoboye kose kugira ngo tuhagume.” Uwitwa James Linton, akaba akorera mu Buyapani, yavuze ko icyamufashije ari “uko yari ari kumwe n’abavandimwe bari basanzwe bakora umurimo w’ubumisiyonari.” Umurimo w’ubumisiyonari ni uburyo butera ibyishimo no kunyurwa bwo gukorera Yehova no kwita ku ntama ze.

Kwirinda Icyago Cyica mu Buryo bw’Umwuka

Theodore Jaracz, akaba ari umwe mu bagize Inteko Nyobozi, na we ubwe akaba yarahawe impamyabumenyi mu ishuri rya karindwi rya Galeedi mu mwaka wa 1946, yatanze disikuru isoza yari ifite umutwe uvuga ngo “Ikibazo cy’Ingorabahizi cyo Gukomeza Kuba Muzima mu Buryo bw’Umwuka.” Mbere na mbere yabanje kwemera ko mu duce tunyuranye tw’isi haba ibikorwa by’agahomamunwa biteye ubwoba, hanyuma agaragaza ko mu by’ukuri amakuba akomeye kurushaho arimo agera ku bantu.

Umuvandimwe Jaracz yerekeje kuri Zaburi ya 91, maze asobanura “mugiga” no “kurimbura” byatumye abantu babarirwa muri za miriyoni badukikije baremba mu buryo bw’umwuka kandi bagapfa. Diyabule hamwe na gahunda ye mbi bakoresheje poropagande zimeze nka mugiga, zishingiye ku kugwiza ubuhanga bw’isi no gukunda ubutunzi, kugira ngo ace intege kandi yice mu buryo bw’umwuka, ariko Yehova atwizeza ko icyo cyago kitazegera umuntu wese “uba mu rwihisho rw’Isumbabyose.”​—Zaburi 91:1-7.

Umuvandimwe Jaracz yagize ati “ikibazo cy’ingorabahizi ni igihereranye no gukomeza kuba muzima mu kwizera; umuntu agakomeza kwibera ahantu hari umutekano. Ntidushobora kumera nk’abakobanyi ‘badafite imimerere myiza yo mu buryo bw’umwuka.’ Ubu muri iki gihe icyo ni ikibazo gikomeye. Ni cyo kibazo twese abari mu muteguro duhanganye na cyo. Nanone kandi, mushobora kuzahura na cyo mu murimo wanyu w’ubumisiyonari” (Yuda 18, 19). Ariko abamisiyonari bahawe impamyabumenyi babwiwe ko mu buryo bugira ingaruka nziza bashobora gukomeza kugira imimerere myiza yo mu buryo bw’umwuka aho bazoherezwa gukorera umurimo. Batewe inkunga yo gusuzuma ibintu runaka, urugero nk’ukuntu abavandimwe bacu bihangana mu Burusiya, muri Aziya no mu bihugu byo muri Afurika​—n’ubwo umurimo uba warabuzanyijwe, hari itotezwa rikaze, gukobwa, poropagande zikorwa n’abatemera ko Imana ibaho hamwe n’ibirego by’ibinyoma. Kandi incuro nyinshi usanga hiyongeraho n’ibibazo byo mu buryo bw’umubiri, biterwa n’ubushyamirane bushingiye ku ivangura ry’amoko, hamwe no kubura ibintu bya ngombwa mu buzima.

Mu gihe hari icyuho mu mimerere yo mu buryo bw’umwuka, “biba ngombwa kwerekeza imihati ku mpamvu zateye icyo kibazo, hanyuma umuntu agashakisha uko yagikemura yifashishije inama zo mu Ijambo ry’Imana.” Hatanzwe ingero zishingiye kuri Bibiliya. Yosuwa yatewe inkunga yo gusoma bucece buri munsi igitabo yari afite cy’Amategeko (Yosuwa 1:8). Ubwo babonaga igitabo cy’Amategeko mu gihe cya Yosiya, Yehova yabahaye imigisha bitewe n’ukuntu bashyize mu bikorwa inama zacyo ari abizerwa (2 Abami 23:2, 3). Timoteyo yari azi inyandiko zera uhereye igihe yari akiri muto (2 Timoteyo 3:14, 15). Abantu b’i Beroya bakoraga ibirenze ibyo gutega amatwi bashishikaye gusa; bavugwaho ko “bari beza” bitewe n’uko basuzumaga Ibyanditswe buri munsi (Ibyakozwe 17:10, 11). Kandi Yesu Kristo ni we rugero ruhebuje rw’umuntu wari uzi Ijambo ry’Imana kandi akarikoresha.​—Matayo 4:1-11.

