Kungukirwa n’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ry’Umwaka wa 1996—Igice cya 3
1 Intumwa Pawulo yifuzaga ko abavandimwe be bamusabira kugira ngo ashobore kuvuga ubutumwa bwiza abigiranye ubushizi bw’amanga (Ef 6:18-20). Twifuza kwihingamo ubushobozi nk’ubwo. Kugira ngo tubigereho, twishimira ubufasha butangwa binyuriye mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, bityo abaza mu materaniro bujuje ibisabwa bakaba baterwa inkunga yo kuryiyandikishamo.
2 Kubera ko tuba turi abanyeshuri, duhabwa inama za bwite zidufasha kongera ubushobozi bwacu bwo kuvuga no kwigisha (Imig 9:9). Nanone, dushobora kungukirwa n’inama abandi banyeshuri bahabwa, twiyerekezaho ibyo twiga. Mu gihe dutegura inyigisho, twagombye kwiga iyo ngingo tubigiranye ubwitonzi kugira ngo twiringire ko ibisobanuro tuyitangaho ari ukuri. Ingingo z’ingenzi hamwe n’imirongo y’Ibyanditswe dukoresha, bigomba kuba bihuje n’umutwe mukuru. Niba tugomba gutanga iyo nyigisho dufatanije n’undi muntu, tugomba kuyisubiramo neza mbere yo kuyitanga mu ishuri. Uko tugenda tugira amajyambere, ni na ko tugomba gukora imihati yo kuvuga dutunguwe tutagombye gusoma ku rupapuro ijambo ku rindi, dukoresha inyandiko ngufi aho kuba inyandiko irambuye.
3 Abafite inyigisho mu ishuri bose bagomba kuhagerera igihe, bagaha umugenzuzi w’ishuri Urupapuro rwabo Rutangirwaho Inama, kandi bakicara imbere. Bashiki bacu bagomba kumenyesha umugenzuzi w’ishuri mbere y’igihe uburyo bazatangamo inyigisho yabo, kandi bakamumenyesha niba bazaba bahagaze cyangwa bicaye mu gihe bazaba bayitanga. Gufataniriza hamwe muri ubwo buryo, bituma porogaramu igenda neza kandi bigafasha abashinzwe gutegura platifomu gushyira buri kintu mu mwanya wacyo hakiri kare.
4 Gutegura Inyigisho No. 2: Intego imwe yo gusoma Bibiliya ni iyo gufasha umunyeshuri kugira amajyambere mu gusoma. Ni gute ibyo bishobora kugerwaho mu buryo bwiza cyane? Gusoma inkuru incuro nyinshi kandi mu ijwi riranguruye, ni uburyo bwiza cyane bwo kubigeraho. Kugira ngo umunyeshuri asobanukirwe amagambo atazi kandi amenye n’uko asomwa, agomba kuyareba mu nkoranyamagambo. Ibyo na byo bishobora gusaba ko asobanukirwa ibimenyetso byakoreshejwe mu nkoranyamagambo byerekana uburyo bwo gusoma.
5 Bibiliya yitwa New World Translation itanga ubufasha bwo kumenya amazina bwite y’Icyongereza aboneka muri Bibiliya. Ibikora iyacamo imigemo kandi ikerekana amasaku. (Reba “Toute Écriture est inspirée de Dieu et utile” ku ipaji ya 318 ku maparagarafu ya 25-26.) Ihame rikurikizwa ni iry’uko umugemo ubanziriza isaku ari wo utsindagirizwa cyane. Mu gihe umugemo watsindagirijwe uherukwa n’inyajwi, iyo nyajwi irarandagwa. Mu gihe umugemo uherukwa n’ingombajwi, inyajwi iri muri uwo mugemo iba ngufi. (Gereranya na Saʹlu na Salʹlu.) Kugira ngo bitegure neza aho bahawe gusoma muri Bibiliya, abavandimwe bamwe batega amatwi kaseti za Sosayiti.
6 Ababyeyi bashobora gufasha abana babo bato gutegura aho bahawe gusoma. Ibyo bishobora kuba bikubiyemo gutega amatwi igihe umwana asubiramo, hanyuma akamuha inama z’ingirakamaro zimufasha kugira amajyambere. Igihe cyagenwe cyemera ko utangizanya amagambo ahinnye n’umusozo ukwiriye ugaragaza ingingo z’ingenzi. Bityo, umwana yongera ubushobozi bwe bwo kuvuga igihe atunguwe.
7 Umwanditsi wa Zaburi yasabye mu isengesho agira ati “mwami, bumbura iminwa yanjye; ni bwo akanwa kanjye kazerekana ishimwe ryawe.” (Zab 51:17, umurongo wa 15 muri Biblia Yera.) Turifuza ko ukwifatanya kwacu mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi kwadufasha guhaza icyifuzo nk’icyo.