Bibiliya—Ubuyobozi bw’Imana Bwagenewe Abantu Bose
1 Bavuga ko ugereranyije, hacapwe Bibiliya zigera hafi kuri miriyari enye, mu ndimi hamwe n’indimi zishamikiye ku zindi zisaga 2.100, ibyo bikaba byaratumye Ijambo ry’Imana rigera ku bantu basaga 90 ku ijana by’abatuye isi. Nyamara kandi, ku isi hari inzara ‘yo kumva amagambo y’Uwiteka’ (Amosi 8:11). Abantu benshi batunze Bibiliya, ntibayisoma cyangwa bakaba badasobanukirwa ibiyikubiyemo. Ni gute dushobora kubashishikariza gukoresha Bibiliya, ikaba ubuyobozi bw’ingirakamaro mu mibereho yabo?
2 Mu kwezi k’Ukuboza, tuzatanga igitabo La Bible: Parole de Dieu ou des hommes? hamwe n’ubuhinduzi bwa Bibiliya bwatugiriye umumaro mu gihe cy’imyaka 47 ishize—ni ukuvuga New World Translation. Ibyo bishobora gukorwa binyuriye mu kwerekana imvugo yayo isobanutse, ihuje n’igihe tugezemo. (Reba igitabo “Toute Ecriture” ku ipaji ya 320, paragarafu ya 6.) Tuzagaragaza ko dushimira mu buryo bwimbitse ku bw’iyo mpano ituruka kuri Yehova, dufasha abandi tubishishikariye kugira ngo bemere ko Bibiliya ari ubuyobozi bw’Imana bwagenewe abantu bose.
3 Ushobora gutangiza ikiganiro ukoresheje inkuru y’Ubwami ifite umutwe uvuga ngo “Pourquoi avoir confiance en la Bible.” Ushobora kuvuga ibi bikurikira:
◼ “N’ubwo Bibiliya igera ku bantu basaga 90 ku ijana by’abatuye isi, abantu bake ni bo bayisoma buri gihe. Utekereza ko impamvu ari iyihe?” Soma paragarafu ebyiri zibanza z’iyo nkuru y’Ubwami, hamwe no muri 2 Timoteyo 3:16. Tanga igitabo Parole de Dieu hamwe na Bibiliya yitwa Traduction du monde nouveau ku mafaranga asanzwe ayitangwaho. Mu gihe icyo gitabo kitakiriwe, saba nyir’inzu ko yazisomera igice gisigaye cy’iyo nkuru y’Ubwami. Tsindagiriza agatwe gato gaheruka kavuga ngo “Bibiliya Ivuga Ibyo mu Gihe Kizaza.”
4 Mu gihe usubiye gusura abantu wasigiye inkuru y’Ubwami “Pourquoi avoir confiance en la Bible,” ushobora kugerageza ibi bikurikira:
◼ Mu gihe umaze kongera kumwibwira, soma paragarafu ebyiri za nyuma z’iyo nkuru y’Ubwami. Baza nyir’inzu niba yarigeze gutekereza ko kubaho iteka ryose ku isi bishoboka. Mu gihe amaze gusubiza, vuga uti “Abahamya ba Yehova bizera badashidikanya ko ubuhanuzi bwose buboneka muri Bibiliya buzasohora, hakubiyemo n’ubuvuga ibiheranye n’igihe kizaza gihebuje gihishiwe abantu bose basohoza ibyo Imana ibasaba.” Erekana ishusho iri ku ipaji ya 13 mu gatabo Ni Iki Imana Idusaba?, subira inyuma urambure ku isomo rya 5, maze umusabe ko mwaganira ku bisubizo by’ibibazo biri ku rutonde, bityo utangize icyigisho.
