ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w13 1/7 p. 6
  • Ese wagirira icyizere idini ryataye umuco?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese wagirira icyizere idini ryataye umuco?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • ICYO BIBILIYA YIGISHA
  • BYIFASHE BITE KU BAHAMYA BA YEHOVA?
  • Idini Yawe Ifite Akamaro Rwose
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
  • Ese hari idini wagirira icyizere?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Mbese, Waba Warabonye Idini ry’Ukuri?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1995
  • Iherezo ry’idini ry’ikinyoma riregereje
    Iherezo ry’idini ry’ikinyoma riregereje
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
w13 1/7 p. 6

Ese wagirira icyizere idini ryataye umuco?

Sylvia ukora mu by’ubuvuzi yaravuze ati “muri kaminuza niganaga n’abantu benshi bavugaga ko ari abanyedini, ariko bagakopera kandi bagakoresha ibiyobyabwenge. Kuba bari abanyedini nta cyo byari bibamariye.”

Umugabo witwa Lionel yaravuze ati “abakozi dukorana bavuga ko barwaye kandi ari bazima. Nubwo ari abanyedini, idini nta cyo ribamariye. Ni abanyedini ku izina gusa.”

Nubwo abantu benshi bari mu madini, ayo madini ntagira uruhare rukomeye mu kubatoza kuyoborwa n’amahame mbwirizamuco mu mibereho yabo. Muri iki gihe abenshi “bafite ishusho yo kwiyegurira Imana,” ariko ‘ntibemera imbaraga zako’ (2 Timoteyo 3:5). Abayobozi b’amadini yabo ntibabaha urugero rwiza, kandi ntibabagira inama zirebana n’iby’umuco zishingiye ku Byanditswe. Ngiyo impamvu ituma abantu benshi bumva ko Imana idashishikazwa n’imyifatire yabo.

ICYO BIBILIYA YIGISHA

Bibiliya igaragaza ko imyitwarire yacu ishobora gushimisha Imana cyangwa ikayibabaza. Iyo Abisirayeli ba kera bayigomekagaho, ‘byarayibabazaga’ (Zaburi 78:40). Ariko iyo umunyabyaha umwe yihannye by’ukuri agahinduka, ‘mu ijuru haba ibyishimo’ (Luka 15:7). Iyo umuntu ashimishijwe n’imico myiza ya Data wo mu ijuru bituma arushaho gukunda Imana, ibyo na byo bikamushishikariza gukunda ibyo ikunda no kwanga ibyo yanga.—Amosi 5:15.

BYIFASHE BITE KU BAHAMYA BA YEHOVA?

Hari ikinyamakuru cyo muri leta ya Utah muri Amerika, cyavuze ko Abahamya ba Yehova “batoza imiryango kubana neza, kandi bagafasha abandi kuba abaturage beza kandi b’inyangamugayo” (Deseret News of Salt Lake City). Icyo kinyamakuru cyunzemo kiti “abayoboke babo bakurikiza amahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru. Bemera badashidikanya ko kunywa itabi, ubusinzi, gukoresha ibiyobyabwenge, urusimbi, ubusambanyi no kuryamana kw’abahuje ibitsina, byangiza imishyikirano bafitanye n’Imana.”

Ese abayobozi b’amadini bafashije abayoboke babo gukurikiza amahame y’Imana agenga iby’umuco?

Kumenya imico y’Imana byafashije bite Abahamya ba Yehova? Sylvia wavuzwe mu ntangiriro y’iyi ngingo yaravuze ati “uburiganya mu by’ubuvuzi burogeye, kandi kubwishoramo biroroshye cyane. Ariko kuba nsobanukiwe uko Yehovaa abibona bimfasha gukora ibyiza. Mfite ibyishimo n’amahoro yo mu mutima.” Sylvia yemera adashidikanya ko kuba akurikiza amahame y’idini rye, byatumye imibereho ye irushaho kuba myiza.

a Bibiliya igaragaza ko Yehova ari izina ry’Imana.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze