Agasanduku k’Ibibazo
◼ Ni iki kigomba kwitabwaho ku bihereranye n’ibikoresho twifashisha mu murimo wo gutanga ubuhamya?
1 N’ubwo umubwiriza w’ubutumwa bwiza yaba azi mu mutwe uburyo bukwiriye kandi bwiza bwo gutanga ubuhamya bushingiye ku Byanditswe, ashobora kuba atiteguye neza ku bihereranye n’ibikoresho ari bwifashishe. Mu gihe ageze ku rugo runaka, ashobora kuba adafite igitabo gitangwa muri icyo gihe. Amagazeti, udutabo n’inkuru z’Ubwami biri mu isakoshi ajyana kubwiriza, bishobora kuba byarahinamiranye cyangwa byaracikaguritse. Ashobora kutabona ikaramu y’igiti cyangwa se urupapuro rwuzuzwaho raporo yo ku nzu n’inzu, kubera ko isakoshi ye itateguwe mu buryo bukwiriye. Ni iby’ingenzi kwita cyane ku bikoresho byawe mbere yo kujya mu murimo wo kubwiriza.
2 Ni ibihe bintu byagombye kuba biri mu isakoshi yo kujyana kubwiriza iteguwe neza? Bibiliya ni iya ngombwa. Shyiramo impapuro zihagije zuzuzwaho raporo yo ku nzu n’inzu. Ntiwibagirwe kureba ko ufite igitabo kirimo gitangwa muri uko kwezi. Nanone kandi, dukeneye kugira amagazeti asohotse vuba aha, kimwe n’inkuru z’Ubwami hamwe n’udutabo. Itwaze igitabo Kutoa Sababu. Kuba dufite Umurimo Wacu w’Ubwami uherutse gusohoka, bizatuma wongera gusubiramo uburyo bwatanzwe bwo gutangiza ibiganiro mbere yo kujya ku nzu n’inzu. Mu gihe ubwiriza mu ifasi aho ushobora guhura n’abantu bavuga ururimi utazi, byaba byiza witwaje ka gatabo kavuga ngo Une bonne nouvelle pour toutes les nations, kimwe n’amagazeti hamwe n’ibitabo dufite mu ndimi zitandukanye zikoreshwa mu ifasi yawe. Kwitwaza kimwe mu bitabo byacu byagenewe abantu bakiri bato, bizagufasha kuba witeguye kuganira n’ingimbi hamwe n’abangavu.
3 Buri gikoresho cyagombye gushyirwa mu isakoshi yawe mu buryo bwiza. Nta bwo ari ngombwa ko isakoshi ubwayo iba ari nshyashya, ahubwo yagombye kuba isukuye kandi imeze neza. Isakoshi ujyana kubwiriza ni kimwe mu bikoresho wifashisha mu kubwiriza ubutumwa bwiza. Ijye ihora ifite gahunda nziza.