5 Mu ifasi irimo abantu b’abanyedini, ushobora kugerageza ubu buryo bwo gutangiza ibiganiro mu gihe waba usuye umuntu ku ncuro ya mbere:
◼ “Turimo turatera abantu inkunga yo kurushaho kubaha Bibiliya. Usanga imiryango myinshi itunze Bibiliya, ariko si kenshi bayiyambaza mu gihe bafite ibibazo bikomeye. Mbese, ibyo warabibonye? [Reka asubize.] Wenda bibwira ko Bibiliya idahuje n’igihe tugezemo. Iki gitabo, La Bible: Parole de Dieu ou des hommes?, gitanga igihamya cyemeza cy’uko Bibiliya ihuza neza na siyansi, kandi ko itanga ibisubizo by’ingirakamaro by’ibibazo bitubuza amahwemo byo muri iki gihe.” Tsindagiriza ingingo nkeya ziri mu gice cya 8 cyangwa icya 12 cy’icyo gitabo, hanyuma ugitange.
6 Mu gihe ukurikiranye umuntu wakiriye igitabo “Parole de Dieu,” ushobora kuvuga ibi bikurikira:
◼ “Mu gihe nagusuraga ubushize, twaganiriye ukuntu Bibiliya idufasha gukemura ibibazo by’ingorabahizi duhura na byo muri iki gihe. Nanone kandi, abemeye ko ari Ijambo ry’Imana, bafashijwe kugira imibereho ishimishije kurushaho kandi irangwa no kunyurwa. Nishimiye kukwereka rimwe mu mahame ya Bibiliya y’ingirakamaro, rivugwa mu gitabo nagusigiye.” Gira icyo uvuga kuri rimwe mu mahame ashingiye ku Byanditswe riboneka mu gice cya 12, paragarafu ya 3-6, maze usoze usoma paragarafu ya 7. Niba uwo muntu agaragaje ko ashimishijwe, musabe ko wamuyoborera icyigisho mu gitabo Ubumenyi cyangwa mu gatabo Ni Iki Imana Idusaba?
7 Uburyo bukurikira bwo gutangiza ibiganiro, bushobora gushimisha abantu bageze mu za bukuru:
◼ “Hari igihe Bibiliya yasomwaga mu ngo nyinshi, kandi imiryango ikabaho ihuje n’amahame yayo. Mbese, iyo ni yo mimerere warerewemo? [Reka asubize.] Muri iki gihe, biragaragara ko benshi bafite ibintu bibarangaza, ku buryo badashobora kugena igihe cyo gusoma Bibiliya, cyangwa se bakaba batekereza ko amahame yayo agenga umuco atakigezweho. Igice cya 13 cy’icyo gitabo, La Bible: Parole de Dieu ou des hommes?, gikubiyemo inkuru eshatu z’ukuri z’ibyabayeho mu buzima, z’abantu bahinduye imibereho yabo ikaba myiza cyane bamaze kwiga Bibiliya. Niba ushaka gusoma ukuntu imbaraga z’Ijambo ry’Imana zabafashije, nakwishimira kugusigira iki gitabo.”
8 Mu gihe usubiye gusura, ushobora kuvuga ibi bikurikira:
◼ “Mu gihe twavuganaga ubushize, twemeranyije ko amahame ya Bibiliya agenga umuco, yirengagizwa mu muryango wa kimuntu wo muri iki gihe. Mbese, kuba yirengagizwa byagombye kugira icyo biturebaho? [Reka asubize.] Yesu Kristo yahaga agaciro gakomeye ibihereranye no kugira ubumenyi kuri Bibiliya.” Soma muri Yohana 17:3. Hanyuma muganire kuri paragarafu ya 5 y’igice cya 1, mu gitabo Ubumenyi. Sobanura gahunda yacu yo kuyobora icyigisho cya Bibiliya ku buntu, kandi umusabe ko wamwereka uko kiyoborwa.
9 Senga Yehova umusaba ko yaha imigisha imihati ukoresha yose kugira ngo werekeze abantu kuri Bibiliya—ubuyobozi bw’Imana bwagenewe abantu bose.