Mu gusoza, Umuvandimwe Jaracz yateye inkunga mu buryo bususurutsa abo bamisiyonari bashya agira ati “ubu mwiteguye gusohoza umurimo wanyu w’ubumisiyonari. Kandi mugiye kujya mu bihugu by’amahanga, mu mahanga koko, mu bice byinshi binyuranye by’isi. Niduhura n’ikibazo cy’ingorabahizi gihereranye no gukomeza kuba bazima mu buryo bw’umwuka, icyo gihe ntituzareka ngo hagire ikintu icyo ari cyo cyose kiturangaza, ngo kitubuze gusohoza ibyo twiyemeje gukora. Mugiye kubwiriza mubigiranye umwete, musunikire abandi kwigana ukwizera kwanyu, kandi tuzajya dufatanya namwe gusenga dusaba ko abo muzigisha Yehova yazabagira bazima nk’uko yatugize bazima. Uko ni ko kandi abandi benshi kurushaho bagiye gucika amakuba yo mu buryo bw’umwuka ubu arimo aca ibintu hirya no hino ku isi. Bazifatanya natwe ari benshi kurushaho mu gukora ibyo Yehova ashaka. Kandi twifuza ko Yehova yabaha umugisha kugira ngo muzabigereho.”

Uwari uhagarariye iyo porogaramu amaze gusoma intashyo zaturutse mu bihugu binyuranye byo hirya no hino ku isi, igihe cyo guha abanyeshuri barangiza impamyabumenyi zabo cyari kigeze. Hanyuma, hakurikiyeho gusoma ibaruwa ishishikaje yo gushimira yanditswe n’abo banyeshuri. Mbega ukuntu bashimiraga Yehova hamwe n’umuteguro we ku bwo kuba barahawe imyitozo yihariye hamwe n’aho bari bagiye gukorera umurimo ari abamisiyonari, bagiye “ku mpera y’isi”!​—Ibyakozwe 1:8.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 29]

Imibare Ivuga Ibihereranye n’Abize Muri Iryo Shuri

Umubare w’ibihugu bakomokamo: 11

Umubare w’ibihugu boherejwemo: 24

Umubare w’abanyeshuri: 48

Umubare w’abagabo n’abagore bashakanye: 24

Mwayeni y’imyaka yabo: 34

Mwayeni y’imyaka bamaze mu kuri: 17

Mwayeni y’imyaka bamaze mu murimo w’igihe cyose: 12

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Abize mu Ishuri rya 107 rya Bibiliya rya Galeedi rya Watchtower

Mu rutonde rukurikira, imibare igaragaza imirongo uhereye imbere ugana inyuma, n’amazina yashyizwe ku rutonde uhereye ibumoso ugana iburyo

1. Peralta, C.; Hollenbeck, B.; Shaw, R.; Hassan, N.; Martin, D.; Hutchinson, A. 2. Edwards, L.; Vezer, T.; Ceruti, Q.; Entzminger, G.; D’Aloise, L.; Baglieri, L. 3. Knight, P.; Krause, A.; Kasuske, D.; Rose, M.; Friedl, K.; Nieto, R. 4. Rose, E.; Backus, T.; Talley, S.; Humbert, D.; Bernhardt, A.; Peralta, M. 5. D’Aloise, A.; Humbert, D.; Dunn, H.; Gatling, G.; Shaw, J.; Ceruti, M. 6. Baglieri, S.; Krause, J.; Hollenbeck, T.; Martin, M.; Bernhardt, J.; Hutchinson, M. 7. Backus, A.; Dunn, O.; Gatling, T.; Vezer, R.; Knight, P.; Hassan, O. 8. Nieto, C.; Talley, M.; Friedl, D.; Kasuske, A.; Edwards, J.; Entzminger, M.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze