ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 1/98 p. 4
  • Koresha Neza Impapuro Zikoreshwa mu Gutumira

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Koresha Neza Impapuro Zikoreshwa mu Gutumira
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
  • Ibisa na byo
  • Gahunda izakorerwa ku isi hose yo kwamamaza ikoraniro ry’intara rifite umutwe uvuga ngo “Gucungurwa kwacu kuregereje”
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2006
  • Imihati izashyirwaho ku isi hose yo kwamamaza Ikoraniro ry’Intara rifite umutwe uvuga ngo “Dukurikire Kristo”
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2007
  • Shyigikira mu Buryo Bwuzuye Porogaramu y’Iteraniro ry’Abantu Bose y’Itorero Ryawe
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Babyeyi—Mutoze Abana Banyu Kubwiriza
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
km 1/98 p. 4

Koresha Neza Impapuro Zikoreshwa mu Gutumira

1 Impapuro z’itorero zikoreshwa mu gutumira, ni ingirakamaro kugira ngo tumenyeshe abantu bo mu gace runaka ibyerekeranye n’aho Inzu y’Ubwami iherereye hamwe n’igihe nyakuri amateraniro aberaho. Byaba byiza ko buri muntu wese ugezeho wamusigira urwo rupapuro. Kugira ngo ibyo bigerweho, buri torero rigomba kugira impapuro nyinshi zikoreshwa mu gutumira mu bubiko bwaryo. Ku matorero ahindura ibihe by’amateraniro buri mwaka muri Mutarama, impapuro nshya zo gutumiriraho zigomba gutumizwa mbere y’ukwezi k’Ukwakira buri mwaka, kugira ngo impapuro zanditseho ibihe bishya by’amateraniro zibe zihari buri gihe. Fomu Itumirizwaho Impapuro Zikoreshwa mu Gutumira, igomba gukoreshwa ku bw’iyo mpamvu. Mu gihe ufite impapuro zikoreshwa mu gutumira, ni gute zishobora gukoreshwa mu buryo bugira ingaruka nziza cyane?

2 Ababwiriza benshi babona ko guha umuntu urwo rupapuro, ari uburyo bugira ingaruka nziza bwo kwibwira uwo muntu no gutangiza ibiganiro. Kwerekana porogaramu y’amateraniro cyangwa ubutumwa buri ku rundi ruhande, bishobora gutuma haboneka uburyo bwo kuganira ku bihereranye n’umurimo wacu hamwe n’intego yawo. Ababyeyi bashobora gutuma abana babo bato bifatanya mu murimo binyuriye mu kubaha uburyo bwo gutanga urupapuro rukoreshwa mu gutumira ku nzu bagezeho. Ababwiriza bifatanya mu murimo wo gutanga ubuhamya bakoresheje uburyo bwo kwandika amabarwa, bagomba gushyira mu ibarwa yabo urupapuro rukoreshwa mu gutumira, maze bagatumira uwo muntu kugira ngo azaze mu materaniro. Hari ubwo impapuro zikoreshwa mu gutumira zishobora gusigwa mu ngo zitabonetsemo abantu, upfa gusa kwitonda kugira ngo uzishyire munsi y’urugi ku buryo zitagaragara na gato.

3 Impapuro zikoreshwa mu gutumira zabaye igikoresho cyo kuyobora abafite imitima itaryarya mu kuri. Inkuru imwe y’ibyabaye, ivuga ibyerekeye umugore washoboye guhaza icyifuzo yari afite mu mibereho ye yose, cyo gusobanukirwa Bibiliya, abikesheje urupapuro rukoreshwa mu gutumira. Nyuma yo gukesha ijoro asenga Imana, mu gitondo umugabo n’umugore bashakanye b’Abahamya, bavugije inzogera yo ku muryango we. Yarungurukiye mu rugi, ababwira ko atashoboraga gukingura. Abo Bahamya binjije munsi y’urugi urwo rupapuro rukoreshwa mu gutumira. Rwari rwanditsweho ngo “Menya Bibiliya Yawe.” Yararubonye maze akingura urugi. Icyigisho cyahise gitangira ako kanya, kandi nyuma y’aho yaje kubatizwa. Nimucyo dukoreshe neza impapuro zikoreshwa mu gutumira mu gihe dusohoza umurimo wacu mu buryo bwuzuye, tutigera dupfobya imbaraga z’umwuka w’Imana.​—Reba nanone Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Nyakanga 1994, ku ipaji ya 1.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze