Bibiliya—Isoko y’Ihumure n’Ibyiringiro mu Isi Ivurunganye
1 Iyi si ituma abantu batsikamirwa n’ibibazo bikomeye cyane kandi igatuma bakenera ihumure n’ibyiringiro. Bibiliya ni yo soko yonyine y’ihumure nyakuri. Itanga ibyiringiro by’isi nshya iyo gukiranuka kuzabamo (Rom 15:4; 2 Pet 3:13). Igitabo cyitwa Insight, umubumbe wa 1, ku ipaji ya 311, kigira kiti “iyo tutaza kugira Bibiliya ntitwari kumenya Yehova, ntitwari kumenya inyungu zitangaje ziva ku gitambo cy’incungu cya Kristo, kandi ntitwari gusobanukirwa ibisabwa kuzuzwa kugira ngo tubone ubuzima bw’iteka, twaba turi mu bategetsi b’Ubwami bw’Imana bukiranuka, cyangwa abayoboke babwo munsi y’ubutware bwabwo.”
2 Muri Mata, tuzerekeza ibitekerezo byacu mu buryo bwihariye ku ruhare Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya, rigira mu gufasha abantu guhangana n’ibibazo bibatsikamiye biterwa n’iyi si. Tuzatanga Les Saintes Ecritures—Traduction du monde nouveau hamwe n’igitabo Biblia—Neno la Mungu au la Binadamu? Ni iki dushobora kuvuga kizafasha abantu biteguye kutwumva kugira ngo bamenye agaciro ka Bibiliya?
3 Nyuma yo kwimenyekanisha, ushobora kuvuga uti
◼ “Birashoboka ko waba wemera ko twugarijwe n’ibibazo bishaka kutuvutsa amahoro yacu y’ubwenge. Ni hehe twabona inama z’ingirakamaro zatwereka ukuntu twahangana n’ibyo bibazo? [Reka agire icyo abivugaho.] Nabonye ko Bibiliya iduha icyizere kubera ko itwigisha uko twagira ibyishimo. [Soma Luka 11:28.] Intego y’umurimo wacu ni iyo gutera abantu inkunga yo gusoma Bibiliya kugira ngo bungukirwe n’inyigisho zayo. Iki gitabo cy’imfashanyigisho ya Bibiliya kivuga ngo, Biblia—Neno la Mungu au la Binadamu?, gishobora kugufasha kubigeraho. Reba icyo ivuga ku bihereranye n’igitera ibyinshi mu bibazo biri mu isi.” Soma interuro ya kabiri ya paragarafu ya 9 ku ipaji ya 187. Ndetse, ushobora gusoza usoma muri Yeremiya 17:9 mbere yo gutanga igitabo.
4 Ushobora guhitamo gukoresha uburyo bwo gutangiza ibiganiro bworoheje nk’ubu bukurikira:
◼ “Turishimira gutera abantu inkunga yo kubaha cyane Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya. Nifuzaga kuguha iyi nkuru y’Ubwami ivuga ngo, Sababu Kwa Nini Wewe Unaweza Kuitumaini Bibiliya. Isobanura impamvu dushobora kureba muri Bibiliya kugira ngo tubone ibyiringiro bidashidikanywaho by’isi nshya nziza cyane. [Rambura ku ipaji ya 6, hanyuma usome muri Zaburi 37:29 hamwe na paragarafu isoza.] Uzisomere iyi nkuru y’Ubwami, hanyuma ubutaha nongeye kugusura, uzambwire icyo utekereza ku bihereranye n’ibyiringiro Bibiliya itanga.”
5 Ababwiriza bamwe na bamwe bashobora guhitamo gukoresha ubu buryo butaziguye kugira ngo batangize icyigisho cya Bibiliya:
◼ “Nje kugusura nzanywe no kugira ngo nkugezeho porogaramu yo kukuyoborera icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo nta kiguzi. Bibiliya yahumetswe n’Imana, kandi inyigisho zayo zidufasha gutunganya ibintu. Iyi Bibiliya yitwa Les Saintes Ecritures—Traduction du monde nouveau yanditswe ihuje n’uko ururimi yanditswemo ruvugwa muri iki gihe, yagenewe gukoreshwa mu cyigisho cya bwite. Iyo Bibiliya yagaragaye ko ikunzwe n’abasomyi ba Bibiliya babarirwa muri za miriyoni hirya no hino ku isi. Reka nkwereke mu buryo buhinnye uko ushobora kuyikoresha. [Rambura ku ipaji ya 1659, hanyuma werekeze ibitekerezo kuri 36A. Reba umurongo w’Ibyanditswe umwe cyangwa ibiri yavuzwe maze musuzume ingingo ihari. Sobanura ukuntu kureba imirongo y’Ibyanditswe yavuzwe byerekana ibyo Imana yagambiriye gusohoza binyuriye ku Bwami bwayo.] Nakwishimira kuzagaruka kugira ngo turusheho gusuzuma ibyerekeye icyo cyiringiro cy’Ubwami.”
6 Bibiliya ni isoko y’ihumure n’ibyiringiro, kimwe n’uko ukuri gushobora kutuyobora ku buzima bw’iteka (Yoh 17:3, 17). Kugeza ubumenyi bwa Bibiliya ku bandi binezeza Yehova, we ‘ushaka ko abantu bose bakizwa.’—1 Tim 2:4.