Fasha Abigishwa ba Bibiliya Kugira ngo [Bamenye] Gutegura Icyigisho Cyabo
1 Abigishwa ba Bibiliya bategura icyigisho cyabo buri cyumweru, baba bagaragaza ko bashimishijwe by’ukuri n’icyo cyigisho, kandi ubusanzwe bagira amajyambere vuba vuba kurusha abadategura. Rimwe na rimwe, umwigishwa ashobora kudategura bitewe n’uko atazi uko bategura. Icyo gihe, byaba ari ngombwa kumwigisha uko yategura. Ni gute ibyo bishobora gukorwa?
2 Kuva mugitangira, jya ufata umwanya muto wo kugenzura niba uwo mwigishwa asobanukirwa ko gutegura ari uburyo bwo kwiyigisha ku giti cye. Icyakora, n’ubwo abantu benshi bazi gusoma, nta bwo bigishijwe uburyo bwo kwiga. Amapaji ya 33-43 yo mu gitabo Manuel pour l’École du ministère théocratique atanga ibitekerezo byinshi by’ingirakamaro ushobora gufashisha uwo mwigishwa igihe bikenewe.
3 Ereka Uwo Mwigishwa Agaciro k’Icyigisho: Ushobora kwereka uwo mwigishwa igitabo cyawe ukoresha mu cyigisho washyizemo utumenyetso cyangwa waciyemo uturongo ku magambo n’interuro by’ingenzi. Mwereke ukuntu guterera akajisho kuri utwo tumenyetso bishobora guhita bimwibutsa ibitekerezo yashobora kuvuga mu magambo ye bwite. Bityo, bizatuma adashaka gusoma ibisubizo byose mu gitabo mu gihe asubiza ibibazo. Amenyerejwe muri ubwo buryo bukwiriye kuva agitangira, byatuma mu gihe gito ajya atanga ibisubizo bifite ireme mu materaniro y’itorero. Ibisubizo bye bizagaragaza ko yishimiye kandi ko asobanukiwe mu buryo bwimbitse ibintu birimo byigwa.
4 Mwigishe Gukoresha Bibiliya: Umwigishwa akeneye kumenya uburyo bwo kubona imirongo y’Ibyanditswe yerekejweho ibitekerezo mu ngingo y’icyigisho. Mu gihe azashobora kubikora mu buryo bunonosoye, azarushaho kwishimira byimazeyo ko ari umwigisha wa Bibiliya koko. N’ubwo mu mizo ya mbere ashobora gukenera gukoresha urutonde rw’ibitabo bya Bibiliya ruri ku mpapuro zayo zibanza, umwigishwa yagombye guterwa inkunga kugira ngo amenye uko ibtabo 66 bigize Bibiliya bikurikirana. Mu gihe ashaka kandi asoma umurongo w’Ibyanditswe, mufashe gutahura agace kawo gatsindagiriza igitekerezo cyatanzwe muri paragarafu irimo isuzumwa kandi ye gutandukira ngo ajye ku gace kadafite aho gahuriye n’icyo cyigisho.
5 Tera umwigishwa inkunga yo gusoma Bibiliya yose ukurikije uko agenda agira amajyambere. Tsindagiriza ko Bibiliya yose uko yakabaye ari Ijambo ry’Imana, kandi ko Abakristo b’ukuri bagomba kuryigaburira mu buryo bw’umwuka.—Mat 4:4; 2 Tim 3:16, 17.
6 Mwereke Izindi Mfashanyigisho za Gitewokarasi: Mu gihe uwo mwigishwa atera imbere mu buryo bugaragara, ashobora gutangira gukoresha izindi mfashanyigisho za gitewokarasi. Ubigiranye ubushishozi, mutere inkunga yo gushaka ibitekerezo by’inyongera mu bitabo by’imfashanyigisho bya Sosayiti yagiye amenya mu gihe yajyaga mu materaniro y’itorero. Mwigishe uko bakoresha imigereka yihariye ya Traduction du monde nouveau, urugero nk’ahari urutonde rw’amagambo y’ingenzi ari muri Bibiliya. Mu gihe atangiye kwegeranya ibitabo bya gitewokarasi mu bubiko bwe bwite, mwereke uburyo bwo gukoresha ibitabo nka Concordance, Comment raisonner, za Index n’imibumbe ya Insight.
7 Nitwigisha abigishwa ba Bibiliya uko bategura icyigisho cyabo cya Bibiliya, tuzaba tubahaye ibibakwiriye byose kugira ngo bakomeze kujya mbere mu kuri baba abigishwa ba Bibiliya bashoboye, ndetse na nyuma y’uko icyigisho cyabo cya bwite cyo mu rugo kizaba kirangiye.