ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 4/95 p. 7
  • Agasanduku k’Ibibazo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Agasanduku k’Ibibazo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
  • Ibisa na byo
  • Jya ugira amakenga igihe uri mu murimo wo kubwiriza
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
  • Uburyo bukoreshwa mu kubwiriza ubutumwa bwiza
    Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
  • Mube Abantu Bagira Ingaruka Nziza mu Murimo Wanyu
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
  • Umusaruro wabaye mwinshi!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
km 4/95 p. 7

Agasanduku k’Ibibazo

◼ Ni ayahe makenga tugomba kugira mu gihe tubwiriza mu mafasi arangwamo akaga?

1 Twumva za raporo zigenda ziyongera z’ibikorwa by’urugomo, ubwambuzi, hamwe n’imvururu mu bantu, cyane cyane mu mijyi. N’ubwo twumva duhangayitse, tuzi ko no mu turere turimo imvururu, na ho haboneka abantu b’imitima itaryarya bazitabira ubutumwa bw’Ubwami. Bityo rero, mu gihe bikwiriye, tugomba kugira ubutwari bwo gukomeza umurimo wacu wo kubwiriza, twiringiye uburinzi bwa Yehova.—Imig 29:25; 1 Tes 2:2.

2 Mu gihe tugiye mu karere karimo akaga, Yehova aba yiteze ko tugira amakenga kandi tukagira amahitamo meza. Ujye uba maso. “Umunyamakenga, iyo abonye ibibi bije, arabyikinga; ariko umuswa arakomeza, akabijyamo, akababazwa na byo” (Imig 22:3). Ababwiriza bamenyereye bishimira igikorwa kirangwamo ubwenge cyo kubwiriza abantu ari babiri babiri, cyangwa ndetse ari itsinda ry’ababwiriza benshi, iyo bibaye ngombwa. Mu Mubwiriza 4:9, 12 hagira hati “ababiri baruta umwe . . . Umuntu naho yanesha umwe, ababiri bo bamunanira.” Akenshi, abagizi ba nabi bashaka abantu baba bari bonyine, kuko kubatera biba byoroshye.

3 Ntukajye impaka n’abantu bashobora kuba basa n’aho batera ubwoba cyangwa benderanya. Ujye wihutira kwimenyekanisha ko uri umwe mu Bahamya ba Yehova. Ababwiriza bamwe bakunda kwitwaza Bibiliya cyangwa igazeti y’Umunara w’Umurinzi, cyangwa se iya Réveillez-vous! mu ntoki kugira ngo bimenyekanishe.

4 Itegereze abantu umwe umwe bajarajara muri iyo fasi. Gira amakenga ku bihereranye no kugendera muri asanseri winjiranye n’abandi bantu basa n’abadatuye muri iyo nzu. Ntukambare ibintu byo kwirimbisha bihenda cyane. Niba bukwiriyeho, irinde guca mu mihanda irimo umwijima inyurwamo n’imodoka nke zitwara abantu. Mu gihe uguye mu gico cy’abambuzi, ntubarwanye niba bishakira amafaranga cyangwa ibyo ufite gusa; ubuzima bwawe ni ubw’igiciro cyinshi cyane kurusha ikintu icyo ari cyo cyose waba utunze.—Mar 8:36.

5 Abavandimwe bashinzwe kuyobora, bagomba kuba maso kugira ngo buri gihe babe bazi aho ababwiriza baherereye mu ifasi. Ubusanzwe, ni byiza ko itsinda ryakwibanda mu gace kamwe mu ifasi, ku buryo bamwe baba bari hafi y’abandi. Mu gihe haba hagize urugomo urwo ari rwo rwose cyangwa imvururu zivuka muri ako gace, iryo tsinda rigomba guhita riva muri iyo fasi.

6 Nituba maso kandi tukagira amakenga, dushobora gukomeza kugera ku bantu bo mu turere twiganjemo ubugizi bwa nabi “banihira ibizira bihakorerwa.”—Ezek 9:4.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze