Imigisha Ibonerwa mu Kubwirizanya n’Abandi
1 Mbese, wowe wumva ko hari inyungu zabonerwa mu gukorana n’abandi mu murimo? Yesu ni ko yabibonaga. N’ubwo umusaruro wari mwinshi kandi abakozi bakaba bari bake, yohereje abigishwa 70 mu murima, atuma “babiri babiri.” Mbega ukuntu bose bagize igihe gihesha ingororano mu kubwiriza “mu midugudu yose, n’aho yendaga kujya hose”!—Luka 10:1, 17; Mat 9:37.
2 Gukorana n’abandi birashimisha. Bamwe muri twe bagira amasonisoni, bityo kuvugisha abantu batazi bikabagora. Kuba hari undi muntu iruhande rwacu, bishobora gutuma dutinyuka tukavuga Ijambo ry’Imana dushize amanga. Mu gihe turi kumwe n’undi muntu, gukora umurimo mu buryo twatojwe, bishobora kutworohera cyane (Imig 27:17). Umugabo w’umunyabwenge yaravuze ati “ababiri baruta umwe.”—Umubw 4:9.
3 Ni byiza kubwirizanya n’ababwiriza hamwe n’abapayiniya batandukanye. Mu bakoranaga umurimo n’intumwa Pawulo, harimo Barinaba, Timoteyo, na Yohana Mariko, kandi babonye imigisha myinshi mu gihe babaga babwiriza hamwe. Muri iki gihe na bwo, bishobora kugenda bityo. Mbese, waba warigeze kubwirizanya n’umuntu umaze igihe kirekire mu kuri? Nyuma yo kwitegereza ubuhanga bwe mu gutanga ubuhamya, birashoboka ko waba warabonye ibitekerezo bimwe na bimwe byiza byagufashije gutera imbere. Mbese, waba warigeze kujyana n’ababwiriza bakiri bashya mu rugero runaka? Wenda ushobora kuba warabagejejeho bimwe na bimwe mu byo wize, bityo ukaba warashoboye kubafasha kugira ingaruka nziza kurushaho no kubona ibyishimo byinshi mu murimo wabo.
4 Mbese, muri iki gihe waba ufite icyigisho cya Bibiliya uyobora? Niba ari ko bimeze, ni kuki utatumira umwe mu basaza cyangwa umugenzuzi w’akarere mukajyana kukiyobora? Kumenya neza abagenzuzi, bigirira umumaro abigishwa bacu ba Bibiliya. Niba ushidikanya ku bihereranye no kuyobora icyo cyigisho hari umusaza, wenda yakwishimira kukiyobora hanyuma akareka ukareba uko abigenza. Nyuma y’aho, ntutinye kumusaba ibitekerezo by’ukuntu ushobora gufasha uwo mwigishwa kugira ngo arusheho kugira amajyambere vuba.
5 Jya utera abandi inkunga mu gihe wajyanye na bo kubwiriza. Jya utanga ibitekerezo birangwamo icyizere ku bihereranye n’ifasi. Ntukajye usebya abandi cyangwa ngo winubire gahunda z’itorero. Jya ukomeza kwerekeza ibitekerezo byawe ku murimo no ku migisha iva kuri Yehova. Nubigenza utyo, wowe na bagenzi bawe muzataha mwagaruye ubuyanja mu buryo bw’umwuka.
6 Imimerere urimo, ishobora gutuma kubwirizanya buri gihe n’abandi bavandimwe hamwe na bashiki bacu bikugora. Ariko se niba bishoboka, ni kuki utateganya kugira igihe runaka cyo kubwirizanya n’undi mubwiriza? Mwembi, muzabona imigisha!—Rom 1:11, 12.