Mbese, Ujya Utanga Ibitekerezo Bishingiye ku Byanditswe?
1 Umusirikare w’inararibonye ajya ku rugamba yitwaje intwaro zose kandi yizeye ko afite uburinzi. Umufundi w’umuhanga witegura kujya gukora ku mushinga ukomeye wo kubaka, azajyana ibikoresho akeneye kugira ngo abone uko arangiza umurimo. Umugaragu wa Yehova uri mu murimo wo kubwiriza aba afite “inkota” ye mu ntoki kandi akayikoreshanya ubuhanga igihe cyose abonye uburyo (Ef 6:17). Mbese, wowe ni uko ujya ubigenza? Mu gihe uri ku murimo, mbese, ujya ureka Ijambo ry’Imana kugira ngo rivuge bityo umwuka wera ushobore kugera ku mitima y’abaryumva?—Imig 8:1, 6.
2 Kubwiriza si umurimo uhora woroshye. Mu mafasi amwe n’amwe, nta bwo abantu bakunze kuba bari imuhira, kandi abo dusanzeyo na bo ugasanga bahuze, bityo bigatuma hataboneka umwanya uhagije wo kugirana na bo ibiganiro birambuye kuri Bibiliya. Ubwo Bibiliya ari cyo gitabo cyacu cy’ingenzi twifashisha, ni gute dushobora kurushaho kugikoresha kugira ngo dutume ubutumwa bwacyo bwahumetswe bugira ingaruka ku baduteze amatwi?
3 Igihe Cyose Habonetse Uburyo: Twakwishimira gukoresha Bibiliya kuri buri rugo kugira ngo dushishikaze nyir’inzu. Tugomba kuba twabyiteguye tutitaye ku gitabo turi butange. Niba uwo muntu ahuze kandi igihe kikaba ari gito ku buryo kitatuma turambura Bililiya kugira ngo dusome umurongo w’Ibyanditswe umwe cyangwa ibiri, mbese, ushobora kuvuga cyangwa gutanga ubusobonuro bw’umurongo w’Ibyanditswe mbere yo kumuha igitabo? Ibyo byonyine bishobora gutuma uwo muntu ahugukira kugutega amatwi. Muri ubwo buryo, uzaba uhaye urubuga Ijambo ry’Imana kugira ngo rivuge.—Heb 4:12.
4 Mu Gihe Twasubiye Gusura: Twagombye kubanza kwitegura mbere yo gusubira gusura. Akenshi ariko, havuka ibibazo bihereranye n’ingingo tutateguye. Icyo gihe ni bwo igitabo Comment raisonner à partir des Ecritures gishobora kugaragara ko ari igikoresho cy’agaciro. Mu gihe tuvuga cyangwa dusoma imirongo y’Ibyanditswe yakoreshejwe mu gitabo Comment raisonner, bizatuma abantu bashobora kubona ko turi abakozi b’Imana, kandi ko tutari abagoreka Ijambo.—2 Kor 2:17.
5 Mu gihe dusubiye gusura aho tutigeze tuganira ku ngingo iyi n’iyi, dushobora guhita turambura igitabo Comment raisonner ku ngingo ikwiriye, nko ku mutwe uvuga ngo “Yesu Kristo,” “Iminsi y’Imperuka,” cyangwa “Umuzuko,” maze tugakoresha umwe mu mitwe mito kugira ngo dutangize ibiganiro. Dushobora gusaba ba nyir’inzu gusoma imirongo imwe n’imwe y’Ibyanditswe muri Bibiliya zabo. Muri ubwo buryo, Bibiliya izababera Ijambo rizima, maze umwuka wera wa Yehova ubone uko ubakoreraho niba bakwiriye koko.
6 Inshingano dufite yo kubwiriza ubutumwa bwiza no kuburira ababi irakomeye cyane. Ubwo butumwa ni ubwa Yehova, nta bwo ari ubwacu. Rero, reka Ijambo rye, ari yo nkota y’umwuka, rigufashe.