Amateraniro y’Umurimo yo muri Mata
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 3 Mata
Indirimbo ya 4
Imin. 10: Amatangazo y’iwanyu n’Amatangazo yatoranijwe mu Murimo Wacu w’Ubwami. Vuga ingingo imwe cyangwa ebyiri zo kuganirwaho muri buri gazeti mu yasohotse vuba aha ishobora gukoreshwa mu kuyatanga.
Imin. 18: “Ijambo ry’Imana Rifite Imbaraga.” Mu bibazo n’ibisubizo. Shyiramo ibitekerezo bihereranye n’akamaro ko gusoma Bibiliya buri gihe bishingiye ku ijambo ry’ibanze ry’agatabo Dusuzume Ibyanditswe Buri Munsi—1995.
Imin. 17: “Bibiliya—Isoko y’Ihumure n’Ibyiringiro mu Isi Ivurunganye.” Girana ikiganiro n’abaguteze amatwi. Teganya ingero ebyiri zerekana uburyo bwo gukoresha uburyo bwerekanywe.
Indirimbo ya 24 n’isengesho ryo kurangiza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 10 Mata
Indirimbo ya 25
Imin. 10: Amatangazo y’iwanyu. Soma raporo y’imibare y’ibibarurwa hamwe no gushimira uko ari ko kose ku bw’impano zatanzwe.
Imin. 17: “Mbese, Ni Uwuhe Mutima Ugaragaza?” Disikuru. Shyiramo ibitekerezo byo mu Munara w’Umurinzi wasohotse ku itariki ya 15 Kamena 1977, ipaji ya 369, paragarafu ya 4 n’iya 5 (mu Cyongereza).
Imin. 18: “Uburyo bwo Kunoza Umurimo Wacu wo Kubwiriza Ubwami.” Mu bibazo n’ibisubizo. Saba abaguteze amatwi kugira ngo bavuge inkuru z’ibyabaye zigaragaza uburyo ibitekerezo byatanzwe mu Murimo Wacu w’Ubwami byakoreshejwe bikagira ingaruka nziza.
Indirimbo ya 37 n’isengesho ryo kurangiza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 17 Mata
Indirimbo ya 40
Imin. 12: Amatangazo y’iwanyu. Agasanduku k’Ibibazo. Disikuru. Huza ibikubiye muri iyo ngingo n’imimerere y’iwanyu.
Imin. 15: “Mbese Koko, Ni Ubujura?” Disikuru itangwe n’umusaza ishingiye ku ngingo yo mu Munara w’Umurinzi wasohotse ku itariki ya 15 Mata 1994, ku mapaji ya 19-21 (mu Gifaransa).
Imin. 18: “Bafashe Kugira ngo Bazatege Amatwi n’‘Ubundi.’” Girana ikiganiro n’abaguteze amatwi. Tanga ingero ebyiri zateguwe neza zerekana uburyo Bibiliya ishobora gukoreshwa mu gihe cyo gutangiza icyigisho.
Indirimbo ya 52 n’isengesho ryo kurangiza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 24 Mata
Indirimbo ya 58
Imin. 10: Amatangazo y’iwanyu. Suzuma Amakuru ya Gitewokarasi. Erekana uburyo bwo gutanga amagazeti ya vuba aha.
Imin. 17: “Imigisha Ibonerwa mu Kubwirizanya n’Abandi.” Mu bibazo n’ibisubizo. Tera bose inkunga yo gushyigikira amateraniro y’umurimo wo kubwiriza yateganijwe n’itorero, aho guhora bikorera mu ibanga gahunda zabo bwite zo kujya kubwiriza. Kubwirizanya n’itsinda bihesha imigisha y’inyongera, umurimo urushaho kugira ingaruka nziza, no guterana inkunga.
Imin. 18: Gutanga Igitabo Mtu Mkuu Zaidi Muri Gicurasi. Icyo gitabo kirakenewe cyane. Abantu babarirwa muri za miriyoni ibihumbi n’ibihumbi bihandagaza bavuga ko ari abigishwa ba Yesu kandi bakavuga ko bizera ibyo yigishije. Abantu bakeneye kumenya igitandukanya Yesu n’abandi bantu bose—kuko agakiza kabo ari byo gashingiyeho. Igitabo Mtu Mkuu Zaidi, igice cya 133, kigira kiti “iyo dusuzumye ubutwari bwe buhanitse cyane hamwe n’imico ye ya kigabo, ubwenge bwe butagereranywa, ubushobozi bwe bw’ikirenga bwo kwigisha, ubuyobozi bwe burangwamo ubushizi bw’amanga, hamwe n’impuhwe ze zirangwamo ubwuzu no kwita ku bandi, bitugera ku mutima mu buryo bwimbitse.” Mu buryo bugaragara, Bibiliya imwita (1) Umuhamya (Yoh 18:37), (2) Umukiza (Ibyak 4:12), na (3) Umwami (Ibyah 11:15). Teganya umubwiriza ushoboye atange urugero rwerekana uburyo bwo gukoresha bimwe muri ibyo bitekerezo. Tera bose inkunga yo kwifatanya mu gutanga icyo gitabo muri Gicurasi.
Indirimbo ya 61 n’isengesho ryo kurangiza.